UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 09 GICURASI 2024

Nimugire amahoro bana banjye, nimugire amahoro, mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha, ndabasanze kuri uyu munsi kandi mbagendereye muri aka kanya, kuko nje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyiramo urukundo rukomeye; mburije mu ntera, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, bana banjye nkunda kandi nkungahaza mbere ku rugamba, mpora iteka mbatsindira kandi mpora iteka mbahundagazaho urukundo, kuko nshaka gukomezanya namwe urugendo, hari icyo nshaka kubaha kandi hari icyo nshaka kubabwira, hari icyo nshaka kubamenyesha bana banjye, ari yo mpamvu ntacogora kubagenderera, kugira ngo mbasenderezemo imbaraga zikomeye z’Imana Umuremyi kandi mbasenderezemo urukundo rukomeye rwa DATA, kandi mbahe kubasha gushobora no gushobozwa.

Iyo ndi kumwe namwe ndabakomeza kandi nkabashyigikira, mbatera ubutwari kandi nkabuzuzamo urukundo, nshyigikiye ibikorwa by’urugendo rwanyu kandi mbahora hafi bana banjye mu buryo bw’intangarugero, kuko mbabereye Umubyeyi-Gihozo, kuko mbabereye Umubyeyi-Kiramiro, mbahora bugufi ndabakomeza ndabashyigikira kandi mbabera ku rugamba, kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa byacu bikomeje byo kugira ngo nkomeze mburize mu ntera kandi mbashyigikirire mu rukundo rwacu rukomeye.

Mbana namwe kandi naje kubana namwe, naje kugendana namwe mu kubakomeza iteka no kubahumuriza, mwakire ihumure ryanjye ndabahumurije kandi ndabakomeje bana banjye, bana ba DATA, bana b’Imana, nimumenye guharanira icyiza kandi mumenye ibikorwa byiza n’imigenzo myiza ishimisha Uhoraho Imana Umuremyi, mwihatire kuyinjiramo kandi mwihatire kuyikora turi kumwe mu rugamba kandi turi kumwe muri ibyo bikorwa, mbabereye Umubyeyi bana banjye, nkomeje kubategurira ibibatunga n’ibibabeshaho mu bugingo bw’Uhoraho, kugira ngo buri wese muri mwe akomeze yakire ubugingo mu buzima bwanyu mukiri ku Isi kandi muharanire kuba abatagatifu mukiri ku Isi, kuko ari cyo twashatse kubagira intangarugero z’abandi kandi kubagira icyitegererezo cy’abandi kuko twaje kububakamo imigenzo myiza n’ibikorwa byiza byacu, murangwe no gusenga umunsi ku wundi kuko bitsinda Sekibi n’ingabo ze zose kandi bikamurindimura.

Igihe rero musenga bimanuka bimeze nk’inkota ikomeye cyane yahuranya umwanzi mu cyico, agatsindwa kandi agakomeza kugenda atsiratsizwa; hari benshi bakomeje kugenda bavanwa mu buretwa bwa Sekibi, babigiriye ko ari mwe musabira kandi mukabatakambira umunsi ku wundi, muri icyo gikorwa rero cy’urwo rugendo ngendana namwe kandi mpora nifatikanyije namwe, mu kubashyigikira kandi gufata ikiganza buri wese kugira ngo mbageze ku cyiza mbifuriza kandi mbifuzaho.

Sinitandukanyije namwe kandi sinjya nitandukanya namwe kuko mbakomeza iteka nkabahumuriza kandi nkabashyigikira; bana banjye nimubeho mu rukundo rwanjye kuko muri urukundo rwanjye kandi mwahawe igikundiro n’Uhoraho, Uhoraho yabagize abana be kandi yabahaye kubaho mu bikari bye, ari yo mpamvu umunsi ku wundi mugabirwa ibyiza by’agatangaza, kandi mukururukirwa n’abamalayika n’abatagatifu mu kubakomeza no kubashyigikira, mu kubasenderezamo urukundo rw’Imana, mu gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu; erega bana banjye ku bwanyu mwirwaniriye mwebwe ubwanyu mwatsindwa, muvuze ngo muribera maso ntimwabibasha ntimwabyishoborera kandi ntimwabyishoboza, ariko kubera ko Uhoraho Imana yabakunze kandi abakungahaza umunsi ku wundi, turabakomeza tukabashyigikira tukabasenderezamo urukundo rwacu rukomeye tukabakomezamo ubutwari n’imbaraga, tugakomeza ibikorwa byacu muri mwe; nkomeje rero kubarangaza imbere kandi nkomeje kubashyigikira kuko nkomeje kubabera Umubyeyi-Gihozo n’Ikiramiro, kugira ngo nkomeze gukatazanya namwe kandi gukomeza kubaka ibikorwa byacu by’agatangaza mu Isi nifatikanyije namwe.

Bana banjye nakunze kandi bana banjye mwatowe n’Uhoraho Imana, mwebwe mwabuganijwemo ibyiza bw’agatangaza kugira ngo mube intangarugero mu bandi, kugira ngo mube icyitegererezo cy’abandi, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye maso mbabereye ku rugamba, kuko ndi Umubyeyi uhora ubarwanirira ishyaka iteka, kugira ngo mbatsindire mbarwaneho kandi mbarwanirire.

Mbahaye umugisha kandi mbahaye kwizihirwa kuberwa no kunogerwa, nimukomere mukomeze urugendo, mukomeze kwiyumvamo imbaraga mu buryo budasanzwe kandi muharanire ikiri icyiza turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko ndi Umubyeyi ubarwanira ishyaka iteka kandi nkahora mbabereye maso, mu kwifatikanya namwe mu guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kandi mu gukura ikibi cy’umwanzi mu nzira kugira ngo dukomeze ibikorwa byacu, kubisendereza mu Isi mu buryo bw’agatangaza.

Umugisha rero mbahaye kandi umugisha mbaha bana banjye ni umugisha ubakomeza kandi ni umugisha ubashyigikira, nimukomeze mwakire imbaraga z’Imana Umuremyi kandi mwakire gutabarwa, murokoke kandi murohore benshi turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba; bana banjye rero nimuze tujyane ku rugamba mu guhashya ikibi kandi mu kurandura ikibi cy’umwanzi tugihereye mu mizi, nanjye nkomeje kubabera inyenyeri ibamurikiye mu ntambwe z’urugendo rwanyu, kuko umunsi ku wundi ngenda imbere yanyu ni nako mba ndi inyuma yanyu, impande n’impande, iburyo n’ibumoso, imbere n’inyuma kugira ngo nkomeze kubatazanurira amayira kandi nkomeze guhinda nigizayo ikibi cyose gikomoka kuri Sekibi, kugira ngo mbakomezemo urukundo n’ubutwari bityo muharanire ikiri icyiza.

Ndabakomeje mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nkomeje kwifatikanya namwe kandi mbarangaje imbere kuko mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba; nimukomeze muzirikane urukundo rw’Imana kandi mukomeze kubaho mu gushaka kwa DATA gukomeye, kandi mumenye icyo twabatoreye n’icyo muhamagarirwa gukora umunsi ku wundi mwihatire kugikora nta kwiganda, kuko icyo mukora murabizi muba mwigirira neza mu buzima bwanyu bwa buri munsi muhabwa imbaraga kandi mugasenderezwa urukundo.

Mbahaye umugisha ubakomeza kandi mbasenderejemo urukundo rukomeye nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza bana banjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbajyane ejuru kandi nkomeze kubajyana imbere mutajya inyuma, kandi nkomeze kubasenderezamo urukundo rwa DATA rukomeye; nimukomeze kwiyubakamo ukwemera n’ubutwari turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimuhorane urukundo kandi muhorane ishyaka ry’icyiza turi kumwe.

NDABAKOMEJE BANA BANJYE NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, IGICAMUNSI CYIZA, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, NIMUKOMEZE KUBA AMAHORO KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAKOMEZA KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, KUKO NIFATIKANYIJE NAMWE KUGIRA NGO MBAHAZE KANDI MBASENDEREZEMO IBYIZA BY’AGATANGAZA; NIMUKOMERE NDABAKOMEJE, NIMWAKIRE IHUMURE KANDI MWAKIRE GUHORA ITEKA RYOSE MURANGAMIYE UHORAHO IMANA UMUGABA KANDI UMUGENGA WA BYOSE, UBAKOMEJE KANDI UBACUNGIRA UMUTEKANO AMANYWA NA NIJORO MUKABA MURIHO MU RUKUNDO RWE RUKOMEYE; AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *