UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 15 NZERI 2024

Mbifurije umunsi mwiza Biremwa byanjye na DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, mbambitse imbaraga kandi mbakomereje intambwe muri byose, nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye muri byose; mbifurije ibihe byiza kandi umunsi mwiza kuri buri wese, nubabere muhire kandi nubabere mutagatifu, kuko naje gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye kandi nkaba naje gutagatifuza buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera; erega ndabakunda kandi ndabashyigikiye Biremwa by’Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga zanjye kandi nkomeje kubasenderezaho urukundo rwanjye mu buryo budasanzwe kandi mu buryo butavogerwa, kuko naje mu mirimo yanjye n’iya DATA kandi nkaba naje gufungura ibikorwa bikomeye hirya no hino ku Isi; erega mbambitse imbaraga kandi mbasendereje ububasha bwanjye kugira ngo iteka ryose bujye buhora bwumvikanira muri mwe kandi buhore bwumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbambitse imbaraga rero nimugubwe neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko turi kumwe mu njyana y’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa byanjye n’ibya DATA, kuko dukomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi; erega ndahari ndaganje nk’Umubyeyi watsinze kandi nk’Umwamikazi ukomeje gutsindira muri mwe, kuko ibikorwa byanjye  bidatsindwa kandi bitajorwa bikomeje kwigaragariza iteka muri mwe; erega ububasha bwacu budatsindwa bukomeje kugera hose kandi bukomeje kumvikanira muri bose, kuko imirimo yacu ikomeje kwigaragariza hirya no hino kandi ibikorwa byacu bikaba bikomeje kwigaragariza mu batuye iyi Si.

Harahirwa rero abari maso kandi harahirwa abiteguye kwakira kuko hari byinshi nabazaniye kuri uyu munsi udasanzwe kandi hakaba hari byinshi naje kuramiza ab’amavi adandabirana kugira ngo barusheho guhunga umwanzi kandi barusheho guhunga ikibi cye cyose aho kiva kikagera; nimukomere kandi mukomeze umurava wo gukora icyiza, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mbayoboye ku rugamba kandi mbarangaje imbere, Ntore za DATA kandi bana banjye nimuhumure kuko mutazatsindwa ahubwo muzatsinda kuko mbahagarariye nk’intwari ku rugamba kandi nkaba mbabereye byose mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; erega turi kumwe mu bubasha bwanjye budasanzwe kandi turi kumwe mu mbaraga zanjye zidasanzwe, kuko nkomeje gutsindira muri mwe kandi umutsindo wanjye n’uwa DATA, ukaba ukomeje kwigaragariza muri mwe iteka ryose.

Ibihe nk’ibi ngibi rero dukomeje gutangaza byinshi kandi byiza, kandi ibihe nk’ibi ngibi dukomeje gutangaza umutsindo wacu n’uwa DATA mu buryo budasubirwaho, kuko ibikorwa byacu dukomeje kubigaragaza uko bwije n’uko bukeye kandi imirimo yacu ihambaye tukaba dukomeje kuyigaragariza hirya no hino mu Isi mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; erega turi muri mwe kandi turi mu njyana y’ibikorwa byacu kuko dukomeje guhindura amateka muri Mwene Muntu, kandi tukaba dukomeje guhindura benshi mu rukundo rwacu rukomeye kandi mu mbaraga zacu zidasanzwe tukaba dukomeje guhindukiza benshi mu buryo bukomeye kandi buhambaye; erega imirimo yacu ntihwema kwigaragaza kandi ibikorwa byacu ntibihwema kwigaragariza ababizi ndeste n’abatabizi, kuko dukomeje kugendera mu rukundo rwacu twaka kandi turushaho kunyaga umwanzi ijambo, cyane cyane ku bo yari yaribasiye kandi ku bo yari yarigaruriye, aho hose tukaba turi kugenda tumwaka umwanya kandi tukaba turi kugenda tumwima urwinjiriro kandi ari nako dukomeza kumubuza amahoro ndetse n’amahwemo, bityo mu mitima ya benshi tukaba dukomeje kugenda tujajanga ikibi kandi tukaba dukomeje kugenda duhinda kandi duhigika ikiri umwanda cyose cy’umwanzi.

Nimukomere rero ku rugamba ikiruta ibindi mukomeze kuba maso kandi mukomeze gusenga nta buryarya, nanjye ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi naje gukorana namwe kandi naje gukorana n’abemera bose; harahirwa abazirikana kandi harahirwa abakira umukiro ndetse n’agakiza mbazanira uko bwije n’uko bukeye, kuko nkomeje gusesekaza umugisha wanjye ku bari hirya no hino kandi nkaba nkomeje gusesekaza amahoro yanjye asendereye ku bakomeje gutega ibiganza kandi ku bakomeje kuntega amatwi, bityo bakumva icyo mbabwira kandi bakagendera ku Ijambo rya Jambo; abo bose barahirwa kuko ari cyo kizababera impamba mu rugendo kandi akaba ari cyo kizababera ikiramiro muri byose.

Kuri uyu munsi udasanzwe rero nkomeje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye, nshyigikira benshi bari mu rugendo rukomeye kandi bari mu rugendo ruvunanye, abo bose batabasha kwakira ibikomeye kandi ibibagora bahuriramo nabyo mu mayira, abo bose ndabashyigikiye kandi mbakomereje intambwe kugira ngo babashe gutaguza kandi babashe gukataza bityo bashinge kandi bashingure, birinde gusubira inyuma kandi birinde icyatuma babyinira aho bahagaze, ahubwo nkomeje kwambika imbaraga ndetse n’ububasha buri wese, zimubatura aho ahagaze kandi zimushishikaza mu rugendo rwe rwa buri munsi, ngaho rero namwe nimukere kwakira kandi nimukere gusenderezwa ibyishimo byanjye kuri uyu munsi.

Narababaye kandi narababajwe bana banjye mu buryo bukomeye, ariko igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo guhozwa kandi ni igihe cyo guhumurizwa kandi ni igihe cyo guhumuriza abanjye bari mu rugendo, abo bose baremerewe n’imitwaro kandi abo bose babuze epfo na ruguru, ngira nti “Nimuhumure kandi nimwakire ihumure ryanjye, nimwakire ikiramiro cyanjye kuko mbabereye ikiramiro muri byose, bityo iteka ryose nimuhore mwumva ko mbazirikana kandi mbahoza ku mutima wanjye, nimuhore mwumva ko mbahoza ku ibere ryanjye bityo nkahora mbahaza kandi mbasendereza ibyiza by’agatangaza byanjye mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; ndi kumwe namwe kandi nishimanye namwe kuri uyu munsi kuko muri igihozo cy’umutima wanjye igihe cyose, cyane cyane igihe mukora icyo nifuza kandi igihe mukora icyo Jambo abifuzaho, ibyo byose biranezeza bityo bikanshimisha bikanyura umutima wanjye bityo abo bose banshegesha kandi abo bose bantera inkota uko bwije n’uko bukeye mukomeje kubihindura kandi mukomeje kubahindura, kuko iyo munyegereza imbaga itabarika y’abanyabyaha, mutakamba kandi musabira buri roho guhinduka ndetse no guhindukirira inzira igana Imana, ibyo byose biranyura kandi bikanshimisha bana banjye”.

Nimukomere rero ku rugamba mukomeze injyana yo gukora icyiza nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubashishikariza byose, cyane cyane mu kurushaho gukunda Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimwumve ko imibabaro yanjye yamviriyemo kurushaho gukunda Imana ndetse no kuyiyegereza, bityo ibyanshavuzaga kandi ibyanshenguraga umutima byose bimviramo ibyishimo bikomeye, namwe rero mbifurije kwishima kandi mbifurije kubaho mu rukundo rw’Uhoraho Imana mutekaniye mu rukundo rwe kandi musabana na we ubutitsa kandi ubutaretsa kuko naje kurushaho kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi nkaba naje kubagabira ibyiza by’agatangaza kugira ngo mubeho mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mubeho mu musabano wacu ukomeye nk’ab’Ijuru.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABATARAMISHIJE, NDABAZIRIKANA UMUNSI NK’UYU NGUYU, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA KANDI KUZA GUHIRE MU MUTIMA WANJYE KURI BURI WESE, NIMUKOMEZE RERO KUMBERA ABAHOZA IBIHE BYOSE, MUHARANIRE IKINSHIMISHA KANDI MUHARANIRE IGISHIMISHA DATA, NANJYE TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NK’UMWAMIKAZI WATSINZE; NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *