UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 06 UGUSHYINGO 2023
Mbabumbatiye hamwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA bana banjye kandi nkoramutima za Jambo, mbahurije hamwe mu rukundo rw’Ijuru ryose kuko ngumye gushyigikira buri wese kandi nkaba ngumye kugendana na buri wese mu ntambwe ye agumye gutera uko bwije n’ uko bukeye, bityo rero nkaba ngumye gukomereza intambwe buri wese muri mwe mu buryo bwo kumushyigikira kandi mu buryo bwo kumukomeza kugira ngo kuri buri wese arusheho gukatariza mu cyiza nifuza kuri buri wese muri mwe kandi murusheho gukatariza mu cyiza Uhoraho Imana abifuzaho uko bwije n’uko bukeye; nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi mu bikorwa bigiye bitandukanye kuko hari imirimo idasanzwe tugumya gutengeneza hirya no hino mu isi kandi hakaba hari ibikorwa binyuranye tugumya gushyira ku murongo uko bikwiriye kandi uko DATA abyifuza, kuri uyu munsi rero akaba ari umunsi udasanzwe twakoranyeho ibikorwa by’agatangaza kandi twakoranyemo ibikorwa bitangaje cyane cyane mu kiremwa muntu ndetse no mu isi hose muri rusange kuko hari imbaraga twagabye muri benshi kandi akaba hari imbaraga twagabye mu kiremwa muntu cyose aho kiva kikagera, ari nako tugumya guhigika ibitero bibisha by’umwanzi kugira ngo urukundo rwa DATA rube arirwo rugumya kuganza kandi imbaraga ze arizo zigumya kwisanzurira mu kiremwa muntu yose aho kiva kikagera.
Turaganje rero turi muri mwe kuko twamanuye imbaraga zikomeye kuri uyu munsi kandi tukaba twamanuye ububasha bwacu bukomeye kugira ngo buri wese abashe kwisanisha n’urukundo rwa DATA kandi imbaraga zacu zigumye gusenderera Isi ndetse n’abayituye kuko hari imirimo idasanzwe tugumye kugaragaza kandi hakaba hari ububasha budasanzwe tugumye kururukiriza hirya no hino ariko tugumya kugenda dutsinda ikibi kandi ariko tugumya kugenda dukura ikibi cyose mu nzira cyane cyane icyo cyose kibangamiye ugushaka kwa DATA cyane cyane muri iki gihe, tukaba tugumye kugenda tugitsemba kandi tukaba tugumya kugenda tugikura mu nzira aho kiva kikagera; nkagira nti bana banjye nkunda kandi nshyigikiye, nimugumye kwishimira umutsindo w’Uhoraho ugumye kumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi nimugumye kwishimira umutsindo w’Uhoraho ugumye kugaragarira mu bikorwa mugumye gukora uko bwije n’uko bukeye, kuko nshyigikiye intambwe ya buri wese, kandi nkaba nkomereje intambwe buri wese, cyane cyane mu kurushaho gukwirakwiza impumuro y’icyiza kandi mu kurushaho gukwirakwiza ububasha bwacu bukomeye, tugumya kubugaragariza mu bakomeye ndetse n’aboroheje cyane cyane muri abo bose bagumye kutwibeshyaho kandi muri abo bose bakomeje gufata ibikorwa byacu uko bidasanzwe, tukaba tuje kubagaragariza ububasha bwacu mu buryo budasubirwaho, kuko nta na kimwe kizatwitambika imbere kandi akaba ari nta na kimwe kizadukoma imbere igihe twiyiziye kandi igihe DATA yaje mu bubasha bwe butavogerwa kandi budasubirwaho, azakura buri kimwe cyose kibangamiye ugushaka kwe, akagikura mu nzira uko bikwiriye, kandi akacyigizayo mu mbaraga ze zidasanzwe kandi mu mbaraga ze zitavogerwa.
Nkagira nti rero bana banjye, nimukomere kandi murusheho gukataza kuko ibikorwa by’agaciro mugumye kugeraho ari iby’ingirakamaro kandi bikaba bigumye kudushimisha nk’ ijuru ryose; akaba ari yo mpamvu iteka ryose tuza kwifatikanya namwe, kandi akaba ariyo mpamvu iteka ryose tuza kugendana namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye kugira ngo turusheho kurangiza umugambi watuzanye mu Isi kandi turusheho gushyira buri cyose ku murongo DATA yifuza muri iki gihe; akaba ari yo mpamvu dukomezanyije namwe injyana yo kugumya gukwirakwiza icyiza, tugumya gushyigikira ibikorwa bya DATA kandi tugumya gushyira buri kimwe cyose mu mwanya wacyo uko gikwiriye ndetse n’uko kigomba; akaba ariyo mpamvu tugumye kwiyizira mu mbaraga zacu zikomeye, kandi akaba ariyo mpamvu tugumye kwiyizira mu bubasha bwacu butavogerwa, duhirika kandi dusenyagurira umwanzi aho ava akagera, kuko ibikorwa bye turi kugenda tubirindimura, kandi ibikorwa bye tukaba turi kugenda tubyigizayo mu kiremwa muntu hose; nta na hamwe rero hatwikinga, kandi nta na hamwe umwanzi ashobora kutwihisha kuko ububasha dufite burahambaye kandi burakomeye, akaba ariyo mpamvu tugumye kumwaragiza umwanzi, kandi akaba ariyo mpamvu tugumye kumwaragiza ibitero bibisha by’ umwanzi kuko nta na hamwe bifite ho kwikinga kandi akaba ari nta na hamwe bifte ubuhungiro kuko hose imbaraga zacu zihagera kandi zikaba zigumye kuhavuyanga, bityo rero tukaba turi gukura ikibi cyose mu mayira kandi tukaba turi gukonoza ubumara bw’umwanzi mu kiremwa Muntu aho kiva kikagera, namwe rero bana banjye nkagira nti nimugumye gutegera ibiganza benshi kuko hari benshi bagumye kuronka umukiro kubera ugutakamba kwanyu kandi kubera uguhora muri maso kwanyu, nkagira nti ntimugasinzirane n’abasinziriye ahubwo iteka ryose nimuhore muri maso kandi muhore mubereye benshi ku rugamba; erega twabatoye tubazi kandi twabatoye tubakunze kuko hari ibikorwa byinshi twifuzaga ko twakorana cyane cyane muri iki gihe kandi hakaba hari imirimo idasanzwe twabateguriye kuva kera na kare; buri wese rero mu mwanya ahagazemo uradushimishije kandi buri wese mu bikorwa agumye kugeraho mu buryo budasanzwe bigumye kunyura umutima wacu kuko hari byinshi cyane mugumye kugeza ku batuye iyi Si kandi hakaba hari imirimo itangaje mugumye gukorera mu bari hirya no hino cyane cyane mugumya gucungura Kiremwa Muntu kandi mugumya gusendereza uburokorwe abari hirya no hino cyane cyane abo bose umwanzi yari yarigaruriye kandi abo bose yari yaragize imbata mu buryo budasubirwaho, tukaba tugumye kwifatikanya namwe mu buryo bwo kugumya kubabohoza kandi mu buryo bwo kugumya kubakura mu nzara z’umwanzi, bityo tukaba tugumye gutangaza umutsindo wacu udasubirwaho kandi tukaba tugumye gutangaza amahoro asendereye mu Isi ndetse no mu kiremwa muntu.
Nimukomeze rero gukataza kandi mukomeze injyana y’icyiza twabashyizemo kandi twabatangije kuri buri wese hatabayeho gusubira inyuma kandi hatabayeho kugamburuzwa n’ibitero bibisha by’umwanzi; nibyo koko muri iki gihe arabasamiye kandi abashinyikiye amenyo ariko nta na kimwe azageraho mubyo yifuza kuko natwe turi maso kandi tukaba turi ku rugamba rwa buri wese kugira ngo tugumye kurwanirira ababizi ndetse n’abatabizi kuko nta kiremwa na kimwe twirengagiza ahubwo buri kiremwa cyose tugumye kukirehesha urukundo rwa DATA kandi tukaba tugumye kukirundarundira mu mpuhwe za DATA mu buryo budasubirwaho; nimurusheho rero gukataza bana banjye, nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, kandi nagendanye na buri wese muri mwe mu bikorwa byo kugumya gushyira ku murongo imirimo ya DATA yifuzwa cyane cyane muri iki gihemkandi hari banshi twagaruye mu Rukundo rw’ Imana, ibyo byose tubigirishije urukundo DATA akunda ikiremwa muntu, nakoranye namwe imirimo ndetse n’ ibitangaza kuko hari urugendo twakoranye na buri wese muri mwe kandi nkaba nkomeje gushimira buri wese ishyaka ndetse n’ubwitange mudahwema kutugaragariza uko bwije n’uko bukeye; ntimugacogore rero bana banjye kandi umwanzi ntakabacemo igikuba kuko mbahagarariye nk’umubyeyi ubakunda, kandi nkaba nganje rwagati yanyu mbaha umugisha kandi ngumya gutatanya ibitero bibisha by’umwanzi kugira ngo umwanzi abashe kubatinya kandi abashe guhungira kure bityo ibikorwa bya DATA abe aribyo bigumya kigaragaza rwagati yanyu kandi abe aribyo bigumya kumvikanira mu batuye Isi yose.
Nimukataze turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye rutavogerwa rwa kibyeyi mpoza ku bana banjye kandi nkahora mbatwikirije igishura cyanjye mu buryo bwo kubarinda imbeho y’ubuhakanyi aho iva ikagera hose; namwe rero ndabashyigikiye kandi ndabarinze mu bubasha bwanjye bukomeye, nimukataze turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye ntimugahungabane kandi ntimugacogore mu mugambi w’icyiza DATA abifuzaho, turi kumwe kugira ngo ngumye kubarengera muri byose kandi ngumye kubarinda ikibi cyose cyashaka kuvogagira umugambi wa DATA muri mwe, kuko ngumye gushyigikira buri wese mu njyana y’icyiza agumye guteramo imbere kandi nkaba ngumye gushyigikira buri wese mu mugambi DATA amwifuzaho; nimugumye gushyigikirwa n’urukundo rwacu kandi impuhwe za DATA zigumye kubasenderera kuko hari ibikorwa byinshi cyane ngumye kugendanamo namwe kandi hakaba hari ibikorwa byinshi cyane nkomeje gukorana na buri wese muri mwe; nkagira nti bana banjye nimugumye gutega ibiganza kugira ngo turusheho kurohora imbaga nyamwinshi kandi tugumye gushyikiriza benshi mu gushaka kw’Imana kuko hari ibikorwa muri iki gihe twifuza ko byashyirwa ku murongo kandi hakaba hari ibikorwa nifuza nk’ umubyeyi ubakunda ko byashyirwa ahakwiriye kandi ahatunganye bityo buri kimwe cyose kikanogera Imana Umusumbabyose.
Ndabaramukije rero mu rukundo rwanjye, kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubashyigikire mu rugendo rwanyu kandi ubakomereze intambwe kuri buri wese bityo igikorwa cyo gucungura Isi kandi igikorwa cyo kurohora benshi ntikigacogore muri mwe iteka ryose, nimuhorane umutima witanga kandi umutima w’urukundo ntukabure mu buzima bwanyu, kuko nanjye mbongereye ishyaka ndetse n’ ubutwari kugira ngo mugumye gukataza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi murusheho kunogera Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi nta kibagamburuje ku mugambi DATA abifuzaho. Mbifurije ibihe byiza, gukomera kuri buri wese, kandi gukataza, turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kuri buri wese, ari nako ngumya gukomereza intambwe buri wese kugira ngo akomeze mu butungane Uhoraho Imana amwifuzamo; turi kumwe nk’umubyeyi wanyu ubakunda cyane kandi ubashyigikiye, mbashyigikirishije ububasha bwanjye n’ubwa DATA kandi mbakomeresheje urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, nimukataze tugende bana banjye kuko iki gihe atari igihe cyo gusinzira kandi akaba atari igihe cyo kurambika intwaro ahubwo nimubature intwaro zanyu kuri buri wese bityo tubashe kujyana ku rugamba kugira ngo tugumye kurwanirira buri kiremwa cyose, kandi tugumye kurwana ku kiremwa cyose kiri hirya no hino ku Isi nta na kimwe dusize inyuma kandi nta na kimwe twirengagije mu mayira; nimukataze turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye mbahaye urukundo rwanjye iteka ryose kugira ngo ruhore rubasimbagiza kandi mugumye gutamamwo intamoy’ icyiza kuko aricyo mbifuzaho igihe cyose kandi akaba aricyo ngumye kububakamo igihe cyose mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
NIMUGUMYE KUGIRA IBIHE BYIZA BANA BANJYE NDABAKUNDA KANDI NDABASHIGIKIYE, NIFATIKANYIJE NAMWE KURI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA CYANE, NIMUGUMYE KUGUBWA NEZA MU RUKUNDO RW’IMANA ISUMBA BYOSE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO. IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, MBIFURIJE KUGUBWA NEZA KANDI IJORO RIHIRE KURI BURI WESE, TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE AMAHORO, AMAHORO!