UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 15 WERURWE 2025

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye nkomeje kandi nshyigikiye mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko mbashishikaze kandi mbakomereze intambwe, mbateze imbere mu buryo bw’ukwemera ndetse no mu kwizera, namwe rero nimukomeze kunyemerera, mukomere kandi mukomeze urugendo kuko nje mbasanganiza impuhwe zanjye za kibyeyi, kugira ngo mbambike kandi mbasesekazeho ubuziranenge bwanjye bityo bubakomeze kandi bubashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; erega bana banjye ndabakunda kandi mbahoza mu mujishi wanjye, mbahoza ku ibere ryanjye kugira ngo mwonke kandi mutetere ku bibero byanjye, ari nako mukomeza guturiza mu gituza cyanjye, mutekaniramo kandi muhabwa umugisha n’Uhoraho Imana we wabampaye kuko turi mu rukundo kandi tukaba turi kumwe mu mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo dushishikaze kandi duteze intambwe Mwene Muntu wese ahi ava akagera.

Ngaho rero nimukomere kandi mukomeze urugendo kandi nimutekanire mu gituza cyanjye n’icya Jambo, kuko nafunguye umutima wanjye kugira ngo mwisange kandi mwisanzuriremo bityo kuri buri wese aze kuvoma kandi aze kuvomererwa ibyiza by’agatangaza nabateguriye kuri uyu munsi; ndahari ndaganje rero nk’umubyeyi ubakunda kandi ndi rwagati yanyu kugira ngo mbahaze ibyiza by’agatangaza kandi mbahaze ibyishimo nkomora muri DATA, bityo rero nimwakire kuri buri wese kandi nimwakire ingabire ndetse n’ingabirano naje kubuganiriza mu banjye aho bari hirya no hino, bakomeye kandi bakataje mu rugendo rugana Imana, ariko kandi n’abo bose bakomeje kugenda bampunga kandi bampunza umusaya uko bwije n’uko bukeye, nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubacungira umutekano, kuko nta Kiremwa na kimwe nirengagiza kuko mwese nabahawe na DATA kandi mukaba muri mu rukundo rwanjye; ni yo mpamvu rero nkomeza kubarinda ndetse no kubacungira umutekano aho muri hose, bityo nkabahoza mu mujishi wanjye kandi nkabahoza ku ibere ryanjye, kugira ngo ndusheho kubavomerera kandi ndusheho kubaka ndetse no guteza imbere roho zanyu.

Mbahoza mu mutima wanjye rero kandi mbahoza mu rukundo rwanjye rutagira uwo ruheza na gato, ahubwo ruhora rwisanzuriye bose ndetse na hose kugira ngo koko Ikiremwa Muntu cyose kirusheho kubona iruhuko mu mutima wanjye kandi kirusheho kuvoma ndetse no kuvomererwa ibyiza by’agatangaza binkomokaho ibihe ndetse n’imburabihe; narazwe Kiremwa Muntu rero mu nsi y’umusaraba w’umwana wanjye, ni yo mpamvu urukundo nk’urwo ngurwo ntajya ndwirengagiza cyangwa se ngo ndupfukirane mu mutima wanjye, ahubwo ndushaho kwisanga kandi nkarushaho kwisanzurira mu banjye hirya no hino kugira ngo mbashishikaze kandi ndusheho kubahindurira ubuzima nyabuzima kandi mbubakire amateka akomeye, kuko nazanywe n’ibikorwa bikomeye mu Isi ndetse no mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo koko ncyambike kandi nkitamirize ubutoneshwe bwanjye n’ubwa DATA, bityo gihore kibengeranira mu nzira y’ubutungane kandi gihore kibengeranira mu rumuri rwanjye ruhire kandi rutagatifu, nkomeje gusendereza ku banzi ndetse n’abatanzi.

Ni muri urwo rwego rero nkomeje kugenderera Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kiri hirya no hino, ngiha umugisha wanjye wa kibyeyi kandi nkishishikariza kugarukira Imana vuba bidatinze, kuko nkomeje kwita kuri bose kandi nkaba nkomeje kwitangira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera, kuko mu butabazi bwanjye butagatifu kandi mu butabazi bwanjye buhire mpora imbere ya DATA ntakambira Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo koko kibabarirwe kandi gikurirweho ibihano bikomeye, kuko DATA isaha ku isaha afata umwanzuro agendeye ku bikorwa bye yifuza kandi agendeye ku mugambi we ndetse n’icyifuzo yifuza; ni yo mpamvu rero ntajya ngoheka cyangwa se ngo ndambike umusaya mbona abana banjye aho bari hirya no hino bari gutsikira kandi bari kugenda bagwa mu rwobo rw’umwanzi mu buryo bugiye butandukanye, ahubwo mpoza umujishi wanjye ku banjye kandi ku banzi, ku banzirikana ijoro n’amanywa, bityo bakamenya ko ndi umubyeyi wabo kandi bakanyita umubyeyi; nibyo koko ndaganje mu biremwa kandi ndaganje mu bana banjye, ni yo mpamvu bana banjye namwe ntajya njya kure yanyu ahubwo mporana namwe kandi nkagendana namwe mu bikorwa, kugira ngo koko mbahumurize kandi mbahe gukomera kandi mbahe guhora munsanga kandi guhora munsanganiza ibyiza mukomora muri DATA we wampaye; erega ntabwo nzemera ko mugwa isari kubera umwanzi, ahubwo nzahorana namwe mbaha gukomera kandi mbaha umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubashyigikire kandi urusheho kubambika imbaraga kandi urusheho kubavugurura mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, bityo urugendo rwanyu rukomeze kubaka benshi kandi rukomeze gukirizwamo imbaga itabarika y’abari mu Isi, kuko burya iyo muhuriye hamwe mu isengesho mutabaza kandi mutakambira Isi ndetse n’abayituye, natwe turururuka tugakorana namwe byinshi kandi tugashyira byinshi ku murongo mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje.

Ni yo mpamvu rero iteka ryose ntifuza ko mwahuga cyangwa se ngo mutuze mutekanire mu cyo ntabifuzaho kandi mu cyo Jambo atabifuzaho, ahubwo iteka ryose nza kubashishikaza kandi nkaza kubahwiturira ibikorwa bikomeye by’ab’Ijuru kugira ngo koko murusheho kubikatarizamo kandi murusheho kubigenderamo nta nkomyi; ngaho rero nimukomeze urugendo bana banjye kuko mbashyigikiye mu rugendo kandi nkaba nkomeje kubafata ikiganza, nkaba nkomeje kubambika imbaraga ndetse n’ububasha binkomokamo kugira ngo koko bisakare kandi bisenderere mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimugire amahoro rero kuri uyu munsi, turi kumwe ndabakunda, turataramanye kandi ntaramanye na buri wese muri mwe muha amahoro kandi muha umutekano, muha gukomera kandi muha gukataza mu rugendo rwe rwa buri munsi, ari nako nkomeza gushyigikira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, mu bari hirya no hino cyane cyane abo bose bari mu kaga gakomeye kandi abo bose bari mu bibazo bigiye bitandukanye, abo bose nkaba naje kubahumuriza kandi nkaba naje kubabera ikiramiro muri byose, kugira ngo koko babashe gutuza kandi babashe gutekanira mu mutima wanjye.

NIMUGIRE RERO AMAHORO BANA BANJYE, NAMWE NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, MBAMBITSE IMBARAGA Z’URUKUNDO RWANJYE ZIBAKOMEZA KANDI ZIBASHYIGIKIRA MU MINSI MIBI; AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, GUKOMERA KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’UHORAHO IMANA KANDI NDAGANJE NDI MURI MWE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *