UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 08 UKWAKIRA 2023
Mbasesekajeho umugisha wanjye wa kibyeyi bana banjye kandi mbaramburiyeho ibiganza byanjye kugira ngo mbururukirizeho umugisha uva mu biganza byanjye bityo rero umanuke ubururukireho bana banjye mugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe muri ibi bihe nkaba nkomeje kugendana namwe muri byose mbamenyera buri kimwe cyose mbakingurira kandi mbatazanurira amayira kugira ngo mukomere kandi mukomeze kubaho mukomeze kugwirizwa urukundo kandi mukomeze kurizwa intera bityo iteka ryose mukomeze kugumana nanjye kandi mukomeze kubana nanjye muri byose kuko mbamenyera buri kimwe cyose nkaburiza intera kandi nkabamenyera icy’ingenzi umunsi ku wundi kuko ndi umubyeyi ubakunda kuko iteka ryose ntifuza yuko bana banjye mwagwirirwaho n’ishyano kuko iteka ryose ntifuza yuko bana banjye hari n’umwe wavamo akaba yasubira inyuma cyangwa imigambi mibisha y’umwanzi ikaba yamutsemba cyangwa ikaba yamuhitana cyangwa imitego y’umwanzi ikaba yamugusha, niyo mpamvu umunsi ku wundi mbangukira kubana namwe nkaza kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi kandi nkaza kubateza intambwe nkaza kubaterura kandi nkabaheka nkabambutsa ibikomeye kandi nkakomeza kubakikira ku bibero byanjye kugira ngo nkomeze kubihoreza no kubahumuriza no kubahugura no kubigisha buri kimwe cyose, iteka ryose nza kubigisha kandi nkabahugura nkabamenyera buri kimwe cyose ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ukomeje kubana namwe no kugendana namwe mu rugendo mu butumwa kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
Iteka ryose rero mporana namwe bana banjye nimukomeze kumva yuko ndi inkingi ibakingira kandi ndi inyenyeri ibarangaje imbere muri ubu butumwa kandi muri uru rugendo kandi nkaba ntazigera nitandukanya namwe nzakomeza kwifatikanya namwe mu minsi y’ubuzima bwanyu bwose kugira ngo nzabageze aho mwibwira yuko mwebwe ubwanyu mutakwigeza kandi nzabakorere ibikomeye kandi ibitambutse ubwenge bwanyu, nimukomeze rero kugendana n’Ijuru kandi mukomeze kubana n’Ijuru kuko ari cyo twabatoreye kandi akaba ari cyo twabahamagariye kugira ngo mukomeze kubaho kandi mukomeze gutezwa intambwe mwurizwe intera ibikorwa byanyu bya buri munsi kandi urugendo rwanyu rwa buri munsi ndarushyigikiye kandi ndushyigikirishije imbaraga zanjye umunsi ku wundi nza kubana namwe bana banjye nkabigirizayo imigambi mibisha kandi nkaza guhangamura buri kimwe cyose cyashaka kubavogera no kubabangamira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, buri wese muri mwebwe rero mwifurije amahoro kandi buri wese muri mwebwe muhaye umugisha, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe bana banjye nkunda ntimukagwe kandi bana banjye nkunda ntimugatsitare kuko iteka ryose nza kubahumuriza kubashyigikira nkaza kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi kandi iyo mbonye umwanzi Sekibi ashaka kubagiriza ashaka kubavogera ashaka kubiyenzaho mu rwiyenzo rwa hato na hato iteka ryose ndatebuka ngatabara nkababa hafi nkigizayo ibicantege ibikuba ndetse n’ibikubarara nkaza kwigizayo amagambo aba ashaka kubasesereza ayo ari yo yose nkigizayo ngahinda kandi ngahindanya kugira ngo nkomeze kubashyigikira no kubakomeza muri ubu butumwa kandi muri uru rugendo mbaba hafi cyane ndabashyigikira cyane kuko ngendana namwe intambwe ku yindi nkarushaho kubateza intambwe kuburiza intera kugira ngo ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa koko by’indashyikirwa kandi nkomeze kubamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi.
Mbabereye maso cyane kandi nzakomeza kubabera maso nzakomeza kubasimbutsa byinshi no kubashyigikira bana banjye ku buryo nzakomeza gutera buri wese inkunga n’ingabo mu bitugu ku buryo buri wese azajya yumva ko aho ari akomeye kandi akomereye mu rukundo rw’Imana no mu bubasha bw’Imana isumba byose, nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kugendana namwe no kubana namwe bana banjye ntacyo mubaye kandi nta n’icyo muzaba kuko iteka ryose mbashyira mu gishura cyanjye kandi nkarambura ibiganza byanjye nkababumbatiriramo bityo ngahaguruka ngahagarara nkabarinda kandi nkabacungira umutekano nkakomeza kubaha kubaho no kugubwa neza, kuri uyu munsi rero mbahaye umugisha kandi mbahaye kugubwa neza mbasakajeho urumuri kandi mbinjije mu rumuri mbahaye ububasha kandi mbahaye kugubwa neza bana banjye nkunda mbatamirijeho urukundo n’ububasha nimuhore iteka ryose mutera intambwe kandi mumurikiwe nanjye kuko ndi inyenyeri ihora iteka ryose ibamurikira muri ibi bikorwa kandi muri uru rugendo, ntimugacike intege rero kandi ntimugakangwe n’ibihinda ibiyumbaraye byose ntibikabatere ubwoba uko biba biyumbaraye kose ntacyo byabatwara kandi ibihinda byose ntacyo byabahindishaho umushyitsi kuko tubiturisha kandi tukabicecekesha iteka ryose mukabaho kandi mugakomeza gutambukana ishema n’isheja kuko iteka ryose nkomeza kubana namwe kandi nkakomeza kugendana namwe muri byose, ndi umubyeyi rero ubafatiye iry’iburyo muri uru rugendo bana banjye kuko nkomeje kubaha umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ibindi byose byashaka kuva hirya no hino bishaka kubagiriza bijye bikomeza gutenteburwa no gukorwa mu nkokora umunsi ku wundi bityo urukundo rwanjye rukomeze kubiyambika rubasimbagize kandi rubazamure rubateze intambwe kandi ruburize intera bityo iteka ryose mubone amahoro ndetse n’umugisha mwurizwa intera kandi mugabirwa umugisha uko biri n’uko bikwiye kuko iteka ryose mbamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi mukaba amahoro kandi mukagubwa neza.
Nimwakire kubaho bana banjye kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo mukomeze kwifatikanya nanjye muri byose kuko nanjye nifatikanya namwe umunsi ku wundi nkaza kubafasha mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkarushaho kubamenyera buri kimwe cyose kandi nkabatabara, nkabatabara mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi nkababohora kandi nkabazahura, nururukiye rero kuza kubana namwe no kugendana namwe muri iki gikorwa no muri uru rugendo n’ubwo rutajya rworohera abagenzi baba barurimo ariko nimuhumure bana banjye nzakomeza kubereka yuko rworoshye kuko Muntu iyo amaze kumenya Nyagasani Yezu Kristu koko kandi iyo amaze kumenya no gusobanukirwa abo agendana nabo yuko mukorana n’Ijuru ntaho aba akigorewe kuko iteka ryose ahora yumva yumva yuko arinzwe kandi ashyigikiwe n’ububasha bw’Ijuru ryose, nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, nifatikanyije namwe mu buryo bw’agahebuzo kandi mu buryo butangaje cyane, nururukirijeho buri wese ingabire ndetse n’ingabirano mbururukirijeho umugisha wanjye wa kibyeyi, mbatazanuriye amayira nimutambuke ndabahagaritse nimuhagarare kandi mbahumuye amaso nimurebe kandi mugubwe neza iteka ryose mushire igihunga kandi mushire impumu mwumve yuko mbabereye maso kandi nkaba mbabereye intwari ku rugamba, mbarangaje imbere kandi ndi mu bikorwa byanyu iteka ryose n’ibihe byose sinzigera mbajya kure kandi sinzigera ntandukana namwe kuko nzakomeza kwifatikanya namwe no kugendana namwe muri byose, nururukiye rero kubashyigikira no kubahoza ku mutima wanjye kubururukirizaho ingabire ndetse n’ingabirano kugira ngo buri wese mumare igihunga kugira ngo buri wese muteze intambwe mwurize intera bityo ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa by’agaciro kandi ibikorwa by’umugisha kuko umunsi ku wundi bana banjye ndendana namwe mu gutabara Isi ndetse n’abayituye, mu kuvugurura ibitavuguruye ngenda nshyira byose ku murongo.
Ibikorwa byanjye muri mwebwe rero birakomeye kandi birakomeje kuko bikomeje kugenda biteza benshi intambwe kandi bikaba bikomeje kugenda birohora benshi, hari benshi bashyira amaboko yabo hejuru kugira ngo barebe yuko hari uwayafata akabazamura kuko mu rwobo baguyemo bo ubwabo badashobora kurwikuramo, namwe rero nimukomeze mubahereze ibiganza byanyu mu kubazamura kandi mu kubarohora umunsi ku wundi muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo nifatikanyije namwe cyane ku buryo ndi kugenda mbohora Isi mu buryo bw’agatangaza kandi nkagenda nshyira byose ku murongo nifatikanyije namwe, muri abana banjye nkunda rero kandi muri abana banjye nshyigikiye nteza intambwe kandi nuriza intera umunsi ku wundi kugira ngo ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa by’indashyikirwa mu gukomeza kuvugurura umwanzi kandi mu gukomeza gushyira byose ku murongo, mu kugamburuza imigambi mibisha y’umwanzi kandi mu gutabara abahabye kandi indushyi n’abihebye mu gukomeza kubagoboka no kuguma mu bugobotsi bwanjye kuko iteka ryose ngoboka abababaye kandi nkatabara abameze nabi abanyabyago nkababa hafi nkakomeza kubahumuriza.
Muri iki gihe rero ndi kugenda ngamburuza umwanzi ku migambi mibi agiye afite ku bana banjye ndi kugenda nsubiza umwanzi inyuma aho hose ashaka gusubiza abanjye inyuma ndi kugenda mutentebura kandi mukoma mu nkokora kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze kwigaragariza buri wese unyizeye kandi buri wese umpanze amaso, iki rero ni igihe cyo kugira ngo dukomeze twerekane imbaraga zacu n’ibikorwa byacu bihanitse kandi bihambaye mu gukomeza gutabara Mwene Muntu kandi mu gukomeza kubohora kandi mu gukomeza kuzahura Isi ndetse n’abayituye kandi mu gushyira byose ku murongo, iki rero ni igihe cyo kugira ngo nkomeze ngaragaze impuhwe zanjye za kibyeyi ntabare bose kandi mvugurure bose, bana banjye nkunda nimube amahoro kandi mugubwe neza kuri buri wese nkomeje kubifuriza icyumweru cyiza gitagatifu kandi gihire, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, igicamunsi cyiza kuri buri wese rero bana banjye nitaho kandi nitayeho, nimukomeze kugubwa neza ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko muri indabo zanjye mvomerera umunsi ku wundi, twana twanjye nimugubwe neza nimakire umugisha wawanjye wa kibyeyi naje mbazaniye kandi mwakire gutekana mu mitima yanyu nabazaniye ihirwe ndi kubahundagazaho kuri buri wese, nimukomeze muberwe kandi mukomeze munogerwe, mukomeze mwishime kandi mukomeze mudabagizwe n’ibyishimo kuko iteka ryose mbamenyera buri kimwe cyose kandi nkabamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi, nimwakire amahoro y’imitima yanyu kandi mwakire kugubwa neza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mbari hafi cyane kandi mbahora hafi nk’umubyeyi ubarangaje imbere ubashyigikiye muri uru rugendo, ibikorwa byanyu n’urugendo rwanyu rwa buri munsi ndi kumwe namwe, nimuhumure ntimukagire ubwoba kandi ntimugakangarane kuko nifatikanyije namwe muri ibi bikorwa kandi muri uru rugendo, nimugire amahoro ndabakunda ndabashyigikiye bana banjye.
AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, NKOMEJE KUBABERA KU IZAMU KANDI NKOMEJE KUBABERA KU RUGAMBA NTIMUKAGWE KANDI NTIMUGATSITARE, NTIMUKAGIRE UBWOBA NDI KUMWE NAMWE CYANE KANDI NDABARINZE BANA BANJYE, NIMUGIRE IGICAMUNSI CYIZA MUGIRE IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO!