UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 06 KANAMA 2023

Mbifurije kugubwa neza bana banjye mbahaye umugisha wanjye nubasendere kandi umugisha wanjye ubuzure mbahaye urukundo rwanjye kandi mbahaye umugisha wanjye bana banjye mbahaye ibyishimo kandi mbahaye kunezerwa no kunogerwa n’Imana umuremyi wa byose kandi bana banjye kuri iki gicamunsi nje kwishimana namwe kandi nje gusabana namwe nimugire amahoro kandi mwakire urukundo rwanjye n’umugisha wanjye kuko mbibasesekajeho mwese kugira ngo mukomere kandi mukomerere mu rukundo rwa Jambo kandi mukomerere mu rukundo rwanjye mbahozaho kandi mbashyikiriza nkarubahereza umunsi ku wundi kugira ngo rubabumbatire kandi mukomeze gutura mu rukundo rw’ibyiza by’Ijuru bihora iteka bibatekanisha n’Ijuru kandi muhore iteka mwishimana n’Ijuru ryose bana banjye turi kumwe ndabakunda kandi narabakunze cyane ari yo mpamvu mpora iteka mbiyegereza bana banjye urukundo rwanjye rukabareshya kandi nkabururukirizamo ibyiza by’Ijuru kugira ngo birusheho kubasabanisha natwe kandi birusheho kubazana mu rumuri kandi birusheho kubatsindira icyitwa ikibi cyose icyashaka kubasubiza inyuma cyose kugira ngo murusheho guhindisha umushyitsi umwanzi kandi ibikorwa bye bibisha bibashe gutandukana n’ibikorwa byiza by’Ijuru bityo mukomeze kugendera mu bikorwa byiza by’Ijuru bityo ibikorwa bibisha by’umwanzi murusheho kubijajanga no kubihirika no kubiribatisha ububasha mbambika kandi mbahereza umunsi ku wundi bana banjye.

Ndabakunda rero kandi mporana namwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi ndi kumwe nifatikanyije namwe ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahora hafi igihe cyose bana banjye nkabatazanurira amayira nkabambika urumuri kandi nkabaha umugisha wanjye ni wo rero ubakomeza kandi ni wo ubakomeje kugeza ubu ngubu mukomere kandi mukomeze mugubwe neza mu rukundo rwanjye kandi mu mutima wanjye ubafitiye ubwuzu ndetse n’impuhwe za kibyeyi; nimukomeze mutarame kandi mutarake mwishimana n’Ijuru ryose cyane cyane kuri uyu munsi kandi kuri uyu munsi naje gutaramanaho namwe kandi naje kwishimanaho namwe bana banjye mujye musingiza kandi mushimire Uhoraho Imana kandi  mushimire Ijuru ryose kuko twabigaruriye kandi tukaba dukomeje kubabohoraho ingoyi y’umwanzi kandi tukaba dukomeje kubamanuriraho imbaraga ndetse n’ububasha by’Ijuru kugira ngo umwanzi atazigera abona aho abahera ahubwo mukomeze mubumbatirwe n’ububasha bw’Ijuru kandi imbaraga z’Ijuru zibakomeze kandi zibakomereze urukundo rw’Ijuru kandi mukomeze mukataze mu byiza by’Ijuru kuko tubitaho tukabarengera umunsi ku wundi; twarabigombye rero kugira ngo duhore iteka tubatuza mu byacu kandi iby’umwanzi tubiribatishe ububasha kandi tubiribatishe imbaraga ndetse n’ubutwari tubahereza kandi tubambika umunsi ku wundi; nimurwanye umwanzi mumutsinde kandi igihe cyose muhore muhashya ibikorwa bye bibisha mubirindimure kandi mubitentebure kuko niyemeje kuza kugendana namwe mbambika imbaraga kandi mbaha ububasha bwanjye kugira ngo igihe cyose mwarwanye mutsinde kandi igihe cyose mwarwanyije umwanzi mumuribate kandi mumutsinde.

Nimukomere rero mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe iteka ryose n’igihe cyose bana banjye sinzigera mbarekura cyangwa ngo mbarekurire umwanzi nzakomeza kubafata mu biganza byanjye kandi mbiyegereze kandi ugukora kw’Ijuru ryose gukomeze kwigaragariza muri mwebwe kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo dukomeze kwifatikanyamo namwe kandi dukomeze kugendana namwe muri uru rugendo kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi turusheho kwihuza namwe no kwiyuzuza namwe. Nimugire umugisha kandi muhorane amahoro y’Imana iteka ryose n’igihe cyose kandi umusabano w’Ijuru uhore iteka ubatuyemo kandi duhore iteka duturanye namwe kuko twaje guturana namwe no kwiyegereza mwebwe kugira ngo duhore iteka tubakoresha ibikorwa byacu bitandukanye mu Isi bityo ibikorwa byanyu birangwe n’ibikorwa byiza kandi igihe cyose imbuto zanyu zibe imbuto z’umugisha  kandi imbuto z’urumuri bityo benshi bazisoromeho bityo nabo baryoherwe kandi nabo babashe guhora iteka basoroma ku giti kizima kandi bavome amahoro ndetse n’urukundo kuri Yezu Kristu kuko ari ho hakomoka byose kandi akaba ari ho haganje ubuzima ndetse n’amahoro ngira nti rero buri muntu wese utuye Isi naze asorome ku rukundo rwa Yezu Kristu kandi avome ubuzima ndetse n’ubugingo kuri Yezu Kristu nta handi haboneka ubuzima nta handi haboneka umukiro atari kuri Yezu Kristu. Bana banjye rero ndagira ngo mbabwire nti nimukomere kandi mukomeze urugendo mukomeze kubaka kuri Yezu Kristu we rutare ruzima kandi we buzima nyabuzima buhoraho iteka ryose kandi uhora uteze ibiganza kugira ngo yakire ibiremwa byose bituye Isi. Bana banjye rero nimukomeze urugendo kandi mukomeze gukindikiza intwaro z’isengesho ibindi byose mubyime amatwi kandi ibindi byose mubitere umugongo Isi ndetse n’ibyayo murusheho kubyiyambura bityo muze mwambare ibyiza by’Ijuru kuko iteka umunsi ku wundi mbazanira ubwiza bw’Ijuru n’ibyiza by’Ijuru kugira ngo mbibambike kandi mbibakindikizeho bityo mugendere mu rumuri rw’Ijuru no mu bubasha bw’Ijuru n’imbaraga z’Ijuru. Bana banjye nkunda nimuze twishimane kandi muze tugendane iteka ryose n’ibihe byose kandi mu byo mubona ko bibakomereye mujye mwihangana kandi mwihanganishanye kandi mukomezanye umunsi ku wundi nanjye ndahari nk’umubyeyi wanyu kugira ngo nkomeze kubarundarunda kandi nkomeze kubahumuriza bana banjye mbahumurize uko biri n’uko bikwiye kandi nkomeze kubomora ibikomere bya hato na hato kandi nkomeze kubacungira umutekano wa hato na hato kuko Sekibi mba mbona ukuntu abatega imitego kugira ngo arebe yuko mwagwa cyangwa mwasitara cyangwa mwasubira inyuma akajya imbere yanyu agatontoma agasakuza agatera ibiterabwoba kugira ngo arebe ko mwagira ubwoba mukaba mwatitira mugasubira inyuma ariko ndagira nti bana banjye nimwambare ububasha kandi mwambare imbaraga zidakumirwa kandi zitavogerwa kandi mwambare ububasha bw’Ijuru n’igitinyiro cy’ab’Ijuru kugira ngo muhore iteka muhashya umwanzi bityo nababona yikange kandi nababona yihinde kuko duhorana namwe kandi twaje kubambika imbaraga kugira ngo icyitwa ikibi cyose mukirindimure kandi intege z’umwanzi zose muzitentebure bityo umwanzi asigare amara masa kandi igihe cyose mujye murangwa ko kumuhashya kandi ibikorwa bye bibisha mubijajange kandi mubitentebure mukoresheje imbaraga mbambika kandi mbagabira umunsi ku wundi bana banjye. Mwese rero mbahaye umugisha kandi mbahaye ubuzima muri Nyagasani Yezu Kristu kandi mu mutima wanjye ubafitiye ubwuzu ndetse n’urukundo rwa kibyeyi ngahora iteka bana banjye mbitaho mbavomerera ndabo zanjye kandi ngahora iteka mbasukira kugira ngo mutumirana cyangwa mukarabirana umunsi ku munsi rero ndabategura kandi ngakomeza kubategurira ikibakwiriye bana banjye bityo nkabazanira icyo mbona kiri bubabesheho kikabatunga kandi kikaburiza intera bityo mukagira imbaraga kandi mugakataza mu rugendo rwanyu mudasubiye inyuma. Ikiri icy’ingenzi mba mbona ndabaha kikabagirira umumaro kandi kikabahesha n’ikuzo imbere y’amaso ya DATA n’imbere y’amaso y’ab’Ijuru icyo ari cyo cyose ndakibazanira kandi nkakibagabira kandi bana banjye nkakibagaburira kugira ngo mukirye munezerwe namwe mwishime kandi mushishe mushishire mu by’Ijuru iteka ryose n’ibihe byose. Niyo mpamvu rero ibihe nk’ibi ngibi nakomeje kubiyegereza kandi nkomeje kubiyegereza kugira ngo nkomeze mbatazanurire amayira uko biri n’uko bikwiye kugira ngo mukomeze mutere intambwe kandi mukomeze mukataze mu rumuri bityo imbaraga zanyu zikomeze ziba imbaraga zihashya umwanzi kandi ububasha bwanyu bube ububasha butentebura imbaraga z’umwanzi bityo ibikorwa by’umwanzi birusheho guhigikwa no kurindimurwa kandi igihe cyose duhorane namwe bana banjye tubiyereka kandi tubuzuzamo ibyinshi byiza by’Ijuru. Nimugire rero kubaho kandi mugire kubaho muri Nyagasani Yezu Kristu mugire gutuza kandi muturize muri Nyagasani Yezu Kristu bana banjye nimuze muganze rero no mu mutima wanjye uhora iteka ubafitiye ubwuzu bwa kibyeyi ndaganje muri mwebwe iteka ryose kandi mu rugendo rwanyu ndi kumwe namwe jyewe na Jambo umwana wanjye kuko aho umwana wanjye Jambo ari mba mpari kugira ngo dukomeze tubuzuze ibyiza by’Ijuru kandi dukomeze dusabane namwe kandi dukomeze tubereke ugukora kwacu kandi dukomeze tubereke imirimo y’amaboko yacu kuko dukora kandi abacu tukabagirira neza bityo ibikorwa byanyu tukaba turushijeho kubisabanyisha n’iby’Ijuru kandi ibikorwa bikomeye mukora ku Isi mu nkunga y’amasengesho yanyu muba muri gutura tubyakira bwangu bityo tukabitabaza ibiremwa byinshi bityo ikiremwa cyose kiri mu bwigunge kandi benshi bari mu mwijima tukabatabara kandi tukabarohora twifatikanyije ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda kugira ngo dukomeze gukiza kandi dukomeze kurohora benshi kuko ibiremwa byose biri mu Isi ari ibyanjye; bityo rero inkunga y’amasengesho yanyu mukomeje gutanga ndayakira nk’umubyeyi ukunda ibiremwa byose byo ku Isi ngatambagira ngaba imigisha kandi nzahura kandi ndohora nkagenda nsubiza abantu ubuzima abari batangiye kudandabirana abari batangiye kuzongwa kandi abari batangiye kwicwa n’umwuma nkagenda mbahereza ku igaburo muba mwabagabiye kuko inkunga yanyu ari igaburo riba rimeze nk’irihembura benshi baba bumiranye ku bwa roho kandi benshi baba bagenda batana inzira bityo rero nkabagaruza igaburo muba mwabagabiye kandi ibyo muba mwabahereje by’isengesho kuko mu gusaba kwanyu muba musaba mutakamba muhereza ibiremwa byinshi hirya no hino mukarushaho gucururutsa uburakari bw’Imana kuko DATA iyo mutabaho ngo mujye musabira Isi ndetse n’abayituye kandi mudahoraho guhozaho muri ubu buryo Isi benshi baba bararimbutse ariko kubera ko muhozaho kandi mugahora iteka mutakamba bana banjye nanjye nkaza nkifatikanya namwe tugatega amaboko bityo tugakomeza gusaba DATA akomeza gucururutsa uburakari bwe akegeza iminsi inyuma kugira ngo arebe yuko kiremwa muntu yakwisubiraho.

Ibikorwa byanyu rero ni ibikorwa by’impangare ari yo mpamvu mukomeje gusabira benshi, benshi bakaba bakomeje kugira ubuzima kandi benshi bakaba barushijeho kurohorwa muri ibi bihe rero ndagira nti nimukomeze muze twifatikanye mu gukiza kandi mu kurohora kandi mu kuzahura benshi dukomeze dukize benshi kugira ngo DATA na we akomeze yigize iminsi inyuma bityo uburakari bwe bukomeze bucururuke kandi akomeze kubabarira no kwakira ibiremwa byinshi turi kumwe kuko hari benshi cyane basabira impuhwe ndetse n’imbabazi kuko hari benshi cyane mugarura bari bageze aharenga bityo rero bakagaruka bakongera bakaza gutura mu rukundo kandi mu rumuri rwa Jambo kandi mu rumuri rw’ab’Ijuru kuko duhora iteka duteze ibiganza kugira ngo dukize benshi kandi tubohore benshi. Bana banjye rero nimukomere kandi mukomeze urugendo ntimugacike intege nimukomereze aho ngaho kuko ibyo mukora ndabibona kandi ibikorwa byanyu nkaba mbyakira bana banjye ari yo mpamvu mukomeje kwihunikira byinshi byiza mu Ijuru kandi mukaba mukomeje kwihunikira ubukungu bwanyu mu Ijuru ari yo mpamvu ibyiza byanyu bikomeje kwandikwa kandi bikomeje guhunikwa ndetse no kubikwa mukaba muri kwitegurira imyanya myiza yanyu mu Ijuru.

Nimukomereze aho rero ntimugacogore kandi  ntimugasubire inyuma nanjye nk’umubyeyi ubahora hafi nkomeje kubahereza imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mukomere kandi mukomeze urwo rugendo kandi ubutumwa bwiza kuri buri wese bana banjye kandi urugendo rwiza kuri buri wese bana banjye icyumweru cyiza kandi igicamunsi cyiza turi kumwe mbifurije amahoro kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabakunda cyane nimukomere kandi mukomeze mukataze mukomeze mwambare urukundo rw’Ijuru kandi bana banjye nimuze muvome ibyiza bivubuka mu mutima wanjye kuko nabaramburiyeho n’ibiganza byanjye kugira ngo imigisha iva mu biganza byanjye ibururukireho bityo ibasesekareho bityo ibe ikidendezi muri mwebwe mukomeze guherekezwa n’umugisha kandi mukomeze kugendera mu mugisha ndetse n’urumuri iteka ryose. Nimugire igicamunsi cyiza icyumweru cyiza kuri buri wese bana banjye ndabakunda cyane mbahoza ku mutima ntimukagwe ntimugasubire inyuma ntimugasinzire kandi ntimukarambirwe kandi ntimukagahage iby’Ijuru ahubwo nimuhore iteka mubifitiye inyota kandi mufite umwete ndetse n’ishyaka ku murimo.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, MBIFURIJE KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE KANDI BURI WESE MWIFURIJE URUGENDO RUHIRE, MBAFATIYE IRY’IBURYO NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO TURI KUMWE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAHORA HAFI MU RUGENDO RWANYU KANDI NKAHORA ITEKA MBACUNGIRA UMUTEKANO. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE TURI KUMWE, NKOMEZANYIJE NAMWE URUGENDO, SINJYA MBASIGA, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *