UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 24 MUTARAMA 2025

Ndabakomeje mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi bana banjye Nkoramutima z’Uhoraho, mbifurije umunsi muhire wo kwakira ibyiza mwateguriwe kuri uyu munsi muhire, kuko ari umunsi wo gutega ibiganza kugira ngo mwakire ingabire n’ingabirano zibafasha kurushaho kurwana urugamba no gukataza mugana imbere; muri abagenerwamurage b’Ibyiza byo mu Ijuru, ni yo mpamvu mwahurijwe hamwe mu rukundo rw’Uhoraho, kugira ngo abahe ibyiza bye kandi abasendereze imbaraga ze zitavogerwa; nimwishyire mwizane rero mu Mutima we Muziranenge kuko yawubafunguriye, kugira ngo mwebwe abemera kandi abatoranyijwe mu Isi kugira ngo muhagararire ibikorwa bye mu buryo bufatika, mukomezwe mu rugendo kandi musigasirwe mu buryo bwose; mwarahiriwe Ntore z’Imana kandi muragiriwe mu rwuri rutoshye, kuko Kristu Nyagasani akomeje kubabera umushumba mwiza kandi akomeje kubahaza ibyiza bya roho ndetse n’iby’umubiri.

Nimusakazweho imbaraga ze zibakomeze kandi zibahe kugubwa neza ibihe byose, kuko yabahaye gusogongera ku rukundo rwe kandi akabahaza ibyiza bye, akabereka inzira yanyuzemo kugira ngo namwe muyikatazemo; murahirwa kuko muyobowe na we kandi namwe mukaba mwarateze amatwi rwose, mukitarura Isi mukamenya icy’ingenzi kandi mukamenya icyo musabwa umunsi ku munsi; nimukomeze mutwaze kandi mumenye ko muhagarariye imbaga itabarika ya benshi bari mu Isi, n’ubwo musabira abatabyumva batabyemera, ariko kandi igeno ryanyu ndetse n’umusaruro wanyu umunsi ku munsi urabigaragariza; erega burya n’aho watanga cyane cyane ibikorwa byawe kugira ngo ugire benshi urohora, ntihaburamo babiri cyangwa batatu bava ahabi bakaza aheza; ni yo mpamvu rero ari igihe cyo kugira ngo mukataze kandi mwishimire umurimo mwahawe, kuko mwahawe ibyiza koko bibafasha kandi mukaba muri isambu itarumba, ihora iteka irumbuka Ibyiza by’Ijuru; mwagizwe igiti cy’inganzamarumbu, benshi rero baza kubugamamo n’ubwo benshi baba batazi ibyo bakora n’aho bavoma imbaraga n’iruhuko, ariko ni ku bwitange bwanyu iteka n’iteka muhora mugaragaza mu isengesho ryanyu rya buri munsi.

Hari benshi babona amahoro, hari benshi baronka ubuzima bari batezwe hirya no hino, kuko muba mwababereye ku izamu, mukamenya gutakamba, mukamenya kujya imbere ya DATA, musaba kandi mutabaza benshi bakahakura ubuzima abandi bakahavoma amahoro, ariko kenshi iyo batabarutse bamwe bibwira ko ari imbaraga zabo cyangwa ubwenge bwabo cyangwa ubuhanga bashyize mu byari bibateze, nyamara ntibamenye ko hari benshi bari babitangiye, bari bababereye ku izamu, bari bababereye maso.

Mwebwe rero kuko muzi icyo mukora kandi mukaba muzi n’umusaruro wacyo, nimukomeze mukataze kandi mukomeze mwishimire ko Uhoraho Imana yabahaye akazi katarumba, kandi akazi gahora iteka kunguka ibyiza; nanjye rero ndabakomeje nk’umubyeyi ubakunda kandi nk’umubyeyi ubasabira iteka, kuko menya ibyo mwifuza kandi nkamenya ibyo mukeneye nkabibaronsa kandi nkabibagezaho, nkabibasesekazaho kandi sinjya ntuma musarara kuko igihe cyose mbahaza ibyiza by’agatangaza; erega bana banjye ibyo musaba akenshi ntimuhite mubibona, ni uko isaha yabyo iba itari yagera, ariko si uko tuba tutabumvishije cyangwa si uko tuba tutabateze amatwi, ahubwo mwibuke ko dukorera igihe, kandi isaha yacu iyo yuzuye tukagaragaza imirimo yacu.

Mwebwe rero mwasobanukiwe n’ububasha bwacu nimukomere kandi mukomeze abandi bari inyuma yanyu, dore ko hari abenshi baseta ibirenge babyinira aho bari, ntibabashe gutambuka kandi ntibabashe no gutirimuka aho bari, ahubwo ugasanga bari kubyinira aho bari bityo umwanzi akabasanga aho bari akabaribata kandi akabisasira; mutakambire rero abo bose cyane cyane bahumwe amaso, bakazibwa amatwi ntibumve ntibasobanukirwe, akenshi na kenshi banareba ntibabashe kubona ibikorwa by’Ijuru, kuko akenshi babona ibikezikezi; dore benshi amatwi yabo bayavuniyemo ibiti, barumvirana aho kugira ngo bumve Ijambo ryanjye n’irya Jambo, bakanangira umutima rwose, ukagira ngo bari mu Isi bihangiye cyangwa nabo ubwabo bariremye; ni igihe rero cyo gutakambira abo bose bigize ibyihebe hirya no hino, kugira ngo isengesho ryanyu ribarohore kandi ribatabare bityo muhore iteka muhashya umwanzi burundu kandi mumukure muri benshi yibasiye kandi yisasiye.

Ni igihe cyo kubatabara bana banjye kandi ni igihe cyo kubarohora mu buryo bwose, ni igihe cyo kubatera inkunga kandi ni igihe cyo kubagaragariza umusaruro; erega ntimukorera ubusa kuko uwo mukorera ari Uhoraho Imana, arahemba ntiyambura kandi igihe cyose ahora agaragaza umutsindo we mu bamukurikiye kandi mu bamuyobotse; namwe umutsindo uri mu biganza byanyu, nimukomeze mukataze kuko umwanzi mukomeje kumuburagiza, kandi mukomeje kumubuza epfo na ruguru; erega iki gihe ntabwo ari igihe cyo kumuha agahenge, yaba ari we yaba n’abo atuyemo, ahubwo ni igihe rwose cyo kugira ngo mumusange aho ari cyane cyane, aho yagiye yihisha ndetse n’aho yagiye yipfurika, kugira ngo mumusohoreyo vuba na bwangu kandi mumuhambirize izuba riva; erega ubwo bubasha murabufite kandi izo mbaraga mwarazihawe, kuko icyo tubaha ni icy’ingenzi kandi ni igihe cyo kucyakira, dore benshi mu Isi turabagabira kandi tukabahaza ibyiza, ariko aho kugira ngo batege ibiganza ugasanga babyubitse, barangiza bakagaragaza ko ntacyo twabahaye cyangwa ntacyo twabamariye, ariko kandi umunsi ku munsi turagaba kuko tutarerega, ibikorwa byacu rero kandi imbaraga zacu uwo tuzihaye akazira, zimufasha gutsinda kandi zikamufasha kugera ku ntego y’icyiza; namwe muhindukiye mukireba mwasanga ko ari henshi mwakuwe, kandi kuba mwarahavuye si ku mbaraga zanyu ahubwo ni ku bubasha bwacu kuko iteka n’iteka duhora tubatera inkunga, namwe mukatwemerera ntimunangire imitima yanyu.

Ngaho rero nimukomeze mufunguke kandi mukomeze mukingure, twidagadurire muri mwe kuko mwagizwe Ingoro Ntagatifu, Ijuru ryose rigomba gutaramiramo kandi Ijuru ryose rigomba gukoreramo ibikorwa mu buryo bwimbitse; erega mwagizwe abasirikare ku rugamba kugira ngo muhagararire ibikorwa byacu mu Isi, ni igihe rero cyo gukomera kandi ni igihe cyo gufora rwose, iki gihe ntabwo ari igihe cyo gusinzira, ahubwo ni igihe cyo kuba maso mukarwana urugamba rwa nyuma; muri hafi kugera ku mutsindo kandi muri hafi gusoza uru rugendo rukomeye kandi rukakaye, ntimunanirwe bana banjye mukomezanye hagati yanyu, ikiruta ikindi musenyere umugozi umwe, mufashanye kandi musigasirane muri byose, unaniwe mumurandate kandi murusheho gufatana ikiganza; ni igihe cyo guterana inkunga mu cyiza, si igihe cyo gushwambagurana cyangwa si igihe cyo kugira ngo benshi bitandukanye n’abandi, ahubwo ni igihe cyo guhuriza hamwe mu buryo bufatika kugira ngo icyiza mwahawe gikomeze kibarinde kandi gikomeze kibakomeze mu nzira yanyu kandi mu nzira igana Imana, dore benshi hirya no hino bari kugenda bapfa ubusa, abari bihurije ku cyiza bari kugenda bashwambagurana, ugasanga icyiza bagihinduye umwanda, bityo ugasanga batandukanye nta mpamvu, abahuriraga ku isengesho, isengesho ryabaye ikindi, ahubwo ryabaye amatiku n’amatiriganya.

Mwebwe rero bana banjye mwatoranyijwe mu bandi mu buryo bukomeye kugira ngo muhagararire abo bose, abo bose baturerega, abo bose aho kugira ngo bihurize ku cyiza bihuriza ku kibi, mwebwe mwahurijwe mu Ngoro Ntagatifu, kugira ngo igihe cyose mutakambe musabira abo bose, ahanini biyambika uruhu rw’intama nyamara ari ibirura; erega bana banjye ibihe birakomeye kandi ibihe ntibyoroshye, umwanzi ari gukora cyane ni igihe namwe cyo kugira ngo mukore cyane, mwihambure ku gato no ku kanini kababuza ingororano, bityo igihe cyose imitima yanyu ihore isukuye kandi ihore ikeye, kugira ngo isengesho ryanyu ryumvikane kandi ritumbagire hejuru; ndahari rero kugira ngo ndyakire bityo nditure DATA, kugira ngo ibyifuzo byanyu kandi ibyo mwifuza kandi ibyo mukeneye mubironke, ndetse n’abo musabira babashe kuronka ibisubizo vuba na bwangu; erega mbabera mbabera maso kandi nkababera ku rugamba ntimuruhira ubusa, kuko aho mukosheje ndahakosora, aho murangaye nkababera maso, kugira ngo igihe nk’iki ngiki kitabapfana ubusa.

Mbifurije umunsi muhire bana banjye ndabakunda cyane, nshimiye buri wese witanga kandi akemera guha akanya ke Ijuru kugira ngo dukorane na we imirimo n’ibitangaza, nkaba nkomeje kubahundagazaho umugisha wanjye kuko mumfasha kurohora no gutabara Isi igeze aharenga; nimukomeze mwenyegeze turi kumwe ndabakund, kandi mukomeze mwihurize hamwe bana banjye, aho muri hose hirya no hino mu Isi, ndambuye ikiganza cyanjye mbahundagazaho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubakomeze kandi urusheho kubaha kwakira impuhwe z’Uhoraho kuri uyu munsi, kugira ngo namwe muzakire kandi mubashe no kuzikwiza muri benshi, dore ko hariho benshi batazishaka kandi bahora iteka bazihunga, nyamara ntibabashe kumenya ko babeshejweho n’impuhwe za DATA; mwebwe rero ubwo mwamenye kuzogamo kandi mukamenya kuzibamo ibihe byose, mutakambire Isi igeze aharenga kandi mutakambire benshi bari kugenda bijyana ahabi nyamara bakagombye kuba mu rumuri rw’Uhoraho.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane bana banjye, amahoro y’Uhoraho Imana nakomeze abarinde, abarengere kandi abafashe gukataza, abafashe kwakira ibyishimo mugabirwa umunsi ku munsi, ikiruta ikindi mwakire urukundo rubafasha kwakira byose, mu bumwe bw’Ubutatu Butagatifu bubagose kandi bubaha imbaraga umunsi ku munsi; nanjye ndaganje kandi mbaherekeje mu rugendo rwanyu, kuko mbabereye inyenyeri kugira ngo murikire ibikorwa byanyu bya buri munsi kandi murikire intambwe zanyu za buri munsi, kugira ngo mumenye aho mushinga ikirenge kandi mumenye uwo murwana na we ko ari umwanzi, bityo mumuhashye burundu, ntimumuhe akanya kandi ntimumuhe icumbi mu mitima yanyu.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NIMWAKIRE IBYISHIMO MWAKIRE IMBARAGA, MWAKIRE URUMURI KANDI MWAKIRE GUKOMEZWA, KUKO NKOMEJE KUGENDANA NAMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *