UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 12 KANAMA 2023

Mbarambuyeho ibiganza byanjye bana banjye kugira ngo mbashyikirize imigisha kandi mbururukirizeho ingabire ndetse n’ingabirano bityo rero mukomeze gukataza mu rugendo rwanyu mushyigikiwe n’umugisha kuko imbere n’inyuma ngiye gukomeza kubahundagaza umugisha kugira ngo umuvumo mwavumwa uwo ari wo wose utabafata; nimugire rero kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu kandi urugendo rwanyu rwa buri munsi turi kumwe bana banjye nkunda ari nayo mpamvu nabarundarundiye muri uru rukari kugira ngo mpore iteka mbagezaho ibyiza by’Ijuru kandi mpore mbibahundagazaho uko bwije n’uko bukeye kandi nkaba nkomeje injyana yanjye yo gukomeza kubururukirizamo ikiri icyiza kandi yo kubamenyesha ikiri icyiza kugira ngo murusheho kugubwa neza kandi murusheho gukora ikiri icyiza. Narabiyegereje rero bana banjye nkabiyereka kandi nkababwira amatangazo y’iby’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kandi nkarushaho kubereka ibyiza by’Ijuru kugira ngo murusheho kwihutira kubisanga mwihutire kubisingira kuko biteguriwe ubu imbere yanyu nimukomeze muze mubifate murisanga ni mwebwe mwabiteguriwe kandi ni mwebwe tubitegurira uko bwije n’uko bukeye; ni twebwe rero tubahamagara kandi tukabasesekazaho imigisha uko bwije n’uko bukeye kandi tukabaha imbaraga zo gukomera kugira ngo mukomeze urugendo kuri buri wese.

Muri aka kanya rero nishimanye namwe kandi nishimiye muri mwebwe nongeye kuza kwizihirwa muri mwebwe mu kanya nk’aka ngaka kandi bana banjye nje kubakomeza no kubomora bya hato na hato kandi nkomeza kuza kubakomeza no kubahumura amaso ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahora hafi igihe cyose kandi nkakomezanya namwe urugendo mbambura imbaraga z’umwanzi nkabambika imbaraga kandi nkabatera umwete ndetse n’ubutwari mu rugendo rwanyu kugira ngo buri wese akomere kandi buri wese akomeze ashyigikirwe n’ububasha bwo mu Ijuru kandi imbaraga zo mu Ijuru zikomeze kurengera buri wese ntihazagire rero n’umwe ucika intege cyangwa ngo hagire n’umwe usubira inyuma kuko ari jyewe ubikomereza bana banjye kandi akaba ari jye na Jambo tubahamagara. Uru rugendo nitwe twarubatangije ni natwe dukomeje kurubarindamo kandi nitwe dukomeje kubashyigikira kandi ni twebwe dukomeje kubahamagara ntabwo rero icyo twabatoreye cyari cyarangira ari yo mpamvu ibikorwa byacu bikomeje muri mwebwe kandi tukifuza yuko byagera ku ndunduro. Duhora rero dukomeje kubarinda no kubahagararaho ku buryo bwose bushoboka ingabo zo mu Ijuru zigahora iteka zibarwanira zikoma mu nkokora ibishaka kubavutsa ubugingo kandi ibishaka kubacamo kabiri kandi ibishaka gutuma mwasubira inyuma mu rugendo rwanyu nimuhumure kandi mukomere turi kumwe ndabashyigikiye igihe cyose kandi umunsi ku wundi nkagendana namwe ndaza nkabururukirizaho imbaraga zanjye kandi bana banjye nkakomeza kubakindikizaho igishura cyanjye.

Nimukomeze mugire urugendo rwiza turi kumwe mbafatiye iry’iburyo bana banjye kuko ari jye ubareshya kandi akaba ari jye ubahamagara nimukomeze mwizirike ku cyiza kandi mukomeze mwihatire kugikora uko bwije n’uko bukeye nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kandi kandi nkomeze mbahereze ububasha kuko turi kumwe kandi nkaba nkomezanyije namwe ntajya mbasiga ahubwo iteka ryose mporana namwe mbareberera  kandi nkakomeza kubacungira umutekano ku buryo bwose bushoboka kuko nganje muri mwe jye na Jambo naje guturana namwe kandi naje kuganza muri mwebwe kuko jye na Jambo duhora iteka duturanye namwe kandi duhora iteka dukorana namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi tugatambagira Isi yose twifatikanyije turohora kandi tuzahura bana banjye; ndagira nti rero ntimugacike intege nimukomeze mukore igikorwa neza kuko ari twebwe twabahaye gukora mu muzabibu nimukomeze muwuhungire bityo ikomeze kwera imbuto nyinshi turi kumwe kuko ibyo muri gukora kandi ibyo mukora umunsi ku wundi murushaho kwihunikira ubukungu bwanyu mu Ijuru kandi aho muhunika ntabwo hajya hibwa kuko duhora iteka ibyanyu tubicungira umutekano kandi tugahora iteka ryose tubireba uko biri n’uko bikwiye akaba nta byonnyi bihari kandi hakaba nta n’abajura bahaba ari yo mpamvu ibyanyu muzabishyikirizwa uko biri n’uko bikwiye kandi buri kimwe cyose mukora kikaba kirushijeho gushyirwa mu bubiko bwa buri wese. Nimukomere rero turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye nimukomeze muhazwe n’ibyo mbahereza kandi ibyo mbagaburira umunsi ku wundi murusheho kuryoherwa nabyo ntimuzigere mubirengwa gusa bana banjye nzakomeza kubahereza murye kandi munywe muhage kuko sinzigera ntuma mwicwa n’umwuma cyangwa ngo inyota ibice cyangwa inzara ibice nzakomeza kubahaza mu by’Ijuru kandi mu buryo bwose nkomeze kugendana namwe kuko ntari umubyeyi gito ahubwo ndi umubyeyi ufite byose mu biganza byanjye kandi nkahora iteka nita ku bana banjye iteka ryose mu Isi yose ndetse no mu Isi yose muri rusange nkakomeza gutabara Isi ndetse n’abayituye kandi nsabira ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kuko buri kiremwa cyose nagihawe nkaba rero ngomba kwita kuri buri muntu wese utuye Isi cyane cyane abo niyegereje rero nkaba nkomeje kubacungira umutekano kugira ngo Sekibi atabasubiza inyuma dore umunsi ku wundi ahora iteka abarehareha ashaka yuko yabasubiza inyuma agahora iteka abasumbirije kandi agahora iteka adashaka kubavirira kubera aba abona icyiza kiri imbere yanyu kandi icyiza dukomeje kubahereza. Ni umwanzi w’ibyiza rero kandi ni umwanzi w’amahoro w’abantu bari mu rugendo baza badusanga yifuza yuko yabasubiza inyuma kandi akihutira kuza kwitambika kugira ngo arebe ko yabasubiza inyuma ariko nimuhumure mukomere twaratsinze nk’Ijuru ryose kandi dukomeje kubarwanirira urugamba kandi uwo mubisha dukomeje kumuhigika kugira ngo agende ace ukubiri namwe namwe mwikomereze urugendo rwanyu. Sekibi rero ntakabace intege kandi Sekibi ntakabagireho ijambo bana banjye nimukomeze mugirweho ijambo n’Ijuru ryose kuko ari twebwe tubafiteho ijambo kandi akaba ari twebwe twabashyize muri uru rugendo kugira ngo mukomere kandi mukomeze murukatazemo ari twebwe tubashyigikiye kandi tubarangaje imbere, ni jyewe ubarangaje imbere bana banjye kandi ni jye ubahamagara umunsi ku wundi ndabakumakuma nkabarundarunda nkabashyira mu gishura cyanjye kugira ngo mbashyire mu bwihisho umwanzi Sekibi atajya agera. Nimukomere rero turi kumwe n’ubwo bwose ajya mu nzira agatontoma kandi akajya hariya agasakuza bityo agateza ibiterabwoba hirya no hino kugira ngo arebe yuko mwakangarana mukaba mwasubira inyuma; oya ntimugasubire inyuma n’ubwo atontoma bwose araziritse ntihazagire ikibatera ubwoba ahubwo nimurwane urugamba inkundura buri wese nakindikize intwaro ye kandi buri wese akurikize amategeko ndetse n’amabwiriza tubagezaho umunsi ku wundi kuko tuza kubamenyesha ibyiza by’Ijuru kandi tukaza kubagezaho amatangazo y’iby’Ijuru kugira ngo mubashe kumenya uko mwitwara kandi mwitwararike muri uru rugendo kuko Sekibi ahora iteka abasamiye ariko nimuhumure turi kumwe gusa mukomeza kwitwararika kandi mukomeze kumva inyigisho tubagezaho umunsi ku wundi murusheho kuzikurikiza ibindi byose turahari kugira ngo tubyiberemo kandi urugamba dukomeze kururwana. Icyo tubasaba namwe ni ugukomeza kuba maso kandi ni ugukomeza kuba intwari kuri buri kimwe cyose bityo umwanzi mukarushaho kumuhigika kandi mukarushaho kumwambura ijambo aho yagiye yiyimika hose mukahamwimura kandi aho yihanitse hose mukamuhanantura kuko nta bubasha afite kandi akaba nta mbaraga afite nimukomeze mukoreshe imbaraga tubagezaho umunsi ku wundi kuko imbaraga tubahereza ari iz’ingirakamaro atari imfabusa. Nimukomeze rero muzikoreshe mu kumurindimura kandi mu gukura ikibi cye cyose mu Isi mukomeze kumurandura mumuhereye mu mizi turi kumwe kugira ngo nkomeze mbafashe kandi nkomeze mbafashe muri buri kimwe cyose nta kizabananira rero kandi nta n’ikizabahungabanya kuko turi kumwe kandi Ijuru ryose tukaba twaramanutse kuza kwifatikanya namwe kugira ngo dukomeze kubatazanurira amayira kugira ngo buri wese tumushyitse ku cyo agomba kugeraho kandi buri wese tumushyitse aho agomba kugera. Uru rugendo twarubateguje kandi twarubateguriye mwebwe ubwanyu mutarabimenya magingo aya ngaya rero ubwo mwabimenye nimukomeze murukomeremo kuko buri wese kuva kera mu bitekerezo byacu no muri kamere ya DATA yari yarabiteguye ko azabahuriza hamwe muri uru rukundo kandi muri ubu bumwe bityo akababumbira hamwe muri uru rukari kugira ngo mukomeze mugubwe neza kandi mukomeze mugezweho iby’Ijuru ari yo mpamvu rero amagingo aya ngaya mukomeje kururukirizwaho byinshi byiza by’Ijuru kandi mukaba mufite amahirwe yose asesuye, ndagira nti nimukomeze muyabumbatire kandi mukomeze muyabike kandi mukomeze mwihishe umwanzi kandi mugume muri ubu bwihisho twabashyizemo kugira ngo umwanzi Sekibi atazabasamira akabanconcomera mwasohotse; nimugumemo rero kandi mwemere kumva ibyo tubabwira kandi mwemere gukora icyo tubatoza amanywa n’ijoro turi kumwe kugira ngo nkomeze mbahore hafi kandi nkomeze mbashyigikire kuri buri kimwe cyose. Bana banjye nimugire amahoro bana banjye nimwakire umugisha ubakomeza kandi uhora iteka ubagenda imbere n’inyuma kandi mwakire gukomera kuko mbakomeje bana banjye nimuze tugende kuko ari jyewe ubarangaje imbere mfashe ikiganza buri wese kugira ngo hatagira n’umwe utsikira cyangwa ngo hagire n’umwe wagwa ari yo mpamvu nkomeje kubiyegereza kandi kubabungabungira ubuzima kuza kwifatikanya namwe mu bikorwa bya buri munsi kubagenga kandi kubacungira umutekano ndi umubyeyi ubahora hafi iteka ryose rero bana banjye turi kumwe ntimuzigere mwumva yuko njya mbasiga cyangwa ngo mbatererane niyo mwaba mutari kunyumva muri ubu buryo nk’ubu ngubu ariko mba ndi kumwe namwe kandi mba ndi kugendana namwe kugira ngo nkomeze kubakenura kuri buri kimwe cyose kandi nkomeze kubuzuriza ibyiza by’Ijuru kugira ngo ingabire ndetse n’ingabirano zirusheho kubururukiraho kandi zirusheho kubahundagazwaho bityo umwanzi Sekibi najya aza abure aho amenera niyo mpamvu rero mporana namwe muri iyo njyana yo gukomeza kubururukirizamo ibyiza kandi nkakomeza kugaburira ibibatunga kandi bikababeshaho kugira ngo mutigera mururumbira iby’umwanzi ari uko mwabuze icyo muhabwa cyo mu Ijuru niyo mpamvu rero mpora iteka mbitaho nkabamenyera igaburo ryanyu ribakwiriye bityo nkaribagenera kandi buri wese nkamuhaza uko ashobokerwa kandi buri wese nkamuhaza nkurikije uko ameze kandi n’uko ateye kuko buri wese ndamuzi kandi buri wese mu ntege nke ze ndamuzi kandi buri wese mugaburira nkurikije uko ameze.

Nimukomeze rero turi kumwe kandi bana banjye ndabatwara nkabatwara uko muri kuko mwese ndabazi kandi bana banjye nkurikiza uko mumeze mu rugendo rwanyu nkaza kwifatikanya namwe kandi ntawe njya mpa umutwaro umurenze ngo awutware niyo mpamvu rero nkomeje kuza kubiyegereza kandi nkomeje kuza kubatwaza buri kimwe cyose mutashobora gutwara kugira ngo nkibatwarire ibyo mushoboye gutwara nabyo mubitware. Nimugire amahoro kandi mugire gukomera turi kumwe mukomeze urugendo ibikuba ndetse n’ibikubarara byo mu Isi ntibikabatere ubwoba ahubwo nimuhore mwumva yuko urugamba mugomba kururwana inkundura kandi ibishaka byose kwitambika mu rugendo rwanyu n’imbogamizi zose ndahari kugira ngo nkomeze kuzihigika bityo namwe mukomeze kurwana urugamba inkundura kandi mukomeze kubicamo nta mususu kuko murangajwe imbere n’Ijuru ryose kandi tukaba turushijeho kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Mu rugendo rwanyu rero turi kumwe ntabwo twabohereje ku rugamba mwenyine ahubwo twabohereje n’ingabo zibarwanirira kandi zibahora hafi kandi natwe tugendana namwe tubacungira umutekano hirya no hino. N’ubwo bwose ikirura gihora iteka kirekereje ariko nimuhumure turahari dufite kugihinda kandi dufite kukigizayo kuko iteka ryose yifuje kuba yabamira bunguri ariko asanga turahari turaganje kandi asanga tugendana namwe umunsi ku munsi ku wundi kandi akanya ku kandi tubururukirizaho imbaraga z’ab’Ijuru kandi tukabururukirizaho imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo mukomere kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mudacika intege kandi mudasubira inyuma. Ni jyewe rero ubahamagara bana banjye kandi ni jye ubareshya umunzi ku wundi urukundo rwa Jambo umwana wanjye rugahora iteka rubareshya kandi rubahamagara kugira ngo muze murwisangemo kandi muze mwisanzure muri rwo kuko mwatorewe kuza kwisanzura mu rukundo rw’Uhoraho kandi mu rukundo rwa Jambo kandi no mu rukundo rwanjye kugira ngo muhore iteka ryose mutekaniwe muri byose kandi mutunze byose mu bukungu bw’Ijuru kuko tubibagabira. Byose rero turabifite mu biganza byacu kandi dutunze kuri byose kandi dufite byose, niyo mpamvu rero tubahereza kandi tukabashyikiriza ibibafasha mu rugendo rwanyu kugira ngo muhore iteka mwakira byose kandi muhore iteka muhabwa ingabire ndetse n’ingabirano ibafasha mu rugendo rwanyu kugira ngo mutadandabirana mukaba mwasubira inyuma mugacika intege. Nimukomeze rero bana banjye mumfashe kurohora turi kumwe ndabashyigikiye kandi nkomeje kubahoza ku mutima wanjye nkomeje kubambutsa inyanja za byinshi kandi bana banjye nkomeje kubasimbutsa byinshi kuko Sekibi iyo yifuje yuko ari bubafatire hariya mbacisha hariya kuko menya uburyo mbarindamo kandi nkamenya uburyo mbarengeramo. Nimukomeze rero mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye amanywa n’ijoro kuko mporana namwe ntabwo njya nsinzira kandi ntabwo njya mpunyiza nta n’ubwo njya mbahunza umusaya ahubwo iteka ryose mporana namwe. Mwebwe ho rero mushobora kumva yuko ntari kumwe namwe ariko mwumve ko mporana namwe igihe cyose mushobora kuba mutambonesha amaso yanyu y’umubiri ariko mu buryo bwa roho nimunyumve iruhande rwanyu kandi mujye munyumva yuko ngendana namwe igihe cyose bityo bibafashe gukora ibikorwa byiza kandi imico myiza ibarange kandi ibikorwa byiza mbatoza gukora umunsi ku wundi bibarange kandi murusheho kubyinjiramo nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbakomeze bana banjye kandi nkomeze mbiyegereze mbahumurize kuri buri kimwe cyose. Nimwakire umugisha wanjye mbagabiye muri aka kanya kandi mwakire gukomera kuko mbahaye gukomera kandi mwakire guhumurizwa kuko mbahumurije; nimukomere rero kuri buri wese kandi buri wese akomere kandi akataze buri wese nabe ku izamu kandi buri wese yambarire imbaraga muri Kristu Nyagasani bityo muze muvome ibyiza bikomoka mu mutima wa Yezu Kristu iteka ryose n’ibihe byose bihore iteka bibururukiraho kandi bibakomeze kandi bibahumurize. Nimuvomererwe kuko naje kubavomerera bana banjye kandi mukaba muri indabo zanjye ngomba kwitaho nkabavomerera amanywa n’ijoro kugira ngo mutavaho mwumirana. Mugomba rero kuba icyitegererezo cy’abandi mu Isi yose, niyo mpamvu nkomeje kubarundarunda kandi nkomeje kubahwitura kuri buri kimwe cyose kandi nkaba nkomeje kubategura mu buryo bwose bushoboka mbahugura akanya ku kandi kugira ngo murusheho kuba urumuri rw’amahanga yose kandi mube ivomo ndetse n’iruhuko kuko muruhura benshi barushye kandi n’abaremerewe mukabatura imitwaro muri uko kubasabira kandi muri uko kubatakambira mudahwema kandi muri uko guhozaho mu isengesho ryanyu ku isengesho ryose mutuye bana banjye ndaryakira kandi mu isengesho ryose mutuye mba ndi kumwe namwe kuko uko mutangiye isengesho nanjye ndaza nkifatikanya namwe nkiyunga namwe kugira ngo ibyo muzamuye byose nanjye mbyakire bityo mbisukure kandi bityo mbitambagize mu Isi yose buri wese mugenere nkurikije icyo akeneye kuko uko muzamuye isengesho nanjye ndyakira ngatambagira mu Isi yose muri rusange nkareba abagiye bafite ububabare kurenza abandi bityo nkabaruhura kandi nkabazahura ngiriye isengesho ryanyu mutura kandi muzamura umunsi ku wundi. Ntabwo rero muri ab’imfabusa ahubwo muri ab’agaciro imbere yanjye n’imbere y’amaso ya DATA n’imbere y’ab’Isi babemera batabemera kuko muri ab’agaciro kandi n’iyo batabemera twebwe turabemera kandi dukomeje kubahereza ikuzo kandi tuboherereje gukomeza kugira ijambo nta wuzabambura ijambo twebwe tubaha ijambo kandi nta wuzashaka kubakoma mu nkokora twebwe tubaha gukomeza kuko ari twebwe dufite ububasha bwose n’ubuhanga bwose buhanitse kandi imbaraga zose akaba ari twebwe tuzifite nta kinyabubasha rero na kimwe kibaho mu Isi gisumbya imbaraga izacu niyo mpamvu buri kimwe cyose tugikura mu nzira bityo mukazabasha gutambuka; kuba mugihagaze magingo aya ngaya ni imbaraga zacu kuko ku bwa Sekibi muba mwararindimutse kuko yazanye umuvumba mwinshi azi neza ko agiye kubatwara bityo asanga turahari kugira ngo tubarohore kandi tubafate bityo dukomeza kubafasha kugeza magingo aya ngaya mugihagaze; niyo mpamvu rero dukomezanyije namwe urugendo muri ubwo buryo bwo gukomeza kubarengera no kubaba hafi kuko mu bubasha bwacu twishoboye kandi mu bubasha bwacu dushoboreza abacu tukanabashoborera muri byose. Nimuhumure rero mukomere ntacyo muzaba murarinzwe kandi murinzwe n’Ijuru ryose nanjye bana banjye ndi kumwe namwe iteka ryose n’ibihe byose kandi inteko y’Ijuru twarururutse kugira ngo tubafashe kandi tubakomeze muri uru rugendo hatazagira n’umwe ucika intege cyangwa ngo hagire n’umwe usubira inyuma.

Nimugire amahoro bana banjye kandi mugire igicamunsi cyiza kuri buri wese ndabakunda kandi mbahoza ku mutima wanjye mwese mbahaye amahoro kandi mwese mbahaye umugisha wanjye nimuwakire kandi musesekazweho n’ibyiza by’Ijuru naje mbazaniye kuri uyu munsi kugira ngo mbibabuganizemo kandi bibatunge bibabesheho mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza mukomeze urugendo rwiza kandi bana banjye mbahaye umugisha mu rugendo rwanyu nubagende imbere n’inyuma kandi uwo mugisha ukomeze kubakingira kuri buri kimwe cyose kugira ngo imivumo ya Sekibi itabafata.

AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE NDABAKUNDA, NIMUGIRE IGICAMUNSI CYIZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *