UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 07 KANAMA 2023

Mbifurije kugubwa neza bana banjye nkunda mbahaye umugisha kandi mbifurije igicamunsi cyiza kuri buri wese nimugire kugubwa neza kandi bana bamjye mwakire umugisha wanjye mwakire urukundo rwanjye kuko nje gusabana namwe kandi nkaba nje kwishimana namwe muri aka kanya nkaba nje kubahundagazaho ibyiza by’Ijuru kandi ndushijeho kuza kubibahaza kugira ngo mugubwe neza mu by’Ijuru kandi mukomeze gutaguza mutera intambwe musanganira Ijuru mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nanjye nkomeze kuza mbasanga bityo namwe muze munsanganire bana banjye bityo nanjye mbagwirize umugisha kandi mbahembuze ibyiza by’Ijuru mpora iteka mbahembuza kandi mpora iteka mbazanira umunsi ku wundi kuko ndi umubyeyi ubahora hafi kandi nkabamenyera icy’ingenzi bityo rero icyitwa ikibi cyose nkagihigikira kure yanyu kandi nkaza kwifatikanya namwe nkagendana namwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkihuza namae kandi nkisabanisha namwe nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kugira ibihe byiza kandi mukomeze kugira ubuzima ndabakunda mbahaye kubaho nimubeho mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomeze kandi mukomeze intambwe zanyu bityo mukomezanye namwe ubwanyu kandi murandatane mwubakane umunsi ku wundi mufatane urunana kandi mukomeze kubaka umugozi w’inyabutatu bityo umugozi w’inyabutatu udashobora gutandukana muwubake muri rwa rukundo kandi muri bwa bumwe nyabwo mpora iteka mbatoza kandi mpora iteka mbifuzaho bana banjye.

Ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahora hafi igihe cyose ngahora mbarengera kandi nkabatabara nkabatabaza impuhwe zanjye za kibyeyi nkabigisha bana banjye nkababurira nkabereka yuko ndi kumwe namwe kandi ngendana namwe umunsi ku wundi mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkaza kwihuza namwe kandi nkaza kubatazanurira amayira yanyu kugira ngo mubashe kubona inzira kandi mubashe kubona icyerekezo cyo kuza munsanga kandi mubone aho muca. Niyo mpamvu rero umunsi ku wundi nza kubigisha kandi nkaza kubabwira no kubabwiriza kugira ngo mubashe gukora ikiri icyiza kandi mubashe gusiga icyitwa ikibi cyose bityo bana banjye mwambare ibyiza by’Ijuru kandi mwambarire urugamba iteka ryose kuko mu buzima bwanyu mu Isi muhora iteka murwana n’urugamba rwo guhangana n’umwanzi kandi rwo kurwanya ibikorwa bibisha by’umwanzi kugira ngo mubitentebure kandi mubirindimure. Nimukomere rero kandi mukomeze kwambara ubwiza bw’Ijuru nanjye ndi kumwe kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi nkomeze mbafate bana banjye mbashyigikire kandi mbiyegereze igihe cyose rero sinzigera mbareka cyangwa ngo mbarekurire umwanzi ahubwo nzakomeza kubiyegereza mbagezaho ibyiza by’Ijuru kandi nkomeza kubahumura amaso kugira ngo uko bwije n’uko bukeye ndusheho kwihuza namwe kandi ndusheho kwiyegereza mwebwe bana banjye natoye nkaba narabatoranyije mu bandi Ijuru ryose tukaba twarakoranye tukabagiraho umugambi mwiza kandi tukabagirira ibizima ari yo mpamvu rero duhora iteka tuza kwifatikanya namwe kandi urugendo rwanyu n’ibikorwa byanyu bya buri munsi tukarushaho kuza kubibatazanuriramo amayira kandi tukaza kubyifatikanyamo namwe kugira ngo tubarwanirire urugamba kandi umwanzi Sekibi turusheho kumurwanya bityo mutere intambwe muza mutugana nta kibasubije inyuma; nimugubwe neza rero kandi mukomeze urugendo rwanyu ntimugacike intege kuko mutibeshye ari jyewe ubahamagara jye na Yezu Kristu Jambo Rumuri rw’Isi yose uwabacunguye kandi umucunguzi wanyu jye na DATA kandi Ijuru ryose tukaba duhora iteka tubarengera uburengezi bwacu n’ubutabazi bwacu bukaba bubahoraho twihutira kubatabara kandi tukababa hafi impuhwe zacu zigahora iteka zibareshya kandi urukundo rwacu rugahora iteka rubareshya bityo impuhwe zacu mukagendana nazo uko bwije n’uko bukeye ari yo mpamvu tuza kubacyamura no kubereka ikiri icyiza bityo buri wese akaza atugana kandi uwatandukiriye na we akabasha kugaruka kugira ngo aze yinjire mu mpuhwe kandi yinjire mu rumuri.

Nimukomeze kwigengesera icyitwa ikibi cyose kandi mukomeze kuza mutwaye amabanga y’Ijuru kandi muhore iteka mugenda mwigengeseye mwibuke yuko agakiza kandi ibyiza by’Ijuru biba bimeze nk’ibitwawe mu tubindi tumeneka ubusa ari yo mpamvu rero mbasaba nti nimujye mugenda mwigengeseye igihe cyose mwibuke ibyo mutwaye kandi mwibuke ibyo twababikije tubahereza umunsi ku wundi tubururukirizamo ngo mutware mwumve yuko ari iby’agaciro mutagomba gutagaguza uko mwiboneye ahubwo ari ibyo gusigasirwa kandi bigashyigikirwa igihe cyose mugahora iteka mubibumbatiye mu biganza byanyu mukirinda rero kubinyanyagiza ahubwo mugahora mubisigasiye gusa bana banjye sinabareka mwenyine ngo mubyifashemo nanjye nzakomeza kubibafashamo kandi nkomeze kubabungabungira icyiza cyanyu nkomeza kubahereza kandi nkomeza kubururukirizamo umunsi ku wundi nzakomeza kubicunga no kubicungira umutekano ariko ngira nti namwe nimumenye ubwenge kandi mube maso bityo igeno ryanyu rya buri munsi mbururukirizaho kandi mbahereza mujye mubasha kumenya uko muricungira umutekano kandi mubashe gusigasira ibyo nabahereje kuko aba ari iby’ingiramumaro kuko uko nabahaye kandi uko ndi kubategurira Sekibi aba arekereje icyo nabahaye akarabya indimi icyo nabahereje agakubita agatoki ku kandi akaza guhengereza no kurebuza agahora iteka acunga kugira ngo arebe yuko murarangara gato ibyo nabahaye abibibe cyangwa namwe ubwanyu aze abarindagize ngira nti rero nimumenye ubwenge mumenye yuko Sekibi ari umurwanyi kandi mumenye yuko afite uburyarya n’amayeri menshi bityo mubashe kumenya uko mumwirinda kandi mubashe kumenya uko mumuhinda bityo imbaraga mbahereza kandi mbagabira umunsi ku wundi muzikoreshe mu kumuhinda kandi mu kumwigizayo bityo mubashe gucunga ibiri ibyanyu kandi ibyo mbahereza mubashe kubyitaho no kubigira iby’ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi urumuri mbahereza rurusheho kubamurikira iteka ryose nanjye rero nzakomeza kubiyereka no kubiyegereza mbereka yuko nganje muri mwe kandi nkomeza kubahereza imbaraga zanjye n’urumuri rwanjye kandi n’imbaraga zose z’Ijuru nzibururukirizaho kugira ngo mukomere kandi mukomeze kugubwa neza mutere intambwe mutaguza musanganira Ijuru igihe cyose gusa bana banjye icyo ngira ngo mbabwire ni uko umuntu wese uri muri uru rugendo Sekibi atajya amworohera ahubwo akora iyo bwabaga kugira ngo arebe ukuntu yamusubiza inyuma ari yo mpamvu rero umunsi ku wundi ndahwema cyangwa ngo nsinzire ahubwo ndushaho kuza mbasanga nkabiyegereza nkarushaho kubatoza no kubigisha ikiri icyiza kugira ngo namwe murusheho gukatariza ikiri icyiza bityo ikibi cyose mugisige.

Nimwambare intwaro z’urumuri kandi mwambare umugisha wanjye muwukindikize kandi muwitere kandi impumuro y’Ijuru ihore iteka ibahumuraho kandi ihore ibaranga; nimukomeze mugenze nk’abakijijwe nanjye ndi kumwe namwe bana banjye kugira ngo nkomeze mbibafashemo mukomeze kugaragarwaho ibikorwa byiza kandi mukomeze kuba koko intore z’Ijuru n’intwari z’Ijuru kuko namanutse nkaza kubiyigishiriza no kubitoreza utuyira twanjye bana banjye nimukomeze rero mutore icyiza nabahaye ntimuzigere mutora ikibi kandi jyewe mbahereza ikiri icyiza kugira ngo abe ari cyo mutora kandi ari cyo mbashyikiriza umunsi ku wundi, ikibi cyose rero ntimukagitore ahubwo nimutore icyiza cyose mbahereza umunsi ku wundi kandi murusheho kucyambara no kukisiga no kukiyambika umunsi ku wundi bana banje nza gukarabya nkabasiga kandi nkahora iteka mbasukura muririnde kwiyanduza nimuhore iteka muharanira ikiduhesha ikuzo kandi mwibuke neza icyo dukunda bityo ari cyo mwihatira gukora bityo icyo twanga nacyo mukimenye bityo mugitere umugongo nanjye ndusheho kugendana namwe kandi ndusheho kubiyegereza mu bihe byose sinzabasiga nimukomeza kunyizera nanjye sinzigera mbatererana bana banjye narabiyegereje mbagira inkoramutima zanjye muririnde rero kuva mu rukundo rwanjye kandi muririnde kuva mu buntu bwanjye bubareshya kandi bubahamagara umunsi ku wundi impuhwe zanjye kandi n’impuhwe za Jambo umwana wanjye zibahoraho tuzibahozaho kugira ngo dukomeze kubatabara kandi tubatabare kandi duhore iteka tubiyegereza kugira ngo duhore iteka tubakura mu nzara z’umwanzi bityo umwanzi ubahiga agende wenyine kandi akorwe n’ikimwaro kuko aho yifuza kubafatira aho yifuza kubategera tuza tukahabacisha bityo akabona mwaharenze muri kurenga akibaza ari nde wahabambukije ariko ntazirikane yuko mubana n’Ijuru. Niyo mpamvu nzakomeza kubakorera imirimo ndetse n’ibitangaza kandi nkakomeza kubakiza amenyo ya rubamba kandi ibibashinyikiye amenyo byose ibyo byose nkabyigizayo bityo nkabasha gutambuka kandi ibibashinyikiye imikaka byose nkabyigizayo bityo bana banjye nkabihigika mugatambuka gusa nimukomeze kuba abanyabwenge kandi mukomeze kuba intwari kandi mukomeze kwitegereza kandi mujye mukenga igihe cyose icyo mbasaba rero kandi icyo mbahwiturira kandi icyo mbasaba mbifuzaho umunsi ku wundi ni ukwinjira mu butungane mukicyamura kandi mukicyaha umunsi ku wundi mukumva yuko mugomba gukora ibikorwa byiza kandi mukingengesera ku gato no ku kanini umwanya ku wundi kandi umunsi ku wundi kuko murabizi neza ko Sekibi na we atajya yicara kandi atajya agoheka ahora iteka arekereje kugira ngo arebe yuko mwarangara gatoya kugira ngo ababone urwaho niyo mpamvu mbasaba nti nimukinge imyenge yose kandi mufunge imiryango yose Sekibi yakwinjiriramo bityo mumwime amatwi kandi mumutere umugongo kandi aho muzi hose ahera aza kubinjirana mukinge bityo rero murusheho kunyoterwa n’iby’Ijuru nanjye nkomeze kubamurikira kandi nkomeze kubamanuriramo imbaraga z’Ijuru.

Mbifurije gukomeza urugendo kuri buri wese kuba maso kandi gukomeza kuba intwari kandi gukomeza gukatariza ibyiza by’Ijuru mbagaburira kandi mbagenera umunsi ku wundi igaburo mbahereza ni igaburo ryiza cyane bana banjye ndagira nti nimukomeze murirye kandi mukomeze murigaburirwe umunsi ku wundi ntihazigere na rimwe mureka kugaburirwa n’Ijuru kandi ntimuzigere na rimwe muhaga iby’Ijuru nimukomeze mubyakire kandi mukomeze mubishyikirizwe bityo rero bikomeze kubatunga kandi murusheho gushishishwa n’iby’Ijuru. Nanjye nkomeje kwifatikanya namwe mbarwanira urugamba kandi mbarwanirira intambara za roho zanyu muba muri kurwana urudaca akanya ku kandi isegonda kuri rindi mba mbireba kandi mba mbibona cyane kuko Sekibi uko muteye intambwe atega umutego hariya atawutegera hariya akawutega hariya kuko mu nzira zanyu za buri munsi za buri segonda Sekibi aba yagiye atega imitego hariya na hariya niyo mpamvu mbasaba ngo bana banjye mumenye ubwenge kandi koko mukomeze kwitegereza bityo mukenge mubashe kwigengesera kuri buri kimwe cyose buri wese rero amenye ubwenge kandi mumenye yuko umwanzi murwana na we ahora iteka abahiga bityo namwe mubashe kwiga ubwenge bwo kumurwanya kandi mubashe gukindikiza intwaro zanyu ari ryo sengesho kandi mubashe koko kuguma mu isengesho kandi mubashe kumenya ubwenge icyo tubatoza n’icyo tubatubwira ni ikiri cyiza tuba tugira ngo tubakure mu menyo y’umwanzi kandi tubakure mu nzara z’umwanzi murusheho kuza kutwegera muririnde rero kutuva iruhande kugira ngo tubashyigikire kandi dukomeze tubabungabunge mu buzima bwanyu bwa buri munsi bana banjye ndabiyegereza nkabahumuriza nkabereka byose kandi nkarushaho kubimenyesha kandi nkarushaho kubereka yuko nganje mu buzima bwanyu bwa buri munsi nkabatera inkunga kandi nkabateza intambwe nimukomeze mutere intambwe mugana imbere mwirinde gusubira inyuma ndi kumwe namwe ndabakingira kandi ndabahoza nkabahumuriza umunsi ku wundi.

Nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza kuri buri wese ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere ndi umubyeyi ubakunda kandi ndi umubyeyi uhora iteka mbahoza ku mutima wanjye sinzigera rero mbatererana cyangwa ngo mbatenguhe mu bikorwa byanyu mu rugendo rwanyu nzakomeza kubabungabungira ubuzima kandi nkomeze kubacungira umutekano uko biri n’uko bikwiye kandi uko bwije n’uko bukeye ndusheho kubiyegereza bana banjye.

Nimugire rero amahoro kuri buri wese kandi mugire kugubwa neza mbifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu mbafatiye iry’iburyo kandi bana banjye mukomeze muze mwonke ku ibere ryanjye iteka ryose rihora iteka rirese kugira ngo ndibonkeshe kandi ndibahereze bityo bana banjye mukomeze kunywa bityo mushire inyota ntimuzamere nk’abatonswa n’umubyeyi kandi mbonsa bana banjye ntimuzigere murwara bwaki kandi iteka ryose mbategera ibere ranjye ngo muze mwonke. Nimuze rero tugendane kandi muze mukomeze mube ku bibero byanjye kuko nabateruye muririnde rero kwinyugushura ngo mube mwajya hasi, hasi ni hasi kandi hanze ni hanze nimukomeze mungumeho kandi mukomeze mugume muri uru rukari mwashyizwemo mugume mu bwihisho mwashyizwemo n’Ijuru mwirinde kuba mwanyanyagira bityo nanjye nkomeze kubacungira umutekano uko biri n’uko bikwiye turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi umwanzi ntakababoneho ijambo kandi umwanzi ntakigere abagiraho ijambo, nimukomeze mugirweho ijambo n’ijuru kandi ububasha bw’Ijuru ryose bukomeze kubagenga no kubagenzura uko bwije n’uko bukeye bityo tubakumirire ikibi cyose n’umwanzi tumubakumirire. Nimuze rero mutwegere kandi tugendane igihe cyose n’ibihe byose nanjye niyemeje gukomeza kubabera umubyeyi sinzabatererana. Amahoro, amahoro kuri buri wese nimugire kugubwa neza kandi nkomeje kubifuriza igicamunsi cyiza turi kumwe, nkomeje kubabumbatira no kubaherekeza mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu nkomeje kwifatikanya namwe nkomeze kubatazanurira amayira.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE NKUNDA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDI KUMWE NAMWE IGIHE CYOSE, SINZABASIGA NIMUKOMEZE KUGIRA URUGENDO RUHIRE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAHORA HAFI NKABA NKOMEJE KUBATOZA IKIRI ICYIZA KANDI NKABA NKOMEJE KUBINJIZA MU RUMURI. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *