UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 11 MUTARAMA 2025

Amahoro yanjye n’aya DATA nabasakareho Ntore z’Imana, bana b’Umusumbabyose, nimugubwe neza mu mutima wanjye utagira inenge kandi mwakire ibyiza biwuvubukamo kuko naje kubataramisha kandi nkaba naje kwifatikanya namwe muri iri sengesho kandi muri iki gikorwa gikomeye kizahura kandi gishyira benshi aheza kikazahura imbaga itabarika y’ababa bayobye kandi y’ababa batannye, ndetse n’abandi baba bifuza kuramirwa bateze ibiganza kandi batakamba, kugira ngo mubafashe cyane cyane guhura n’Uhoraho.

Mbifurije ineza n’urukundo bivubuka mu mutima wa DATA, kugira ngo igihe cyose abavomerere, abambike imbaraga ze, ububasha bwe bugurumane muri mwe bityo mutwaze mutwarane, muharanira ikiri icyiza kandi muharanira kwakira Inkuru nziza y’Umukiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndaganje kuko mbabereye umubyeyi kandi nishimanye namwe mu buryo bukomeye, kuko nkomeje kubambika imbaraga z’igisagirane kandi nkaba mbafashe ikiganza kuri buri wese, kugira ngo mutere inkunga kandi mufashe muri uru rugendo; nimuhumurizwe n’urukundo rwanjye kuko igihe cyose mpora ndi ubagaragariza iteka mwatakamba kandi mwatabaza nkaza nkabasanga kandi nkaza nkabahuza n’Ijuru ryose kuko ndi ikiraro kibambutsa kandi nkaba ndi umusare ubarohora, cyane cyane igihe muri mu muvumba rwagati.

Hari byinshi byiza byabateguriwe kandi byabateganyirijwe ariko kandi mugomba kugeraho mugotse murushye mubiruhiye cyane cyane mu kurwana urugamba inkundura, kuko ntawe ushobora guhabwa igikombe atakiruhiye kandi atagikiniye, ni yo mpamvu namwe rero iki gihe muri ku rugamba kugira ngo mutahukane intsinzi kandi mutahukane iminyago, bityo rero akaba ari igihe cyo kurasa rwose mwivuye inyuma kugira ngo muhashye umwanzi kandi mumuburagize mumubuze amahoro n’amahwemo kandi koko mumutere cyane cyane aho yagiye yihisha ndetse no mu bo yagiye yihishamo; twaje kubongerera imbaraga kuri uyu munsi muhire kandi twaje kubasesekazaho ububasha ingabire n’ingabirano, kugira ngo buri wese witeguye kandi buri wese uteze ibiganza avome kandi avomererwe mu buryo bukwiriye kandi mu buryo bushimishije.

Ndabakunda bana banjye kandi ndabakomeje mbahundagajeho umugisha ubakomeza ubarinda kandi ubaha kunezerwa kugira ngo n’aho mwabona byinshi bibagose ndetse na byinshi biri imbere yanyu, bimeze nk’imitego ndetse n’ibisa nk’ibikezikezi bituma mutabona neza, akaba ari igihe cyo kubikuraho kandi akaba ari igihe cyo kubaha imbaraga kugira ngo mubashe kubitambuka; mu nzira zanyu harimo byinshi kuko benshi muri mu bunyerezi ariko kandi ubwo bunyerezi mukaba mwarahawe akabando ko kwicumba kugira ngo igihe cyose mugeze mu bikomeye kandi mugeze mu bikakaye mumenye kwitwaza koko ako kabando mu buryo bwose kugira ngo kabasigasire kandi kabarinde kunanirwa kandi kabarinde kuvunika.

Nimukomeze mutambuke kuko mwahawe intwaro mujyana ku rugamba kandi zikaba iteka twongeramo amasasu kugira ngo zihore zityaye kandi zihore zuzuye, namwe rero nimurase urufaya kuko urugamba mwarutojejwe kuva kera na kare kandi mukarutegurirwa mukiri mu nda z’abababyaye, kuko iteka n’iteka buri wese uri mu Isi yaje afite icyo agomba gukora ndetse n’icyo agomba kugaragaza mu Isi; nta waje rero mu Isi aje kuyikinaho cyangwa aje kwikorera ibyo yishakiye, ahubwo buri umwe umwe, ababizi ndetse n’abatabizi, buri wese afite icyo agomba gukora mu Isi mu buryo bwo kuyihindura kandi mu buryo bwo kuyihindukiza  ndetse no kuyishyira ku murongo, ariko benshi birengagije uwo murimo bahawe benshi bajya kwishakira akabo kazi, mwebwe rero ubwo mwamenye icyo mwateguriwe kandi icyo mwagenewe, nimukomeze mukataze kandi mukomeze mwishimane n’Ijuru ryose, kuko ryabahaye guhirwa kandi rikabaha gusobanukirwa ibyo abandi batabashije kumenya; mwarahuguwe mu buryo bwose murigishwa murafata bityo rero iki gihe akaba ari igihe cyo kugira ngo mukore kandi mugaragaze imirimo mu buryo bwimbitse kandi mugaragaze umusaruro, cyane cyane mukomora mu byo mwahawe; nimukomeze mutange mutizigamiye kandi mukomeze mutange mutitangiriye itama kuko ibyo mwahawe atari ibyo kugundira, ahubwo ni ibyo gufasha abandi kandi ni ibyo gusigasira abandi kugira ngo barusheho gutera intambwe kandi barusheho kurohorwa; erega benshi bari inyuma yanyu bacitse intege kandi barababaye, baravunitse mu buryo bwose kuko umwanzi abagaragurisha agati, akaba rero igihe cyo gusabira cyane cyane abo mwari muri kumwe ndetse n’abo muzi n’abo mutazi, ariko kandi bahawe byinshi ariko ntibabashe kubikoresha neza, bagasobanurirwa ububasha bw’Ijuru ariko ntibabashe kubwakira bakabwinena, bagategurirwa amata meza aho kugira ngo bayakire ahubwo bakakira ibirohwa, ibyo birohwa rero bikaba bikomeje kubahumanya; nimumenye rero kubasigasira cyane cyane mubarohora mubatabara mubatakambira amanywa na nijoro, kugira ngo batazahura n’uburakari bw’Uhoraho Imana, kuko hagowe uwirengagije urukundo rwe kandi hakaba hagowe koko utarabashije kwakira ineza ye kandi yaramugaragarije byose ntacyo yamuhishe.

Urukundo rw’Imana rukomeje kuba igisagirane mu Isi yose, ariko ikibabaje giteye agahinda ni uko abari kurwakira ari bakeya abenshi bakomeje kubika ibiganza, nyamara benshi hirya no hino bakaba bakomeje gutega amatwi umwanzi aho kugira ngo batege amatwi ijwi ry’Uhoraho Imana ribahamagara kandi ribarembuza umunsi ku munsi, nanjye mpora ntabaza mpamagara buri wese mu izina rye, ngira nti “Nagaruke kandi agarukire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose”, ariko benshi bakanangira umutima bakagaragaza ko bazi ubwenge bafite ubuhanga, nyamara ubuhanga n’ubwenge Muntu afite budakomoka kuri Uhoraho, ubwo buhanga ntacyo buba buvuze kuko buyoka kandi bugashira nk’umuriro w’ibishara; mwebwe rero nimwakire ubuhanga bukomoka kuri Uhoraho Imana nk’uko Salomo yasabye cyane cyane kugira ngo bumusigasire kandi bumufashe kuyobora ndetse no gutegeka imbaga itabarika yari ashinzwe, namwe rero nimwakire ubwo buhanga kandi mwakire ubwo bumenyi n’ubushishozi, kugira ngo igihe cyose mushishoze ikiri icyiza kandi mushishoze ikinogeye Uhoraho Imana.

Ndabakunda bana banjye ndabakomeje kandi ndabahobereye mu rukundo rwanjye, nimwishyire mwizane, mukomere ku murimo, iteka mwenyegeze muhore iteka ku gicaniro, kuko mwahishuriwe byinshi kandi koko ibyo byinshi mwahawe mukaba muri kubikoresha uko bikwiriye; nimukomeze mwakire kandi mumenye no kurambura ibiganza byanyu mutanga kuko ibyo mwahawe ari iby’ubuntu namwe mugomba kubitanga ku buntu, kandi iteka n’iteka tukabagabira urukundo kuko ari rwo rubashoboza byose; bana banjye ndabakunda kandi mwizihira umutima wanjye iyo mwirekuye wese kandi mukaza ntaho munkinze ntaho mumpishe, kuko n’aho Muntu yampisha njye simpishwa kuko ndebera hose icya rimwe, ngatahura ibihishe kandi ngatahura cyane cyane ibyo benshi baba bahishe mu byumba by’imitima yabo.

Mwebwe rero mwamenye kwitanga ubutizigama kandi mumenya kwirekura wese ntacyo mwizigamiye, ngaho nimukomeze mutere intambwe mujya mbere kandi mukomeze mujye ku gasongero k’ibyiza, kuko twabazamuye ku munara hejuru kugira ngo mumurikire Isi yose, kandi mube itara rimurika iteka ryose, itara ryanyu rero ntirikazime rijye rihora ryaka, rijye rihora rimurikira benshi bari mu mwijima, kugira ngo mubakongereze kandi mubereke inzira bagomba kunyuramo, dore benshi bafite amaso ariko ntibabona, bafite amatwi ariko ntibumva, kuko umwanzi yabasibye kugira ngo batumva bagahinduka; mwebwe rero muzi icy’ingenzi kandi mwasobanuriwe n’ububasha bw’Ijuru ryose nimukomeze cyane cyane abo bose b’amavi adandabirana, abo bose babyinira aho bari, abo bose bifuza gutambuka ariko umwanzi agakomeza akabazirikira hasi, nimukomeze mubasabire mubazahure kandi mubarohore kuko mwahawe imbaraga zo kurohora abandi; mwahawe ububasha bwo gutegeka ibinyabubasha byose byo mu Isi, ngaho nimurangurure ijwi ryanyu kandi mukoreshe intwaro mwahawe, kuko intwaro mwahawe ari izihashya umwanzi kandi ari izimuhinda buheriheri, zikagarura bose kandi zigashyira bose ku murongo; nimwakire rero imbaraga zibakomeza kuri uyu munsi muhire, bityo mukomeze mwitegure ibikorwa bishya kandi mukomeze mutege ibiganza kuko turi kumwe namwe mu kubasesekazaho umugisha, kugira ngo buri wese agere aho agomba kugera, kuko twaje kubatera inkunga kandi tukaba twaraje kubasigasira kuri buri umwe umwe; nimwakire imbaraga z’abamalayika ndetse n’abatagatifu barwana urugamba inkundura kandi bazi gusingiza binyuze Imana, bityo namwe mubarebereho kandi mubafatireho urugero rwiza; erega mwahawe ibibafasha kugira ngo mutagenda nk’impumyi, kandi mutagenda mumeze nk’aho mutazi iyo mugana, muhabwa ububasha budasanzwe kugira ngo mumenye iby’ingenzi kandi mumenye kwakira cyane cyane urumuri rw’Imana rumurikira intambwe zanyu.

Muranezerewe rero nimukomeze mwishime kandi mukomeze munezerwe, kuko kwahawe ububasha bwo gutegeka kugira ngo igihe cyose musabye muhabwe kandi igihe cyose mukomanze mubashe gukingurirwa; erega Kristu Nyagasani ahora afunguye umutima we kugira ngo yakire bose nk’uko ahora arambuye amaboko ye, kugira ngo ahobere bose abaza bamugana, namwe rero nimwakire urwo rumuri kugira ngo rumurikire intambwe zanyu za buri munsi mwakire urwo rukundo kugira ngo rubakomeze kandi rubafashe gutsinda, rubahe kwihanganira byose mugenda muhura nabyo mu nzira, kandi rubahe kwiyumanganya, bityo ikiruta ikindi mukunde bose kuruta byose mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika, nanjye ndabakunda kandi mbahoza ku mutima, nimwakire imbaraga kandi mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU.

Nimugubwe neza ndabakunda cyane bana banjye, ndabahobereye mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko mbafitiye ubwuzu kuko igihe cyose muhora muteze amatwi, mwahamagarwa mukitaba kandi mwahamagarirwa urugamba mukamenya kuza nta n’umwe uzaririye, ngaho nimukomeze mukataze kuko umusaruro wanyu uhari kandi ibihembo byanyu bikaba biteganyijwe kuko muzakubirwa karijana kandi Uhoraho Imana mukorera akaba ari kumwe namwe kandi akaba abasigasira iteka ryose; erega arahemba ntiyambura kuko akungahaye kuri byose, nimwishime rero kuko umukoresha wanyu afite byose kandi akungahaye kuri byose kandi ibye akaba ari ibyanyu, ndabakunda bana banjye, ndabakomeje kandi mbahaye ibyishimo bihoraho Isi idashobora kubanyaga, ndetse n’ibinyabubasha byose byo mu Isi bidashobora kubaka kuko imbaraga mbahaye kandi ibyishimo mbahaye bikomoka kuri Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, MBIFURIJE GUKOMEZA GUKATAZA, MBIFURIJE GUKOMEZA KUHIRA GUFUMBIRA NDETSE NO KWICIRA KUGIRA NGO UMUZABIBU MWASHYIZWEMO MUMENYE KUWUKORERA NEZA KANDI UBYARE UMUSARURO; AMAHORO AMAHORO, NDI KUMWE NAMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *