UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 02 UKUBOZA 2023

Ndabakomeje bana banjye nkunda kandi nje kubahumuriza, nje kubereka y’ uko mbashyigikiye, nje kubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu kuko ndi umubyeyi ubafatiye runini, nkaba mbarangaje imbere muri iki gikorwa, ku rugamba nkaba ndi imbere kugira ngo mbarwanirire, bityo mbereke uko mugomba kurwana urugamba inkundura mugatsinda kandi mugatahukana umutsindo kuko icyo twasezeranye muri mwebwe ari umutsindo kandi ari intsinzi, kuko buri wese azayegukana nta shiti, kuko muri   iruhande rw’ Ijuru imbaraga z’ Ijuru zikaba zikomeje kuza zibasanga umunsi ku wundi, kuko uko bwije n’ uko bukeye tubazanira imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira, tugakomeza kwifatikanya namwe mu bubasha bwacu buvuguruye, buhambaye kandi busesuye, mu bubasha bwacu bunogereye butavangiye, mu bubasha bwacu busukura byose bugakura ikibi cyose mu nzira, bugatazanura amayira, ibikorwa byacu bikagirira neza abatuye Isi, bityo abateze amaso, kandi abahanze amaso Ijuru  n’ abateze ibiganza bakagirirwa neza, iyo ububasha bwacu bwabururukiye, bwabagezeho,  tukaba rero dukomeje kugaragaza ububasha bwacu, n’ imbaraga zacu zihanitse kandi zihambaye, ibikorwa byacu tukaba dukomeje kubigaragriza Isi ndetse n’ abayituye.

Nimukomere kandi mukomeze gukomezanya, mushyigikirane mu bikorwa byanyu, mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nanjye nkomeje kuza mbasanga, kugira ngo mbabuganizemo ikiri icyiza bana banjye, mbacire amayira mutambuke kandi mutambukane ishema n’ isheja, kuko nkomeje kubamurikira kandi nkaba nkomeje kubiyegereza, kubakikira no kubakingira kugira ngo nkomeze kubateza intambwe, nkomeze kubatoza icyiza, urukundo rwanjye ruhebuje kandi rusendereye rukomeze kubagaragarira uko biri n’ uko bikwiye.

Ndi kumwe namwe kuri iki gicamunsi bana banjye, ndi Mariya Nyina w’ Imana, Umwamikazi w’ Ijuru n’ Isi, ndi inyenyeri ibarangaje imbere muri uru rugendo, muri uru rukari mporana namwe, nkoranamo namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye, kuko nza nkiyuzuza namwe, nkabasendereza urumuri, ibyishimo, amahoro n’ ituze, nkabaha kugubwa neza kandi nkabaha gusenderezwa ububasha n’ urumuri rw’ Ijuru kugira ngo mukomeze kugaba amahoro, ibyishimo mu Isi hose, kugira ngo musendereze Isi ndetse n’ abayituye urumuri ndetse n’ umugisha.

Mbahaye ibyishimo kandi bbahaye kugubwa neza, mbahaye gutera intambwe mujya mbere, mbahaye kwizirika ku cyiza mbabuganizamo kandi mbazanira umunsi ku wundi, kugira ngo ndusheho kubatoza buri kimwe cyose, mbigishe, mumenye kandi mufate icyiza mbazanira bana banjye, ntabwo nshaka y’ uko bana banjye mwasubizwa inyuma mu bikorwa byanyu n’ ahantu tumaze kugera birakomeye kandi ibikorwa byacu birahambaye, birahanitse, ni ibikorwa bidateze gikorwa mu nkokora n’ umwanzi, ni ibikorwa dukomeje kunogereza no gusendereza Isi ndetse n’ abayituye, kugira ngo abataramenya barusheho kumenya abatari basobanukirwa nabo basobanukirwe, iki gihe ni igihe cy’ ibikorwa byacu bihanitse kandi bihambaye, nkaba nkomeje  rero kwifatikana namwe, na buri wese muri mwebwe, niyambare igitinyiro cy’ Ijuru, mugendere mu rukundo no mu bubasha by’ Uhoraho, aho munyuze hose ikibi cyose kive mu nzira kibahunge kandi umwijima uhigikwe kandi uhigame, bityo urumuri ruganze, rugwire muri bose kuko iki ari igihe cyo kwirukana Sekibi n’ ingabo ze, umwijima aho uva ukagera tukaba dukomeje kuwigizayo, dukomeje kugira ngo ububasha bw’ Uhoraho kandi ububasha bw’ Uhoraho Imana isumba byose bukomeze kugaragarira Isi ndetse n’ abayituye.

Mbasendereje urumuri, umugisha, ibyishimo, nimukomeze munezerwe kandi mwizihirwe, nkomezanyije namwe urugendo kuko nkomeje gutegura imitima yanyu, kugira ngo nyishitse hamwe kandi ibikorwa byanyu nkaba nkomeje kubaha umugisha, ibiganza byanyu nkaba nkomeje kubuzuzamo urumuri kugira ngo aho munyuze hose mumurikire bose kandi mukomeze guhembura abarembera kuko dukomeje kubaha byinshi kandi tukaba dukomeje kubahaza muri byose, bana banjye, ndabategurira kandi nkabategurira imbere hanyu heza, kuko ibikorwa nanjye ibikorwa nkomeje gukorana namwe ari ibikorwa by’ indashyikirwa, nkomeje gupfoba no gutsiratsiza ububasha bw’ umwanzi, ibikorwa bibisha byose by’ umwanzi nkomeje kubitsiratsiza no kubyigizayo no kubisubiza inyuma, kugira ngo urukundo rwanjye rukomeze kwigaragariza muri mwebwe rutsinze, kandi rukomeze kuba urukundo rw’ agatangaza rugomba kumenywa na buri muntu wese utuye mu Isi kuko iki ari igihe cyo kugira ngo mpembure bose, ntahirize bose bityo buri wese atahukane umunyago; bana banjye ntabwo mukorera ubusa, bana banjye ntabwo muruhira ubusa nk’ uko benshi babibitirira, nk’ uko benshi babibavugaho, nk’ uko benshi bibeshya kuri mwebwe, benshi batwibeshyaho muri mwebwe kandi benshi bakadukandagira bakadutera amabuye muri mwebwe ariko nimuhumure mukomere, ngaha turiyiziye gusobanura byose, gushyira byose ku murongo kugira ngo ukuri kwacu kujye ahagaragara, twabaye turetse gatoya ngo turebe uko Mwene Muntu yitwara, twabaye turetse gatoya ngo turebe uko Mwene Muntu abitwaraho, uko abafata, nyamara ariko turi muri mwebwe, turaceceka akanya gato kugira ngo turebe Mwene Muntu ubwikuze bwe, turebe Mwene Muntu ukuntu yanga guca bugufi, nyamara Mwene Muntu tumaze kubona ukuntu akomeje kwikabiriza no gukabiriza ububasha bwe n’ ubwenge bwe, tukaba rero tuje gushyira byose ku murogo no gusobanura byose, kandi tukaba tuje gukoza isoni indyarya ndetse abibone; tukaba rero tuje kwigizayo, kandi tukaba tuje guhigika imyanda iyariyo yose, kuko ibyacu byose turi kubisukura muri iki gihe, abacu tukaba turi kubasukura, ibyacu byose tukaba tugiye kubishyira ahagaragara, kandi ibyacu byose tukaba tugiye kubikemura mu murongo nyawo; ibikorwa byacu rero turabikomeje, kandi dukomeje gukomeza n’ abacu, nimuhumure bana banjye, bwoko bwa DATA, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, amanywa na nijoro ndabagenderera kugira ngo mwumve impumeko yanjye, mwumve urukundo rwanjye rwa kibyeyi, rubagota kandi rubasendera amanywa na nijoro, kugira ngo mukomeze kumva ibyiza by’ agatangaza mbavuburira kandi mbagoborera.

Sekibi ntabwo yishimira intambwe mugenda mutera, intera mugenda mwurizwa uko bwije n’ uko bukeye, niyo mpamvu umunsi ku wundi ahora apfunda Umutwe agafurafura kugira ngo arebe ko yabona icyabasubiza inyuma, ariko ntaho yagikura nta n’ aho byava kuko iki gikorwa twagiteganyije kuva cyera na kare; uru rugendo twararwize turarutegura, dufite inzira nyinshi tuzajya tugenda dukoramo ibikorwa byacu dufite uko tuzajya tugenda tubanyuzamo n’ inzira nyinshi tuzajya tugenda tubanyuzamo, tunyuzamo n’ ibyacu kugira ngo bikomere kandi dukomeze kubakomeza no kubashyigikira; hari byinshi rero dukomeje kubaka twifatikanyije namwe mwatwemereye kuko twakomanze mugakingura, twabahamagara mukitaba karame, natwe ntituzigera tubatetereza kandi ntituzabatererana kuko utwitabye wese turamwakira kandi uwo duhamagaye wese akatwitaba araza tukamuhereza buri kimwe cyose, tukamukingurira akinjira, akisanga kandi akisanzura; namwe rero, nimwinjire mu rugo kwa DATA, kandi mwisange, mwisanzure, muhabonere buri kimwe cyose, ibyo benshi batabonera mu Isi kandi badahabwa n’ ab’ Isi, mwebwe mubibone mu buryo bw’ Ijuru kuko dukomeje kubagaburira no kubavuburira buri kimwe cyose, ntacyo muzakena kandi ntacyo muzabura kuko muri kumwe n’ iIjuru ribamenyera buri kimwe cyose, ribahaza kuri buri kimwe cyose.

Nimukenuke rero kuri buri kimwe cyose, mube ababitse ubukungu bw’ Ijuru mu buryo bw’ agatangaza; nimukomeze mwaguke kuko dukomeje kubafukuramo amariba y’ amazi afutse, amazi meza y’ urubogobogo agomba guhembura abarembera bose, abagenda bata inzira, amanywa na nijoro tukaba dukomeje kubagaruza umunyururu w’ urukundo kugira ngo tubahambure ku ngoyi y’ umwanzi yababoheyeho; iki ni igihe cyo gutabara Kiremwa Muntu, kandi turiyiziye koko gusobanura byose, gushyira byose ku murongo; muri uru rukari rero tukaba dukomeje gukoreramo ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye, bisendereye, kugira ngo dukomeze kugoboka benshi badutakambira kandi baduhanze amaso amanywa na nijoro; nkaba niyiziye rero kubakomeza, kubashyigikira, gukomeza kubateza intambwe no kubatoza icyiza, kugira ngo mbereke ububasha n’ urukundo rwacu tubakunda kandi urwo twabakunze, ubutoni twabahaye, ubutore twabahaye burarenze kandi burahebuje, kuko hari benshi babyifuza ntibabibone kuko batabifitiye ubutore.

Nimukomeze mwishime, munezerwe kandi mwizihirwe, kuko muri abatoni bakunzwe na DATA Uhoraho Imana, mukaba muri abatoni mu maso yanjye, nkabaramburiraho igishura cyanjye amanywa na nijoro, nkarushaho kubatonesha no kubatetesha, nkabazamura hejuru mu ntera, urukundo rwanjye nkaba nkomeje kurubasendereza, kurubashyiramo rwagati kugira ngo mwishime, mwizihirwe kandi munezerwe; nimwakire gukomera no gukomeza urugendo, mwakire kunezerwa no kwizihirwa, iminsi yose muhore muri intwari, mukataje kandi mukatarije icyiza, mudahwema, mudasigara kandi mudasubira inyuma kuko ububasha bwacu twabubururukirijemo kugira ngo tubusendereze buri wese; ububasha bwacu rero muri mwebwe bukomeje kugirira Isi yose akamaro kandi bukomeje kubyara umusaruro, kuko tugenda tuzahura benshi kandi tukagenda turohora benshi twifatikanyije namwe kuko ibiganza banyu dukomeje kubitagatifuza mu buryo bw’ agatangaza; iminwa yanyu nikomeze ibumbukirwe kuvuga inkuru nziza ya Nyagasani Yezu Kristu kandi yamamaza iby’ Ingoma y’ Imana kugira ngo abatazi, kandi abatari bamenya, abatari basobanukirwa n’ urukundo rw’ Uhoraho, babashe kumenya no gusobanukirwa; nifatikanyije namwe mu gukomeza kubateza intambwe, mu gukomeza kubatoza icyiza, mu gukomeza kubagura kugira ngo ibyacu bibone aho bitura muri mwebwe.

Nimukomere ndabakunda, ndabashyigikiye ibihe byose n’ iminsi yose, nkomeje kwifatikanya namwe muri byose bana banjye, nimuhumure ntabwo nzabasiga, mwoye gukangarana ahubwo mukomere, muhagarare kigabo mwemarare nk’ intwari zirangajwe imbere n’ Ijuru ryose, ntimugaterwe ubwoba n’ ibihinda, ibisakuza byose ntimukabitege amatwi, nimujye mutega amatwi Ijuru bityo ibihinda bihinde, ibisakuza bisakuze, mwikomereze urugendo rwanyu kuko nta kizababuza gutambuka ngo nuko hari ibiri guhinda bisakuza, hari ibibakanuriye amaso; ibyo ntibizababuza gutambukana ishema n’ isheja kandi mwemarariye mu bubasha bw’ Uhoraho, kuko umugenzi wese uri muri uru rugendo, Sekibi arahaguruka agashinyika imikaka kandi umugenzi wese dufashe kandi dukomeje ntibimubuza gutambuka kandi agatambukana ishema n’ isheja, bityo bikabera ikimenyetso benshi bari bahanze amaso kandi bari bategereje gusekera babasekera.

Nimukomere, muhumure bana banjye, ndabakomeje, nzabacisha ahakomeye, nzabacisha ahakomeye Mwene Muntu yibwiraga ko mutaca, kandi nzabakorera ibikomeye Mwene Muntu yibwiraga yuko bitakorerwa mwebwe, ariko ngaha turaje kugira ngo byose tubikore mu bubasha bwacu no mu mbaraga zacu kuko tunyuranya n’ ibyo Mwene Muntu yibwiraga kandi tugatanga umugisha mu mwanya w’ umuvumo, ibikorwa byacu rero tukaba dukomeje kubikomeza muri mwebwe amanywa na nijoro.

NIMUKOMERE NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABAHUMURIJE NIMUHUMURE, NDI MARIYA NYINA W’ IMANA, UMWAMIKAZI W’ IJURU N’ ISI, UBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, MURI URU RUGAMBA MU BURYO BW’ AGATANGAZA, NIMUHUMURE TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *