UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 03 MATA 2024

Ndabakomeje bana banjye nkunda mbahaye umugisha, mbasenderejemo ibyishimo byanjye kandi mbahaye kubaho mu rukundo rw’Imana kuko mbasenderejeho umugisha wa DATA Uhoraho kugira ngo ubakomeze ubashyigikire, nimuwambare muwitere kandi mwizihirwe kuko Uhoraho Imana yabahaye kubaho mu rukundo rw’Ijuru, igihe cyose rero bana banjye ndabasanga nkizihirwa muri mwe namwe nimujye munsanga mwizihirwe muri njye, kuko nshaka kwihuza namwe mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, kuko twabagize irebero n’irorero ry’ibyiza mu Isi, kugira ngo mukomeze kwakira ubutumwa buvuye mu Ijuru kandi mukomeze kwakira amagambo yacu abakomeza abashyigikira abahumuriza, kugira ngo murangwe no gusenga kandi murangwe no gusabira Isi ndetse n’abayo, kuko benshi umwanzi Sekibi agenda abagusha mu nyenga y’umwijima, mu nyenga yo kwibagirwa ukuri kwacu, mu nyenga yo kwibagirwa gusenga no kubaho mu gushaka kw’Imana, abo bose rero ni abagomba gusabirwa kandi ni abagomba kuzamurwa mu rumuri rw’Imana, kugira ngo benshi bazikamiye mu kibi bazikamuke.

Ndabakomeje kandi ndabishyigikiriye kuko mbabereye ku rugamba kandi nkahora mbafasha muri byinshi, kugira ngo urukundo rwacu rurusheho kubarwanirira kandi urukundo rwacu rurusheho kubabumbatira no kubashyigikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nkomeze kubitereza intambwe nkomeze kubitoreza icyiza, kugira ngo urukundo rwanjye muri mwe ruhindure byose bishya kandi urukundo rwanjye muri mwe rwumvikane mu Isi yose bityo umurage wanjye muri mwebwe ube umurage w’agaciro bana banjye.

Nimuze muvome ku iriba ry’Uwiteka Imana yabafukuriye kandi muze muvome, nimuzane ibivomesho byanyu bana banjye muvome mwuzuze mwe kujyana ibicagate kuko mwahamagawe, kugira ngo muvome mwuzuze nimumara kuzuza muvomere n’abandi kandi nabo mubuzurize, kuko hari benshi bahemburwa hari benshi bakenurwa ku mpamvu yanyu, yuko mwemeye kumvira kandi mwemera kumvira umunsi ku wundi tubahamagara mukitaba bwangu kandi mukitaba karame, kugira ngo mwumve icyo tubabwira n’icyo tubashakaho; ndabahamagara umunsi ku wundi kugira ngo mbabwire kugira ngo mbereke bana banjye nkabahugura kugira ngo murusheho guhukirwa na buri kimwe cyose kandi murusheho gusobanukirwa n’urukundo rwacu rukomeye; ntituvuga ubusa kandi ntituvuga amangambure, amagambo yacu tuvuga tuyashyira no mu ngiro kandi iyo twururutse kuvugana namwe hari byinshi dukorera muri mwe kandi hari na byinshi dukorera mu Isi, kuko nta jambo ryacu ry’imfabusa rijya ryururukira ubusa kuko umunsi ku wundi twururutsa amagambo yacu tuyasendereza mu Isi mu biremwa, akururuka ameze nk’ibitonyanga bitonyangira ahantu izuba ryari ryishe cyane, niyo mpamvu rero bana banjye umunsi ku wundi nza kubakomeza kandi nkaza kubishyigikirira mbahereza ihumure ryanjye rya kibyeyi, kugira ngo nkomeze kubishyigikirira ndi umubyeyi ubakunda mbahoza ku mutima umunsi ku wundi, ngendana namwe mu kubakomeza mu kubashyigikira, mu kubateza intambwe mu kubatoza icyiza kugira ngo murusheho kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana isumba byose.

Erega nimukomeze mugendane n’Ijuru kandi nimukomeze mwubakike kuko naje kububaka, kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ngo hatagira ikibarindimura, ntihagire ikibatentebura kandi ntihagire igituma mutentebuka mu mitima yanyu, ntihagire ikibatera kugwa bana banjye, nimuhagarare mwemarare mukomere mudufateho kuko twebwe mufasheho tudahirima, kandi tudahirikwa n’ibibonetse ibyo ari byo byose dukomeza abacu kandi tukabashyigikira, nimubeho mu rukundo rwacu kandi mukomeze kwakira imbaraga zacu z’agatangaza zibakomeze kandi zibashyigikire turi kumwe, ndi umutoza w’icyiza kandi mpora iteka mbabereye ku rugamba mbabereye maso, kugira ngo mbakomeze kandi mbafashe muri byinshi; mbahaye umugisha wanjye kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rwa kibyeyi, mwebwe mwemeye kwitangira igikorwa n’umurimo, mwebwe nahamagaye kugira ngo ngendane namwe mu mirimo ikomeye kandi ikomeje nkomeza gukorera mu Isi, kuko kuva kera na kare kugeza ubu ngubu, ndangwa no kurohora no kubohora ikiremwa muntu, kugira ngo nkomeze kubohora benshi bari ku ngoyi y’umwanzi, uko bwije n’uko bukeye hari benshi umwanzi Sekibi ajyana bunyago batabizi hari n’abo ajyana babizi hari n’abo ajyana batabishaka hari n’abo ajyana babishaka, ariko abo bose ntitaye ngo hari abo yaba yajyanye babishaka n’abatabizi bose mpera ruhande mu kubohora kandi mu kurokora no kurohora, nifatikanyije namwe nahamagaye bana banjye, kugira ngo dukomezanye namwe urugendo rwo gushyira byose mu ngiro no ku murongo nyawo, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kumvikana mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose; nta muntu n’umwe nshaka ko yabura ku mpuhwe z’Uhoraho, kuko Uhoraho Imana yafunguye iriba ry’amazi meza kugira ngo buri wese avome amazi y’impuhwe, buri wese anyweho kandi ntihagire uwiheza, ntihagire uwisubiza inyuma.

Hari benshi rero biyambura ukuri bazi neza kandi hari benshi bava mu buntu bwacu, ariko abo ngabo bose ni ukubatabara kugira ngo dukomeze kurokora benshi, kuko hari benshi Sekibi umwanzi ajyana bunyago bo ubwabo batabishakaga n’ababishakaga ariko abo bose akaba ari abo kurohorwa, kandi abo bose akaba ari abo kururukirizamo impuhwe zacu n’urukundo rwacu rukomeye, kuko mu rukundo rwacu tudaheza kandi tudasubiza inyuma; nkomeje kwifatikanya namwe rero mu bwitange bwanyu bwa buri munsi nkomeza kububyaza umusaruro mu Isi, kugira ngo dukomeze kumvikanisha urukundo rwacu muri benshi no muri bose kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze mu biremwa; ndabikomereje bana banjye, ndabishyigikiriye bana banjye, mwebwe mwatoranyijwe mugashyirwa mu bikari by’Uhoraho Imana, kugira ngo mukomeze gusenderezwa ibyiza by’agatangaza, kugira ngo urukundo rwacu rwumvikanire muri mwebwe; ntabwo tubaheza kandi ntabwo tubasubiza inyuma, dukomeza kwifatikanya namwe umunsi ku wundi kugira ngo tubasenderezemo ibyiza byacu by’agatangaza.

Nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba maso, umunsi ku wundi mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbasenderezemo ibyiza byanjye by’agatangaza, murusheho kujya mbere kandi murusheho kubaho mu kwemera turi kumwe, ndabakunda kandi nkabakungahazaho ibyiza by’agatangaza, kuko mbihereye umugisha n’urukundo kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana, kandi ntihagire igituma muva mu buntu bw’Imana; ntimukibagirwe ibyo twababwiye dore ko Mwene Muntu yicwa no kwibagirwa, Mwene Muntu yicwa no kurambika akarambirwa ibyacu, ntimukarambirwe kandi ntimugacogore kandi ntimukibagirwe ibyo twavuganye namwe, ntimukibagirwe ibyo mvugana namwe, ibyo mbabwira, ibyo mbatoza umunsi ku wundi, mubimenye mubikenge kandi umunsi ku wundi mukomeze umunsi ku wundi kubikomeza no kubishyigikira, kubakiraho ku magambo yacu tubabwira umunsi ku wundi abakomeza kandi abahumuriza, kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rwacu.

Ntabwo nshaka yuko mwatera intambwe mujya nyuma ahubwo ndashaka ko mutera intambwe mujya mbere, kugira ngo nkomeze kubahua kandi mbarinde guhuzagurika, kuko umunsi ku wundi mbafasha muri byinshi nkabakomeza kandi nkabishyigikirira bana banjye, kuko iteka ryose mparanira ikibubaka ikibakomeza, kugira ngo mukomeze kwakira umugisha wacu ukomeye; ndabikomereje ndabishyigikiriye, mbahaye umugisha kugira ngo mukomeze kubaho gitwari, kandi mukomeze kwakira ibyiza by’Ijuru bikomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, kuko nkomeje kubaba bugufi kugira ngo mbakomeze kandi mbafashe muri byinshi.

Mbahaye amahoro umugisha n’urukundo n’ibyishimo kuri buri wese, nimukomeze gutera intambwe mutaguza mu gukora ikiri icyiza kandi mutaguze mu kunsanga nanjye niteguye kubakira kuri buri wese, kugira ngo mbarokore mbarohore kandi mbabohore kuri byinshi bityo nifatikanye namwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbarinde gutsikira kubera impamvu y’umubisha; mbahaye amahoro umugisha n’ibyishimo kuri buri wese, nimukomeze mufate kuri Kristu Nyagasani kandi nanjye mukomeze mumfateho bana banjye, naje kubahereza igishura cyanjye kugira ngo buri wese agifateho kandi nakibaramburiyeho kugira ngo mbakingire imbeho y’ubuhakanyi, bana banjye naje kubafubika kandi naje kuborosa, kugira ngo umwanzi Sekibi atabinjirira kandi atababona urwaho, naje kubahugura no kubateza intambwe no kubatoza icyiza, kugira ngo buri wese arusheho guhagarara gitwari ahagarare kigabo, nta kibakanga kandi nta kibakangaranyije kuko turi kumwe kugira ngo mbakomeze mbishyigikirire, ndi umubyeyi wanyu ubarinda iteka kandi nkabakomeza, nkaba ndi inyenyeri ibarangaje imbere muri uru rugendo mu rugamba murwana rwa buri munsi rwo guhangana n’intambara z’umwanzi za buri munsi, mu mitego ahora abatega umunsi ku wundi agira ngo ibashibukane ndahari kugira ngo nkomeze kubatsindira kuko ndi Umwamikazi w’imitsindo kandi nkaba ndi Umwamikazi watsinze.

NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE TURI KUMWE BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO; NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA BANA BANJYE KANDI NTORE Z’IMANA MUGUBWE NEZA MU RUKUNDO RWA RUHANGA WABAHANZE AKABAHANGIRA UYU MUGAMBI, WE WASHATSE YUKO UMUNSI KU WUNDI MUKOMEZA KWAKIRA IBYIZA BYE BY’AGATANGAZA, MUHORA ITEKA MURI KU IRIBA MUVOMA, KANDI MWAKIRA IBYIZA BY’IJURU KUGIRA NGO NAMWE MUBISENDEREZE MU ISI, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *