UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 21 UGUSHYINGO 2023

Mbifurije igicamunsi cyiza bana banjye, kandi mbahaye kugubwa neza mu rukundo rwanjye, kuko nabaramburiyeho ibiganza banjye kugira ngo mbuzuze umugisha wanjye kandi nkaba nshaka gukomeza kubasendereza ibyiza by’ agatangaza; nimukomeze mwuzure urumuri kandi mukomeze mwuzure ububasha bwanjye, kuko mbubasendereje kandi nkaba mbubasesekajeho kugira ngo mbigize hejuru mu ntera, kandi nkaba nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubakomeza kugira ngo mbuzuze ibyiza by’ agatangaza; nimwakire urumuri rwanjye rubamurikire mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, mu bikorwa byanyu, mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nkomeje kuza mbasanga kugira ngo mbashyigikire kandi mbahumurize; nimwakire ingabire n’ ingabirano kandi mwakire gukomera, mwakire gukomeza urugendo, nta kibatega kandi nta kibaziga, kuko nkomeje kubasanga kugira ngo nkomeze kubasanganiza impuhwe n’ urukundo, kandi mbasanganize ibyishimo, mbasanganize urumuri, kuko nkomeje kubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu.

Ndi inyenyeri ibayoboye, amanywa na nijoro ngendana namwe, mporana namwe, nkakomeza kubashyigikira kandi nkakomeza kubatoza icyiza, nkakomeza kubarangaza imbere, kuko umunsi ku wundi nkubita nigizayo kandi nkakubura ngasukura, kugira ngo nkomeze kubatazanura amayira kandi nkomeze kubategurira inzira zanyu; nkomeje rero guhinda imigambi mibisha yose y’ umwanzi, kandi nkomeje kwigizayo ikibi icyo aricyo cyose, kugira ngo mbabashishe kandi mbashoboze; iteka ryose rero mporana namwe, bana banjye, ntacyo muzaba kuko muri mu burinzi bwanjye, kandi muri mu bwihisho nyabwo, kuko nkomeza kubarinda, kandi nkaba nkomeje kubacungira umutekano nyabyo.

Bana banjye umunsi ku wundi mbahoza ku mutima, kugira ngo bana banjye mpore iteka ryose mbereka ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru, mbaha gutuza kandi mbaha gutekana; Sekibi rero we aba ashaka kuza kubavuyanga, aba ashaka kuza kubavuya kugira ngo arebe y’ uko yabasubiza inyuma muri uru rugendo, ariko nyamara twarabatoye, turabatoranya, iyi nteguro yari iriho kuva cyera na kare, dutegura n’ uko tuzajya tugenda tubicisha mu nzira zacu mu buryo bw’ agatangaza, bityo aho Sekibi yifuje kubafatira ntabe ariho ababonera, kuko imbaraga zacu zururukiye kubakomeza no kubashyigikira, nimwakire rero kubaho, mwakire imbaraga, zibakomeze kandi zibashyigikire byimazeyo, kuko nkomeje kubashoboza no kubabashisha, kandi nkomeje kubateza intambwe, kubatoza icyiza nivuye inyuma; mbahaye amahoro n’ umugisha, kandi mbahaye urumuri rubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, nimukomeze mukomere kandi mukomerere mu rukundo rw’ Imana, nkomeje kubabashisha kandi nkomeje kubashoboza bana banjye.

Nimwakire imbaraga rero zibakomeze kandi zibashyigikire mu rugendo rwanyu; muri uru rukari mbazaniramo amahoro, ibyishimo, kandi nkaza kubamurikira, nkaza kubatekanisha kandi nkakomeza kubahuza nk’ abana banjye, kuko iteka ryose, indabo zanjye nzihuza, nkazivomerera kandi nkazikenura uko bwije n’ uko bukeye, umunsi ku wundi nkabavomerera kugira ngo muhore muri indabyo koko zitohagiye kandi zirabagirana neza imbere yanjye, nkareba icyiza kibakwiriye kandi kubabereye, uko bwije n’uko bukeye nkakibazanira kandi nkaza kukibasendereza no kukibasesekazaho, kugira ngo murusheho gutura nyirizina mu byiza by’ Ijuru kandi murusheho kunogerwa no gukorera Ingoma y’ Ijuru; bana banjye, ntabwo muri kwihenda, ahubwo muri gukorera inyungu, kandi muri kugenda mushyira byinshi mu ngiro mubyo twashatse gukora mu kuvugurura Isi twivuye inyuma kuko turi kugenda dukorana namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye.

Hari byinshi rero nkomeje gushyira ku murongo, kandi hari byinshi nkomeje gukora, kuko umwanzi nkomeje kumwambura ijambo, igihe cyose muhuriye mu gikorwa cyiza, mugahuriza ku cyiza, muri gusenga bana banjye, ntabwo muba musega ahubwo muba musenga, kuko muba muri gukora imirimo myiza ishimisha Uhoraho kandi mukaba muri gutabara benshi, mukaba muri gukura benshi mu mwijima mubashyira mu rumuri, ibyo bikorwa rero ab’ Ijuru turabyishimira, kandi tukaba dukomeje kubateza imbaraga, umwete ndetse n’ ishyaka, kugira ngo mukomere kandi mukomeze, tukabarinda gutsikira kandi tukabarinda gusitara kandi tukabarinda kudandabirana, kuko ibikorwa bacu dukomeza kubishyigikira, kandi tukaba dukomeje kubikomeza, amanywa na nijoro tukaba dukomeje kubatoza icyiza, kubateza intambwe, tukaba dukomeje gutsinda no gutsiratsiza umwanzi Sekibi washaka kubavogera uko yiboneye.

Ibikorwa byanjye muri mwebwe ndabikomeje kandi ndabishyigikiye; sinzigera ngamburuzwa kandi sinzigera namburwa ijambo, kuko nkomeje kugira ijambo muri mwebwe kandi nkaba nkomeje kubambika ububasha kandi nkaba nkomeje kubatazanurira amayira, kugira ngo mutambukane ishema n’ isheja nta gihunga, kandi mwuzuye imbaraga amanywa na nijoro nkaba nkomeje kubiyoborera, kubiyegereza bana banjye, kugira ngo mbarundarundire hamwe mu gishura cyanjye.

Bana banjye rero, umunsi ku wundi nza kubavugurura, kandi nkabavuguruza urukundo, impuhwe zanjye nyinshi za kibyeyi mpora iteka ryose mbagoborera; bana banjye, nimujye mwitegereza murebe ibyiza by’ agatangaza mugabirwa kandi muhabwa amanywa na nijoro, bityo mukomeze mufate iryo saro ryiza ry’ agaciro twabahereje mu biganza byanyu, n’ ubwo Sekibi ahora iteka ryose ashaka kuribambura, ariko ntaho azabahera, kuko mu burinzi dukomeje kuhaba, kugira ngo turinde ibiri ibyanyu twabahaye kandi dukomeje kubahereza, kugira ngo bibe iby’ ingirakamaro amanywa na nijoro.

Mbahaye amahoro rero kandi mbahaye umugisha, mbahaye gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo, mbahaye kwifatikanya n’ Ijuru ryose amanywa na nijoro, kandi umunsi ku wundi, kugira ngo nkomeze mbagoborere kandi nkomeze mbavuburire ibyiza by’ Ijuru mu buryo bw’ agatangaza; nimwakire kubaho, kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbarengere muri byose; uyu munsi rero nabasanze, uyu munsi nabagendereye, kugira ngo buri wese mwambike imbaraga kandi buri wese mwambike ububasha, mushoboze kandi mwambike ubutwari kugira ngo buri wese muri mwebwe azasohoze uru rugendo.

Icyanzanye rero mu Isi, icyangaruye mu Isi mu buryo bw’ agatangaza nk’ ubungubu nkaba  nifatikanyije namwe, ni ukugira ngo nkomeze mpindukize Isi kandi ntambamure abahora iteka ryose batambama, kandi abahora iteka bagendera kure urukundo rw’ Imana, mbagarure mu rwuri; abata urwuri bakajya kwihutira kurisha hanze, dukomeje kubagarura kandi dukomeje kubagaruza urukundo n’ amasengesho yanyu y’ ubutaretsa, yo kugira ngo dukomeze twifatikanye namwe mu guhindura byinshi kandi mu guhindukiza benshi, mu gushyira byinshi ku murongo kandi mu kwambura umwanzi ijambo, mu gushyigikira ibikorwa bacu kandi mu kogeza ijambo ry’ Uhoraho mu Isi, kugira ngo Uhoraho Imana akomeze ahabwe ijambo kandi ahabwe intebe mube, bityo aho umwanzi Sekibi yihaye ijambo tumwambure ijambo kandi tumuhirikane n’ ikibi cye cyose, kuko nshaka kweza Isi ndetse n’ abayituye, kandi nkaba nshaka gushyira byinshi mu ngiro, nkaba nshaka gushyira ibikorwa byinshi hejuru kugira ngo bibe umunara muremure ubonwa na bose, kandi buri wese agakurizaho kumenya urukundo rw’ Imana, n’ ububasha bw’ Imana isumba byose.

Bana banjye rero mbamenyera ikibakwiriye kandi nkabamenyera icy’ ingenzi uko bwije n’ uko bukeye, nkakomeza kubikomereza kandi nkabashyigikira, nkaza kwirukana no kwamagana amajwi yose y’ umwanzi, nkabakomeza mu rukundo rw’ Imana kandi nkabashyigikira, nkakomeza kubashoboza no kubabashisha; nimukomeze rero muganze kandi mukomeze mutere imbere, nanjye nkomeje kubakomeza nivuye nyuma, kandi ibikorwa byanjye ndabishyigikiye, nkomeje kubikomeza muri mwebwe, mu rukundo rwanjye murimo, mu mutima wanjye murimo, kuko nkomeje kubaramburira igishura cyanjye, kugira ngo mbuzuze imbaraga n’ ububasha, ndusheho kubahugura mu bumenyi bw’ Ijuru.

Nimugire ibihe byiza rero kandi mukomeze kugubwa neza, nifatikanyije namwe iminsi yose, kandi  nzakomeza kubana namwe ibihe byose, nimubeho kandi mubeho mu rukundo rw’ Ijuru, nimwakire amahoro ya Jambo kandi mwakire urukundo rwa jambo, mwakire ibyiza bya Jambo, umwana wanjye, kuko iteka ryose akomeje kubaha ijambo, kugira ngo mwambure ijambo umwanzi, ahubwo ijambo rigirwe na Jambo, kandi rigirwe n’ab’ Ijuru, kuko namwe dukomeje kubaha kugira ijambo, kugira ngo ikibi cyose mugitsembe mu Isi y’ abazima, Isi ndetse n’ abayituye bakurizeho kumenya urukundo rw’ Imana ikomeje gusendereza ibiremwa byayo mu Isi. Nabagendereye rero kuri uyu munsi, mbazaniye bana banjye ibyiza by’ agatangaza, ingabire n’ ingabirano, ngaho buri wese niyakire igeno rye muri aka kanya, kandi integuro ye naje namuteguriye kuri uyu munsi; nimwakire bana banjye; mbaye rero mbasezeyeho muri ubu buryo bana banjye, nimukomeze kugira igicamunsi cyiza, ngiye kuba nkomezanyije namwe mu bundi buryo, turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye; ndi Mariya Nyina w’ Imana, Umwamikazi w’ Ijuru n’ Isi, mbabereye ku isonga no ku izamu ibihe byose, nimubeho kandi mukomeze kugira ubuzima, ndabakunda.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE BANA BANJYE; NDABAKUNDA. AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *