UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 22 UKWAKIRA 2023
Ndabahobereye mu rukundo rw’Imana bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye mwebwe mpora iteka ryose mfatiye ir’iburyo kugira ngo mbateze intambwe kandi mburize intera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbahaye umugisha rero kandi mbahaye amahoro mbahaye kugubwa neza mu mitima yanyu nimukomeze mutere intambwe mujya mbere kuko nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi nkaba nkomeje kubabera ku izamu no ku rugamba kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanirire byuzuye byimazeyo, iki rero ni igihe cy’urugamba rwo kugira ngo ndwanye umwanzi kandi mpashye imigambi mibisha y’umwanzi kandi nururukire kubatabara no kubarengera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, naje kubaneshereza kandi naje kubatsindira nimukenyere muberwe kandi mwambare muberwe bana banjye kuko naje kubakindikizaho intwaro z’Ijuru kandi ububasha bw’Ijuru nkaba naje kubambika mu buryo budasanzwe.
Nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mutwaranire icyiza kuko nifatikanyije namwe mu bikorwa kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo nkomeze mbatsindire kandi mbaneshereze muri byose umwanzi yaratsinzwe ntazigera atsinda kuko dukomeje kumutsinda kandi tukaba dukomeje kumutsindana n’icye cyose tukaba dukomeje kumwigizayo tumuhungiza tumwigizayo kugira ngo ibikorwa byacu bigaragarire bose kandi bisakazwe muri bose, iki rero ni igihe cyo kugira ngo hagaragare mu Isi yose umutsindo wacu kandi hagaragare umukiro muri bose kandi tugaragarize Mwene Muntu ko twamuzaniye agakiza kandi tukaba twaraje kumubohora kumukura ku ngoyi y’umwanzi ahora iteka ryose aboheweho umunsi ku wundi twaje gucungura kandi twaje gutabara Kiremwa Muntu aho ava akagera, twaje kwiyegereza bose kandi twaje gutabara twivuye inyuma kugira ngo dukize bose kandi abatwizera n’abatwiringira tubereke ugukira kandi tubereke umukiro, iki rero ni igihe cyo kugira ngo dukomeze dusakaze muri bose umukiro kandi tugaragarize Mwene Muntu agakiza twamuzaniye kandi tumwereke yuko twaje gukiza ndetse no kubohora.
Bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye mpora iteka ryose nteza intambwe mpora iteka ryose nuriza mu ntera kugira ngo mbereke ibikorwa by’Ijuru kandi mbereke ububasha bw’Ijuru uko dukora n’uko tugenza kuko dukora iteka ryose tukanyuranya n’ibyo Mwene Muntu yibwira kandi iteka ryose tugatandukanya ikibi n’icyiza kugira ngo ikibi kijye ukwacyo bityo n’icyiza tugishyire mu ruhande rwacyo bityo Mwene Muntu abashe kumenya aho icyiza kiri n’ikibi kijye ukwacyo bityo Mwene Muntu abashe kumenya uko akigengeseraho n’uko akirinda n’uko agenda agitandukira iteka ryose kugira ngo Mwene Muntu abashe kwinjira mu mukiro ndetse abashe kwinjira mu gakiza nyako niyo mpamvu rero muri iki gihe ndi gukora uko nshoboye kose kugira ngo nkize abana banjye kandi mbarengere nkabashyira mu burinzi kandi nkabashyira mu butabazi, iki rero ni igihe ntacyihishe kandi iki ni igihe cyo kugira ngo ntangaze byose ahagaragara kandi umukiro wanjye nywutangarize bose urukundo rwanjye runyampuhwe kugira ngo ndwereke Kiremwa Muntu aho ava akagera, naje kubohora kandi naje gukiza naje gutabara naje korosoraho Mwene Muntu umwijima Sekibi yamworosheho kandi naje gutabara Kiremwa Muntu aho ava akagera nivuye inyuma.
Bana banjye nimugire amahoro kandi bana banjye nimugire kugubwa neza nimuteke mutekanirwe mu mitima yanyu mwurizwe intera kandi mukomeze kubana n’imbaraga z’Ijuru mbazanira umunsi ku wundi kuko mbashyira mu rukundo rwanjye nkabahora hafi kandi nkabaha amahoro meza yuzuye kandi asendereye kugira ngo mukomeze guturana nanjye mu rukundo rwanjye nimuze mubane nanjye kandi muze mukomeze guturana nanjye musakazweho urumuri kandi mukomeze kuba mu burinzi no mu bubasha bw’Ijuru ryose, mbahaye gutekana no kugubwa neza no gutunganirwa kuri buri kimwe cyose, mbahaye kugubwa neza kuko iteka ryose nza kubagusha neza mu mitima yanyu, bityo umwanzi Sekibi uba yashatse kubahagurukira nkamwigizayo kandi nkamuhinda koko, naje kumurandurana n’ikibi cye cyose kandi naje kumuhigika kugira ngo mu Isi hose hasakazwe urukundo n’ububasha bwa DATA kandi ijwi rya DATA Uhoraho Imana ryumvikanire muri bose nanjye rero nk’umubyeyi umusabizi w’ibiremwa byose uhora iteka ryose mfashe ikiganza cya Mwene Muntu kandi nkahora iteka ryose mfashe Mwene Muntu kugira ngo murinde gutsikira no gutsitara kandi mfate abana banjye narazwe mu nsi y’umusaraba nkomeje kureberera Isi ndetse n’abayituye kandi nkomeje gukumira icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose nkigizayo kugira ngo abana banjye aho bava bakagera mbazamure mu bubasha kandi mbinjize mu rukundo.
Bana banjye nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza mu mitima yanyu mube amahoro kandi mutekane kandi muri byose mutunge mutunganirwe munesehe umwanzi kandi mutsinde umwanzi kuko iki ari igihe cyo kugira ngo twereke umwanzi ko twamutsinze kandi tumwereke ugutsindwa kwe koko, nimukomeze mube intwari kandi mukomere mukomeze gukatariza icyiza nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, bana banjye nimuzirikane yuko ndi intwari idatsindwa namwe rero nkomeje kubambika ubutwari kandi nkomeje kubagira intwari zidatsindwa zitarambarara umunsi ku wundi ahubwo nimushikame iteka ryose muhore mushikamura iby’umwanzi kandi mubyigizayo mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nifatikanyije namwe nk’umubyeyi ubahorera ku izamu kandi nkabahorera ku rugamba, urugamba rwa buri munsi murwana narwo ntabwo ruba rworoshye umunsi ku wundi ndabibona cyane kandi nkabimenya ari yo mpamvu mbangukira kuza kubatabara kubashyigikira no kubahumuriza kugira ngo nigizeyo imigambi mibisha y’umwanzi nkomeze kubakumirira icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose nkigizayo mbarinde mu rukundo rwanjye kandi mbakindikizeho ububasha bwanjye mukomere kandi mukomeze kugubwa neza, mburije intera kandi nkomeje kubashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Mbazaniye umugisha kandi mbazaniye amahoro mbahaye kugubwa neza kandi mbahaye gutekana mu mitima yanyu nimukomeze mwurizwe intera kandi mukomeze mube mu bubasha no mu burinzi bw’Ijuru ryose bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye nimube amahoro kandi mugubwe neza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkomeje kwifatikanya namwe mu gukomeza kuburiza intera kandi mu gukomeza kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi ibyo mukomeje gukorera Isi ndetse n’abayituye ni ibikorwa by’agatangaza kandi ni ibikorwa bifitiye Isi ndetse n’abayituye akamaro nimukomeze rero mukore mutikoresheje mu gukomeza kugabira Isi amahoro kandi mu kuyururukirizamo umugisha, nimukomere rero nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze nigizeyo imigambi mibisha y’umwanzi nkomeze mbakumirire ikibi cyose nkigizayo kugira ngo mukomeze guturana n’urukundo rw’Ijuru kandi uburinzi bw’Ijuru ryose mukomeze kubana nabwo umunsi ku wundi, bana banjye nimuhumure naratsinze umwanzi naramutsinze icyago naragitsinze imigambi mibisha yose y’umwanzi nyimenya hakiri kare kandi amayeri ye n’uburyarya bwe nkabutahura mbere yuko abupanga bityo nkabamenyesha uko mugomba kwitwara n’uko mugomba kwifata ntacyo mubaye rero kandi nta kizabakangaranya kuko ndi kumwe namwe cyane kugira ngo nkomeze mbashyigikire mbashyire mu rukundo rwanjye mbashyire mu burinzi bw’Ijuru no mu rumuri rw’Ijuru mu buryo butavogerwa kandi mu buryo budahangarwa, nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kuri buri wese mbahaye urukundo kandi mbahaye umugisha mbahaye gutera intambwe mujya mbere kandi mbahaye imbaraga zibashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mu gukomeza guterana inkunga mu gukora ikiri icyiza kandi mu gukomeza kugenda mu njyana imwe kandi mu gukomeza guhuriza ku cyiza mwamagana ikibi cyose cy’umwanzi mushyigikira icyiza cyose cy’Ijuru aho kiva kikagera, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera umubyeyi sinzigera mbabera umubyeyi gito ahubwo nzakomeza kubabera umubyeyi mwiza namwe nimukomeze mumbere abana beza nanjye nzakomeza kubashyira mu gishura cyanjye kuko umunsi ku wundi mbangukira kuza kubarundarunda bityo nkigizayo imigambi mibisha y’umwanzi ibibi byose umwanzi Sekibi aba ashaka kubatega nkabicisha ukubiri namwe nkabashyigikira nkabashyira mu rukundo rwanjye kandi nkabambika imbaraga kugira ngo nkomeze mbatsindire kandi mbaneshereze muri byose.
Mbahaye umugisha kandi mbahaye imbaraga mbahaye kwambara urukundo kandi mbahaye kwambara ukuri kw’Ijuru no kugendera mu kuri kw’Ijuru mudatsindwa kandi mutaneshwa kugira ngo igihe cyose muhore mukindikijweho ububasha bw’Ijuru kandi imbaraga z’Ijuru ryose zikomeze kubana namwe muri byose, mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha, mbahaye gukomera no kugubwa neza mbinjije mu burinzi kandi mbashyize mu bubasha bw’Ijuru ryose nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha kuri buri wese mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, nimukomere kandi mugubwe neza ndabashyigikiye kandi ndabakunda bana banjye bibondo byanjye ndi Mariya Nyina w’Imana ubafatiye iry’iburyo muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, mbifurije igicamunsi cyiza kuri buri wese mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe bana banjye.
Amahoro amahoro ibihe byiza kugubwa neza ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi nkomeje kubabera ku izamu no ku rugamba nimutsinde kandi nimujye mbere iteka ryose n’ibihe byose turi kumwe nzakomeza kubatsindira no kubaneshereza bana banjye ntacyo muzaba kandi ntacyo mubaye mu rukundo rw’Imana nimuganze kandi mutere imbere nururukiye kubashyigikira no kubana namwe no gutsinda imigambi mibisha y’umwanzi yashaka kubapangapangirwa umunsi ku wundi, nimukomeze kuba ku izamu kandi mukomeze kuba ku rugamba ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbahe intwaro nyazo zuzuye kandi zisharije kugira ngo mukomeze kurasa umwanzi mu cyico, amahoro amahoro igicamunsi cyiza kuri buri wese bibondo byanjye nimube amahoro kandi muze mwonke iteka ryose ndi kumwe namwe ndabashyigikiye ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ibihe byiza kandi icyumweru cyiza gikomeze kubabera gihire kuri buri wese, ndabakunda kandi ndabashyigikiye ibihe byiza turi kumwe bana banjye.
AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI NKABA NKOMEJE KUBABERA KU IZAMU NO KU RUGAMBA NIMUTSINDE KANDI NIMUNESHE TURI KUMWE IGIHE CYOSE, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO!