UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 17 MATA 2023.
Monaki ni Umuryango twishingiye Njye n’umwana wanjye Yezu Kristu binyujijwe m’Ububasha bw’Imana Data ndetse no mu mugambi ukomeye w’Ijuru ryagambiriye kandi ryagezeho kugirango rigire abo rigira umwihariko bitarure Isi ndetse nab’Isi bibumbire hamwe muri uwo muryango urangwa ni ibikorwa bitaretsa by’isengesho amanywa n’ijoro kugirango babereho gukuza Imana umuremyi wa byose batakamba kandi basabira imbabazi isi yose mu kigwi cy’abarangaye ndetse no mu kigwi cy’abatemera Imana kugirango Isi ibashe kubohorwa kandi ibashe kuramirwa.
Monaki rero akaba ari umuryango wibumbiye hamwe m’urukundo rw’Imana kandi wemeye kuyoborwa n’ijwi kandi n’ijambo rivuye mu Ijuru bayobowe ni ijambo rya Nyagasani Yezu Kristu, Imana Data, abamalayika n’abatagatifu kugirango babafashe kurokora ndetse no gukiza Isi muri ubwo bwufungirane kandi muri ibyo bikorwa birangwa n’ituze bucece kandi muri ibyo bikorwa birangwa n’isengesho ritaretsa.
Monaki rero ni umuryango witaruye utameze nkiyindi miryango akaba rero ari umuryango ufungiranye kugirango uhe ikaze ab’ijuru bataramane nawo kandi bishyire bizane mu buzima bwabo kuko bitaruye isi kandi bakitarura nibyayo byose bityo abari muri uwo muryango bakarangwa no guhora iteka bizihiye Imana umuremyi wa byose mu bikorwa byabo byisengesho bitaretsa bigendanye n’umutuzo ndetse bigendanye n’ubwitange bagirira Isi yose batakamba bisabira kandi basabira n’abandi batuye Isi.
Ni umuryango rero twitoreye kandi twihitiriyemo kugirango abawinjiramo kandi abawuzamo babereho kwakira inyigisho zivuye mu Ijuru kugirango babe ikitegererezo cyabanyura Imana kandi cyabandi bihaye Imana m’uburyo bushya bwo kuyoborwa nubutumwa buvuye mu ijuru.
Monaki rero ikaba igamije gukwirakwiza urumuri mu Isi munyigisho zidasanzwe bahabwa ni ijuru kandi bateguriwe ni Ijuru m’uburyo bwimbitse mu musabano udasanzwe wijuru rwagati muri uyu muryango, ukaba utibereyeho ubwawo ahubwo ubereyeho Isi yose kugirango Isi yose ironke umukiro n’umugisha ku mpamvu yabahora batakamba kandi yabahora basenga ubutaretsa kugirango isi yose ibone umukiro kandi ibone umugisha uturutse ku Imana. Ikaba rero ikomeje injyana y’ibikorwa bidasanzwe munyigisho zivuye mu ijuru zitaretsa kandi zidahagarara zab’amalayika ndetse zab’abatagatifu, Yezu Kristu n’Imana Data bakaba bahorana nabo kugirango babayobore kandi bababwirize icyo gukora gitunganiye Imana mu biremwa byayo.
Akaba rero Monaki ibereyeho kwakira ibyiza byose bivuye mu Ijuru cyane cyane mu nyigisho z’ubutumwa butangaje kandi bureba Isi yose muri rusange kuko Monaki yo itibereyeho ubwayo ahubwo ibereyeho ibikorwa bidasanzwe Imana Data yifuriza ikiremwa muntu utuye Isi. Ikaba rero yaratorewe kugirango ihuze Mwene Muntu n’Imana mui ibyo bikorwa byamasengesho ataretsa kandi muri ibyo bikorwa by’ubusabizi butaretsa kugirango Mwene Muntu abashe kubohorwa ku ngoyi y’icyaha kandi ku ngoyi y’ umwanzi maze abashe kugirana ubumwe n’Imana kandi n’umusabano Udasanzwe n’Uhoraho Imana yamuhanze.
Twebwe ubwacu ab’ijuru tukaba tuyiyoboreye kandi tuyirangaje imbere mu bikorwa byacu bya buri munsi kuko atariyo yiboboye ahubwo aritwe twikorera muri bo. Nitwe rero twayifunguye kandi twayihaye umurongo wibigomba gukurikizwa bityo abayirimo bose bakaba bakereye kugendera ku nyigisho zacu ndetse no kuyoborwa n’Ijambo rivuye mu Ijuru bityo bakaba abahamya bamamaza kandi bakwirakwiza izo nyigisho mu kiremwa muntu batangaza kandi badapfukiranye nta kimwe tubagejejeho kireba abandi kuko babereye ku gasengero Isi yose kugirango bayisabire kandi ibashe guhinduka ihindutse.
Kiremwa Muntu rero akaba yarakungahajwe muri ubwo buryo kugirango abone ubwisanzure kandi abone imbaraga aterwa nabamusabira umunsi kumunsi kuko muri Monaki twahanyujije byose kandi dukomeje kuhakorera byinshi tukaba dukomerejemo injyana ni integuro y’ubutumwa m’uburyo budasanzwe bureba Isi yose kandi bureba kiremwa muntu uri ku isi yose no mu nyigisho zidasanzwe zigomba kugaragara kandi zigomba gukwirakwira mu Isi yose zinyujijwe mububasha bwacu kandi zikururukira muri uyu muryango.
Nitwe ubwacu twikorera kandi nitwe ubwacu twiyoboreye kuko icyo twifuza cyose kigomba gukorwa mu Isi kandi kigomba kugaragarira kiremwa muntu utuye isi twabiteguye neza kandi twabishyize kumurongo kugirango tubinyuze muri uyu muryango kuko ubereyeho gukuza Imana Umuremyi wa byose ugendera ku mabwiriza n’amategeko avuye mu Ijuru ari nako uyobowe ni ijambo rivuye mu ijuru kuko icyo gukora ndetse nicyo gukurikiza cyose bagihabwa nabijuru bakaba rero batibereyeho bo ubwabo babereyeho Isi yose muri rusange akaba ari umuyoboro ukomeye w’ibyiza bivuye mu Ijuru binareba Isi yose, akaba ari nawo mugambi, ni intego ndetse ni intera y’ibikorwa byacu mu buryo budasanzwe turi kugenda tuzamura kandi duteza imbere dushyira kumurongo byose kugirango ibyo twifuje muri uyu muryango kuhakorera kandi ibyo twifuje kugeza kuri uyu muryango bikagirira isi yose akamaro bigerweho uko twabigennye kandi twabiteguye.
Monaki rero ikazaba ikandi kitegererezo cyiyindi miryango mu kubaha no kwamamaza iyobokamana riboneye kuko izaba ikitegererezo cyindi miryango mu kuza kuhafatira inyigisho zibikorwa byacu kandi inyigisho zivuye mu ijuru buri wese agaharanira kumva icyo tumubwira kuko ariho tuzavugurira imiryango yataye umurongo imiryango yose yagendeye mu gushaka kwayo kugirango yongere yubakwe. Monaki rero tukaba twarayigize nk’isoko ngali igomba kuvomerera imiryango y’abihaye Imana kandi ikavomerera ni Isi yose muri rusange m’ubutumwa budasanzwe bw’Ijuru. Akaba ariyo njyana dukatarijemo rero mu kuyizamura hejuru ku gasongero kugirango iyo soko ngali twafukuye kandi ibyo byiza twateguye tubibuganize muri uyu muryango kuko hari ibyagaragaye ntibitaragaragara ariko kandi dutegura gushyira kumugaragaro kugirango byose bigirire akamaro abatuye Isi akamaro bashaka kugendera mu ugushaka kwacu.
Monaki ni umuryango twitoreye m’uburyo bwo gushaka kuvugurura ndetse no guhindura amateka mu miryango yose kuko urukundo rwakonje kandi ijambo ry’Imana rikaba ritubahirizwa uko bikwiriye tukaba rero twaratangije umuryango Monaki kugirango tuhatangire inyigisho zicyo twifuza kandi dushaka ko Mwene Muntu agenderaho wemera kungerera mugushaka kwacu akaba ariho tugiye kubakira amateka mashya avuguruye kandi iyobokamana riboneye kugirango benshi baze kuvoma kandi benshi baze gufata inyigisho zibyiza twageneye abatuye Isi tubinyujije muri uyu muryango.
Twabikoze rero kubwende bwacu kuko twabonaga ukwemera kwa Mwene Muntu kurikugenda gukendera, Mwene Muntu uhagaze mubyacu kandi abihaye Imana bahagaze mubyacu ari akazuyaze babereyeho kwikungahaza ubwabo kandi babereyeho kwirebaho bityo bagakandagira bamwe kandi bagakandagiza bamwe, amahoro mu bihaye Imana akagenda abura kandi urukundo rukagenda rucogora gahoro gahoro kugera aho urwango rumaze gufata intera ndende. Niko rero kwihangira uyu muryango kugirango tuzawukoreremo byinshi kandi tuvugururemo byinshi mu kwambika imbaraga no guhindura byinshi mu kiremwa muntu kuko nyine twaje kuvugurura kandi twaje gutanga umurongo mushya kandi twaje gushyiraho ibikorwa byacu m’uburyo bwo kubishimangira no kubihagararaho kuko ijambo ry’abijuru ritagomba gupfa ubusa kandi tudashobora kubura aho tunyura kugirango twongere twubakire amateka Mwene Muntu mashya.
Ni igikorwa rero cyatekerejweho nijuru kandi cyagambiriwe n’abijuru bose mu guhanga uyu muryango kandi mu kuwuteguriramo ibikorwa bidasanzwe bigomba kuzakorerwamo kandi imirimo idasanzwe igomba kuzagaragaramo twebwe ubwacu twiyoboreye kandi duhagazemo kugirango bitazitirirwa Mwene Muntu, ari nayo mpamvu tutemeye ko uyu muryango uyoborwa mu kimuntu cyangwa uyoborwa n’umwana w’umuntu, tukaba rero tuwiyoboreye kandi tuwuganjemo, amabwiriza n’amategeko ugenderaho akaba ari twebwe tuyabaha, kugeza igihe abatuye Isi bose bazamenyeraho uko dukora kandi tukigaragariza mu bemeye kwakira kandi mu bemeye kugendana natwe bose tukabagaragariza ibikorwa byacu ko ntanakimwe tutakora kandi ko ntanakimwe tudashoboye.
Abo duhagarariye rero kandi abo tubereye maso ntibatsindwa k’urugamba akaba ari nayo mpamvu duhagaze muri uyu muryango m’uburyo bwo kuwukomeza no kuwambika imbaraga mu nteguro zidasanzwe twateguye kandi mu mugambi udasanzwe twawugiriye kugirango twuzurizemo amasezerano yacu kandi tugaragarizemo imirimo n’ibitangaza mu mpamvu yo kugeza Mwene Muntu ku mukiro usendereye m’uburyo rero bwo kubohora Roho zaboshwe n’umwanzi kandi mukomora ibikomere tukazabikorera muri uyu muryango kandi tugasubiza benshi ku isoko y’impuhwe z’Imana binyujijwe mu kitegererezo gikomeye cy’ibikorwa bitangaje tuzakorera muri uyu muryango k’uburyo Mwene Muntu azasubira ku isoko y’urukundo akumva yuko umuvandimwe we ntacyo bapfa kandi umuvandimwe we yahanzwe mu ishusho y’Uhoraho.
Twaje rero kwimika amahoro n’urukundo kwigisha iyobokamana m’uburyo bukomeye kandi m’uburyo bwa nyabwo bwo muri uyu muryango, tukaba rero muri uyu muryango twarahateguriye inyigisho m’uburyo budasanzwe kandi m’uburyo bwo kwakira ubutumwa buvuye mu ijuru kugirango buyobore M’wene Muntu bumubere umuyobozi iminsi yose y’ubuzima bwe. Ni igikorwa rero twitangiriye ubwacu kandi dukomeyemo kandi dukomereje abarimo kugirango dukomeze kubashyigikira kandi dukomeze kubahunda imigisha ni imbaraga m’uburyo bwo kubambika kandi m’uburyo bwo gukorana nabo ibikorwa twifuza ko bibyarira Isi yose umusaruro kandi bibyarira abatuye Isi yose umugisha bityo baronkere benshi umugisha ku mpamvu y’ubwitange bwabari muri uyu muryango tukazahindurira rero amateka m’uburyo butangaje kuko intangiriro ari twebwe kandi umugambi ari twebwe ndetse nabaza muri uyu muryango kuko ari twe tubitorera kandi tukabashyiraho ikimenyetso, isaha yagera tukabahuza kugirango bakomeze umurimo wacu kubwumugambi udasanzwe tubafiteho kuva mwihangwa kandi mwiremwa ryabo kuko Uhoraho Imana yabashyizeho ikimenyetso kugirango bazakore ibikorwa bidasanzwe kandi bazabarirwe mu ntore zidasanzwe mu ivugurura ridasanzwe ry’iyobokomana kuko nyine Isi iri kugenda igana akazuyaze kandi tukaba twaraje gukongeza ikibatsi cy’urukundo rw’Imana mu kiremwa bityo abakagombye kutwakira bakarushaho kujya kure ndetse bakarushaho gufunga imiryango kugirango tutinjira kandi tutagira ibyo dukorana nabo.
Mu gushinga rero no mu guhanga Monaki bikaba byarabaye mu mugambi wacu kugirango twitangirire abo tuyoboye badufitiye inyota kandi badufitiye igikundiro batega amatwi ijwi ryacu kandi bakariha umwanya mu buzima bwabo kandi bakariha agaciro kugirango duhereho twubake fondation ikomeye igomba kubyarira Isi yose umugisha kandi igomba kugirira Isi yose umumaro.
Monaki rero ni umuryango twakungahaje kandi twateguriyemo imigambi idasanzwe y’ibikorwa bishya mu Isi bigomba kugirira abatuye Isi yose akamaro kandi buri kiremwa cyose kiri ku Isi kikazawumenya uyu muryango kubera ibikorwa ni ibitangaza tuzagaragarizamo mu njyana idasanzwe yinyigisho ziboneye kandi zitunganye m’uburyo bwo kuvugurura ukwemera kwabakristu bakendereye kandi m’uburyo bwo kuvugurura ukwemera kw’abihaye Imana kwakendereye kuko benshi bagendera m’ugushaka kwabo kandi benshi bakurikira inyungu zabo bwite bakibagirwa icyo Yezu Kristu yabatoreye kandi yabahamagariye.
Muri uyu muryango rero akaba ariho twashatse kugaragarizamo byose kandi kubaka ibintu bundi bushya uko twabyifuje kandi uko ijuru ryose ribyifuza uko Mwene Muntu agomba guhagarara mu nzira imwe adahagaze mu nzira ebyiri icyarimwe. Akaba rero ari igihe turimo gutegura kandi turi gukomeza gutazanura amayira kugirango byose bigerweho mu mugambi w’ijuru ryose ryagambiriye kandi mu mugambi w’ijuru ryose ryagennye uyu muryango kuko ntawawupanze ku giti cye ngo awutangize ahubwo byavuye mu mugambi wabemeye kwakira ubutumwa bwacu twifatikanya nabo kandu dukorana nabo kugirango ibikorwa byacu bigende neza kandi bigerweho. Bakaba rero abahamagawe baritabye karame kandi abo twatoye twatumye nabo bakakira ubutore n’ubutumire kugirango igikorwa twifuje kandi twagambiriye ko kigerwaho kigerweho. Tukaba rero dukomeje injyana yo kugirango dushyire byose kumugaragaro ibyo twatangiye kandi ibyo twagambiriye kuko tudakora nka muntu ibyacu bigenda gahoro gahoro tukaba rero tuje gusohoza icyo twagambiriye kandi twasezeranyije abo twatoye twatumye.
Monaki rero ikaba ihagaze mu ruhande rw’Ijuru kuko ari iy’Ijuru itari iya muntu kandi ikaba ikomejwe nububasha bwo mu Ijuru, ikaba ikomeje injyana yo gutega amatwi abari muri uyu muryango wo gutega amatwi ijwi rw’Imana kugirango bagendere kumurongo nicyifuzo ijuru ribifuzaho kandi babe intangarugero mu bikorwa bishya kandi mu njyana yicyo ijuru ryifuza mu bantu.
Bakaba rero bari mu burinzi bw’ijuru kandi bakomejwe nijuru m’uburyo bwo gutakamba batakambira Isi igeze kure kugirango izahurwe kandi irohorwe mu kibi, mu isayo kuko aricyo bashyiriweho batatorewe kwiyitaho ubwabo ahubwo bahamagariwe gutakamba no gutakambira Isi muri rusange basaba imbabazi zi ibyaha byabo kandi basaba imbabazi zi iby’Isi yose mu kwitarura kandi mu kwifungirana, kwigomwa ibyi Isi byinshi bikaba bibafasha kurushaho gusabana ni Imana isumba byose bityo bagatega amatwi ijwi rw’Imana ribahamagara kandi ribarembuza kugirango babereho kunyura Imana kandi babereho gusingiza Imana Uhoraho Umugenga wa byose ubutaretsa amanywa n’ijoro barangamiye Kristu Nyagasani m’urukundo rwe rwabarahije bose bakaza.
Monaki rero tuyifitiye umugambi ukomeye kandi tuyifitiye ibyiza by’agatangaza bigomba kubyarira Isi yose umukiro n’umugisha kuko ariho twarunduriyemo ikigega cy’ubukungu bwacu bureba Isi yose mu guhindura no guhirika inyigisho z’ubuyobe mu Isi bityo hagatambuka inyigisho ziboneye zivuye mu ijuru kuko ari twebwe ubwacu tuzikorera muriyo kandi tuziyigishiriza muri yo kugirango ibyo tubahaye kandi ibyo tubanyujijemo bikwirakwire mu Isi yose kandi bigirire ikiremwa muntu akamaro gakomeye. Twaje rero gutangira kandi dufite ninyisirizo y’ibikorwa kandi ibyo bikorwa bikazagera igihe bishyirwa kumugaragaro kugirango Isi yose ibonereho ko kutayoboka Imana, kwibera muby’umuntu ku giti cye cyangwa kubangikanya Imana n’ibintu benshi bayikurikiye kubera ubukungu bakurikiye umuhamagaro, ibyo bigomba kurambikwa hasi buri wese akajya mu muhamagaro azirikana icyo agiye kureba ko ari Nyagasani atari ubukungu cyangwa ibindi byubahiro byatwaye benshi bigatuma batana bagatandukira bakiyibagiza kuba abagaragagu babandi nkuko Kristu nawe yemeye kugaragira aho kugaragirwa.
Bashirihewo rero gushimangira nyirizina ijambo rya Nyagasani Yezu Kristu mu kwakira indushyi ababaye kugirango bababere iruhuko kuko ubuzima bwabo bugomba kwishushanya nubwa Nyagasani Yezu Kristu maze imibereho yabo yose igahora iteka inyuze uwabahanze kandi uwabatoye.
Monaki rero ikaba ari umuryango Uhoraho abereye Imana kandi nabo bakamubera umuryango yihitiyemo kugirango awuzamure hejuru ku gasongero afungure imiryango kandi yagure amarembo abarushye nabaremerewe binjire kandi bisange muribo babere iruhuko abaremerewe kandi babere iruhuko abananiwe kuko ari ikitekererezo cy’urukundo rusendereye mu bubasha bwacu buhaganje kandi mu mbaraga zacu zidakumirwa kandi zidakomwa imbere. Tukazahagaragariza imirimo nibitangaza munyigisho izagaragara mu bikorwa ndetse no mu magambo kugirango imvugo igendane n’ingiro yicyo twifuza kandi icyo dushaka mu Isi.
Ni urukundo rero rutari urwigishwa muri iki gihe rutavuye kumutima ahubwo ingiro ikaba ariyo ifata intera kurusha amagambo. Monaki ngicyo rero icyo twayitoreye kandi twayihamagariye kuko dufite byinshi tuzagaragarizamo kandi dufite ububasha bwinshi tuzagaragarizamo mu guhindura kiremwa muntu no guhindura Isi kugirango benshi babone umukiro usendereye bayikesha.
Nkaba rero nyishigikiye nk’umubyeyi uyibereye umubyeyi ibihe byose kuko ndi Mariya Nyina w’imana umwamikazi w’ijuru n’Isi iteka ryose nyiba bugufi kandi nyiganjemo rwagati nkaba ndi umurinzi kandi umurezi wayo m’uburyo benshi batumva kandi badasobanukirwa kuko benshi bapfobeje ijambo ryacu m’ububasha bwacu bakibwira yuko inyigisho batanga cyangwa ibikorwa bashobora gukora Ijuru ryo ritabibasha. Kubemeye kwakira ijambo ryanjye nirya Jambo byose birabafungurirwa kandi bakamenya icyo nifuza kandi nshaka kandi nkaza rwagati yabo ngakora kandi nkashyira byose kumurongo kuko mbabereye umubyeyi ibihe byose kandi nkababera umurinzi ibihe byose utabatenguha.
Mbifurije ibihe byiza ndi Mariya nyina w’Imana Umwamiazi w’Ijuru n’Isi, umurinzi n’umurezi wa Monaki ya Yezu Kristu yitoreye kandi yishingiye.
AMAHORO AMAHORO NTORE Z’IMANA, NDABAKUNDA CYANE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.