UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 17 UKUBOZA 2023

Mbahaye umugisha wanjye bana banjye nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko mbasendereje urukundo rwanjye n’umugisha wanjye muri aka kanya mu buryo bw’agatangaza, nimwakire kubaho kandi mwakire dukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe ibihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze ngamuruze imigambi mibisha yose y’umwanzi nifatikanyije namwe mu cyitwa ikiremwa muntu aho kiva kikagera cyane cyane abahanze Uhoraho Imana amaso kandi abatwizeye mu bubasha bwacu  kugira ngo tubarokore kandi tubatabare kuko iki gihe ari igihe cyo gutabarwa kwa Mwene Muntu, Mwene Muntu utwizeye kandi Mwene Muntu uduhanze amaso kugira ngo yibonere ibikorwa byacu kandi abone imbaraga zacu mu buryo budasubirwaho; nimwakire rero gukomera kandi mwakire gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbasendereze urukundo rwanjye kandi mbuzuze imbaraga mu buryo budasubirwaho, nkaba rero mbahagije ibyiza by’agatangaza mu buryo bw’Ijuru kandi nkaba nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo nkomeze nsukure imitima yanyu kandi nkomeze mbahembuze imbaraga n’ububasha by’Uhoraho mu buryo budasubirwaho.

Nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo turi kumwe kuko mbabumbatiye mu biganza byanjye kandi nkaba nkomeje kubaramburiraho igishura cyanjye kugira ngo mbahe amahoro yuzuye agwiriye kandi asagambye mube amahoro kandi mugwirizwe umugisha iminsi yose ndi kumwe namwe bana banjye; mbahaye rero umugisha kandi mbahaye kubaho mu ituze no mu byishimo, guhorana iteka, kubaka iby’ingoma y’Imana, ibikorwa byacu mu buryo butaretsa kandi mu buryo budasubirwaho kuko umugisha nkomeje kuwubagabira kandi nkaba nkomeje kuwubavuburira mu buryo budasubirwaho kugira ngo mukomeze mwambarire urugamba, gutsinda no kunesha iminsi yose kandi ibihe byose kuko nifatikanyije namwe kugira ngo buri kimwe cyose kandi byose mbibafashemo, mbaneshereze kandi mbatsindire, mbereke ukuboko kw’impangare kwa DATA Uhoraho Imana kuri muri mwebwe kandi kuri rwagati muri mwebwe, akaba ari ko mufasheho kugira ngo mukomeze mukomere tubarinde gutsitara kandi tubarinde kudandabirana, ufashe ukuboko  k’Uhoraho Imana uwo ari we wese muri mwebwe ntacyo azaba kandi nta kizamuhungabanya kuko mufashwe n’amaboko akomeye cyane kandi mukaba mukomeje kurindwa no gucungirwa umutekano.

Ibikorwa byacu rero muri mwebwe birarimbanyije kandi birakomeje kandi birakomeye, nta muntu  uzigera abihigika kandi nta muntu uzigera atwigizayo, nta n’uzabakoma mu nkokora kuko tubarinze kandi tukaba dukomeje kubacungira umutekano, Mwene Muntu kandi cyangwa umwanzi azabigerageza kugira ngo arebe yuko yashaka kuvogera umugambi w’Imana muri mwebwe cyangwa agashaka kuwuvuguruza ariko kubigeraho ntazabigeraho, kubigerageza gushaka kubikora azabigambirira ariko kubigeraho ntazabigeraho kuko twiteguye guhora iteka ryose dukoma mu nkokora imigambi mibisha yose y’umwanzi, gusubiza inyuma ibikorwa bibisha byose by’umwanzi kugira ngo tugaragaze imbaraga zacu n’ububasha bwacu mu buryo budasubirwaho.

Mbahaye imbaraga kandi mbambitse umugisha nimutsinde nimuganze, nimuneshe ibihe byose kuko nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbatsindire kandi mbabashishe, mbashoboze, urukundo rwanjye nirukomeze rubane namwe kandi imbaraga zanjye zikomeze zibakomeze, zibashyigikire iminsi yose kandi zikomeze zibane namwe zibashyire mu rumuri kandi zibashyire mu butabazi bw’Ijuru igihe cyose nanjye nkomeje kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu kuko ndi umutabazi muri mwebwe kandi nkaba ndi umurokozi muri mwebwe, ibikorwa byanjye muri mwebwe nkaba mbikomeje no kubishyigikira, naje kububaka ntabwo naje kubasenya, naje gukomeza mwebwe kandi naje gukomeza imitima yanyu kugira ngo nyirinde gutsikira no gutsitara kandi mbarinde kudandabirana bana banjye.

Nimwakire ihumure kandi mwakire umugisha n’urukundo mukomeze mugubwe neza kandi mukomeze mwambarire gutsinda no kunesha ibihe byose kandi iminsi yose ndi kumwe namwe kuko nkomeje kubahereza ihumure n’ituze mu mitima yanyu kugira ngo buri wese muri mwebwe yiyumvemo amahoro, iruhuko mu buryo budasanzwe; mbahaye rero urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho kandi mbahaye umugisha wanjye ndawubasendereje, bana banjye, mbifurije igicamunsi cyiza kandi mbifurije ibihe byiza, urugendo rwiza ruhire kuri buri wese nimukomeze mutsinde, nimukomeze muganze, nimukomeze mubashe kandi mushobore ibihe byose, iminsi yose ndi kumwe namwe kugira ngo mbabashishe kandi mbashoboze kuri buri kimwe cyose kuko nkomeje gukoma umwanzi mu nkokora kugira ngo imigambi ye nkomeze kuyitsemba no kuyitsiratsiza bityo urukundo rwanjye ndusabanishe muri mwebwe kandi nkomeze ndwuzuze muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza; nimwambare imbaraga kandi muhore mufite ubutwari ku murimo kandi muneshe mutsinde kandi muganze ibihe byose kandi iminsi yose ndi kumwe namwe mu buryo budasubirwaho bana banjye.

Nimwambarire urugamba kandi mwambarire gutsinda kuko iki ari igihe cyo kugira ngo tugende, tugendane namwe tugende dutsinsura kandi tugende twigizayo ikibi cyose cy’umwanzi twamagana ibikorwa bibisha byose by’umwanzi kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho byigaragarize muri bose ndetse na hose kandi ububasha bw’Imana isumba byose burusheho kugenda busukura buvugurura buri kimwe cyose kitavuguruye kuko iki gihe ari igihe turi kugenda dushyira byose ku murongo kandi tukagenda dushyira byose mu ngiro, buri kimwe cyose rero twivugiye n’umunwa wacu kandi buri kimwe cyose twivugiye kandi buri kimwe cyose twikorera dukomeje kugikomeza muri mwebwe kuko dukomeje kuvuguruza umwanzi kandi dukomeje kugenda dushyira byose mu ngiro; iyo twavuze ntituvuguruzwa kandi iyo twatanze ntabwo tunyaga uwo twahaye ahubwo uwo twahaye dukomeza kumurinda no kumucungira umutekano, tugakomeza kurinda uwo twahaye n’ibyo twamuhaye tukabirinda kandi tukabicungira umutekano.

Muri uru rukari rero twabashyizemo kugira ngo mukomeze muhasabanire kandi mukomeze muhasabagirizwe ibyishimo mu buryo bw’agatangaza kandi uburokozi bwanyu bukomeze gutabara Isi yose kuko tubabumbira hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana kandi imbaraga z’Ijuru zikabuzura, zikabasendera kuko mbangukira kuzibuzuza no kuzibasendereza kugira ngo ububasha bw’Ijuru ryose bukomeze kubana namwe bukomeze kubashyigikira no kubakomeza iminsi yose; mbahaye kubaho kandi mbahaye gutera imbere mu rukundo rw’Imana, mbahaye kuganza no kugamburuza imigambi mibisha yose y’umwanzi, icyo mbarinze ni ukugamburura bana banjye ahubwo iteka ryose mbahaye kugambirira icyiza mukakigeraho no kukigeraho kandi mbahaye kubasha no gushobora kuri uyu munsi mbagabiye imbaraga kandi mbambitse umugisha, mbambitse gutsinda kandi mbambitse guhirwa no kuberwa n’urukundo rw’Ijuru iminsi yose.

Nimukomeze rero mube abatabazi kandi mukomeze mube abarokozi mu buryo butaretsa, buhanitse kandi buhambaye mu gukomeza gusendereza Isi ndetse n’abayituye umugisha n’urumuri by’Uhoraho kugira ngo abari mu mwijima bave mu mwijima kandi abari mu bubata bw’umwanzi babuvemo kandi abicaye ku mwanda bawuhagurukeho kuko nkomeje kwifatikanya namwe muri iki gikorwa cyanyu mukomeje kugaragaza ubwitange kandi muri iki gikorwa tubahamagariramo umunsi ku wundi muri uru rukari kugira ngo mukomeze gukomeza kugaragaza imirimo ikomeye ya DATA yigaragariza muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza.

Naje rero kubakomeza, kubasendereza umugisha n’urukundo by’Uhoraho kuri uyu  munsi mu buryo bw’agatangaza, nimukomeze muganze, nimukomeze mutsinde, nimukomeze mutere imbere muri byose, nifatikanyije namwe ndi umubyeyi wanyu ubafatiye iry’iburyo, ndabahetse bana banjye kuko iteka ryose nkomeza kubategurira kandi nkabateganyiriza icyiza, ku meza yanyu ntihajya habura igaburo, ifunguro ribatunga kandi ribabeshaho mu buryo bwa roho ndetse n’ubw’umubiri kugira ngo mukomeze mugire ubuzima buzima muri Kristu Nyagasani, muneshe kandi mutsinde iminsi yose kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbashoboze kandi mbabashishe byimazeyo nivuye inyuma.

Nimugire ubutwari kandi muhorane amahoro n’umugisha n’ibyishimo muri mwebwe ubwanyu mwiyumvemo iruhuko n’ihumure mu buryo budasanzwe kuko nururukiye kuza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo nkomeze mbarangaze imbere kandi nkaba iteka ryose ndi ikiramiro cyanyu nkaba ndi igihozo cyanyu, mbangukira kuza kubahoza kandi mbangukira kuza kubashyigikira gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo buri wese muri mwebwe mushyigikire kandi mukomeze byimazeyo; nimwakire rero urukundo rwanjye ruhanitse kandi ruhambaye, mwakire kuvuguruza imigambi mibisha yose y’umwanzi, mwakire kwirukana no kwamagana ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze rubuzure kandi rubasendere amanywa na nijoro, bana banjye ntacyo muzabura mumfite, bana banjye ntacyo muzakena kuko mumfite, buri kimwe cyose nkaba nkibamenyera kandi buri kimwe cyose nkaba mpora iteka ryose nkibavuburira kugira ngo mukomeze kubaho, kuganza no gutera imbere mu byishimo by’abana banjye, bana banjye rero ndi kumwe namwe kuko iteka ryose mparanira amahoro muri mwebwe kandi ngaharanira icyabateza imbere kandi ngaharanira kubatoza icyiza kugira ngo nkomeze nsembe kandi nsiratsize ikibi cyose aho kiva kikagera cy’umwanzi cyashaka kuvogera umugambi w’Uhoraho Imana muri mwebwe kuko dukomeje kububaka no kubashyigikira, kubateza intambwe no kubatoza icyiza  mu buryo budasubirwaho.

Mbahaye rero umugisha wuzuye usendereye kugira ngo ukomeze ubaherekeze muri uru rugendo kuko nkomeje kubashyigikira kugira ngo nkomeze nkorane namwe imirimo ikomeye mu Isi kandi nkomeze kugamburuza imigambi mibisha yose y’umwanzi; nta cyiza rero nko kubana n’Ijuru, nta cyiza nko kugendana n’Ijuru, bana banjye, nimujye mubyishimira kandi mutere intambwe mujya mbere ibihe byose kandi iminsi yose kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbafate ikiganza kandi buri kimwe cyose nkomeze nkibafashemo kugira ngo muganze kandi mutere imbere kuko iki ari igihe cyo kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire byimazeyo.

Nimugire amahoro mugire ibihe byiza ndabakunda, ndabashyigikiye cyane bana banjye, nimukomeze mugire ubutwari kandi mwambarire gutsinda no kunesha iminsi yose turi kumwe ndabakunda kandi mbahoza ku mutima wanjye; mbifurije rero igicamunsi cyiza kuri buri wese, ndabakomeje kandi ndabahetse, ndabateruye, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, mbarangaje imbere muri iki gikorwa mu rugamba ku buryo budasubirwaho kugira ngo mbatsindire kandi kandi mbaneshereze.

AMAHORO, AMAHORO NIMUGUBWE NEZA KANDI MUBE AMAHORO TWANA TWANJYE, BIBONDO BYANJYE, MURI MU GISHURA CYANJYE KANDI MBAFITE KU MUTIMA, IJISHO RYANJYE RIBAHORAHO AMANYWA NA NIJORO; AMAHORO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *