UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 13 KANAMA 2024

Mbasendereje imbaraga zanjye Ntore za DATA dutaramanye, mbambitse urukundo rwanjye, nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi Mariya Rosa Mystica, nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi kandi mbambitse imbaraga, ndabasendereje bana banjye, nimwakire intwaro z’urumuri kugira ngo zikomeze kubafasha gutsinda umwanzi kandi zikomeze kubafasha kwitegura byinshi mu Isi kuko hari byinshi bikomeje kubasamira ariko akaba ari igihe cyo gusenderezwa imbaraga ndetse n’ububasha, kugira ngo mubashe gutsinda byose kandi mubashe kuvuguruza byose nta na kimwe kibagamburuje ku mugambi wa DATA; nifatanyije namwe kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe kandi mbasendereje urukundo rwanjye rukomeye, kugira ngo koko aho muri hose muhore muhamya kandi muhore muhagaze gitwari, kuko ndi ingabo ibangikira ibihe byose, nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba kandi mbasendereje imbaraga z’ububasha bwanjye, kugira ngo imirimo yanjye n’iya DATA ikomeze kumvikanira iteka mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbambitse imbaraga nimusenderezwe ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi, kuko nafunguye imiyoboro y’ibyiza kugira ngo buri wese abashe kwakira kandi abashe gusenderezwa amahoro y’igisagirane akomoka muri DATA, ndi kumwe namwe ndabarinze ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, muri byose nimube amahoro kandi nimugire amahoro kuko nyabifurije kuri uyu munsi udasanzwe w’imirimo ya DATA kandi w’ibikorwa bidasanzwe, twaje kugaragaza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; erega twifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba kandi twifatikanyije namwe mu mirimo idasanzwe kuri uyu munsi, kuko hari byinshi kandi hakaba hari byinshi dukomeje gutegurira muri mwe kandi dukomeje gukorera mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho rero nimukomeze kujya mbere mu rukundo rukomeye rwa DATA nanjye turi kumwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye, kuko naje gusendereza Isi ndetse n’abayituye ububasha bukomeye kandi nkaba naje gukuraho igihu kibudikiye Mwene Muntu, mu gukora ikibi kandi mu gukora ikitajyanye n’ugushaka kwa DATA, buri kimwe cyose nkaba naje kugihigika kandi nkaba naje kugitsindisha ububasha bwanjye budatsindwa kandi butavogerwa.

Kuri uyu munsi udasanzwe rero Biremwa mwese kandi Ntore zatowe hirya no hino ku Isi, nimwakire umugisha umugisha wanjye ubavugurura mu rukundo rw’Uhoraho Imana, bityo iteka ryose muharanire kwakira ingabire ndetse n’ingabirano zivubuka mu biganza byanjye n’ibya DATA, kuko ndambuye ikiganza cyanjye ntanga umugisha kandi ngaba ubuzima, amahoro ndetse n’umutekano; ngaho rero nimukere kwakira kandi mukere gusenderezwa ibyiza by’agatangaza nabazaniye kuri uyu munsi kuko Ijuru ryose ryururukiye kubana namwe kandi rikaba ryururukiye kurwanana namwe urugamba, abizera rero nimukomere kandi abakomeje kwiringira izina rya DATA, nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwe rutajorwa kandi rutavogerwa, nanjye nkomeje kubambika imbaraga zanjye kandi nkomeje kubasesekazaho ububasha bwanjye budatsindwa kandi butavogerwa, kuko uyu munsi ari umunsi udasanzwe wo kuvuguruza ikibi muri Mwene Muntu kandi akaba ari umunsi wo kugihinda burundu mu Kiremwa cyose, bityo rero abari maso kandi abakomeje gutega ibiganza, ngaho nimukomeze kubera benshi ku rugamba, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabera umuyoboro mu gukora icyiza, kandi nkomeze kubabera umuyobozi muri byose.

Nifatikanyije namwe rero mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko ntajya nsindwa na rimwe kandi nkaba ntasubizwa inyuma ku rugamba, bityo rero nimuze tugende kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imbaraga zanjye kandi ububasha bwanjye nibubasakareho kandi bubasenderere aho muri hose, bana banjye nkunda, ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kandi mbakomereje intambwe, ndabashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana; ngaho nimukomeze kujya mbere kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere kuko nshyigikiye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA.

Nsendereje buri wese imbaraga zanjye cyane cyane k’ukomeje gukomera ku isezerano yagiranye na DATA, kandi kuri abo bose bagenda basubira inyuma uko bwije n’uko bukeye, abo bose nabo naje kubatabara kandi naje kubarwanirira urugamba, naje kubahigira ibibahiga kandi naje kubarwanyiriza ibibarwanya, kuko iki gihe ari igihe cy’ubutabazi bukomeye kandi akaba ari igihe cy’uburokorwe bukomeye muri Mwene Muntu, kuko ari yo mpamvu yatuzanye mu Isi kandi akaba ari yo mpamvu yatumye tuza kwisanisha n’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, ni yo mpamvu rero kuri uyu munsi udasanzwe nazanye impuhwe ndetse n’urukundo rwinshi, kugira ngo mbashe kurusendereza abanjye banyizera kandi abanyiringiye, abakomeje kuntakambira ijoro n’amanywa kugira ngo nkomeze kubagaragariza ko ndi umubyeyi udatenguha kandi ko ndi umubyeyi udatererana abaje bansanga; ngaho rero nimukomeze kwizihirwa kandi mukomeze kunsangana ubwuzu ndetse n’ubwira kuri buri wese, nanjye mbategeye iry’iburyo kandi mbategeye ibiganza, nimuze murisanga mu rugo rw’umubyeyi, kandi nimuze murisanga mu rukundo rwanjye rutavogerwa kandi mu rukundo rwanjye rutajorwa, kuko nkomeje kubambika imbaraga zanjye kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye rutavogerwa aho ruva rukagera.

Mpaye buri wese umugisha wanjye wa kibyeyi, nimukomeze gushyigikirwa na wo kandi mukomeze kugengwa na wo mu buzima bwanyu bwa buri munsi uhore ubarengera kandi uhore ubakomeza, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri byose, kuko mbabereye ku rugamba ubutitsa kandi ubutaretsa, bityo uburinzi bwanjye bukaba bukomeje kugera kuri buri wese; nkomeje rero kubarwanaho kandi nkomeje kubarwanirira urugamba inkundura, kuko ntajya mpuga cyangwa ngo nicare na gato ahubwo iteka ryose mpora mparanira icyashimisha abana banjye kandi mpora mparanira icyashimisha Intore za DATA aho ziri hirya no hino, bityo rero namwe kuri uyu munsi udasanzwe wanjye kandi wanyu, nimwakire indamukanyo yanjye ngira nti “Amahoro yanjye y’igisagirane nasabe mu mitima yanyu, bityo ibyishimo bihire kandi bitagatifu, bikomoka mu Ijuru kwa DATA bihore bisendereye imitima yanyu, nanjye nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe mu bikorwa by’agatangaza, kuri uyu munsi dukomeje gukorana mu gukomeza kwegeranya Kiremwa Muntu aho ava akagera”.

Nifatikanyije namwe rero muri byose, nimuhumure mu rugendo turi kumwe, mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imbaraga zanjye rero nizikomeze kumvikanira muri mwe kandi zikomeze kwigaragariza muri mwe, kuko ibikorwa byose turi kumwe kandi imirimo yanyu yose nkaba mbarangaje imbere, ngaho rero ibikorwa byanyu nibikomeze kumvikanira hirya no hino mu kuvugurura kandi mu kuvuguruza ikibi cy’umwanzi, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze  kuganza mu babasha bwanjye, kandi nkomeze kuganzisha ikibi aho kiva kikagera ububasha bwanjye n’ubwa DATA kuko ari njye ubayoboye mu rugendo kandi nkabaha icyo gukora kandi nkabaha icyerekezo kizima muri byose; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko mbahaye imbaraga zanjye kugira ngo iteka ryose muhore mugendera mu gitinyiro cy’Uhoraho Imana, bityo ububasha bwe buhore butsindira muri mwe kandi buhore bwigaragariza muri mwe, kuko turi mu bihe by’imitsindo kandi tukaba turi mu gihe cy’umutsindo ukomeye, kuko dukomeje kuwugaragariza hirya  no hino mu batuye iyi Si.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA UMUNSI MUHIRE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE KANDI BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI MARIYA ROSA MYSTICA, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI NDABAZIRIKANA NTORE ZA DATA KANDI BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *