UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 07 NZERI 2025
Mbasanganije urukundo rwanjye n’urugwiro bana banjye Ntore z’Imana, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kugira ngo mbasendereze imbaraga kandi mbuzuze ububasha bubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nishimiye gukorana namwe kandi nishimiye kugendana namwe intambwe ku ntambwe, kuko mwemeye kandi mukemerera DATA, mugasiga byose kugira ngo mube aho mugomba kuba muri kandi muharanire ubutungane, iki ni igihe cyo kugira ngo murwane urugamba inkundura mu buryo bwo guhashya umwanzi, kumutsinda burundu kuko icyo twifuza kandi icyo dushaka mu Kiremwa Muntu ni uko Muntu ahindukirira Uhoraho, akamurangamira kandi akicisha bugufi imbere ye, kugira ngo icyo DATA amwifuzaho gikorwe kandi kigerweho mu buryo bwihuse; ni igihe rero cyo gusezerera umwanzi burundu nk’uko iteka mpora mbivuga kandi nkabitoza abari mu Isi, kugira ngo bamenye ko igihe mugezemo kandi igihe Muntu arimo ari igihe cyo guhinda umwanzi kuko turi gusenya ibirindiro bye kandi tukaba turi kumutahura aho yagiye yihisha akaba rero ari igihe cyo kugira ngo Muntu azibukire ikibi kandi ahindukirire Uhoraho mu buryo bwo gukora ugushaka kw’Imana.
Ni mwebwe rero iteka mwumva kandi mukakira Ijambo ry’Uhoraho, mukanyumva umunsi ku munsi kandi mugafashwa n’Ijambo ryanjye, nimwakire amahoro asendereye bityo mwirinde icyatesha agaciro Ijambo ry’Uhoraho kandi namwe ubwanyu icyabatesha agaciro, muharanire ubutungane kandi muharanire kunyura inzira nziza tubifuzamo kandi DATA abashakamo; ni igihe rero cyo gukomera kandi ni igihe cyo kureba imbere, si igihe cyo kurangaguzwa mureba hirya no hino, ahubwo ni igihe cyo kureba imbere mu buryo bwimbitse kugira ngo muhange amaso Umuremyi wa byose, we wabahaye kandi akabasiga amavuta y’ubutore, akabahuriza hamwe mu rukundo rwe kandi akagura ingoro zanyu kugira ngo iteka n’iteka ashimishwe no gutaramira mu mitima yanyu; ngaho rero nimukomeze mumutegurire kandi mukomeze mube maso kuri buri kimwe cyose kugira ngo icyo dushaka kandi icyo twifuza cyuzurizwe muri mwe, kuko ari igihe cyo kubakomeza kandi akaba ari igihe cyo kubuzuriza isezerano.
Murahirwa mwebwe murindiriye kandi mukarindirana ukwemera gukomeye, ukwizera n’urukundo kuko mbakomereje intambwe kugira ngo icyo mwahawe kandi icyo mwagejejweho cyiza gisigasirwe kandi gicungirwe umutekano mu buryo bufatika; nta na kimwe ntazakora kugira ngo mbageze aheza kuko umuhate n’umwete mugaragaza mu bikorwa by’Ijuru nanjye iteka nza mbasanga kugira ngo mutananirwa kandi mudacika intege mu rugendo; nimuhumure rero kandi mukomere ku rugamba kuko muzi neza uko mugomba kurwana kandi intwaro zose tukaba twarazibahaye kugira ngo mumenye igihe kandi mumenye n’isaha ndetse mumenye n’uko mugomba guhinda umwanzi buheriheri; ntabwo ku rugamba muri mwenyine kuko turifatikanyije kandi ingabo z’abamalayika n’abatagatifu zarururutse kugira ngo zifatikanye namwe, kugira ngo murwane urugamba mutsinde kuko ari igihe cyo guhinyuza umwanzi kandi akaba ari igihe cyo gutsinda Isi ndetse n’abayihambiriyeho; erega umugenga wayo yaratsinzwe ni yo mpamvu ari igihe kidasanzwe cyo kugira ngo mwebwe abemera kandi abizera Uhoraho Imana mwishime kandi munezerwe; erega n’ubwo mu Isi hakiri gukorerwamo byinshi iby’amayobera kandi bitandukanye ariko kandi twarangije gutsinda umwanzi, ni yo mpamvu ari igihe cyo gukomera mukirinda gusubira inyuma kandi mukirinda gusubira aho mwavuye, ahubwo buri wese agakataza agana imbere; erega burya iyo umuhinzi ari guhinga ariko kandi agatangira gusubiza amaso inyuma bwa buhinzi bwe buba bwarangije guteshwa agaciro kuko aba atari guha agaciro aho ari kwerekeza imbere; ni igihe rero cyo kugira ngo mwuse ikivi kuko atari igihe cyo gucumbika ahubwo ni igihe cyo kurangiza no gusoza kugira ngo umutsindo wa DATA wigaragarize muri mwe.
Murahirwa rero mwebwe mubwirwa mukumva kandi mugaharanira iteka kwitanga ndetse no kwitangira abandi mu buryo bwo gutabarana nanjye imbaga itabarika y’abari mu Isi, cyane cyane abatemera kandi abatazi Imana mukamenya kubasabira no kubatakambira; ni umurimo mwahawe na DATA bityo nanjye nza kwifatikanya namwe kuoko nabaherewe munsi y’umusaraba, mu buryo bukomeye kandi mu buryo bukakaye, nkabakira bose nkemera gutebana namwe kugira ngo mbazamure mberekeze aheza kandi mbatuze mu rumuri rw’Uhoraho; nimunyemerere rero bana b’Imana dukorane kandi tugendane intambwe ku ntambwe, kuko ntifuza abaseta ibirenge ndetse n’abari mu kazuyazi, ahubwo nifuza ko mwese mugendera mu murongo umwe mukemera gushyuha kandi mukemera kugendera aho DATA abifuza; erega mwarwanye urugamba inkundura kugeza kuri uyu munota, sinifuza rero ko hari abacika intege cyangwa abatesha agaciro ibyo bahawe, ni igihe cyo kubisigasira kandi ni igihe cyo gufata mugakomeza kuko umwanzi icyo yifuza ari uko yabambura icyo mwahawe cyiza bityo akagihindura umuyonga; ndahari rero kugira ngo mbarwanirire kandi mbereke aho umwanzi abategera, nimube maso kandi musenge muharanire ubutungane kandi muharanire kugera aheza, cyane cyane mwateganyirijwe kandi mwahawe kugira ngo muhature kandi muhavome imbaraga kandi muhavome ubutungane; erega icyo tubaha ni icyiza kandi icyo tubifuriza ni icyiza, ni yo mpamvu mwashyizwe imbere mugahabwa umugaba w’ikirenga kugira ngo abayobore kandi abatoze inzira igana Imana, yarwanye urugamba inkundura kugira ngo arwanirire Ikiremwa Muntu akigeze aheza ni yo mpamvu rero ari igihe cyo kugira ngo mwifatikanye na we mu njyana y’urugamba arimo mu rugamba rwo kurangiza byose ndetse no kurangiza byose ku mugaragaro.
Ni igihe gikomeye cyo kugira ngo ibyahishwe bitangarizwe ahagaragara, kuko hagowe cyane cyane abagiye bihishahisha bakibwira ko ibyo bakora Ijuru ritabibona, erega n’aho Muntu yahisha mugenzi we ariko burya ijisho rikureba ry’Uhoraho Imana rireba ahirengeye kandi rikareba mu ntebe z’umutima, ni yo mpamvu nifuza ko mwebwe bana banjye mwamenye kandi mwigishijwe, ni igihe cyo kwicyaha kandi ni igihe cyo kugendera mu murongo w’icyo Uhoraho Imana abifuzaho, muririnde ko mwakwihenda mwibwira ko muhenda abandi cyangwa mukazana ibitagomba kuba mu murongo w’icyo twifuza, ahubwo ni igihe cyo kugendera mu murongo w’Uhoraho Imana mu buryo bwuzuye, kugira ngo isengesho ryanyu ribagirire akamaro kandi rigirire n’akamaro imbaga itabarika; erega ni igihe cyo kwitanga nk’uko mwabirwaniriye kandi mukaba mubirimo, ni igihe cyo kubikomeramo mu buryo bwuzuye mugasenga muzirikana kuko isengesho ryanyu rifitiye akamaro benshi kandi ritabara imbaga itabarika, ibihembo byanyu birahari kuko uko mwitanga kandi uko mwitangira imbaga itabarika, cyane cyane mukemera kwigomwa kugira ngo abandi bafashwe kandi namwe roho zanyu zigere aheza, icyo mwakoreye kandi icyo mwaruhiye kizabigaragariza kuko ari igihe cyo kugira ngo mucyure iminyago mwagenewe umugabane mwiza Isi itazigera ibambura kandi umwanzi atazigera abanyaga, ari na yo mpamvu iki ari igihe cyo kugira ngo mumenye aho muhunika ndetse n’aho mugomba kubika cyane cyane aho imungu itagera.
Naje kubana namwe rero mu buryo bwuzuye kugira ngo mbayobore kandi mbatoze inzira nziza y’ubutungane, kuko namwe aho murushye n’aho munaniwe nza nkabasanga, nkabakandakanda kandi nkabahuhiraho kugira ngo mutananirwa kandi mutavunika; nimuhumure n’ubwo muhura n’amagorwa akomeye, mugahura n’imvune zitandukanye kandi mugahura n’ibibagora, Isi ntibakire ntibumve, ariko ubumva arahari kuko uwabatumye azi neza umurimo wanyu kandi akaba azi neza n’imvune muhuriramo nazo; ni yo mpamvu mwohererejwe Roho Mutagatifu Umuhoza kugira ngo abafashe, abigishe kandi abasobanurire byose, abatera imbaraga mu rugendo kandi akabongerera imbaraga igihe mwazicitse, kandi nanjye iteka nkabafata ikiganza kugira ngo mutananirwa kandi mudacika intege; ngaho rero nimubaduke tugende cyane cyane mwebwe abatangiye kunanirwa, nimumfate ikiganza kuko nakirambuye, erega nafunguye umutima wanjye kugira ngo nywinjizemo bose kuko muhagarariye benshi hirya no hino mu Isi, iyo mwakiriye rero mwakirira benshi kandi n’ayo muvomye mukavomerera benshi dore ko benshi hirya no hino bishwe n’umwuma, bishwe n’inzara, akaba ari igihe cyo kubahaza ibyiza by’Ijuru ndetse no kubavomerera mu buryo budasanzwe; nimube maso musenge kuko umutsindo uri rwagati muri mwe kandi waragije gushyirwa mu biganza byanyu, nimufate mukomeze mwirinde ko mwarekura mwambitswe ikirezi, ni igihe rero cyo kugira ngo buri wese amenye ikirezi yambitswe amenye n’uko cyera, dore ko hariho benshi bahawe ariko kandi ibyo bahawe bakabipfusha ubusa, ntibabashe kumenya uko babikoresha ndetse n’uko babizigama; mwebwe rero mwagenewe ibyiza murabitozwa kandi murabyigishwa, musobanurirwa byose mbereka byose nta na kimwe mbakinze, mbafungurira umutima wanjye kandi mbahishurira ubwiru bwanjye bwose, kugira ngo ibyiza bw’Ijuru ndetse n’aheza mu Ijuru muhagezwe mukiri mu Isi, mwahawe kudabagira mu buryo bwuzuye kugira ngo musogongere ku bukungu bwa DATA, nimwishime kandi munezerwe kuko ibyo mugezwaho benshi batabimenye kandi batabashije kubisobanurirwa, ubwo mwumvishije rero ibyo abandi batumva mukabona ibyo abandi batabona, mukagezwaho byose mu buryo bwuzuye, nimukomere kandi mwishimire aho muri, mwirinde ko mwasubira inyuma ahubwo buri wese aharanire gutera intambwe ajya mbere.
Mbifurije rero umugisha wanjye wa kibyeyi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, nimukomere ku rugamba bana banjye kandi mukomeze mukataze kuko nkomeje kubahobera kugira ngo buri wese mushyire mu gituza cyanjye ahazwe n’ibere ryanjye kuko nkomeje kubategurira ikivuguto cyiza, kugira ngo mushishire muri jye kandi muvomererwe mu buryo bwuzuye; naje kubahaza kuri roho ari na yo mpamvu ari igihe kidasanzwe cyo kugira ngo aka kanya n’uyu mwanya ubashe kubagirira akamaro kandi Ijambo ryanjye ribashe kubaturamo bityo ibyiza mwagejejweho kuri uyu munsi bibakomeze mu rugendo rugana Imana; mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije gukomera no guhindukira, kugira ngo iteka ryose mumenye aho muva, mumenye n’aho mujya kuko ari igihe cyo kurangamira uwabahanze ndetse no gukomeza ibyiza yabahaye kugira ngo bikomeze bibubake kandi bibagirire akamaro; nishimanye namwe mwebwe mwese mwemera kandi mukemerera DATA gukora ugushaka kwe, mukitangira byose kandi mukemera gutwarwa na we, mukarekura iby’Isi n’ab’Isi mukegukira iby’Ijuru; nimukomere kandi mukomeze mukataze kuko ndi kumwe namwe kandi ibyishimo mukaba mwarabiteganyirijwe, urukundo rwanjye rukaba rukomeje kuba igisagirane muri mwebwe; mbifurije umunsi mwiza, ndabakunda kandi mbaragije Uhoraho, mbafashe ikiganza nimuhumure umutsindo uri rwagati muri mwe kandi mwese nzabatsindira kuko ari ryo sezerano nasezeranyije abankunda ndetse n’abanyubaha bakanyubahisha kandi bakemera ko ndi umubyeyi wabo iminsi y’ubuzima bwabo bwose; erega n’abatanzi ndabasabira kandi nkabatakambira, mwebwe rero mwamenye ni iby’akarusho gakomeye kuko ijisho ryanjye rihora ribareba kugira ngo ndebe aho mugwa ndetse n’aho musitara mbaramire kandi mbazane vuba na bwangu kugira ngo umwanzi atabishima hejuru.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NIMUKUNDWE N’UWABAHANZE KANDI NAMWE UBWANYU MUMUKUNDIRE MUKORE ICYO ABIFUZAHO KUKO NANJYE MBAKOMEREJE INTAMBWE KUGIRA NGO MBASHOBOZE IBYO MWEBWE UBWANYU MUDASHOBORA; MBIFURIJE UMUTSINDO WA DATA IMINSI Y’UBUZIMA BWANYU BWOSE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI; AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE KUGUBWA NEZA BANA BANJYE, NDABAKUNDA KANDI MBAKOMEJE MU RUKUNDO RWA DATA, AMAHORO AMAHORO.