UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 22 GASHYANTARE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda cyane, nimugire amahoro kandi umugisha w’Uhoraho Imana nukomeze kubasesekaraho kandi nukomeze kubasenderera, kuko mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubasakazaho amahoro yanjye y’igisagirane kugira ngo ahore iteka yigaragariza muri mwe; nimwakire urumuri rwanjye rero kugira ngo rumurikire  intwambwe zanyu ubuziraherezo, kandi nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zibavugurure mu kwemera ndetse no mu kwizera; mbambitse imbaraga bana banjye kandi mbahaye gukomera ndetse no gukataza mu rugendo rwanyu ubudasubira inyuma; nimugatezuke mu rugendo rwanyu ahubwo nimukomeze gutera intambwe mujya mbere, mungana kandi murushaho gusanganira Kristu Nyagasani, we ubaremburiza mu rukundo rwe ibihe byose; ngaho rero nimukomeze kumubera intwari ku rugamba, kandi mukomeze kumubera abadatsimburwa ku rugamba, na we arahari araganje, ari rwagati yanyu mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira, mu kubambika imbaraga kandi mu kubarindira hamwe mu rukundo rwe kugira ngo akomeze kubarinda ibyonnyi ndetse n’ibyononnyi aho byava bikagera.

Murashyigikiwe rero kuko Ijuru ryose twururutse kubana namwe kandi tukaba twarurukiye kubarwanirira urugamba mu buryo budasubirwaho, ni yo mpamvu rero mutari mwenyine mu rugendo, ahubwo mu rugendo turahari nk’ab’Ijuru kandi turabayoboye tubarangaje imbere muri byose, umutsindo wacu rero urahari uraganje kandi ibikorwa byacu ntibizareka kwigaragaza muri mwe kandi ntibizareka kwivugira, kuko iyo muvuga turakora kandi icyo musabye cyose duhita dushyira mu ngiro, ntabwo tujya tujya kure yanyu kandi ntitujya tubatererana na rimwe, ahubwo duhorana namwe iteka ndetse n’iteka kandi duhorana namwe intambwe ku yindi, ngaho rero nimukomeze kutwiga ingendo kandi mukomeze kunyiga intambuko kuko ndi kumwe namwe ku rugamba nkaba ndi imbere, nkaba ndi n’inyuma yanyu iburyo ndetse n’ibumoso kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubacungira umutekano.

Muri mu mutsindo wanjye njye na DATA rero nimukomeze urugendo kuko naje kubambika imbaraga cyane cyane kuri uyu munsi, kuko twazanye ububasha bukomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kugira ngo tuvugurure kandi dushyire byose ku murongo, kuko buri kimwe cyose twaje gushyira mu mwanya wacyo kandi buri kimwe cyose tukaba twaje kugishyira ahakwiriye kandi ahatunganye; nsendereje imbaraga zanjye buri wese ukomeje kunyumva kandi ukomeje kuntega amatwi, kuko naziye bose nkaba ndi umubyeyi uganje mu bana kandi nkaba ntari ikivugabusa muri mwe; erega iyo mvuze ndakora kandi icyo nsezeranyije ndasohoza, ni yo mpamvu ntajya nsiba na rimwe kwigaragaza muri mwe cyangwa ngo mbatererane; oya, iryo navuze ribaho kandi rikaba ingiro, ni yo mpamvu rero ntazahwema kwigaragariza muri mwe kandi ni yo mpamvu ntazahwema kwigaragariza mu banjye banzi hirya no hino.

Nimwambare intwaro z’urumuri rero muzikindikize aho muri hose, nanjye mbambitse imbaraga zanjye kandi mbambitse urukundo rwanjye, mbahaye ubutwari bwanjye kugira ngo buhore bwigaragariza muri mwe, cyane cyane mu kurushaho guhashya umwanzi ndetse n’ibikorwa bye byose aho biva bikagera, kuko twaje kuribata kandi tukaba twaraje gusenyagura ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera kugira ngo turusheho kwigarurira Mwene Muntu, kandi turusheho kumushyira mu rukundo rwacu uko bikwiriye; nsendereje rero buri wese imbaraga zanjye kandi mpaye buri wese urukundo rwanjye rwa kibyeyi, kugira ngo rukomeze kubunga n’Ijuru uko bikwiriye bityo muhore muri mu musabano w’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kuko bururukiye kubarinda kandi bakaba barurukiye kubacungira umutekano kugira ngo ibihe byose muhore muri mu rukundo rwacu nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere; turahari rero kugira ngo dukomeze kubacungira umutekano kandi turahari kugira ngo dukomeze kubarinda, turahari kugira ngo dukomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose, kuko ibihe nk’ibi ngibi nkomeje gusendereza ububasha bwanjye bwa kibyeyi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kugira ngo ab’intwari bakomeze kugaragarira ku rugamba kuko ruremye kandi rukaba rurimbanyije, harahirwa rero abakomeje kwakira kandi harahirwa abakomeje kwitegura kwakira igeno tubagenera uko bwije n’uko bukeye, kuko bazaba ku rugamba nta kibakoma imbere kandi bakaba ku rugamba nta kibakangaranya.

Ndahari rero kugira ngo nkomeze kurinda abanjye kandi nkomeze kubacungira umutekano, kandi ndahari kugira ngo nkomeze gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha cyane cyane muri ibi bihe by’ibikorwa byanjye na DATA kuko dukomeje kwigaragariza abeza ndetse n’ababi aho bava bakagera, mu njyana yo gukomeza gutegura imirimo yacu dukomeje kururukiriza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; Mwene Muntu rero uri hehe kugira ngo ukomeze kwakira izo mbaraga kandi ukomeze kwakira ibyo byiza by’agatangaza tukuzanira uko bwije n’uko bukeye? Uri hehe kugira ngo ukomeze usenderezwe ibyo byiza by’agatangaza nkomeje gusakaza mu Isi, ko nkomanga ariko benshi bakanga gukingura kandi nazana umugisha benshi bakihitiramo umuvumo? Ese koko bana banjye mwumva ijwi ryanjye mukumva icyo mbashakaho ndetse n’icyo DATA abashakaho, mwumva Isi igana hehe ko benshi bakomeza kunangira umutima nkana kandi bakirengagiza urukundo rwacu baruzi neza?

Ngaho rero mwebwe mwatowe kandi mwatojwe n’Ijuru ryose, nimuhore ku gicaniro musenga kandi mutabaza kandi mutakambira imbaga itabarika y’abari mu Isi bakomeje korekwa n’umwanzi uko bwije n’uko bukeye kugira ngo koko urumuri rwacu rubarasireho kandi rubasenderezwe uko bikwiriye, nk’uko mwagizwe abatakambyi kandi mukagirwa abasabizi b’Isi, ngaho nimuhore ku gicaniro mwenyegeza ikibatsi cy’urukundo kandi mugaragaza koko ishyaka ndetse n’ubutwari kuko ibyo byose twabibabibyemo kandi tukabasendereza imbaraga zibashoboza byose kugira ngo mujye ku rugamba kandi mujye mu murimo wacu mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu.

Ngaho rero nimwakire gutsinda kandi nimwakire kuganza ibiri mu Isi ndetse n’abari mu Isi, abo bose batagendera mu gushaka kwa DATA uko bikwiriye, kugira ngo mutsinde kandi mutsiratsize ububasha bwa Nyakibi aho buva bukagera; mbambitse imbaraga kuri uyu munsi w’ibikorwa bidasanzwe byanjye na DATA kugira ngo ziganze muri mwe kandi zirusheho gutegeka hirya no hino, kuko iyo tuvuze biraba twategeka bigakomera, ni yo mpamvu rero dukomeje kuvuga ijambo rimwe muri mwe, bityo ibikorwa byacu bigakoreka kandi ibikorwa byacu bikigaragaza nta nkomyi.

Ngaho rero nimukomeze urugendo kandi murusheho gukataza anjye turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ubutabazi Butagatifu; amahoro amahoro ndi kumwe namwe, nimukomere ku rugamba turi kumwe ndabashyigikiye kandi mukomeze guhagarara gitwari mu murimo wanjye na DATA, kuko mpari kugira ngo nkomeze kubacungira umutekano muri byose kandi nkomeze kubarinda; ububasha bwanjye rero nibukomeze kubigaragariza kandi nibukomeze kubayobora muri byose, kuko ndambuye ikiganza cyanjye mbaha umugisha ubakomeza kandi ubashyigikira mu bikorwa nk’ibi ngibi kandi mu mirimo idasanzwe twururukirije muri mwe kugira ngo koko murusheho guhagarara neza ku rugamba.

AMAHORO AMAHORO, NDABARINZE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMWAKIRE IMBARAGA ZANJYE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *