UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 10 KANAMA 2023

Mbumbuye ibiganza byanjye bana banjye ngo mbaramburireho bityo umugisha uva mu biganza byanjye ubamanukireho kandi ubururukireho kandi ubasesekareho kuri buri wese kandi mbahereze imbaraga uko biri n’uko bikwiye kandi buri wese mushyikirize imbaraga zimuherekeza kandi zimufasha gukomera no gukomeza urugendo bana banjye. Nimwakire gukomera kandi mwakire gukomeza urugendo mudacika intege kandi mudasubira inyuma kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu njyana yo kubatoza ikiri icyiza kugira ngo ikiri ikibi cyose murusheho kugenda mugisezerera bityo murusheho gutera intambwe mwungikanya mudasubira inyuma kandi mudacika intege bityo igihe cyose muhore muri intwari kandi muhore muharanira gukora ikiri icyiza ndi kumwe namwe ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Ndi umubyeyi uhorana namwe kandi ndi umubyeyi uhora iteka mbarengera kuri buri kimwe cyose bana banjye mbafatiye iry’iburyo, oya umwanzi ntakabasubize inyuma kandi ntakabagireho ijambo kandi imivumo y’umwanzi ntikabafate igihe cyose ahora abatera imijugujugu ndaza nkitambika nkayigizayo bityo rero bana banjye mugakomera kandi mugakomeza urugendo. Ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi uhora iteka ndengera abari mu rugendo baza bansanga kandi basanganira Ijuru ryose. Ndaza nkabafata nkabafasha muri byinshi bityo mu rugendo rwanyu nkarushaho kugenda mbatazanurira amayira imbogamizi zose nkazigizayo kugira ngo mubashe gutambuka kandi mubashe kurushaho gukazanya mu rugendo rwanyu ibikorwa byanyu bya buri munsi ndabibona kandi ubwitange bwanyu ndabubona igishyika cyanyu cyo kwifuza gukora ikiri icyiza ndakibona niyo mpamvu muri iyi minsi kandi muri ibi bihe naje kwifatikanya namwe kugira ngo imbogamizi zose nzegezeyo kandi inzitizi zose nzigizeyo bityo icyo mwagambiriye gukora mukigereho no kukigeraho. Ndi kumwe namwe rero bana banjye ndushijeho gukomeza kubambika ibyiza kandi ihirwe ry’Ijuru rirusheho kubamanukira rirusheho kubururukiraho uko biri n’uko bikwiye. Ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbasesekazeho amahoro nyamahoro kandi mbambike urukundo rwanjye umugisha wanjye ukomeze kugendana namwe muri byose. Mwese rero ndabashyigikiye kandi mbahora hafi bana banjye, nimukomere mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kandi mwirinde gusubira inyuma turi kumwe, nkomeje kubabera umutoza mu kubereka ikiri icyiza kandi nkomeje kubatoza gukora ikiri icyiza, akanya ku kandi nza kubahwitura kandi ngo mbahwiturire mu cyiza kuko mba mbona Sekibi arekereje cyane kugira ngo arebe yuko yabatega imitego ya hato na hato, nanjye ngatabarana ingoga nkaza kubaba hafi bana banjye, ngakomeza kubacungira umutekano nk’ureberera abana banjye iteka ryose mpora ndeberera kandi ngahora iteka mbitaho uko bwije n’uko bukeye.

Muri abana banjye nkunda cyane kandi mbarera nk’abana batoya ngomba gucungira umutekano kugira ngo mutaba mwajya kwivuruguta cyangwa mukaba mwajya mu byondo kuko mba mbona imitego iri hafi yanyu kandi nkabona Sekibi atajya abavirira kubera icyiza mubitswemo kandi kubera icyiza muhora iteka muteganyirijwe. Niyo mpamvu umwanzi Sekibi atajya abavirira akomeza kureba ibyiza muteganyirijwe kandi akareba ibyiza muhora iteka mugabirwa akifuza rero kuba yabibavutsa nanjye nkaza kubaba hafi nk’umubyeyi uhora iteka mbarengera kuri buri kimwe cyose bityo umubisha nkamwigizayo kandi nkarushaho kumuhindira kure yanyu. Niyo mpamvu rero mugihagaze amagingo aya ngaya kandi mukaba murushijeho gukataza mu ntambwe zanyu, ndagira nti rero nimukomere kandi mukomeze mukataze turi kumwe bana banjye ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi ndi kumwe namwe ntimugacike intege kandi ntimukadandabirane ahubwo nimukomeze mwumve icyo tubatoza n’icyo tubabwira umunsi ku wundi murusheho kugikurikiza uko biri n’uko bikwiye. Igaburo ryanyu rya buri munsi ndarimenya bityo rero nkaribategurira nkaza kuribahereza kandi nkaza guhereza buri wese nzi ikimukwiriye kandi buri wese nkakomeza kumugenera icy’ingenzi kimugirira akamaro mu rugendo kandi kibafasha gukomera no gukomeza urugendo mu rugendo rwanyu. Muri ibi bihe rero ndi gutabara Isi ndetse n’abayituye kuko hari benshi cyane bari kugenda bampungaho benshi nkababwira ntibumve kandi muri iki igihe ndi gukomeza gutabara uwitwa ikiremwa muntu uwo ari wese kuko ikiremwa muntu uwo ari we wese nshaka kumubohoza mu maboko y’umwanzi benshi Sekibi yigaruriye ndashaka kubagarura kugira ngo mbashyire mu biganza byanjye kandi mbashyire mu rukundo rwanjye, ntabwo nshaka yuko hari abo Sekibi yigarurira ngo abagire ingaruzwamuheto ze kandi mpari nk’umubyeyi wakagombye gutabara Isi ndetse n’abayituye kuko abantu bose bari mu Isi ari abanjye kuko buri kiremwa cyose namuhawe igihe nari ndi munsi y’umusaraba nahawe buri kiremwa cyose kugira ngo mutabare kandi murengere, umwana wanjye Jambo yarabandagije niyo mpamvu mpora iteka nakira bose kandi iteka ryose ngahora ntabara bose, ari abanyemera ndetse n’abatanyemera, ari abankunda ndetse n’abanyanga, abo bose ndabasabira nta n’umwe nshubije inyuma kuko igihe najyaga kwakira buri kiremwa cyose cyari kiri munsi y’umusaraba sinigeze ndobanura ngo mvuge ngo ndakira uyu cyangwa uriya mureke ahubwo nakiriye bose ntitaye ku buhemu ndetse n’ubugome bari bakoreye umwana wanjye. Ibyo byose nabirengejeho ngira urukundo rwa kibyeyi kandi ngira urukundo nyampuhwe bityo nakira bose kandi nkomeza kubatakambira kugeza na n’ubu ngubu kugeza magingo aya ngaya nkomeje gusabira Isi ndetse n’abayituye kandi nkomeje gutabara ikiremwa muntu aho kiva kikagera niyo mpamvu mpora iteka uburengezi bwanjye n’ubutabazi bwanjye mbuhoza kuri buri kiremwa cyose kandi buri kiremwa cyose nkagitabara bana banjye nimugire ibihe byiza bana banjye nimugire amahoro mugire kugubwa neza, nimutekane mu mitima yanyu kuko mwahiriwe muri byose, Ijuru ryarabatoye rirabatoranya ribashyira muri uru rukari ribahuriza hamwe mu rukundo rw’Ijuru kugira ngo muhore iteka mugaburirwa ku byiza by’Ijuru kandi muhore iteka mumenyeshwa buri kimwe cyose cyiza cy’Ijuru.

Nimwishimire ko tubazi kandi mwishimire ko tubitaho uko bwije n’uko bukeye tukabagengera ubuzima, Mwene Muntu ashobora kumva yuko abanze kandi Shitani ashobora kubahiga hasi no hejuru umunsi ku wundi ariko natwe tukabangukira kuza kuza kubaba hafi, Mwene Muntu ashobora kwitambika ngo mudatambuka bityo rero mu nzira zacu zirenze igihumbi tukabacisha mu zindi nzira mugatambuka kuko mu nzira zacu ntabwo tujya tubura aho ducisha abacu kandi ntabwo tujya tubura aho tunyuza ngo dutabare bityo uwari yiteze yuko ari bubategere hariya akabona muri gutambuka muri kurenga akifuza kwihuta ngo abasanganire arebe yuko yabafata ngo abasubize inyuma bityo akabona aho muri kwererezwa hejuru, Mwene Muntu uzashaka kubirukaho rero ntabwo azabashyikira, azashaka kubafatira hasi tubashyie hejuru, nashakakubafatira hariya na hariya tubacishe hariya kuko mu bikorwa byacu turihagije mu buzima bwacu kandi muri kamere yacu no mu mibereho yacu dufite uko dutabara abacu kandi dufite uko turengera abacu niyo mpamvu dukomeje kubahagararaho mu bihe nk’ibi ngibi kandi tukaba dukomeje kubarwanirira urugamba Sekibi tukaba dukomeje gupfobya imigambi ye mibisha ibikorwa bye byose tukaba turushijeho kubipfobya.

Nimugire gukomera rero bana banjye kandi mugire gukomeza urugendo rwanyu turi kumwe, ndushijeho kubiyegereza ku mutima wanjye kandi ndushijeho kubereka byinshi byiza by’Ijuru kugira ngo nkomeze kubahumuriza mbereke buri kimwe cyose cy’ingenzi kibegereza iruhande rwanjye kugira ngo mbasesekazeho urukundo rwanjye. Mwese rero mbahaye amahoro yanjye kandi buri wese muhaye umugisha wanjye nimuwakire bana banjye kandi mwakire ibyiza by’Ijuru mbagabira mbagezaho umunsi ku wundi. Ndushijeho kubiyegereza kandi ndushijeho kubatazanurira amayira, ndushijeho kubereka urukundo rwanjye namwe nimururebe murubone bityo mpore iteka ngendana namwe kandi mpore iteka mbakuburira icyitwa ikii cyose, imbogamizi zose ndushijeho kuzihigika kugira ngo namwe murusheho gutaguza munsanga kuko imbogamizi zose ndazibona kandi ibyo umwanzi Sekibi ahora iteka abateza byose ndabibona. Mu Isi rero nkomeza kugenda ntangatanga kugira ngo ngende ntangatanga imitego yose y’umwanzi aho abana banjye bava bakagera hirya no hino n’ubwo bose batagirirwa amahirwe yo kumva ijwi ryanjye nk’uku nguku muri ubu buryo ariko harimo benshi ndengera mu bundi buryo ariko mwebweho ndaza nkabatabara nkababwira nkabigisha bana banjye nkabereka buri kimwe cyose nkababwira uko mugomba kwifata nkarushaho no kuza kwitambika kugira ngo umwanzi Sekibi atabinjiramo, erega abafitiye urwango rwinshi kandi abafitiye n’ishyari ryinshi kuko uburyo mubanamo n’Ijuru ni uburyo bw’agatangaza ari yo mpamvu abakubitira agatoki ku kandi kuko areba we agashoberwa akibaza ukuntu dukorana namwe kandi akibaza ukuntu abatega imitego myinshi mukayisimbuka kubera ukuntu mubana n’Ijuru n’ukuntu mushyigikiwe n’Ijuru, nimuhumure twaratsinze ntabwo muzatsindwa n’ubwo Sekibi yifuza kubatsinda umunsi ku wundi akifuza yuko mwarambarara nimuhumure ntacyo muzaba kuko imbaraga z’Ijuru turihagije ntawe tujya tuza kuzitira cyangwa ngo tugire uwo dusaba imbaraga kugira ngo turwanire abacu tubiteho kandi tubarengere ahubwo mu mbaraga zacu no mu bubasha bwacu turakora kandi tugakora ntawe tubanjije kubaza ngo dukore iki cyangwa ngo dukore kiriya ahubwo mu bwenge bwacu no mu bitekerezo byacu turifite kandi turihagije ariyo mamvu n’abacu dukomeza kubahaza kandi tugakomeza kubagaburira ibyiza by’Ijuru ntawe tubajije ngo tubigenze gute kandi abacu tukabakomeza mu buryo bwacu kandi tukabakomeza mu mbaraga zacu igitinyiro cyacu rero nigikomeze mucyambare kandi gikomeze kibaherekeze mu ntambwe z’urugendo rwanyu bityo aho munyuze hose umwanzi nababona akangarane kuko ntashaka yuko umwanzi Sekibi abavogagira bana banjye nimukomeze urugendo bana banjye nimukomeze mugire ibihe byiza bana banjye nimukomeze mugire urugendo rwiza kuko ndi kumwe namwe kuri buri wese kandi buri wese nkaba ndushijeho kumwiyegereza mu mutima wanjye, nakinguye umutima wanjye kugira ngo muze muturemo igishura cyanjye nakirambuye kugira ngo nkibakingirize kugira ngo buri wese mukindikizeho igishura cyanjye bityo umwanzi Sekibi naza kubareba ababure kuko mu gishura cyanjye arahatinya ntabwo ajya ahavogagira. Niyo mpamvu rero bana banjye kuri uyu munsi naje kubashyira mu gishura cyanjye kugira ngo umwanzi Sekibi nabareba ababure bityo rero nimukomeze kubamo kandi mukomeze guturamo bityo igihe cyose Sekibi yifuje kuza kubarindimura asange muri mu gishura cyanjye abahige bityo ababure. Nimukomeze murindimure imigambi ye mibisha nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbibafashemo, ntabwo nabohereje ku murimo mwenyine kuko nanjye naje kwifatikanya namwe kugira ngo ngendane namwe, ndi kumwe namwe ndaganje kandi ndi kumwe namwe ngendana namwe ibihe byose n’iteka ryose nzakomeza kwihuza namwe mbururukirizamo imbaraga mbaha urumuri rubamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo umwijima ukomeza kuza usatira Isi ndetse n’abayituye utazabinjirana ahubwo nimukomeze gufata amatara yanyu mu ntoki kugira ngo mukomeze no kumurikira abandi benshi hirya no hino kuko hari benshi cyane bakeneye urumuri hari benshi cyane bari mu mwijima kuko natangiye kugenda hose mu bihugu hirya no hino kandi mu Isi hirya no hino nkagenda mbonekera henshi ngatangaza ikiri ukuri nkabwira Mwene Muntu icyo agomba gukora n’icyo agomba kugenderaho benshi bakumva abandi ntibumve abumvise none ejo ntibabe bacyumvishe ahubwo bagasubira mu byo bari bavuyemo, Isi ni gutyo igenda imeze umunsi ku wundi bikagenda ari ibintu by’ibizurungutane benshi rero nkakomeza kubabwira nkakomeza kubaburira ntibumve nabereka inzira ntibarebe nabereka urumuri ntibarurebe nabahereza amatara mu ntoki bakayazimya. Muri iki gihe rero nkomeje kuza gufata abanjye kuko ndi gutambagira mu Isi hose dushyiraho ikimenyetso abacu tukabakomeza kandi tukabaha imbaraga zo kugira ngo bahagarare gitwari bityo barwane urugamba inkundura. Namwe rero nimufate amatara yanyu kugira ngo mukomeze kumurikirwa kuko nabashyizeho ikimenyetso bana banjye kandi nkaba ndi gukomeza kugenda mbashyiraho ikimenyetso ndakuka kugira ngo Sekibi atazabibeshyaho kugira ngo Sekibi atazibeshya ngo abe yagira n’umwe ahumiraho.

Nimukomeze rero mugire urugendo rwiza kandi mukomeze mugire ibihe byiza kuri buri wese ndabakunda cyane bana banjye kandi nkabakomeza nkabahumuriza nkaza kubambutsa inyanja kandi nkaza kubahumuriza kuri buri kimwe cyose dore Sekibi yateze imitego imbere yanyu kandi Sekibi yarubiye kubera uburyo ndi kugendanamo namwe yarubiye yagize umujinya mwinshi kandi yashatse kuza kureba yuko yabavuyanga ariko nimuhumure twamanutse n’ingabo z’Ijuru kandi twamanutse nk’igitero cy’Ijuru kuko twohereje ingabo nyinshi z’Ijuru kandi twese ab’Ijuru tukaba twururukiye kuza kubarwanirira DATA arahari kandi Jambo umwana wanjye arahari nanjye ndaganje ndetse abamalayika ndetse n’abatagatifu n’ibizima byose byaje kugira ngo tubashe kubarwanira urugamba kuko urugendo twabatangije atari uruegendo rwo kujenjekerwa niyo mpamvu rero twaje kubarwanira urugamba inkundura tukarurwana twivuye inyuma bityo tukabereka imbaraga aho ziva zikagera tukazibahereza tukazibashyikiriza bityo namwe mukabasha kurwanya umwanzi mukamutsinda kuko ntabwo twifuza yuko umwanzi Sekibi yabatera kunanirwa mukiri mu rugendo kandi mukiri mu nzira ahubwo tuzakomeza kubaha imbaraga muzambare kandi muzigendane umunsi ku wundi. Mu rugendo rwanyu tubafitiye iby’ingenzi tubahereza bityo buri wese yatangira kunanirwa tukamumenyera icy’ingenzi kimukwiriye bityo rero tukakibahereza mukabasha gukomera kandi mukabasha gukomeza urugendo. Nimukomeze rero kwambuka kandi mukomeze kwambukiranya kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba nkomeje kugenda ngashya mu nyanja rwagati kugira ngo mbambutse bana banjye tugeze mu nyanja rwagati ariko nimuhumure ndi kugenda ngashya namwe nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kongera amasengesho yanyu nimukomeze mwenyegeze no ku gicaniro kuko hari benshi cyane ndi gushaka kwambutsa muri iyo nyanja namwe murimo ngira nti nimukomeze mube maso musabire benshi ndandase kandi musabire benshi ndi kwambutsa ntwaye muri iyo nyanja kandi ntwaye muri ubwo bwato kugira ngo mbambutse mbageze hakurya kuko muri uko kubambutsa Sekibi ari gushaka kureba yuko hari n’umwe yashimashima kugira ngo babe barangariramo hagire uwavamo bityo umuvumba umutembane. Nimugire rero gukomeza kubasabira kandi namwe mukomeze kwisabira ari nako mukomeza kurandatana umunsi ku wundi musabire bose nta n’umwe musubije inyuma, namwe mukomeze kwisabira uko muri kose.

Mbahaye rero umugisha kandi mbahaye kugubwa neza nimukomeze kugira igicamunsi cyiza turi kumwe bana banjye kandi nkomeje kubashimira intambwe yanyu no gukataza kwanyu nkomeje kubashimira ugushyira ho umwete kwanyu uguhozaho kwanyu ugushakashaka Ijuru kwanyu nanjye nkomeje kuza mbashakashaka bana banjye kugira ngo mbereke yuko ukunshakashaka kwanyu umwanya wose kandi ijoro n’umunsi mba ndi kumwe namwe kandi mbabona cyane. Nimuhumure turi kumwe bana banjye ntabwo nzabasiga kandi sinzabatererana nzakomeza kubaba hafi kugira ngo mbereke ko ndi kugendana namwe kandi sinzigera mbatererana. Nimugire ibihe byiza turi kumwe kandi ndabashyigikiye nimukomeze mukomere mu rugendo kandi mukomezanye kuri buri wese ndabakunda cyane urugendo rwanyu ndi kumwe namwe ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbajye kure.

Ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahora hafi igihe cyose kandi iteka ryose ngahorana namwe. Nimugire igicamunsi cyiza kuri buri wese ndabahumurije nimuhumure ndabakomeje nimukomere bana banjye nimuze nkomeze mbaterure ku bibero byanjye kandi nkomeze mbambutse byinshi kandi nkomeze mbakingire byinshi.

AMAHORO, AMAHORO KURI BURI WESE NDABAKUNDA CYANE NIMUKOMEZE KUGIRA URUGENDO RWIZA MBIFURIJE URUGENDO RWIZA KANDI MBIFURIJE KUDAHAGARARA MU RUGENDO RWANYU. AMAHORO, AMAHORO KURI BURI WESE NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *