UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 14 MATA 2025

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye nshyigikiye kandi nkomeje mu njyana ya buri munsi y’urugamba kandi y’ibikorwa bya DATA, kuko mbakomereje intambwe muri buri kimwe cyose kandi nkaba mbashyigikiye mu njyana y’urugamba ya buri munsi, kugira ngo koko nkomeze kubaha umutsindo wanjye na DATA kandi nkomeze kubagaragarizamo imirimo ikomeye y’ibikorwa byacu dukomeje kugaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero ndabarinze kandi ndabashyigikiye muri byose, nimukomere mu rugendo turi kumwe kandi ndabakomeje muri buri kimwe cyose kugira ngo koko mukomeze kwambarira umutsindo wanjye n’uwa DATA, bityo iteka ryose duhore tuwugaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega dukomeje kwigaragariza muri mwe mu bikorwa bidasanzwe kandi dukomeje kwigaragaza mu njyana ya buri munsi, kuko tugendana namwe kandi tugakora byinshi cyane hirya no hino ndetse no mu Kiremwa Muntu kuko nta na hamwe duhezwa, kuko ububasha bwacu buganje hose kandi by’umwihariko bukaba buganje muri mwe, mu kubashyigikira kandi mu kurushaho kubatera inkunga kugira ngo koko mukomere mu rugendo kandi mukataze muri byose nta kibagamburuje kandi nta kibashubije inyuma mu buryo bw’ukwemera, kuko twabatoye tubafiteho umugambi ukomeye kandi tukaba twarabashinze ibikorwa bikomeye, kugira ngo koko mukomeze kuba urwitegererezo muri benshi  kandi mukomeze guhagarara mu mwanya wa benshi, cyane cyane abo bose dutorera kuduhagararira mu Isi nk’uko bisanzwe, ariko kandi bakarangwa no kunangira umutima, kandi bakarangwa no kwegezayo urukundo rwacu rubareshya kandi rubahamagarira guhinduka ndetse no kwisubiraho.

Ariko mwebwe mwemeye kwakira ijwi ryacu ribahamagara kandi ribarembuza mu rukundo rwinshi kandi rukomeye dukomeje kubagaragariza kandi twabagaragarije kuva kera na kare, mwemera gutangirana natwe uyu murimo kandi mwemera kwitanga wese mutizagamye nta na kimwe musize inyuma, bityo mukemera kwakira urukundo rwanjye na DATA, kugira ngo koko ibihe nk’ibi ngibi tubakoreremo ugushaka kwacu, bityo rero namwe mukaba mwaremeye kwitanga wese nta kimwe musize inyuma, nkaba rero nkomeje kubashyigikira  muri iyi njyana kandi nkaba nkomeje kubashyigikira muri ubwo bumwe bw’IMANA DATA muri mwe cyane cyane nkomeza ibyo twateguriye muri mwe kugira ngo koko bikomeze kubyazwamo urwunguko rukomeye kandi bikomeze gufasha benshi mu Isi kuko dukomeje gufasha benshi cyane cyane mu rukundo rwanyu mukomeje kugaragariza Isi muri rusange kandi mukomeje kugaragariza Mwene Muntu aho ava akagera, mu kwitanga wese kandi mu kumwitangira ubutaretsa, mukemera guhara byose kandi mukemera gusiga inyuma ibyo byose byabatandukanya n’urukundo rw’Imana, bityo mukemera kwirundurira muri Uhoraho Imana nta kibaziga kandi nta kibasubiza inyuma.

Ibyo byose rero ndabyakiriye kuri iyi saha bana banjye, kandi ari nako nkomeza kubashimira urukundo ishyaka ndetse n’ubwitange bwanyu mudahwema kungaragariza nk’umubyeyi ubakunda bityo rero nanjye nkaba niteguye kubarwanaho muri buri kimwe cyose kandi nkaba niteguye kubarwanira urugamba uko bwije n’uko bukeye kuko mporana namwe kugira ngo nanjye nkomeze kubabera ku mazamu kandi nkomeze kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose; nta kizabankura mu biganza rero kuko muri mu mutima wanjye mu buryo budasubirwaho, kandi nkaba nkomeje no kubateteshereza mu gituza cyanjye kugira ngo koko muhahererwe ibyiza by’agatangaza, kuko uko bwije n’uko bukeye mbagenera ibikwiriye kandi nkabagenera iby’ingenzi, cyane cyane ibyo byose nkomeje kuronsa abana banjye bari hirya no hino aho bava bakagera, cyane cyane abo bose bakomeje kugira umwete wo kunsanga kandi wo kunsanganiza urukundo rukomeye, ari nako kandi bansanganiza imitima yoroshya kandi iciye bugufi; abo bose mbumva bwangu kandi nkabakirana urukundo ndetse n’urugwiro, ariko kandi nta kiremwa na kimwe nsubiza inyuma igihe guhagurukiye kunsanga kabone n’aho cyaba cyari mu bwandu bukomeye, njyewe na DATA turakarabya kandi tugasukura bityo tugahindura kandi tugahindukiza, tugateza intambwe kandi tugakomeza benshi mu kwemera ndetse no mu kwizera, kugira ngo koko dukomeze kurinda kandi dukomeze gucunga umutekano w’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera; erega ndabakunda Biremwa mwese muri ku Isi kandi bana banjye ntaramanye namwe kuri uyu munsi, kuko naje mbasanganiza urukundo ndetse n’urugwiro byanjye bya kibyeyi, kugira ngo koko ndusheho gusabana namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi nkomeze kugaragariza umutsindo wanjye na DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nshyigikira benshi kandi nkomeza guteza intambwe cyane cyane abaza bangana muri ibi bihe kandi abaza bagana Kristu Nyagasani umwana wanjye, abo bose nkaba nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubarinda gutsikira mu rugendo rwabo rwa buri munsi, ahubwo nkomeje kubateza agatambwe kandi nkomeje kubaharurira amayira negezayo ikibi kandi negezayo ikizira cyose cy’umwanzi kugira ngo koko barusheho gutambukira mu rumuri rwanjye n’urwa DATA, bityo intamo y’icyiza nsesekaza ku banzi ndetse n’abatanzi, nkaba nkomeje kuyigaragariza mu Isi hose muri rusange kandi nkaba nkomeje kuyigaragariza mu bemera ndetse n’abatemera, kugira ngo koko harusheho kwigaragaza byinshi kandi harusheho  kwisanzura benshi, bisanzurira mu mpuhwe zanjye na DATA kuko twazifunguye kandi tukaba twazururukirije muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye.

Namwe rero nimukomeze gutega ibiganza cyane cyane kuri uyu munsi kuko nururukije byinshi byiza, bibafasha gutsinda kandi bibaha gukomera ku rugamba rwanyu kandi mu rugendo rwanyu, akaba ari ibibarinda gutsikira ndetse no gutsitara; ngaho rero nimubisigasire kandi nimumenye ko mubitwaye mu tubindi tumeneka ubusa bityo mumenye kubicungira umutekano kuri buri kimwe cyose, kuko nza kubagabira ibyiza binkomokaho kandi nkaza kubagabira ibyiza by’agatangaza bya buri munsi, kugira ngo bikomeze kubaka roho zanyu kandi bikomeze kubateza intambwe mu nzira igana Imana; ndabashyigikiye bana banjye nimukomere ku murimo kandi mukomere ku rugamba, ndi kumwe namwe nk’umubyeyi ubakunda kandi ubahaza ibyiza by’agatangaza uko bwije n’uko bukeye, kandi nkahora nigaragariza muri mwe mu kubakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza bikomeye, kugira ngo koko nkomeze kugaragaza ko ari njye na DATA twabatoye mu bikorwa dukomeje gukorera muri mwe kandi mu mirimo idasanzwe dukomeje gukorera mu masengesho yanyu ya buri munsi.

Ngaho rero nimukataze kandi murusheho gukomera, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nimugire kugubwa neza, mbahaye umugisha wanjye mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU; nubakomeze kandi nubashyigikire ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, nubahe gutsinda kandi nubahe kumenya koko ndetse no kurushaho gusobanukirwa icyo ndi cyo mu buzima banyu bwa buri munsi, bityo mwirinde kugitatira nkana kandi mwirinde gutatira igihango mufitanye n’umwana wanjye Yezu Kristu, ahubwo nubahe kumumenya ndetse no kumukomeraho uko bwije n’uko bukeye, nanjye ndi iruhande rwanyu, mbahaza ibyishimo, umunezero ndetse n’urukundo rukomoka muri DATA.

AMAHORO NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’URUKUNDO RUHORAHO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *