UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 02 UKWAKIRA 2023
Ndabahobereye bana banjye nkunda nimugire amahoro kandi mugire igicamunsi cyiza kuri buri wese kuko mbakindikijeho imbaraga zanjye kandi nkaba mbahaye urukundo rwanjye kugira ngo mukomeze mugwirizweho umugisha kandi mukomeze musabagizwe n’umugisha n’ibyishimo iteka ryose mutekanire mu rukundo rwanjye kandi igihe cyose muhore mwizihiwe mu rukundo rwanjye bana banjye nkunda nimukomeze urugendo kandi mukomeze kwifatikanya nanjye mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze ntabare kandi nkomeze mburizemo imigambi mibisha y’umwanzi bityo nkomeze kugaragaza intsinzi mu biremwa kandi abanyizera bose n’abizera Ijuru bakomeze kugaragara batsinze mu rugendo rwabo no mu bikorwa byabo bya buri munsi, mbahaye imbaraga rero kandi ndazibazaniye bana banjye buri wese nazambare kandi buri wese nazikindikize kuko niteguye kwifatikanya namwe mu buryo bwose bwuzuye kandi busendereye kugira ngo mbambike byose kandi mbavuburire byose mbagaburire byose, mfite byose mu biganza byanjye bana banjye nimwakire kandi mutege ibiganza mwakire koko kuko ibyo mbazanira ari ingirakamaro kandi akaba ari umugisha ubabeshaho kandi ukabakomeza umunsi ku wundi.
Ndabashyigikiye kandi nkomeje kubakomeza kubahumuriza no kubiyegereza ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi nkaba nkomeje kubabera ku izamu kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba kugira ngo umwanzi nkomeze kwifatikanya namwe mu kumutsinda kandi mu kumutsemba, mu kwigizayo ikibi cyose mu Isi tugisunika tukigizayo kugira ngo Mwene Muntu uhora iteka abura inzira abashe kubona inzira acamo kandi abashe kubona aho atera intambwe agana, mbahaye rero gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo nkomeje kubaha kwifatikanya nanjye mu bihe nk’ibi ngibi urugendo rwiza kandi ruhire muri iki gikorwa kandi kuri uyu murimo, nje kwifatikanya namwe kandi bana banjye mbangukira kuza kubana namwe no kwifatikanya namwe kugira ngo iteka ryose mpore mbuzuza umugisha urukundo ndetse n’amahoro iteka ryose muhore mutekanye kandi muguwe neza mu rukundo rwanjye kandi mu mbaraga zanjye zibareshya kandi zikabahamagara umunsi ku wundi, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugwirizwe umugisha kuko nkomeje kuwubavuburira nywubazanira umunsi ku wundi, nimukomeze mube intwari kandi mukomeze kuba intwari zidatsindwa kandi zitigizwaho iteka ryose muhore mutsinda kandi muhore murwanya umwanzi mumutsinde kuko nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo mbaneshereze kandi mbatsindire bana banjye.
Nimugire amahoro rero kandi mugire gukomera kuko nkomezanyije namwe urugendo muri ibi bihe kandi muri ibi bihe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mbasendereze imbaraga ndetse n’ubutwari ndetse n’ububasha aho munyuze hose muhore muri intwari kandi murangwe n’ubutwari ikibi cyose mukigizayo mukivana mu nzira kugira ngo ikuzo rya DATA rikomeze kugaragara ritsinze kandi risakazwe kuri bose, muri iki gihe rero bana banjye nifatikanyije namwe mu rugamba rutoroshye rwo kugira ngo turohore Isi ndetse n’abayituye dukomeze gushyira benshi mu rumuri rw’Imana kandi dukomeze gutambamura ibyatambamye kandi abagenda barindagira barindagizwa n’umwanzi umunsi ku wundi tubagarurire ubwenge twifatikanyije, mfite byose rero mu biganza byanjye niyo mpamvu nabazaniye kuri uyu munsi kugira ngo mpereze buri wese nshyikirize buri wese bityo mu kwifatikanya nanjye mu gucungura Isi kandi mu gukomeza kuyirohora mu gukomeza gushyira byose ku murongo kandi mu gukomeza kugenza neza ibitagenda neza mu Isi nkomeze kubavuburira imbaraga bityo mubashe guhora iteka ryose mukomeye kandi mukomereye mu rukundo rw’Imana, imbaraga z’Ijuru zose zikomeze kubibafashamo byose kandi zikomeze kubashyigikira muri byose bityo igihe cyose ntimuzagire ubwo mwibazabaza kiriya na kiriya cyangwa ngo mwibaze ngo noneho murabigenza mute kandi mufite Ijuru ribashyigikiye kandi ribarangaje imbere muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, nimukomeze mube maso kandi mukomeze mube intwari ntabwo muri mwenyine muri uru rugendo, muri uru rugamba ntabwo muri mwenyine muri kurwanyamo umwanzi mugenda kandi mumwigizayo aho muri kurohora ikiremwa muntu uko bwije n’uko bukeye mukura benshi mu isayo mubakura mu mwijima mubashyira mu rumuri ntabwo muri mwenyine ahubwo ndi kumwe nanjye cyane kugira ngo nkomeze mbuzuze imbaraga ndetse n’ububasha muhore murwanirira icyiza kandi muhore iteka ryose mutsemba ikibi kandi mugikura mu Isi y’abazima kugira ngo Kiremwa Muntu uri mu Isi abashe kugarurizwa umukiro agakiza kandi ubuzima nyabuzima.
Bana banjye nkunda nimutekane mu mitima yanyu nimushire igihunga icyo ari cyo cyose bityo mutekane mukomeze kurizwa intera mukomeze kugaburirwa ibyiza by’Ijuru iteka ryose n’ibihe byose kuko nkomeje kugendana namwe mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bw’agatangaza kugira ngo nkomeze mbakomeze mbavuburire byose kandi mbambike byose, nabazaniye umukiro kandi nabazaniye agakiza nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugendere muri uwo mukiro nabazaniye bana banjye nkunda, nabateruye rero kandi buri wese bana banjye mbafashe mu maboko kandi mwese mbafite ku bibero byanjye niyo mpamvu naje kubiyegereza kugira ngo muze mwonke bana banjye iteka ryose amashereka yanjye abatunge kandi ababesheho mu buryo bwa roho ndi namwe cyane ndabagaburira nkabonsa kandi nkabahaza nkabakarabya nkabasiga nkabambika kandi nkakomeza kubategura neza, ndabahetse rero ku mugongo wanjye mugari uhetse Isi yose kandi ku mugongo wanjye mugari uhekeye Jambo Kiremwa Muntu uri ku Isi hose kuko iteka ryose ndangwa no kurohora no kuzahura Mwene Muntu mukura mu mwijima nkamushyira mu rumuri, muri ibi bihe rero mu buryo bwihariye nifatikanyije namwe bana banjye kuko muri intumwa ziri mu Isi zikaba zikomeje kwifatikanya nanjye mu buryo bwo kugenda dushyira byose ku murongo mu buryo bwo gukomeza gutabara Isi ndetse n’abayituye mu gushyira byinshi ku murongo mu kuvugurura ibitavuguruye, ndabizi ndabibona bana banjye ni akazi katoroshye ka Mwene Muntu ukiri mu buzima kugendana n’Ijuru kandi kugendana natwe muri ubu buryo muri uru rugamba ariko nimuhumure mukomere ntacyo mubaye kandi nta n’icyo muzaba murarinzwe kandi murashyigikiwe cyane, nkomeje rero bana banjye kubambika imbaraga n’ubutwari nkomeje cyane kugira ngo ububasha kandi urukundo rwanjye rukomeze kubashyigikira kandi rukomeze kubasimbagiza mu byishimo by’Ijuru kandi mu byishimo by’abana b’ingoma y’Ijuru, namwe rero muri abana b’Ijuru kandi muri abana b’ingoma y’Ijuru kuko mwatoranyijwe kandi mukaba muri intore zitwizihiye kandi zitunezeza cyane kuko iteka ryose iyo tubahamagaye muritaba kandi igihe cyose tubereka icyo gukora mukagikora mudatezuka kandi igihe cyose mugahora mushaka kwihatira gukora ugushaka kwa DATA ibyo byose biranyura kandi bikanyura umutima wanjye bikanshimisha bityo nanjye nkabatera inkunga kandi nkabambika imbaraga kugira ngo mwe kuzacogora kandi mwe kuzasubira inyuma muri iki gikorwa mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Nimukomeze mutere intambwe mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete kuko nifatikanyije namwe ku murimo kandi muri iki gikorwa kugira ngo nkomeze kugendana namwe muri byose mbambike imbaraga ndetse n’ububasha iteka ryose mpore mpinda ikibi kandi ndwanya umwanzi bityo mpore mburiza intera kandi mpore mbateza intambwe bityo abazakomeza kubibona kandi abazajya bababona bajye barushaho kugomeza gusingiza DATA Uhoraho Imana umuremyi wabahanze akabahangira umugambi n’iki gikorwa akabashyira muri uyu mushinga we kugira ngo iteka ryose muhore mukorera ubugingo kandi muhore iteka ryose mubugabirwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko muri mu buzima bana banjye, nimukomeze mube mu buzima kandi mukomeze mukatarize icyiza kandi igihe cyose dukomeje kwifatikanya namwe kugira ngo tubagabire ingabire ndetse n’ingabirano ububasha bw’Ijuru bugendane namwe kandi buhorane namwe muri byose, ntacyo mwamburanye nta n’icyo muzamburana bana banjye nkunda bibondo byanjye twana twanjye nigombye twana twanjye mpoza ku mutima, nimukomeze mube intwari mutwaranire icyiza amanywa na nijoro igihe cyose murangwe n’isengesho kandi mukindikizwe isengesho ari yo ntwaro yanyu irwanya ikibi kandi ikarwanya umwanzi umunsi ku wundi, isengesho rero rihashya umwanzi kandi rikamutentebura rikamuribata umunsi ku wundi, nimukomeze muribate umwanzi kandi mukomeze mumurwanye mwivuye inyuma, mu gikorwa ndi kumwe namwe mu rugendo ntabwo muri mwenyine kuko mbashyigikiye, ndi inyenyeri ibarangaje muri uru rugendo kandi muri iki gikorwa, muri uyu mushinga Uhoraho Imana yabashyizemo gukoreramo ibyiza bye by’agatangaza kugira ngo muhore iteka ryose mutezwa intambwe mwurizwa intera ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa by’indashyikirwa, nimukomeze mube urugero rwiza mu bandi kandi mukomeze mutange urugero rwiza mukomeze kuba indabo nziza zivomererwa umunsi ku wundi bityo abandi nabo nibababona bifuze kumera nkamwe kandi mukomeze kuvomerera n’indabo zumiranye zanjye mu Isi kuko iteka ryose nshaka gukomeza kurohora no kuvomerera kugira ngo abumiranye mbagarure mu rwuri kandi mbatohagirize bana banjye nkunda ndabashimira ubwitange bwanyu kandi iteka ryose mporana namwe mbasaba nti muzajye mwirinda kwirara bya hato na hato ahubwo igihe cyose mujye mutega amatwi Ijuru mwumve icyo tubatoza n’icyo tubabwira bityo bana banjye bizabafasha kwinjira mu gushaka kwa DATA kandi bibafashe gukomeza urugendo gukomera no gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu mukomeza guharanira icyiza kandi mukomeza kurizwa intera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbazaniye rero umugisha kuri uyu munsi mbazaniye imbaraga zibashyigikira kandi zibakomeza kugira ngo mukomeze kurangwa n’ishyaka ry’icyiza, ubutwari bukomeze iteka bubarange bityo mukomeze gukomera kandi mukomeze gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo.
Bana banjye rero mbahaye umugisha muri iki gicamunsi nkomeje kwifatikanya namwe ku rugamba rw’uyu munsi kugira ngo nkomeze ndwanye ikibi nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze ndwanye umwanzi nifatikanyije namwe kuko nshaka kumwimura aho yagiye yiyimika hose kandi aho yagiye yitereka nkahamuterura bityo iteka ryose nkakomeza kumwigizayo muhinda kandi mwigizayo koko mucyaha nkomeje, namwe nimukomeze mumucyahe mukomeje kandi mukomeze koko kumuvuguruza ku byo aba yagambiriye umunsi ku wundi mukomeze kuba abanzi be iteka ryose bana banjye mukomeze kuba inshuti z’Ijuru iteka ryose muhinde ikibi cyose cy’umwanzi mugaragarweho koko nk’intore z’Ijuru twatoye kandi twatoranyije tukaba dushaka kubagaburira no kubavuburiramo ibyiza by’agatangaza iteka ryose n’ibihe byose, nururukiye rero kubakomeza no kubashyigikira kubaha amahoro ndetse n’umugisha wanjye kugira ngo ukomeze ubakomeze kandi ubashyigikire muri byose twana twanjye, nimugire rero amahoro menshi kandi mwakire amahoro meza iteka ryose ahore asabye imitima yanyu mwuzuriranyemo urukundo ibyishimo bya kimalayika ibyishimo bya gitagatifu mukiri ku Isi iteka ryose mujye mutera intambwe mushingure iyindi maze musingize Imana kandi muyishimire kubera ukuntu ikomeje kubarinda no kubitaho mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA BANA BANJYE NIMUBE AMAHORO NIMUKOMEZE MUTURE MU MUGISHA MUKOMEZE MUGENDANE N’IMBARAGA Z’IJURU RYOSE TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, MBABEREYE MASO KANDI MBABEREYE KU IZAMU NTIMUKAGIRE UBWOBA RERO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO!