UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 15 MUTARAMA 2025
Mbakomeresheje imbaraga z’Uhoraho Imana, Ntore Biremwa bya DATA, dutaramanye kandi twunze ubumwe mu njyana y’urugamba kugira ngo twifatikanye mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika, mu kubateza intambwe kandi mu kubafata ikiganza kugira ngo mbasindagize, kandi mbageze mu bushorishori aho Uhoraho Imana abifuza kandi aho abashaka; muri Intore zizihiye uwazitoye kandi muri Intumwa nziza zitumwa zigatumikira igihe, kandi mugakorana ubwira n’umwete, mugakora mushishikariye umurimo wanyu muzi neza ko muri kugirira Uhoraho; ndi kumwe namwe rero nk’umubyeyi uhorana namwe iteka ryose, nkabahaza ibyiza by’Ijuru, nkabakungahaza iby’agatangaza, nkabafasha gutsinda kandi nkabasobanurira byose kugira ngo mbakomeze ku rugamba; nabahurije hamwe rero mu rukundo rwanjye kandi nabavomereye mu buryo bufatika kugira ngo mbatere inkunga kandi mbatere ibyishimo mu mitima yanyu, igihe cyose muri mu isengesho mwumve muryohewe no kwakira urukundo rwanjye kandi urukundo rwa Kristu Nyagasani, we urubavomerera umunsi ku munsi, kandi akarubagabira amanywa na nijoro; ni urukundo rusa rusa arukungahayeho rwose kandi aruhaza abo yatoye kandi abo yitangiye, kuko koko mu kwitanga kwe yagaragazaga izo mpuhwe z’igisagirane kugira ngo Kiremwa Muntu mu Isi, na we amenye inzira agomba kunyuramo cyane cyane mu kwihuza n’Ijuru.
Mwasobanuriwe byose ntacyo mwimwe kandi ntacyo mwahishwe, kuko igihe cyose tubereka inzira mugomba kunyuramo kandi tukayereka n’abandi hirya no hino ku Isi, ariko abumva bakumvira baba bakeya kuko abenshi banangira umutima bakiziba amatwi kugira ngo batumva icyo Uhoraho Imana ababwira, nyamara n’aho bakwiziba amatwi cyangwa bakica amatwi yabo kugira ngo batumva cyangwa bakanangira umutima wabo kugira ngo badahinduka, ariko icyo Uhoraho Imana yateguye azagikora kandi azakigaragaza mu Isi yose mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe; harahirwa abatega amatwi bagahinduka kandi harahirwa ababwirwa bakumva, harahirwa abahora iteka bari maso bari ku mazamu yabo, iteka bagahora bahagaze cyane cyane aho Uhoraho Imana yabashyize badatirimuka kandi badahindagurika, abo barahirwa kuko Uhoraho Imana niyururuka azasanga bari mu mwanya wabo, akabagenera ibyiza kandi akabaha ibyo yabateguriye abemera kandi abizera; namwe rero twabashyize mu kibuga kugira ngo mukine kandi mutsindire igikombe, kandi koko kuri buri wese akaba ari igihe cyo gushishikara kandi akaba ari igihe cyo kugira ngo mutsinde ndetse mutsindire n’abandi, kugira ngo abanyantege nkeya bari inyuma yanyu mubafashe kwakira ibyiza by’Ijuru kandi mubasigasire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; erega iyo mwunze ubumwe murenze babiri cyangwa batatu muba mufite urugamba rukomeye muri gukora kandi muba mufite ububasha budasanzwe muri kururutsa mu Isi, mu buryo bwo guhindura Isi igeze aharenga kandi mu buryo bwo kugarura Muntu ukomeje kuyoba kandi ukomeje kuyobagurika.
Mwahawe kumenya amabanga y’Ijuru kandi mumenya gusobanukirwa n’icyo Ijuru ribifuzaho, mutega amatwi Uhoraho Imana abahundagazaho ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga, kugira ngo igihe cyose abahamagaye mumenye icyo abahamagariye kandi igihe ababwiye musobanukirwe n’icyo ababwiye; erega benshi bagaragaza ko bateze amatwi bumvishije ariko akenshi na kenshi ugasanga bumviranye, buri wese yumvishije ikigendanye n’amarangamutima ye, bityo icyo gukora ugushaka kw’Imana ugasanga kibaye imfabusa kuko buri wese aba yatwaye Ijambo ry’Uhoraho uko abishaka cyangwa uko aryumva, cyane cyane bigendanye n’icyo yifuza cyangwa n’icyo ashaka; mwebwe rero mwahawe guhishurirwa amabanga y’Ijuru ryose, muhabwa gusobanukirwa buri kimwe kuko n’icyo mudasobanukiwe nza nkabasanga, kugira ngo mbereke kandi mbereke inzira cyane cyane iyo tuba tubifuzamo; iteka rero uko mutega amatwi kandi mukagendera ku njyana y’icyo dushaka, ni yo mpamvu na buri kanya kandi na buri saha, duhora iteka tubahurije hamwe kugira ngo mube ikoraniro koko ry’abemera kandi rigabye igitero kigabwe neza; muyobowe n’ububasha bw’Ijuru ryose kuko mutiyoboye kandi ubayoboye ni Kristu Nyagasani intwari yatsinze kandi yatsindiye bose; nimuhumure kandi mukomere n’aho mwabona urugamba ruremereye kandi rukakaye cyangwa rukomeje kuba rurerure, ariko kandi muri hafi gusoza kuko uko umunsi ugenda uvaho undi ukaza ariko ibihe bigenda byegereza; erega Uhoraho Imana akorera igihe ntakora mbere y’igihe cyangwa ngo akore inyuma y’igihe, isaha ye iyo igeze agaragaza igikorwa cye kandi akakigaragariza bose; ni Imana idahinduka kandi ni Imana itivuguruza ku ijambo, ni Imana isohoza amasezerano kandi icyo yasezeranyije Muntu akagisohoza; nimukomeze rero mubagarire amasezerano yanyu, Ntore z’Imana bana b’Imana, iteka n’iteka mumenye icyo mwabwiwe kandi icyo mwatangarijwe ko muzakironka, ariko kandi si igihe cyo kudamarara dore ko hariho benshi mu Isi babwirwa ko bazagirirwa neza cyangwa bazacirwa inzira aha n’aha, ugasanga baradamaraye bakumva ko bizikora; erega nta kintu umuntu ashobora guhabwa atagikoreye, buri wese ni igihe cyo gukotana ahanini kugira ngo agere ku mutsindo kandi agere ku isezerano yateganyirijwe cyangwa yasezeranyijwe.
Ni igihe cyo gukora bana banjye ntabwo ari igihe cyo kwisinzirira cyangwa cyo kwiyicarira, ahubwo ni igihe cyo gukataza kugira ngo kuko murwanire roho zanyu, kandi zibashe gutungana kandi zibashe gutura aheza; ntabwo murimwenyine kuko nzi neza ko urugamba ruba ruremereye kandi rukaze, ariko kandi iyo mbafashe ikiganza nkabereka inzira ntimunanirwa kandi ntimuvunika, ni yo mpamvu naje kugendana namwe kandi naje kubiyereka mu buryo bwicishije bugufi, buri wese mu rugero rwe nkamusanga uko ari, kandi buri wese mu kigero cye, nkamuhumuriza mu buryo bufatika kandi nkamuhaza bitewe n’icyo akeneye kandi n’icyo yifuza; iteka menya icyo mukeneye nkakibaronsa, namwe nimuharanire gukora ugushaka kw’Imana, cyane cyane kugira ngo mugushyiremo bose kandi mukwinjizemo bose.
Erega nimuharanira gukora neza kandi mugaharanira kwera imbuto nyinshi, imbuto zanyu zizabyara umusaruro kandi koko muzahindura Isi mu munota umwe, kuko iyo mwihurije hamwe mu rukundo rw’Imana muba mugabye koko amashami hirya no hino, kandi mukaba muteye imbuto kandi irumbuka; erega muri isambu itarumba kuko igihe cyose icyo duteye muri mwe kigirira akamaro abandi, nimukore mushishikaye rero kandi muharanire gushyira iteka ifumbire mu murima wanyu kuko ifumbire musabwa ari isengesho ryanyu rya buri munsi; ni yo mpamvu iyo mwihurije hamwe mu rukundo rw’Imana, tuza tukabasanga tukabasanganiza urukundo rwacu, tukabakomeza kandi tukabahumuriza kandi tukaba bugufi yanyu, ariko hakaba hari n’abandi hirya no hino aho kugira ngo bihurize mu cyiza bihuriza mu mafuti, bakihuriza mu migambi mibi yo kugira ngo bagirire nabi abandi, ari na yo mpamvu tuje gutatanya, cyane cyane abihuriza ku kibi, kugira ngo abihuriza ku cyiza tubashyigikire kandi tubabungabunge.
Nimusabire rero benshi ahanini batamenya aho bava kandi batamenya n’aho bajya bagenda nk’impumyi, kandi Kristu Nyagasani yaraje nk’urumuri rumurikira bose, kugira ngo amatabaza ya buri wese arusheho kongerwamo amavuta, ariko benshi bubitseho agatebo bararambika bararambirwa, bagendera mu mwijima kandi barahawe urumuri ruhoraho; mwebwe rero uko buri munsi duhora tubacanira kandi tugahora tubongereramo amavuta, nimukomeze mucanire bose kandi mube umunyu wese n’urumuri rw’Isi, kugira ngo Isi yose ibavomeho ubutungane kandi ibavomeho umukiro; ndabakunda bana banjye, ndabakomeje mbambitse imbaraga, mbambitse ubutwari kandi mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi, ngira nti “Nimukomeze mwitange mwitangiye imbaga itabarika, kuko icyo mwemera gukora mukigiriye Kristu Nyagasani, muzakigarurizwa kandi muzagihabwa mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika; ntimukorera ubusa kandi ntimuruhira ubusa, kuko uwo mukorera ari Uhoraho Imana arahemba ntiyambura, abazigamiye ibyiza kandi abateganyiriza byinshi bizabafasha mu minsi iri imbere”; namwe rero nimukomeze mukotane mukotanire Ingoma y’Imana, nanjye ndi kumwe namwe nk’Umwamikazi kugira ngo mbafashe kwakira imbaraga, mbakomeze aho munanirirwa, mbatere inkunga aho mucikira intege, kugira ngo mukomeze mukataze mugana imbere, mwirinde cyane cyane ibyahuza kandi ibyabarangaza; erega muri iyi Si harimo ibirangaza byinshi, cyane cyane bituma abemera kandi bituma abayobotse bacika intege, muramenye bana banjye mube maso kandi musenge, mwirinde gutega amatwi umwanzi, ahubwo igihe cyose mushishikarire umurimo Uhoraho Imana yabahaye, kuko nta kindi kitari isengesho rizabafasha gutsinda byose.
Erega ibindi byose biza bigerekwa nyine kuri iryo sengesho kuko ari yo nkingi y’ubuzima bwanyu, ngaho rero nimukomeze mushishikarire cyane cyane ibyiza mwahawe, kuko ari ibibaha imbaraga kandi bigaha imbaraga abandi mu Isi, kuko icyo mukora atari mwebwe ubwanyu muba mukikorera mwenyine, ahubwo mujye mugikorera imbaga itabarika y’abari ku Isi kandi benshi bakaronka ubuzima, bakaronka amahoro kandi bakaronka imbaraga bikomotse mu bwitange bwanyu; mbahundagajeho rero umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza bana banjye, nimukomere kuko nje gutazanura amayira yanyu, mwebwe mwese abananiwe kandi mwebwe mwese mufite ibibazo bitandukanye, nimuhumure ndi kumwe namwe ndabayoboye ndabarinze, kugira ngo ibimeze nk’imisozi mbyitse kandi ibimeze nk’utununga mbisize, bityo mubashe kugendera ahakeye kandi ahasukuye.
AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, MBIFURIJE UMUNSI MUHIRE KANDI MBIFURIJE GUKOMERERA MURI UHORAHO, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI; AMAHORO AMAHORO NTORE ZA DATA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.