UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 17 GICURASI 2023.
Mbifurije amahoro bana banjye nkunda kandi dutaramanye nimugubwe neza mu rukundo rwanjye kuko mbasanganyije ibyishimo kandi nkaba mbahobeye mu byishimo byanjye bya kibyeyi ngira nti igicamunsi cyiza kuri mwese ndabakunda kandi ndabahetse kuko mwese mbahetse ku mugongo umwe kandi mwese nkaba mbakikiye ku bibero byanjye mbonsa ibere rimwe kugira ngo mushire inyota kandi mushire inzara.
Ndi kumwe namwe mu buryo bukomeye kandi ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze kubohora benshi kandi dukomeze kurwanira benshi cyane cyane abo bose niyegereza bakagendera kure yanjye abo bose ndembuza aho kugira ngo bandebe bakareba hirya.
Bana banjye nimuze tugende kuko ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza kandi naje gukubura ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu kugira ngo urukundo rwanjye kandi urukundo rwa Jambo ruganze muri buri kiremwa cyose kiri mu Isi.
Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuko turi gukora byinshi kandi turi guhindura byinshi mu mateka ya Muntu cyane cyane ibyari biziritse Muntu ibyari bimuboshye mu buryo bukomeye yazirikishijwe n’umwanzi aho kugira ngo abone urukundo rw’Imana akakira umwijima vuba na bwangu.
Ni igihe rero turi kubohora abo bose kugira ngo baze mu rukundo rwanjye kandi mu rukundo rwa Jambo kuko ndi kurundarunda abana banjye bose kandi bose naba ndi kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye kugira ngo buri mwana wese yishyire yizane kandi atete imbere yanjye kuko ntari umubyeyi utererana abana banjye kandi ntari umubyeyi uhana abana banjye mu marira ahubwo iteka ndahumuriza kandi ngahoza abababaye bose nkabaha ihumure kandi nkabaha iruhuko.
Nimuze tugende kugira ngo tubohore imbaga nyamwinshi kandi tubohore benshi cyane cyane abo bose batazi kwirwanaho batazi kwirwanirira n’abo ndwanirira aho kugira ngo bakomeze inzira naberetse bagasubira inyuma nta mpamvu.
Hari benshi bari kunanirwa mu rugendo kandi hari benshi bari kurambarara niyo mpamvu ngira nti bana banjye nimufate intwaro tugende kuko nanjye ndi ku rugamba kandi ntagoheka mpora iteka ntakambira abana banjye mbasabira igikwiriye kandi ikiri ngombwa cy’ingenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo banyure Imana kandi batunganire Imana kuko icyo nifuza buri kiremwa cyose cyayoboka ugushaka kwa Data kandi buri kiremwa cyose kigakorera Data kivuye inyuma.
Nimuze tugende kugira ngo dutize umurindi abari guharanira gukora icyiza kugira imbaraga zabo ziyongere umunota ku wundi bityo tubakingire kandi tubatsembere umwanzi watuma basubira inyuma kuko hari benshi bari kugambirira gutera intambwe kandi hari benshi bari kugambirira guhinduka ariko nyamara umwanzi akaba atabyishimiye ari gukubita agatoki ku kandi batera intambwe agatera iyindi kugira ngo abasange abahirike.
Nimuze tugende kugira ngo twubake urukuta rukomeye umwanzi adashobora kunyeganyeza kandi umwanzi adashobora kwinjiramo bityo duheze inguni zose tumutsembe kandi tumuhirike bityo urukundo rwanjye rwigaragaze mu kiremwa cyose kuko igihe cyegereje kugira ngo abana banjye bose bamurikirwe ku buryo bw’umugaragaro bityo ababapinga n’ababavuguruza abahinyura ijambo ryanjye muri mwe babone ibikorwa byanjye.
Igihe kirageze kugira ngo abanjye bose tubashyireho ikimenyetso cya nyuma kidakuka aho umwanzi atazongera kwidegembya kandi aho umwanzi atazongera kwitwara uko ashaka kuko igihe kiri kumurangirana kandi amasaha akaba ari kumushirana akaba ari gupfunda imitwe hasi no hejuru kugira ngo abone intaho kandi abone urwinjiriro hose agasanga twahagose kandi hose agasanga twahasakaje urumuri.
Bana banjye ntimukangwe n’ibihe kandi ntimwikange kubera abisi basakuje kuko ari umwanzi uri gusakuza hirya no hino ari igihe cye cyo kujya ku karubanda kandi ari igihe cye cyo kumena amabanga ye yose kugira ngo ajye ahabona kandi ajye ku mugaragaro.
Nimwambare imbaraga tugende mutsinde intege nke kandi mutsinde umunaniro uwo ari wo wose kuko umwanzi ari kubahiga kugira ngo abananize kandi umwanzi akaba ari kubahiga kugira ngo abace intege kuko ari kureba ibikorwa byanyu akabona bitangaje akabona muri kugenda mwegereza umutsindo kandi akabona mumfashe mu biganza byanyu mukomeje mudashaka kurekura bityo bikamutera umujinya mwinshi cyane kandi mukamutera uburakari bwinshi nawe agashaka amayeri yo kubagusha kandi agashaka amayeri yo kubahirika.
Nimwambare kandi mufate intwaro tugende bana banjye ubutarambirwa kuko atari igihe cyo gusinzira kandi atari igihe cyo kurangara ni igihe cyo kuba maso kuri buri wese agakenyera agafata intwaro bityo mukajya ku rugamba kuko ari igihe cya buri wese kugaragaza ko koko yize kandi yabaye umunyeshuri mwiza.
Nimukomeze rero kuba intwari ku rugamba mube abadacogora muharanire kwamamaza ingoma y’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi ntihagire ikibatandukanya n’urukundo rwanjye kandi ntihagire ikibatandukanya n’urukundo rwa DATA kuko twabahaye byose kandi twabeguriye byose mu buryo bukomeye kugira ngo muhashye umwanzi kandi mutsembe umwanzi murwanira roho nyamwinshi mu Isi kuko hari benshi bari kugendera mu munyenga w’ikibi kandi hari benshi bizeye ububasha n’imbaraga zabo akaba ari igihe cyo guhangamura ibitero byose by’umwanzi kandi ari igihe cyo gutsemba imbaraga zose z’umwanzi cyane cyane mu mitima y’ikiremwa muntu kuko mu Isi twamaze gusenya kandi twamaze guhirika imbaraga ziri mu Isi zikaba zikomeye niyo mpamvu mubona umwanzi ari kwidegembya mu kiremwa kuko ari ho yari asigaranye intaho kandi yari asigaranye icumbi tukaba turi gukunkumura ikibi cyose kandi turi gusenya ikibi cyose cyane cyane ingoro yari yarashimangiye mu mutima wa Mwene Muntu mu bwikunde n’ubwikuze ishyari inzika amatiku akomoka ku mwanzi kuko umwanzi yari afite byinshi yabibye muri Mwene Muntu bikamuhuma amaso aho kugira ngo Mwene Muntu abone urukundo rw’Imana akabona inzangano akabona ibibi cyane cyane mu guharanira ikuzo n’icyubahiro.
Mwene Muntu aho kugira ngo yubahe izina rya Data Mwene Muntu aho kugira ngo yubahe uwamuhamagaye kandi uwamutoye Mwene Muntu aharanira kwiyubahisha kandi Mwene Muntu agaharanira kwigirira neza aho kugira ngo agirire neza abandi buri wese akarangwa n’ubwikunde.
Ni igihe rero cyo guca amacakubiri kandi ni igihe cyo guca amatiku ayo ari yo yose ari mu kiremwa muntu bityo Mwene Muntu akabaho mu bwisanzure kandi akabaho mu rukundo nta kimuziga nta n’ikimutega kuko mu Isi Nshya hazatura abasukuye kandi abatuganye bahabereye kandi buri wese kaba agomba kuhaharanira kugira ngo ahature.
Mwebwe ntore mwatowe kandi mwatojwe bana banjye kuko murinzwe n’Ijuru ryose kandi mutari aha ngaha ku bw’impanuka muri aha ngaha ku bw’umugambi tubafiteho kandi ku bw’intego tubafitiye kuko icyo tubifuriza ari icyiza kandi icyo dushaka kugaragaza muri mwe ari igikorwa gikomeye cyane kizatungura benshi kandi kizatangaza benshi.
Hari benshi babibeshyaho kandi hari benshi babahinyura nyamara bakibwira ko bahanganye namwe nyamara bahanganye n’ijambo ryanjye n’irya Jambo ariko kandi bakaba badashobora kurihangara kuko ububasha bwacu bwihagije kandi tukaba dukumira ikibi cyose.
Ni igihe cyo gutwika dukongora ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu cyane cyane abo bose bari gushaka kubazamuraho amazuru ni igihe cyo kubagaragariza ko nta bubasha n’imbaraga babafiteho kandi nta burenganzira babafiteho.
Bana banjye nimukomere mukomeze kuba ku rugamba ntimuve mu isezerano ry’Uhoraho buri wese nakomere ku cyiza yatojwe kandi yeretswe kuko gihe cyegereje kugira ngo tugaragaze umutsindo kandi tugaragaze intsinzi ku Isi hose.
Mbifurije igicamunsi cyiza kandi mbifurije ibihe byiza ngira nti nimukomere kandi mukomeze inzira mwatangiye kuko turi kumwe abatagatifu n’abamalayika bakaba bataramanye namwe mu buryo bw’agatangaza kandi bakaba bihuje namwe mu buryo bukomeye kuko twabahishe kandi twabakingiye kugira ngo umwanzi abahunge kandi abagendere kure kuko ari kugenda abananiza mu rugendo bityo akaba ari kubazanira kiriya na kiriya kugira ngo muteshuke bityo murangare abigabize abigarurire kuko yabuze urwaho n’urwinjiriro akaba yarabuze aho yamenera kugira ngo abatatanye.
Nimukomeze kwihuriza hamwe kuko nanjye mbarundarundiye mu rukundo rwanjye kandi nkaba mbatwikirije igishura cyanjye kugira ngo mbarinde ibitero byose by’umwanzi uko byasa n’uko byamera kose aho byaturuka hose nkaba nkomeje kubarwanaho no kubatsembera bana banjye mbafashe ikiganza kandi ndabashyigikiye nimuhumure kandi nimuruhuke mwe mwese mufite amavunane nimuruhukire mu rukundo rwanjye kuko nje kubahumuriza muturize mu mutima wanjye kuko ufunguriye abana banjye bose kandi buri wese akaba ahafite umwanya kandi buri wese akaba ahafite igeno niyo mpamvu mpamagara mwese abarushye ngo nimuze munsange muruhuke kuko nje kubaruhura kandi nje kubahumuriza.
Ntimunanirwe kandi ntimucike intege ntimusubire inyuma kubera kiriya na kiriya ntimwibaze impamvu ibyo mudasobanukiwe n’ibyo mutazi nimubindekere mubinture mutuze ubundi mubindekere kuko urugamba nduriho inkundura andi nduriho mu buryo bw’agatangaza.
Igihe kirageze ngo buri wese ahamye ukwemera ntawe urebera kuri mugenzi we kuko ari igihe cya buri wese kugira ngo ahagarare mu mwanya we kandi buri wese ahagarare aho yagenewe n’Uhoraho kuko uko muri mwese mwese buri wese afite umunani we kandi buri wese akaba afite umugabane we mu maso y’Imana kandi buri wese akaba afite icyo agenewe n’icyo ateguriwe gukorera mu Isi ariko mwese mugahuriza hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana.
Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ngo ubakomeze kandi ubateze intambwe kuko dukomezanyije mu buryo bw’agatangaza kugira ngo turusheho gufungura imitima ifunze kandi turusheho gukwirakwiza imbaraga muri buri kiremwa cyose kiri mu Isi.
Ndabiyambitse wese kugira ngo tugendane bityo mugendere mu gitinyiro cyanjye umwanzi nababona abagendere kure kandi nababona abahunge. Mbashyize mu bwihisho umwanzi adashobora kubavogera kandi adashobora kubahugabanya namwe mwirinde kumwiyereka ahubwo mumutere imishoti mumwereke ko nta bubasha abafiteho kandi mumwereke ko nta mushyikirano mugifitanye na we.
AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA BANA BANJYE, NDABASHYIGIKIYE. AMAHORO, AMAHORO!
NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA BANA BANJYE!