UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 11 NZERI 2023

Mbifurije kugubwa neza bana banjye nkunda nimugire amahoro kandi mugire kuzuzwa ingabire kandi mugire kuzuzwa umugisha urukundo rwanjye nirubuzure kandi rubasakareho bityo imbaraga zanjye zihore iteka zibuzuye kandi zihore iteka zibaneshereza muri byose, nimugire rero igicamunsi cyiza kuri buri wese kandi mukomeze kwambarira urugamba kugira ngo dukomeze gutsemba imigambi mibisha y’umwanzi kandi dukomeze guhanantura ibitero bye bibisha kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze kujya mbere kandi dukomeze gutsemba icyitwa ikibi cyose kandi dukomeze gutangariza umukiro Mwene Muntu kandi Mwene Muntu Sekibi yibasiye turusheho kumubohora kandi turusheho kugenda tumuzahura uko bwije n’uko bukeye kuko iki gihe turi gukora kandi tukagenda dukoma umwanzi mu nkokora kugira ngo ibikorwa byacu ari byo biganza kandi ari byo bisakara mu Isi yose bityo buri kiremwa cyose tukigabire umukiro kandi tukigabire umugisha n’ubuzima kugira ngo Mwene Muntu akomeze gutera imbere kandi akomeze kuzuzwa ingabire ndetse n’umugisha bityo urukundo rw’Ijuru rukomeze kwiyambika Mwene Muntu kuko twaje gukiza ndetse no gutabara ikiremwa Muntu muri iki gihe rero turakomeje kugira ngo dukomeze dukize kandi dukomeze tubohore bose twifatikanyije namwe bana banjye nkunda bana banjye mpoza ku mutima iteka ryose nkaba mbuzuza ingabire imbaraga ndetse n’umugisha kugira ngo muhore mukatarije gukora ikiri icyiza mutadandabirana kandi mudacika intege, mbahaye gukomera kandi mbahaye kugubwa neza mbahaye gukomeza urugendo kandi mbambitse imbaraga ndetse n’ububasha ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ukomeje kubabera ku izamu ndetse ku rugamba kugira ngo nkomeze ntsembe imigambi mibisha y’umwanzi kandi nkomeze mpananture ibitero bibisha by’umwanzi kugira ngo ibikorwa byanjye kandi ibikorwa bya DATA ibikorwa by’Ijuru ryose birusheho kuganza mu Isi bityo Sekibi dukomeze kumuhindana n’ikibi cye kandi dukomeze kumwigizayo kugira ngo Mwene Muntu arusheho kugenda yinjira mu rumuri kugira ngo umwijima Sekibi ajya arushaho kugenda ateza benshi urusheho kugenda uhigikwa kandi wigizwaho kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze gutangarizwa ahabona kandi bikomeze kujya ku mugaragaro kandi ugukora kwacu imirimo yacu muri mwebwe ikomeze kugaragara uko iri n’uko twayiteguye n’uko twabiteganyije byose dukomeje rero kubishyira ku murongo kandi dukomeje kubishyira ku mugaragaro twifatikanyije, ibi bihe rero turi gukomeza gukora tutikoresheje kandi turi gukomeza gukora umwanzi mu nkokora kugira ngo dukomeze kumutentebura kandi dukomeze kumusubiza inyuma no kumupfobya no kumwereka ugutsindwa kwe twivuye inyuma.

Dukomeje rero kurohora benshi kandi dukomeje gukiza benshi ubwo turi kugenda dukura benshi mu mwijima tubashyira mu rumuri, muri iki gihe rero dukomezanyije namwe urugendo mu buryo tugenda twifatikanyamo namwe muri uru rukari kugira ngo dukomeze kugaba amahoro kandi dukomeze kugaba imbaraga bityo Mwene Muntu arusheho kugenda agira ubuzima kandi arusheho kugenda ahabwa umugisha w’Imana kugira ngo uko bwije n’uko bukeye arusheho kwambikwa imbaraga ububasha ubutwari ndetse ubuhanga kugira ngo abashe kwinjira mu by’ingoma y’Ijuru kandi arusheho kwerekwa buri kimwe cyose gituma akatariza ibyiza by’ingoma y’Imana atadandabirana kandi adasubira inyuma adacibwa intege n’ibitero bibisha by’umwanzi kuko twaje kuribata kandi twaje gusenyera umwanzi kuri uyu munsi twivuye inyuma ibikorwa bye bibisha tukaba turi kugenda tubihanantura kandi tubirindimura bityo tukaba turi kugenda twimika kandi twerekana ibikorwa bya DATA n’imirimo y’amaboko akomeye ya DATA.

Nanjye rero naje gukomeza gutangaza ikiri ukuri kandi naje gukomeza gutangariza umukiro Mwene Muntu gukomeza kubwira Mwene Muntu gukomeza kwisukura no kwinjira mu gushaka kwa DATA nta kwiziga kandi nta kwizigama kwibohora kuri buri kimwe cyose kigenda kiboha Mwene Muntu uko bwije n’uko bukeye kugira ngo izo ngoyi tukomeze kuzicagagura kandi uwo mwanzi uteza Mwene Muntu gusubira inyuma kudandabirana kugwa uko bwije n’uko bukeye kugenda badandabirana nk’abasinzi uko bwije n’uko bukeye babitewe n’umwanzi ibyo byose naje kubihagarika kandi naje gukomeza abanyemerera bose kugira ngo tugendane abo mbwira bakumva kandi abo mpamagara bakitaba bose nkomeje kubashyiramo uburinzi kandi nkomeje kubashyiramo imbaraga zanjye urumuri rubamurikira mu rugendo rwabo no mu bikorwa byabo bya buri munsi iteka ryose rero nkomeza kuvuga kandi sinjya ndekera aho kuvuga kuburira Isi ndetse n’abayituye gutangariza abana banjye ibikorwa byanjye bihanitse kandi bihambaye kwereka Mwene Muntu aho agomba guca n’aho agomba kunyura gukomeza kuvugurura ibitavuguruye kandi gukomeza gushyira byinshi ku murongo ndi kumwe namwe bana banjye kugira ngo nkomeze nifatikanye namwe mu buryo bwo gukomeza gukiza Isi ndetse n’abayituye mu kubohora byose kandi mu gushyira byose ku mugaragaro mu kugenda mbohora ibiboshye kandi mu kugenda nkiza benshi nigarurira benshi nsukura bose kandi ntabara bose, ndakomeje rero gukiza kandi ndakomeje kubohora ibikorwa byanjye bihanitse kandi bihambaye ntibizigera bisubikwa kandi ntibizigera bihagarara ndabikomeje kandi nkomeje urugendo rwo kugira ngo nkomeze mbohore bose kandi nkomeze nkize bose mu bikorwa bihanitse kandi mu bikorwa bihambaye byanjye naje gukirizamo Isi kandi mu kuza kubohora bose.

Muri iki gihe narambuye igishura cyanjye mu buryo bukomeye kandi kuri uyu munsi narambuye igishura cyanjye kugira ngo ndundarundiremo abana banjye mbakingiremo kugira ngo imbeho y’ubuhakanyi kandi ubukaka bwa Sekibi butagira n’umwe bufata kandi Sekibi uri kwara amaboko kugira ngo arebe ko hari abo yayora nkomeze kubahishamo kandi nkomeze kubarinda no kubacungira umutekano uko biri n’uko bikwiye, niyemeje rero kurwanirira abanjye kandi niyemeje gutabara abanjye niyemeje kubohora abanjye niyemeje kubera amaso abanjye nzakomeza kuburira Isi ndetse n’abayituye kuko iteka ryose ndangwa no gukiza ikiremwa muntu kandi nkarangwa no kugira umutima w’impuhwe ndetse w’urukundo wo kugira ngo nkize Mwene Muntu aho ava akagera ababi n’abeza abato ndetse n’abakuru abanyemera n’abatanyemera kugira ngo nkomeze gukiza bose kandi nkomeze kwigarurira bose, nta n’umwe rero njya mpeza kandi nta n’umwe njya nsigaza kuko iteka ryose mparanira kwakira bose kandi nkaharanira kubohora ndetse no gukiza bose nkakomeza gutega ibiganza byanjye kugira ngo ndembuze bose baze bisange mu rukundo rwanjye no mu mpuhwe za Nyagasani Yezu Kristu kugira ngo baze bisangemo kuri buri wese kandi buri wese aze yisanzure kuko umuryango w’impuhwe wakinguriwe buri muntu wese, niyo mpamvu rero mpamagarira Mwene Muntu aho ava akagera kugira ngo aze yinjire mu muryango w’impuhwe bityo asukurwe kandi atabarwe benshi bagenda bagondwa ijosi n’imigambi mibisha y’umwanzi kandi benshi bagenda bagondwa ijosi n’imigambi mibi umwanzi aba yabagiriye bityo akayibapangapangira akayibahirikaho, kuri uyu munsi naje gukubura kandi naje gukura mu nzira kandi naje kuruhura abarushye naje kubohora ababoshye kandi naje guhumura amaso ab’impumyi nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu bidatsindwa kandi mu bikorwa byanyu bidakurwaho kandi mu bikorwa byanyu bidakorwa mu nkokora kuko ibikorwa byanyu turushijeho kubitera imbaraga kandi tukaba turushijeho kuza kwisabanisha namwe kuko umunsi ku wundi tuza kubatera ubutwari ndetse n’imbaraga kugira ngo mukomeze mukore kandi mukomeze muhagarare gitwari.

Twaratsinze rero tuzakomeza gutsinda kandi dukomeze gutsindira muri mwebwe tuzakomeza kugendana namwe igihe cyose ijoro n’umunsi kandi igihe cyose dukomeze kubereka imbaraga zacu zihanitse kandi zihambaye kandi ibikorwa byacu bihanitse kandi bihambaye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe kandi imirimo y’amaboko yacu ikomeza gutangarizwa muri mwebwe, niyo mpamvu iteka ryose rero bana banjye mpora mbaramburiyeho ibiganza byanjye kugira ngo umugisha uhubuka mu biganza byanjye ujye uhora iteka ryose ubururukiraho kandi nkomeze kubamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi gituma muba amahoro kandi gituma mugubwa neza nkabatazanurira amayira kandi nkabamururaho imbaraga zose z’umwanzi kandi imigambi mibisha umwanzi aba yabagiriye yose nkayitesha agaciro kandi nkayipfobya uko bwije n’uko bukeye nkarushaho kubakuza mu rukundo rwa DATA kandi nkarushaho kubambika imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mukomeze mukatarize icyiza ubudahwema kandi ubudasubira inyuma n’ubudasubikishwa urugendo rwanyu n’umwanzi, nimukomeze mwambare imbaraga kandi mukomeze mugire ubutwari turi kumwe mu rugendo rwanyu ndabashyigikiye mporana namwe kandi ngendana namwe amanywa na nijoro kugira ngo nkomeze mbatere ubutwari kandi nkomeze mbambike imbaraga uko biri n’uko bikwiye, ndi umubyeyi rero uhora iteka mbabereye maso kandi mbahorera ku izamu kandi nzakomeza gutabara Isi ndetse n’abayituye.

Mwebwe rero narabiyegereje kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe mu buryo bwo gukomeza kurohora Isi kugira ngo nkomeze mbamenyeshe ibiri mu Isi kandi mbamenyeshe ibikorwa ngomba gukorana namwe kugira ngo namwe murusheho kubera maso Isi ndetse n’abayituye kandi murusheho kuba ku izamu bityo mubere benshi ku izamu batazi kwibera ku izamu kandi mukomeze gufata mu biganza byanyu benshi bagenda barohwa n’umwanzi mu mwijima bityo mukomeze kubafata mubazahure kandi mubakure mu mwijima mubashyira mu rumuri kuko nabashyize mu rumuri kugira ngo namwe mukomeze guhamagarira benshi mu rumuri kugira ngo baze babasange kandi nabo baze bisange mu rumuri kuko uko bwije n’uko bukeye Sekibi aba ashaka kwasama kugira ngo arebe ko yabona abo aconcomera kandi aba ari kwara amaboko kugira ngo arebe ko yabona abo ayora nkomeje rero kuza kumucyaha no kumwigizayo nkomeje kandi nkomeje kuza guhanantura no gupfobya ibikorwa bye bibisha nivuye inyuma, nkomeje rero kwifatikanya namwe bana banjye kandi nkomeje kugendana namwe igihe cyose nkomeje kubatera ubutwari ndetse n’imbaraga kubabera maso kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo igihe cyose muhore muri intwari zikataje mu rugendo mudatsindwa kandi mudahagarara, mbambitse rero ubutwari kandi mbambitse imbaraga, mbambitse imbaraga kandi iteka ryose zizajya zibarwanirira kandi zikabarwanyiriza imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo igihe cyose muhore mujya mbere mudatsindwa kandi mudasubira inyuma.

Nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kandi mugire gutera intambwe mujya mbere naje guhanantura ibikorwa bibisha by’umwanzi kandi naje kubihanantura naje gupfobya umwanzi kandi naje kumutesha agaciro kuri uyu munsi rero nkomeje gupfobya ibikorwa bibisha by’umwanzi nkomeje gukiza Isi ndetse n’abayituye nifatikanyije namwe bana banjye ntimuzigere mwipfobya cyangwa ngo mwisuzugure ku bw’ibikorwa byanyu nkomeza gukoranamo namwe kandi nkaba nkomeje kugendanamo namwe kandi nkaba nkomeje gukiza Isi ndetse n’abayituye nigarurira benshi kandi mbohora benshi. Nimukomeze rero mugume mu murongo kandi mukomeze mutere imbere muri byose turi kumwe nkomeje kubashyigikirisha ukuboko kwanjye kandi nkomeje kubatabaza imbaraga z’Ijuru kandi n’urukundo rw’Ijuru kugira ngo igihe cyose muhore muri intwari zihagaze kandi zigambiriye gukora icyiza mugamburuza imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo ibikorwa byacu birusheho kujya mbere kandi birusheho kogera hose.

Nkomeje rero kubururukirizamo izo mbaraga kandi nkomeje kubahereza ingabire ndetse n’ingabirano zibafasha kuba mu muhamagaro wanyu neza kuko ubu butore twabubahaye kugira ngo mukomeze mububemo kandi mukomeze mutezemo abenshi imbaraga kandi mukomeze mutere imbere muri byose, naje kubamururaho imbaraga z’umwanzi kandi naje gukomeza kubashyira mu rumuri bana banjye narabitoreye ndabasukura kandi mbatoranya mu bandi nkomeje rero kubashyiraho ubutore bwanjye kandi nkomeje kubashyira mu burinzi bwanjye mu mbaraga zanjye kugira ngo mukomeze mube intwari kandi mukomeze mukatarize icyiza ubudahagarara kandi ubudahwema, nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubashyira mu rumuri rwanjye imbaraga zanjye nizihorane namwe bana banjye zihore iteka zibiyambika, ndi umubyeyi ubamenyera ikibakwiye kandi ndi umubyeyi ubamenyera icy’Ingenzi iteka ryose bana banjye ndaza nkabakarabya nkabambika kandi nkabasukura nkanabasiga bityo bana banjye nkabonsa kandi nkakomeza kubagaburira kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo rwanyu, ngaho rero bana banjye nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kwambara imbaraga zibafasha kuba ku izamu neza kandi imbaraga zibafasha gutera imbere muri byose, nimube amahoro kandi mwambare umugisha wanjye muwukindikize kandi muwugendane igihe cyose urukundo rwanjye ruganze ibindi muri byose bityo ruhore iteka ari igisagirane muri mwebwe kandi muhore iteka mutera imbere muri byose.

Mbahaye rero umugisha kandi mbahaye kugubwa neza mbahaye gutera intambwe mujya mbere bana banjye nimusakazweho urumuri kandi muhabwe umugisha wanjye wa kibyeyi, nimugire igicamunsi cyiza kuri buri wese nimugire ibihe byiza kuri buri wese ndabakunda bana banjye nimukomeze mubeho kandi mukomeze musakazweho imbaraga ndetse n’ububasha by’Ijuru ryose kandi muhore iteka ryose muri mu rumuri rw’Imana kandi imbaraga za DATA zikomeze kubakingira muri byose, nimwakire rero amahoro kandi mwakire kugubwa neza mwakire umugisha w’ijuru ryose ukomeze kubiyambika kandi ukomeze kubaherekeza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nanjye turi kumwe cyane bana banjye murabizi sinjya mbasiga kandi sinjya mbatererana kuko iteka ryose mba mfashe Isi yose mu biganza kugira ngo nkomeze ntakambire bose kandi nkomeze nsabire bose nshyire byose mu rumuri kandi nshyire byose mu bubasha bwa DATA, ndabafite rero mu biganza byanjye kandi ndabafite mu rukundo rwanjye nimukomeze mukatarize icyiza kandi mukomeze mwambare imbaraga turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye muri byose, nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, nimube amahoro kandi mugire kugubwa neza mbahaye  umugisha wanjye wa kibyeyi, nimukomere kandi mukomeze gutera imbere muri byose turi kumwe.

NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAHORA HAFI CYANE KANDI NKABAHORA BUGUFI NKABARWANYIRIZA UMWANZI KANDI NKARUSHAHO KUGENDA NTENTEBURA IBIKORWA BIBISHA BY’UMWANZI BYASHAKA KUBAGIRIRWAHO, NIMUBEHO KANDI NIMUGANZE MWAKIRE UMUGISHA WANJYE UKOMEZE KUBAHEREKEZA MURI BYOSE. AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *