UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 29 KANAMA 2023

Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye kandi mbifurije igicamunsi cyiza kuri buri wese mbazaniye umugisha kandi nje kubahumura amaso nje kubiyegereza kugira ngo mbashyire mu bubasha bw’Ijuru nje kubereka buri kimwe cyose gituma muba amahoro kandi mukagubwa neza mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi ndi kumwe namwe ndabashyigikiye mpora iteka ryose mbatera imbaraga nkabatera umwete nkabambutsa kandi bana banjye nkakomeza kubahagarara iruhande nkabatsindira kandi bana banjye nkabaha kunesha, nimugubwe neza bityo mutarame mutarake mwishimire yuko mporana namwe kandi mwishimire yuko ngendana namwe igihe cyose nkabambika imbaraga nkabaha urumuri rubamurikira mu ntambwe z’urugendo rwanyu ndabakunda cyane ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahorera ku rugamba nkahora iteka ryose mbareberera nkabarwanyiriza umwanzi kandi ibishaka kubahinda byose nkabibahindira, nimukomere rero mukomeze urugendo kuko ndi kumwe namwe nifatikanyije namwe mu buryo bw’agatangaza, nimukomeze mukataze kandi mukomeze kuba intwari ndabashyigikiye bana banjye kuko muri iki gihe ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe kugira ngo nkomeze nkorane namwe imirimo ndetse n’ibitangaza mu Isi muri rusange kandi dukomeze kuvugurura ibitavuguruye mu Isi dukomeze gushyira byose ku murongo twifatikanyije; naje rero kubavugurura kandi naje kubambika imbaraga mu buryo bw’agatangaza naje kubahwitura kandi iteka ryose mporana namwe kugira ngo nkomeze kubavugurura mbereka buri kimwe cyose cy’ingenzi gituma muba amahoro gituma mugubwa neza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ndabakunda cyane bana banjye kandi narabakunze narabitoreye bana banjye nkomeza kubabungabungira umutekano kandi nkomeza kubaba hafi cyane kugeza magingo aya ngaya ndacyabitaho kandi ndacyabarengera ntawe rero uzaza kubankura mu biganza kuko iteka ryose mpora mbabumbatiye nkarambura igishura cyanjye nkakibakindikizaho nkabatsindira umwanzi kandi icyago icyo ari cyo cyose nkagihigikira kure yanyu.

Nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe nkomeje kubashyigikirisha ububasha bw’Ijuru ryose ubugenga bw’Imana ihoraho yo yaremye ibiboneka ndetse n’ibitaboneka nibukomeze bubagenge, nimukomeze muture mu mababa y’Uhoraho Imana kandi mukomeze mube mu biganza by’Imana nanjye nk’umubyeyi wanyu nkomeje kubabumbatira bana banjye nkomeje kubakindikizaho igishura cyanjye kandi nkomeje kubakindikizaho imbaraga umugisha n’urukundo rwanjye mu buryo buhambaye kandi mu buryo butavogerwa, komera rero ukomeze urugendo mukomeze urugendo kuko ndi kumwe namwe mukomeze gutera intambwe mudasubira inyuma kuko naje kubakomeza kuri buri umwe umwe wese kugira ngo buri umwe umwe wese akomeze urugendo nta kimusubiza inyuma kandi nta gituma murangarira hariya na hariya kuko buri wese muri mwebwe mufashe ukuboko kugira ngo ngendane namwe kuko buri wese muri mwebwe nkomeje kumuhumura amaso kumuhumuriza kwiyegereza buri umwe umwe muri mwebwe kugira ngo mutere ubutwari kandi mutere ishyaka ryo kugira ngo ahore ahihibikanira ikiri icyiza.

Uko muri mwese rero bana banjye ndababona ntimuzibwire ngo ntabwo muri hamwe mu buryo bw’umubiri ariko uko muri kose ndababona kuo mbabumbabumbira hamwe muri uru rukari nkabahereza umugisha wanjye banjye nkabagwiriza imbaraga kandi nkabahereza ingabire ndetse n’ingabirano nkabaha rero kugubwa neza muri uru rugendo kandi nkabaha umugisha ubaherekeza kuri buri wese rero muhaye umugisha umuherekeza mu rugendo mu bikorwa byanyu bya buri munsi mukomezanye ishyaka ndetse n’umwete, ntimugatsitare kandi ntihazagire n’umwe wagwa ahubwo bana banjye nimukomeze mumfate igishura nanjye nkomeze mbafate ukuboko bityo mbashyigikire kandi mbarandate iteka ryose n’igihe cyose twana twanjye nikundira twana twanjye mpoza iteka ku mutima wanjye nimukomeze muze mubone ubuvunyi muri jye kandi mukomeze mubone ubwikingo muri jye mu mutima wanjye wuzuyemo ubwuzu bw’urukundo mbafitiye kandi nkaba mbafitiye igishyika cyinshi bana banjye nk’abana ndeberera amanywa na nijoro ndaza nkabakarabya nkabambikana nkabasukura nkabahumuriza nkabahereza buri kimwe cyose gituma mugubwa neza gituma muba amahoro.

Muri iki gihe rero ndabareberera cyane kandi nkitegereza nkareba ikibakwiriye kandi ikiratuma muba amahoro mukagubwa neza akaba ari cyo mbazanira kandi akaba ari cyo mbashyikiriza, nimukomeze rero mwakire buri kimwe cyose kandi bana banjye mukomeze kuba intwari mukatarize icyiza iteka ryose n’ibihe byose nkomeze kubashyigikirisha ububasha buhambaye nkomeje kubashyigikirisha imbaraga mu buryo budasanzwe z’Ijuru ryose izo ngizo nizo zibarengera kandi zikomeze zibarengere muri byose, nanjye ndi kumwe namwe cyane bana banjye naje kubahumuriza kandi naje kubakomeza muri uyu munsi kugira ngo buri wese agire ubutwari kandi buri wese akomeze akatazanye ishyaka ndetse n’umwete. Ese bana banjye mujya musubiza amaso inyuma bityo mugashimira Ijuru ryabatoye? Nimujye mushimira kandi mwishimire ubutorwe mufite kandi mwishimire umuhamagaro mwahawe n’Ijuru ryose kuko hari benshi babyifuza ntibabibone kuko mwebwe mwabigenewe mutari mwabimenya mutari mwanabyisabira, kugeza magingo aya ngaya rero dukomeje kubacungira umutekano tubahereza buri kimwe cyose cy’ingenzi tubahereza buri kimwe cyose gituma mugubwa neza buri kimwe cyose gituma muba amahoro mbahaye rero umugisha kandi mbasheshekajeho ingabire ndetse n’ingabirano, nimukomeze mwurizwe intera kandi mukomeze muhabwe buri kimwe cyose gituma mugubwa neza buri kimwe cyose gituma muba amahoro; mbashyikirije urukundo rwanjye mbahaye urukundo rwanjye nimube intwari kandi nimube maso nimukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete ndi kumwe namwe bana banjye ntimugahugane kandi ntimukagire ubwoba ubutore narabubihereye kandi nabitoreye kuva kera na kare mukiri mu nda z’ababyeyi banyu kugera magingo aya ngaya rero ndacyabatoranya kandi ndacyabasukura ndacyabategura integuro yanyu ikomeje kurimbanya kandi nkomeje kubategurira imigambi myiza imbere yanyu kubera ko namwe mukomeje urugendo nkabona mushakashaka amanywa na nijoro umutima wanyu ushakashaka nanjye nzawuhaza bityo mbahereze icyo mwifuza icyo mushaka kuko icyo mushaka ni ubugingo buhoraho kandi gukomeza kubana n’Ijuru ryose. Ibyo byose nzabibafashamo bana banjye namwe nimukomeze mushakashake ubudahwema nanjye nzakomeza kubahereza buri kimwe cyose mushakashaka umunsi ku wundi kuko gushaka kwanyu ndakubona cyane nanjye rero nkaza kubashoboza kandi nkaza kubashoborera muri buri kimwe cyose.

Ndi umubyeyi munyampuhwe wakira buri kimwe cyose kandi nkareba icyo aba abana banjye bakeneye bana banjye nkamenya icyo buri wese akeneye nkakimuzanira bityo rero nkamukomeza kandi nkamuhereza imbaraga, nimwakire rero kuri buri wese nimwakire imbaraga zibakomeza kuri buri wese nimwakire umugisha bana banjye kuko naje kubakomeza no kubahumuriza muri ibi bihe kandi kuri uyu munsi kuri iki gicamunsi naje kubiyambikira imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo mukomeze muhashye kandi murindimure imigambi y’umubisha.

Ngaho rero nimwambarire urugamba mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete bana banjye nkunda mubuganizwemo amahoro ndetse n’umugisha muri uru rukari, muri uru rukari nimwakire umugisha muri uru rukari nimwakire amahoro, mu ngo zanyu nimugire kugubwa neza kandi mu ngo zanyu naho mpasesekaje umugisha kuri buri wese nimwakire uwo mugisha rero ubashyigikire kandi ubacungire umutekano w’ingo zanyu kandi mukomeze kugubwa neza muri byose no mu buzima bwanyu bwa buri munsi ndatuye ndaganje njye na Jambo umwana wanjye kuko tutajya dutandukana aho ari mba mpari kandi n’aho ndi  na we aba ahari igihe cyose duhora turi umwe kandi duhora twunze ubumwe tugatabara ibiremwa turi hamwe tukazahura ibiremwa turi hamwe ari yo mpamvu tubana namwe kandi tugahorana namwe mu buryo bw’agatangaza; muri mwebwe rero turatuye turaganje ari yo mpamvu umubisha aza tukamucyaha kandi tukamucyahana ububasha bwacu bityo tukamutsemba kandi tukamurindimura tukamuhashya mu migambi ye mibisha tukayipfobya kandi tukayitentebura bityo tukamwambura ijambo kuri mwebwe mugakomeza kugira ubuzima kandi mugakomeza gutera intambwe.

Amahoro rero kuri mwebwe amahoro kuri buri wese muri mwebwe bana banjye mutuye kandi muza guturana n’ab’Ijuru muri uru rukari bana banjye mwihutira kuza kwizihirwana natwe muri uru rukari nanjye bana banjye kuri uyu munsi naje kubana namwe kandi naje kubasabagizamo ibyishimo naje kubambika urukundo rw’Ijuru naje kubasabanisha n’Ijuru ryose, ngaho nimwishime munezerwe bana banjye mutarame kandi mutarake mwishime mubyine kandi buri wese yishimire ubutorwe afite buri wese yishimire yuko ari mu burinzi bw’Imana buri wese yishimire yuko ahagatiwe mu maboko y’ab’Ijuru imbaraga n’ububasha bw’Ijuru akaba ari byo bibagenga bikabayobora amanywa na nijoro imbaraga n’ububasha by’Ijuru akaba ari byo bibakumirira umwanzi uko bwije n’uko bukeye kuri buri wese; nimwakire rero bana banjye kuko naje kubahundagazaho ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi kuri iki gicamunsi naje gukomeza buri umwe umwe muri mwebwe naje kubakomeza nivuye inyuma kandi naje kubahumuriza kuri buri wese nimuhumure nimukomere ndabashyigikiye bana banjye nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kugira urugendo rwiza ntimugahungabane kandi ntimugacike intege ntimukadandabirane kandi ntimugasubire inyuma, ndabakomeje iteka ryose n’ibihe byose nimukomere naje kubahumuriza kuri buri umwe umwe wese mimuhumure bana banjye.

Nkomeje kubatera inkunga kandi nkomeje kubatera ubutwari nkomeje kubambutsa byinshi kandi bana banjye nkomeje kubahereza imbaraga kugira ngo mubashe kandi mushobore kurohora Isi ndetse n’abayituye kuko ibikorwa dukomeje gukorana namwe  muri uru rukari ari ibikorwa bihanitse cyane kandi bihambaye cyane, nimukomeze muze dukorane bana banjye bityo turindimure imigambi mibisha y’umwanzi tugabire bose ubuzima yaba ubwa roho ndetse n’ubw’umubiri kuko mu isengesho ryanyu dukiza byose hari ababa bababaye kuri roho kandi hari ababa bababaye no ku mubiri abo bose rero tukabakiza kandi tukabatabara tugiriye isengesho ryanyu; nta sengesho ryanyu ry’imfabusa ribaho igihe muhuye muri ubu buryo muzi neza ko muri kwambaza Uhoraho Imana natwe tubumva bwangu bityo tugasubiza ibyifuzo byanyu muba muri kuzamura akanya ku kandi, nimwizere kandi mwemere yuko igihe mutubwira tutica amatwi ahubwo igihe cyose mutubwiye turumva, nimujye mureba mubone ibyo tubakorera kandi dukorera muri mwebwe kandi mu Isi yose muri rusange tugakomeza gusakaza amahoro ndetse n’umugisha kandi tukagabira umugisha bose, nimugire rero kugubwa neza mwakire umugisha w’Imana mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi mbafatiye iry’iburyo, nimukomere mukomeze urugendo ndabakunda cyane bana banjye, nimube amahoro kandi mugire kugubwa neza kuri buri wese mbifurije igicamunsi cyiza, nimukomeze urugendo ntimugahungabane ntimugatsitare ntimukagwe bana banjye kuko mbakomeje nimukomerere mu rukundo rwanjye kandi mukomerere mu bubasha bwanjye turi kumwe.

Amahoro amahoro bana banjye nkunda nimugire igicamunsi cyiza kuri buri wese kandi ndabakunda cyane mbafatiye iry’iburyo ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahorera ku rugamba nkabarwanyiriza umwanzi nkabashyira mu gishura cyanjye twana twanjye nimugubwe neza ndabo zanjye nimuvomererwe muhore mutohagiye igihe cyose nimuhore mwishimye munezerewe kuko ntajya mbasiga nimuze muture kandi muganze mu rukundo rwanjye muvome ibyiza by’agatangaza nabafunguriye mu mutima wanjye kugira ngo mubivome kandi mbibavomerere amanywa na nijoro.

NIMUGIRE KUBAHO KANDI MUGIRE UBUGINGO MWAKIRE UMUGISHA URUGENDO RWIZA KURI BURI WESE IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *