UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 07 WERURWE 2024

Mbasakajeho ububasha bwanjye bukomeye bana banjye, nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza mu rukundo rwanjye kuko naje kubasenderezamo urumuri rw’Ijuru n’ububasha bw’Ijuru, kugira ngo bibafashe gutsinda inyanja y’umwijima y’umwanzi kandi bibafashe gutsinda umwanzi kandi bibafashe gutsinda imbaraga zose z’umwanzi, kuko nururutse kugira ngo nifatikanye namwe nkorane namwe imirimo ikomeye kuri uyu munsi, ububasha bwanjye bukomeye nkaba ndi kubwururukiriza kuri buri wese kandi nkaba mbakomeje iteka mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, njyewe ubarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo nifatikanye namwe mu bikorwa bikomeye kandi mu mirimo ikomeye ya buri munsi, yo kugira ngo ngaragarize Kiremwa Muntu urukundo rwanjye kandi nkomeze guhambura benshi ku ngoyi y’umwanzi; hari benshi baboshywe n’umwanzi kandi hari benshi bafite ibibaziga, hari benshi bafite ibiri kubategatega bikabasubiza inyuma mu rugendo rwabo nyamara bitari ngombwa, ariko iki akaba ari igihe cyo kugira ngo tubagobotore kandi tubagarure, uyu munsi akaba ari umunsi wo kugira ngo dukore ku mitima ya benshi kandi dukomeze kugarura benshi bari kugenda batana ku bw’umwanzi, benshi bari guha urwaho umwanzi Sekibi bityo akabinjirira, akabateza gutekereza kiriya na kiriya kandi akabateza kujya hariya na hariya bitari ngombwa, uyu munsi akaba ari umunsi turi gukoraho ibikorwa byacu bikomeye, byo kugira ngo ducecekeshe amajwi y’umwanzi, kandi tugamburuze ibikorwa bibisha bya Sekibi.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe bana banjye, kuko mbakomeje kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo, mu gukomeza kwifatikanya nanjye kandi mu gukomeza gutera intambwe mujya mbere kuko mbakomeje, kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi; muri abo ndangaje imbere kandi muri abo nifatikanya namwe akazi n’umurimo umunsi ku wundi, kugira ngo dukomeze gucecekesha amajwi y’umwanzi kandi dukomeze gusesura urumuri rwacu mu Isi kandi dukomeze gucecekesha ibikorwa bibisha byose by’umwanzi, tubyamagana kandi tubihirika aho yabyubatse kandi aho yicaye twaje kumuhirikana n’intebe ye n’ikibi cye cyose, kuko twaje gukura mu nzira imbogamizi n’imitego yose y’umwanzi, ibuza abagenzi gutambuka kandi tukaba twaje kwigizayo ibikanuriye amaso intore kandi intumwa zacu mu Isi hirya no hino kuko benshi bahagurukiwe n’umwanzi, umwanzi Sekibi akaba afitiye umururumba cyane cyane abo twiyegereje tukabashyira mu rukundo rwacu, Sekibi agahora iteka ashaka kubigarurira kandi akaba ashaka kubigabiza, nyamara iki akaba ari igihe cyo kugira ngo abemeye kwihambura ku mwanzi kandi abemeye kwirekura, tubatabare kandi tubashyire mu ruuri rwacu kuko turi mu butabazi bwihuse bwo kugira ngo tugoboke benshi kandi tubagobotore, be gukomeza guheranwa n’umwanzi.

Mbambitse imbaraga, ubutwari n’ububasha n’urukundo byanjye, nimukomere kuko mbakomeje kandi mwambarire urugamba mutsinde umwanzi, mutsinde ingeso mbi izo ari zo zose, ndabakomeje mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko naje kubateza intambwe no kubatoza icyiza, kugira ngo nkomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbahagije ibyiza by’Ijuru kandi mbasendereje urukundo rw’Imana iriho kandi yahozeho, Imana Umugenga wa byose kandi Imana Umusumbabyose, wahanze byose, wabahanze akabahangira uyu mugambi, buri wese azwi n’Uhoraho kandi buri wese atezwa intambwe n’Uhoraho mu buzima bwanyu, mu bikorwa byanyu bya buri munsi ni twebwe tubishyigikiriye ab’Ijuru kuko ari twe twabatoranyije, buri wese muri mwebwe tukaba twaramuhamagaye mu izina rye kugira ngo tubasendereze kandi tubashyiremo urukundo rukomeye bityo mukomeze kwambarira urugamba, gutsinda, gushobora no gushobozwa muri byose, musubiza inyuma imigambi mibisha y’umwanzi.

Naje kugendana namwe bana banjye kuri uyu munsi, naje gukorana namwe ibikorwa bikomeye kuri uyu munsi, bana banjye, nimukure amaboko mu mufuka bityo mukore kandi mukomeze kurambura amaso murebe ibyiza by’agatangaza Ijuru ryabageneye kandi ribategurira umunsi ku wundi; ni igihe turi kugenda dushyira byose mu ngiro, kuko ntabwo turi mu gihe cy’imikino, ahubwo turi kugenda twigizayo ibikorwa bibisha by’umwanzi, nta mikino dufite kandi nta gukina n’umwanzi dufite, nta kureberera umwanzi dufite, ahubwo ibikorwa byacu turabikomeje mu buryo budasubirwaho kuko turi kugenda tugamburuza imbaraga z’umwanzi, dushyira byose mu ngiro no ku murongo kugira ngo dukomeze kugaragaza urukundo rwacu n’ububasha bwacu mu Isi; twururukiye ikiremwa muntu kandi imbaraga zacu zaje kwigizayo imbaraga z’umwanzi ziri kugenda zibasira Kiremwa Muntu, kandi ububasha bwacu bukomeye buri kugenda busenderezwa muri bose, urumuri rwacu rudatsindwa ruri kugenda rwigizayo umwijima w’umwanzi kugira ngo urusheho gutsindwa no gutsiratsizwa, ibikorwa byacu bikomeze kugaragarira Isi; ububasha bwa DATA buri kugenda bwimenyekanisha hose kandi buri kugenda bwumvikana muri bose, cyane cyane ku bemeye kwirekura kandi ku bemeye kwihamburaho ububasha bw’umwanzi kugira ngo bamabare ububasha bw’Ijuru, ku bemeye kwirekura kugira ngo bakatarize icyiza, ku basubiza inyuma, umunsi ku wundi, ibikorwa bibisha by’umwanzi kugira ngo bakatarize icyiza.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye bana banjye, nimukomeze muze tugende kandi mukomeze muze mwakire imbaraga n’urukundo byanjye kuko mbakomeje kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rwa kibyeyi nkaba nifatikanyije namwe mu kazi kandi mu mirimo ikomeye ikomeje ya buri munsi, kugira ngo nkomeze mbagabire icyiza kandi nkomeze mbasenderezemo urumuri rw’Ijuru; nimukataze muze tugende mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbagezaho ibyiza, umunsi ku wundi, by’Ijuru, kugira ngo birusheho kububakira ubuzima n’ubugingo mu mitima yanyu iteka muhore mutekereza urukundo rw’Imana kandi muzirikana ububasha bwa DATA bukomeye, bubashyikirizwa umunsi ku wundi, mukabasha kubaho no kugira ubugingo muri Kristu kandi mugakomeza kumva ko Ijuru muri kumwe kandi ribakomeza, ribashyigikira umunsi ku wundi kugeza magingo aya ngaya ni twebwe tubiyoboreye kandi ni twebwe tubashyigikiye ab’Ijuru, ari nako dukomeza gutsinda imbaraga za Shitani kugira ngo imbaraga za DATA ari zo zikomeza kumvikana mu Isi yose kandi ububasha bwa DATA bukomeze gusendera muri bose.

Ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, kuko nkomezanyije namwe urugendo mu kubashyigikira kandi mu kubateza intambwe kugira ngo nkomeze mbereke ikiri icyiza; oya ntimugasitare ibitsinsino musubira inyuma ahubwo nimukomeze kujya mbere, bityo mukomeze gukatariza icyiza kuko mbakomeje kandi nkaba mberetse imbaraga z’Ijuru, nkaba nzibamanuriyemo kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire imyango yombi mutadigadiga, mukaba mwahirimira hariya na hariya kuko umwanzi Sekibi iteka ashaka gukurura yishyira kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma, abona muhagaze kandi kandi mukatarije icyiza mugomba kugera ku cyiza tubategurira umunsi ku wundi akabona muri kugenda mugikozaho imitwe y’intoki, agashaka kubakurura abasubiza inyuma kugira ngo mwe kugisingira mugikoreho; nyamara ngaha turaje kugira ngo tubatabare kandi tubarengere, nimukomeze mube maso kandi mube intwari, kugira ngo umwanzi Sekibi ataba yababona urwaho akaba yabigarurira akabasubiza inyuma mutageze ku cyiza tubategurira kandi tubagenera umunsi ku wundi.

Muri abanyabikorwa by’Ijuru kandi muri abahawe urumuri rw’Ijuru, muri abambitswe imbaraga z’Ijuru kandi muri abari mu bubasha bwacu bukomeye, tubasenderezamo umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze kugaragaza ubutwari mu buryo budasubirwaho, bityo imirimo yacu ikomeye ikomeze kumvikanira muri mwebwe kandi igaragarire Isi; twaje kugamburuza ibikorwa by’umwanzi mu Isi kandi twaje kugaragaza ububasha bwacu bukomeye, ari nako dukomeje kugenda dusendereza urumuri rwacu muri bose kandi dukomeza kugenda tugoboka benshi tugobotora abo umwanzi yari yarajyanye bunyago, kugira ngo turusheho kubereka urukundo rwacu rukomeye, ruhambura byose kandi rukura benshi mu bubata bw’umwanzi; benshi rero bari kugenda bishyira umwanzi, Sekibi ari kubasamira kandi akabaconcomera, nyamara kuri uyu munsi nahagurukiye kurengera benshi,  kandi nahagurukiye gutabara benshi bari kwemera kumpereza akaboko kabo kugira ngo mbakurure mbakure iw’umwanzi, kugira ngo mbakurure mbakure mu bubata bw’umwanzi, kugira ngo mbavane mu isayo y’ikibi mbasenderezemo urumuri rw’Ijuru bityo bakatarize icyiza, bityo ikibi barusheho kugitera umugongo.

Bana banjye rero murabizi mu kugendana nanjye, icyo nkunda murakizi kandi icyo nanga murakizi, nimukunde icyo nkunda bityo icyo nanga namwe mucyange, mukomezanye nanjye urugendo rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’urumuri kandi ibikorwa by’umwijima by’umwanzi bikomeze kugenda bitsembwa bitsiratsizwa mu Isi yose, kugira ngo urukundo rw’Imana rusakazwe mu Isi yose bityo Kiremwa Muntu wemeye kwirekura agatega amatwi Ijuru, akomeze kuyoborwa n’ububasha bwa DATA kandi akomeze kwakira ububasha bw’Imana muri we; ndabakomeje rero mu gukomeza kwifatikanya nanjye mu bikorwa bikomeye kandi bikomeje bya buri munsi, ubwitange bwanyu bw’ingirakamaro nibukomeze bugirire Isi yose akamaro kandi urukundo rw’Ijuru rukomeze kumvikanira muri mwebwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubakomeza iteka kandi nkabashyigikirira mu rukundo rwanjye, nkabahaza kandi nkabasenderezamo imbaraga zanjye zikomeye kugira ngo murusheho gukatariza icyiza, mutadigadiga kandi mudasubizwa inyuma n’imigambi mibisha ya Sekibi.

Amahoro, amahoro, igicamunsi cyiza, ibihe byiza kuri buri wese, ubutwari kuri buri wese, nimube intwari nk’intwari z’Ijuru kandi mukomeze kugaragazwamo ubutore bw’Ijuru nk’uko twabamanuriyemo imbaraga zacu, kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikirire mu rukundo rwacu iteka; amahoro bana banjye, umunsi mwiza turi kumwe, ndabakomeje kandi mbasenderejemo ububasha bwa DATA, urukundo rwanjye rwa kibyeyi niruhorane namwe, umugisha w’Ijuru ubaherekeze umunsi ku wundi bityo imivumo ya Sekibi irusheho guca ukubiri namwe kandi ye kubakingira ahubwo mukomeze muherekezwe n’umugisha wo mu Ijuru kandi muherekezwe n’umugisha wacu tubururukirizaho umunsi ku wundi.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUKOMEZE KUGARAGAZA UBUTWARI TURI KUMWE, MU RUGENDO NTIMURI MWENYINE AHUBWO NI NJYE UBARANGAJE IMBERE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, NKABA NDI INYENYERI IBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGAMBA, MURI URU RUGENDO MU BURYO BUDASUBIRWAHO, AMAHORO, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *