UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 20 NZERI 2023

Mbasakajeho amahoro n’urukundo bana banjye kuko mbaramburiyeho ibiganza byanjye kugira ngo mbuzuze umugisha wanjye kandi mbasendereze ibyiza by’ingoma y’Ijuru muri aka kanya rero kuri buri wese mbifurije igicamunsi cyiza nimukomere kandi mugubwe neza kuko mbashyize mu rukundo rwanjye kandi nkaba mbahaye imbaraga zuzuye kandi zisendereye kugira ngo nkomeze nifatikanye namwe mu gikorwa cyo gutabara Isi kandi mu gukomeza kuzahura Kiremwa Muntu mukura mu mwijima mushyira mu rumuri kugira ngo dukomeze tubohoze benshi umwanzi Sekibi yigaruriye bityo rero nkomeze gutabara benshi kandi nkomeze gushyira benshi mu rukundo rwanjye no mu mpuhwe zanjye kugira ngo nkomeze kurengera Kiremwa Muntu kuko iteka ryose mpora nteze ibiganza  kugira ngo nakire buri wese utuye Isi kandi nkomeze kubohora buri wese, bana banjye rero nimuze twifatikanye muri ako kazi kandi kuri urwo rugamba rwo kubohora benshi kandi rwo gutabara benshi nifatikanyije namwe mu gihe nk’iki ngiki kandi mu bihe nk’ibi ngibi nifatikanyije namwe mu buryo bwuzuye kandi busesuye kugira ngo nkomeze kubohora kandi nkomeze gutabara Kiremwa Muntu aho ava akagera nifatikanyije namwe bana banjye, nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye kandi mbafashe mu biganza byanjye iteka ryose mpora mbakumirira icyago kandi nkabakumirira umwanzi uwashaka kubigabiza uwo ari we wese nkamuhinda mwigizayo kugira ngo mbakomeze mu rukundo rwanjye kandi nkomeze mbakindikizeho imbaraga zanjye mu buryo bwuzuye kandi busesuye, ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahorera ku izamu kandi nkabahorera ku rugamba iteka ryose mbarwanirira mbarwanyiriza umwanzi kandi ndwanya ikibi kugira ngo nkomeze guhinda icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose kandi nkomeze kubagoboka bana banjye mbatabare kandi mbarengere bityo imigambi mibisha y’umwanzi abapangapangira umunsi ku wundi ndusheho kuyisenyura kandi ndusheho kuyihirikanga bityo rero ndusheho kubakindikizaho imbaraga z’Ijuru kandi ubwiza bw’Ijuru mbubabambike mbubasesureho kuko iteka ryose nifatikanya namwe bana banjye mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkabitagatifuza kandi nkarushaho kubiha umugisha kugira ngo nkomeze mbagoboke kuri buri kimwe cyose kandi mbatabare mbarengere.

Nimwambare rero kandi igihe cyose muhore mwambariye urugamba mukenyere mwikwize kugira ngo iteka ryose mpore ndi kumwe namwe nkomeze kubakindikizaho ubwiza bw’Ijuru kandi imbaraga z’Ijuru zibuzure zibasendere kuri buri wese, naje kwifatikanya namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo ndwanye umwanzi kandi mpinde ikibi, iteka ryose nkomeze kubiyegereza nkomeje kandi nkomeze kubagobotora mu maboko y’umwanzi kandi nkomeze guhinda umwanzi mwigiza kure yanyu bityo ibikorwa byanyu birusheho kujya mbere kandi ndusheho kubateza intambwe uko bwije n’uko bukeye mbagoborere imbaraga zuzuye kandi zisendereye bityo namwe mubashe kugoboka abandi hirya no hino kuko hari benshi bagenda basubizwa inyuma n’umwanzi mu bikorwa byabo no mu rugendo rwabo rwa buri munsi muri iki gihe rero nkaba naraje gutabara no kwiyegereza abana banjye bankunda kandi bandangamiye ariko igihe cyose umwanzi Sekibi akaba ahagurutsa imitego kandi imigambi mibisha yo kubateza kugira ngo arebe yuko basubira inyuma mu rugendo rwabo, muri iki gihe rero naje gutabara kandi naje kugoboka abanjye naje kubereka yuko tutari ibivugabusa mu Isi ahubwo naje kubagoboka kandi mbereka yuko ibyo tuvuga tubishyira no mu bikorwa kandi tukabishyira no mu ngiro, muri iki gihe rero turi kugenda tugoboka abacu mu buryo bwuzuye kandi busendereye, turi kugenda dutabara kandi twiyegereza bose turi gukomeza gukumira umwanzi kandi tumwigizayo twivuye inyuma kugira ngo dukomeze gutsindira benshi kandi dukomeze turwanirire benshi abatwizeye kandi n’abatwiringiye tubarinde ikimwaro kandi tubarinde gukorwa n’isoni kuko iteka ryose dutabara kandi tugahumuriza abacu tukabashyira mu rugendo rwabo kandi tugakomeza kubashyigikira bityo rero tugakubura kandi tugatazanura amayira kugira ngo ibirenge bakomeze babihate inzira iteka ryose rero bana banjye turi kumwe nimuhumure kandi mukomere mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo mbuzuze ububasha kandi mbuzuze urukundo muri uru rukari rero mbaganjemo bana banjye mbuzuza urukundo kandi mbagabira umugisha mbaha urukundo rwuzuye kandi rusendereye kugira ngo mukomeze gukundana nk’abana ba DATA kandi mukomeze gukundana nk’intore z’Ijuru kandi mwatowe n’Ijuru mukabumbirwa hamwe mu rukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo mukomeze gutezwa intambwe kandi mukomeze kurizwa intera igihe cyose muhore mukatarije icyiza bityo ubwiza bw’Ijuru bukomeze kubiyambika bubasendere kuri buri wese.

Naje kubateza intambwe kandi naje kubashyira mu rumuri rwuzuye kandi rusendereye kugira ngo mukomeze kurwanya ikibi kandi mukomeze kurwanya umwanzi mumuhinde kandi mumuhindane n’ikibi cye cyose kandi ubukozi bw’ibibi byose murusheho kubutentebura bityo Mwene Muntu agaruke mu murongo kandi agaruke mu nzira abagenda barindagira batana umunsi ku wundi kugira ngo babashe kugaruka bityo bitegereze impuhwe za DATA zihora zitegereje buri wese kugira ngo aze yisange kandi yisanzure benshi bahindukire kandi benshi bagaruke abatumvaga bumve kandi abatabonaga babone kandi abatashakaga kwicengera ngo bisubireho babashe kwisubiraho, mbahaye rero guhora iteka ryose muri maso kandi mbahaye guhora iteka ryose muteze amatwi bityo mwumve icyo tubabwira n’icyo tubatoza umunsi ku wundi nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze mbarwanirire kandi nkomeze mbuzuze imbaraga zuzuye kandi zisendereye, nimugire rero ibihe byiza bana banjye kandi mukomeze kugira urugendo rwiza ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimwambarire gutsinda kandi mwambarire kunesha iteka ryose kuko mbibahaye kandi nkaba mbibagabiye iteka ryose nkaba ndi umubyeyi uhora iteka mbategeye ibiganza kugira ngo mbururukirizeho umugisha kandi mbagabire urukundo rwuzuye kandi rusendereye, bana banjye nimube amahoro kandi bana banjye nimugubwe neza mu bihe nk’ibi ngibi kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbuzuze kandi mbasendereze iteka ryose nza kubatabara kandi nkaza kubagoboka iyo ndi kubona umwanzi Sekibi yarubiye kandi ari gushaka kubasumbiriza iteka ryose ndabagoboka nkabatabara nkabangukira kubaba hafi nkabangukira kuza kubarengera kugira ngo ubukozi bw’ibibi bwe butagira n’umwe buvogera muri mwebwe iteka ryose iyo ashatse kubagera amajanja ndaza nkamwigizayo kandi nkamuhindana n’icyitwa ikibi cye icyo ari cyo cyose nkakomeza kubakumakuma bana banjye mbarundarunda nkabakikira igishura cyanjye kandi nkakibafubika kuri buri wese, nkabatamirizaho ubutoneshwe bw’Ijuru iteka ryose nkomeze mbagire abarindwa b’Ijuru kandi mukomeze murindwe n’Ijuru ryose, nimukomeze rero mubuganizwemo ibyiza bana banjye kandi mukomeze muvomererwe n’ububasha bw’Ijuru ryose kuko iteka ryose nza kubuhira iteka ryose rero muri indabo zanjye kandi muri abahoza b’umutima wanjye, niyo mpamvu iteka ryose nza kwifatikanya namwe mu gikorwa nk’iki ngiki kandi mu isengesho kugira ngo nkomeze mbambike ubudacogora kandi nkomeze mbambike ububasha bwuzuye kandi busendereye mbamenyere buri kimwe cyose kandi mbambike kunesha ndetse no gutsinda.

Nimugire amahoro bana banjye kandi mwuzure ibyishimo igihe cyose muhore mutekanya mu rukundo rwa DATA kandi muhore mutunganiye mu mutima wa Nyagasani Yezu Kristu Jambo-Rumuri iteka ryose ahore abahereza ijambo bityo mugire ijambo mu biremwa iteka ryose muhore muhinda ikibi kandi muhinda umwanzi, mbahaye gutsinda kandi mbahaye kunesha kandi mbahaye kwambarira urugamba, mbahaye iteka ryose guhora muri intwari zirwanya ikibi kandi murwanya umwanzi, mbahaye guhora ku mazamu yanyu muri maso kandi mukindikije intwaro nyantwaro bityo igihe cyose mutere umwanzi mumuneshe kandi mumutsinde mbahaye gutsinda kandi mbahaye kunesha, mbahaye kwambarira urugamba kandi mbahaye gutsindira mu rukundo rw’Ijuru kandi mbahaye gutamiriza ububasha bw’Ijuru igihe cyose nimubwambare kandi mubwitere igihe cyose mukindikize ikiri icyiza bana banjye nimubashe gusobanukirwa n’icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose bityo mubashe kumenya uko mukirinda bityo icyiza nacyo mubashe kumenya uko mubasha kukigendamo igihe cyose, naje kubibafashamo kandi naje kubibashoboza kuri buri wese, nimukomeze munyegere kuko iruhande rwanjye hari amahoro hari ituze hari ibyiza by’agatangaza Mwene Muntu agabirwa n’Ijuru ryose, nimuze munyegere bana banjye kuko ndi umubyeyi urangwa iteka no guhumuriza abana banjye nkabatabara kandi nkababa hafi iteka ryose nkahora nihumuririza abana banjye kandi nkaza kubomora ibikomere ibyo ari byo byose kandi nkaza kubakuraho ubusembwa Sekibi aba ashaka kubatera no kubashyiraho umunsi ku wundi iteka ryose ntabwo ajya abishimira ntabwo ajya anezerwa iyo abona muri ku kazi nk’aka ngaka iyo abona muri ku murimo nk’uyu nguyu ntabwo yishima kandi ntabwo anezerwa akora buryo ki yareba ukuntu yabatandukanya n’urukundo rw’Ijuru agakoresha buryo ki yabona ukuntu yabasubiza inyuma agahora iteka ryose arekereje ari kwara amaboko kugira ngo arebe yuko yabaconcomera ari kugira ngo arebe yuko yabahuzahuza bya hato na hatoya kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma yatuma mujagarara ariko nanjye ngakomeza kubaba hafi nkabarundarunda bana banjye nkabakumakuma kuko iteka ryose ab’Ijuru turangwa no gukumakuma no kurundarunda abacu kuko twebwe tudahahamura ahubwo turahumuriza iteka ryose tugakenura abakennye kandi tukomora ibikomera iteka ryose tugatabara indushyi ndetse n’abihebye kandi abatwizera tugaharanira yuko tubahesha ikuzo n’icyubahiro tukirinda yuko abacu bakorwa n’isoni, nta wutwizera rero ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo akorwe n’ikimwaro, nta wudukorera ngo yikorere amaboko kandi nta wudukurikira ngo tumusubize inyuma, iteka ryose duhora dutegeye ibiganza buri wese kugira ngo aze yisange, abo tubwira rero bakumvira bakatwumva iteka ryose turabagoboka kandi tukabatabara tugakomeza kwiyegereza buri muntu wese kandi tugakomeza gutabara buri wese, igihe nk’iki ngiki rero turi ku rugamba tubohora kandi dutabara Kiremwa Muntu aho ava akagera turi gukomeza kwiyegereza buri wese kandi tumwambika urukundo ndetse n’imbaraga zuzuye kandi zisesuye kugira ngo tugere kuri buri wese kandi buri wese tumugezeho ibyiza, iby’ingoma y’Ijuru rero biraharanirwa bana banjye, nimukomeze mubikotanire kandi mukomeze mubiharanire kugira ngo muzabigereho, nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo mbibashemo kandi nkomeze mburize intera kandi mbateze intambwe iteka ryose nkomeze kubiyoborera bana banjye, bana banjye nkunda cyane kandi bana banjye nihoreza iteka ryose nkaza kubahumuriza kandi nkaza kubigirizayo ikibi icyo ari cyo cyose, nimuhumure ntacyo muzaba kandi ntacyo mubaye kuko mu rukundo rwanjye muraganje kandi nimukomeze mutere imbere, nimukomeze mubeho nk’uko DATA Uhoraho Imana yabahaye kubaho yabahaye kuganza no gutekana kuri buri kimwe cyose, mbahaye umugisha rero nimuwugendane kandi muhore muwambaye muwukindikije igihe cyose muhore musabwaho ibyishimo urukundo ruhore iteka rutemba ku mitima yanyu, nimurwambare rubasesureho iteka ryose murukindikize urukundo rurute ibindi byose kandi igihe cyose musabira ababi n’abeza, ababemera n’abatabemera bana banjye nimusabire bose kandi mugire urukundo rwo gukundana mwebwe ubwanyu kandi mukunde n’abandi abatabemera mwebwe mubemere mubakunde kandi mubasabire kuko nabo ikibatera kubanga no kutabakunda no kutabemera ari umwanzi Sekibi wasabitse imitima yabo uyisabika umunsi ku wundi icyo rero akaba ari cyo dushaka guca muri Mwene Muntu nkaba nkomezanyije namwe muri iyo njyana yo kugira ngo dukomeze tubohore abo bose Sekibi akomeje gutera ubukozi bw’ibibi bityo bagakora ibibi batabishaka kandi batabigambiriye bo ubwabo ahubwo Sekibi akabayobyayobya ubwenge akabiba bityo akabatanisha kandi akabakoresha ibyo bo batakagombaga gukora.

NIMUGIRE AMAHORO RERO BANA BANJYE NDABAKUNDA MUKOMEZANYE KURI BURI WESE KANDI BURI UMWE UMWE MUFATANE UKUBOKO BITYO MUKOMEZE GUTAHIRIZA UMUGOZI UMWE TURI KUMWE, NDI NAMWE ITEKA RYOSE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA KUKO MBASHYIGIKIYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI MBIFURIJE IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, NDABO ZANJYE KANDI TURABO TWANJYE ITEKA RYOSE MPORA MVOMERERA NIMUBE INTWARI KANDI MUKOMEZE KUBA MASO TURI KUMWE. AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA CYANE TURI KUMWE BANA BANJYE AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *