UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 08 NYAKANGA 2025
Mbifurije kugubwa neza bana banjye, nimukomere kandi nimugume mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko mbifurije kurukatarizamo kandi nkaba mbifurije kurugumamo ubuziraherezo, nta kibagamburuje mu mugambi wa DATA, kuko abafitiye byinshi byiza cyane cyane muri ibi bihe kandi kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kuko twaje kwigaragaza mu bubasha bwacu butavogerwa kandi tukaba twaje kwigaragaza mu mbaraga zikomeye, kugira ngo Mwene Muntu arusheho gutabarwa kandi arusheho kurohorwa kuko hari benshi umwanzi akomeje kwisasira uko bwije n’uko bukeye, bityo rero tukaba twaje gutentebura ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, kugira ngo umwanzi Sekibi yamburwe ijambo kandi ububasha bwe burusheho gusibanganywa burundu, kuko ibikorwa bye dukomeje kugenda tubihigikisha imbaraga zacu kandi tukaba dukomeje kugenda twegezayo ubumara bwe mu buryo bukomeye, kuko hari benshi akomeje kwibasira uko bwije n’uko bukeye kandi hakaba hari benshi akomeje kugenderera mu buryo bwa bucece, abereka ko kiriya na kiriya gikwiriye kandi gitunganye, bityo Mwene Muntu agakomeza kuzimirira muri icyo kibi cy’umwanzi, ntabashe gutandukanya ikibi n’icyiza mu buzima bwe; twaje rero gutandukanya ikibi n’icyiza kandi twaje kurushaho guha Mwene Muntu ubuhanga bukomeye kandi twaje kumuha imbaraga zo gutsinda ndetse no kuganza umwanzi mu buzima bwe bwa buri munsi.
Abari maso rero nimukomeze gutega ibiganza kuko kuri uyu munsi naje kugaba bana banjye kandi nkaba naje kugabira bose nta n’umwe nsize inyuma kuko ndi umubyeyi wa bose kandi nkaba ndi umubyeyi utirengagiza abo narazwe munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, kuko mwese mbakirira hamwe mu mutima wanjye kandi nkabaha guturiza mu gituza cyanjye, bityo mugatekaniramo kandi mukakiriramo amahoro asendereye kandi mukakiriramo amahoro y’igisagirane mpora ngabira abanjye bose aho bari hirya no hino; ngaho rero nimwakire igeno ryanjye cyane cyane kuri uyu munsi nageneye Mwene Muntu wese aho ava akagera ingabire ndetse n’ingabirano zinkomokaho, kuko ndi umubyeyi wa bose kandi nkaba umubyeyi ubakunda, nkaba umubyeyi warazwe Ibiremwa byose munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, kugira ngo mbitoneshe kandi mbihaze umunezero ukomoka muri njye kandi ukomoka muri DATA, kuko nanjye yawunsendereje kandi akansendereza amahoro y’igisagirane, bityo namwe abatuye iyi Si nkaza kubibasendereza kandi nkaza kubibagabira, kuko mpora ntegeye ibiganza abemera ndetse n’abatemera aho bari hose mu Isi, ngahora ngaba umugisha wanjye wa kibyeyi utagatifuza kandi uhindura byose, kandi ugashyira byinshi ku murongo.
Niyo mpamvu rero nkomeje kwigaragariza iteka muri mwe, kandi ngahora iteka nigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mu bimenyetso bikomeye dukomeje gukorana mu isengesho ryanyu ritaretsa rya buri munsi, kuko dukomeje gutatanya imigambi ya Nyakibi twifashishije amasengesho yanyu atabaza kandi atakambira Isi igeze aharenga ndetse n’abayituye, kugira ngo urumuri rwa DATA koko rurusheho kururukira muri Mwene Muntu kandi rurusheho gutangwa muri bose kuko Isi muri rusange ikeneye urumuri nyakuri rw’Uhoraho Imana, bityo tukaba twaraje kubifashisha mu Isi kugira ngo tubashe kururutsa ibyo byiza kandi tubashe gutanga urwo rumuri nyakuri ruzira ikizira kandi rutagira ikizinga, kugira ngo buri wese yisange muri urwo rumuri bityo abashe kubonesherezwa muri byose kandi abashe kumurikirwa mu ntambwe ye ya buri munsi.
Ngaho rero nimubereho gutega ibiganza kandi nimuhore mwakirira abo bose batabasha kwiyakira kandi abo bose barangariye mu bibi by’umwanzi bigiye bitandukanye, nimumenye kubabera ku rugamba kandi mumenye kubahwitura mu rukundo rutajorwa, kuko ndubagabira iteka bana banjye kandi nkabaha kurusakaza ku Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo abemera ndetse n’abatemera barusheho guhinduka kandi bakurizeho kumenya ndetse no kunsobanukirwa kuko nabahaye byose kandi nkaza nk’umwigisha hagati yanyu kugira ngo mbigishe kandi mbasobanurire byose mu rukundo rwanjye; ndabashyigikiye rero kandi mbahurije hamwe mu mutima wanjye, nimukomeze kwishima kandi nimukomeze gutetera ku bibero byanjye kuko mbakikiriye hamwe mwese bana banjye kandi nkaba mbashyize mu mujishi wanjye, kugira ngo nkomeze kubarinda imbeho y’ubuhakanyi kandi nkomeze kubarinda ibirura byose aho biva bikagera, cyane cyane ibiza bishaka kubavana mu byo mwateguriwe kandi mu byo mwateganyirijwe kuva kera na kare, icyo cyose rero nkomeje kugihindisha ububasha bwanjye kandi nkomeje kukirindisha imbaraga zanjye zidatsindwa kandi zitavogerwa kugira ngo koko ndusheho kubungabunga umutekano wa roho nyamwinshi z’abo narazwe munsi y’umusaraba, kugira ngo mbarinde kandi ndusheho kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, bityo ndusheho kubahaza amahoro yanjye y’igisagirane kandi ndusheho kubasendereza urukundo rwanjye rutavogerwa, kugira ngo iteka ryose imitima yabo ihore itekaniye muri njye kandi ihore iturije mu gituza cyanjye.
NDABASHYIGIKIYE RERO KANDI NDABAKOMEJE MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI, NIMUHORE MUJYA MBERE KANDI MUHORE MUTSINDA UMWANZI MWIVUYE INYUMA, NANJYE TURI KUMWE KUGIRA NGO NKOMEZE KUBASHISHIKAZA KANDI NKOMEZE KUBAMBIKA IMBARAGA MU BURYO BUKOMEYE, NIFATIKANYIJE NAMWE NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’ISI N’IJURU, AMAHORO AMAHORO.