UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 17 UGUSHYINGO 2024
Mbifurije umunsi mwiza bana banjye, ndabakomeje mu bikorwa by’urugamba kandi mbambitse imbaraga zanjye kandi mbambitse urukundo rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rubarinze kandi ruhore rubashyigikiye mu gukora icyiza kandi mu kurushaho gukatariza inzira nziza igana Imana; mbarangaje imbere rero nk’inyenyeri yatsinze kandi mbarangaje nk’umubyeyi ubabereye ku rugamba ibihe byose, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire iruhuko mu mutima wanjye kuko nywufunguye kugira ngo buri wese yinjire kandi ahazwe kandi arusheho gusenderezwa ibyiza by’agatangaza nabateguriye kuri uyu munsi; mbifurije rero umunsi mwiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese turi kumwe ndabakunda bana banjye, nimugire ibihe byiza turi kumwe, ndahari ndaganje nk’umubyeyi ubabereye ku rugamba ibihe byose, kuko iteka ryose ngendana namwe kandi nkakorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza mu buryo budasubirwaho, bityo rero iteka ryose nkaba mporana namwe kandi nkaba ngendana namwe, cyane cyane mu bikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye, nkaba nkomeje kubibayoboramo kandi nkaba nkomeje kubongerera imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo buri wese arusheho gukatariza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA; nkomeje rero kubifuriza umunsi mwiza, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye, ibikorwa byanjye nibikomeze kuganza muri mwe kandi imirimo yanjye itajorwa ikomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko naje gukorana namwe imirimo ikomeye kuri uyu munsi kandi nkaba naje gukorana namwe ibikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kugira ngo dukomeze kugeza benshi ku mutsindo ukomeye wa DATA.
Ni ibihe rero byo gukomeza kuba maso kandi ni ibihe byo gukomeza gusenga nta buryarya, nta wuzuyaje kandi nta wusigaye inyuma kuko mwese mbifuza mu gikumba kimwe, kandi mbifuza mu nzira imwe nta wushubije amaso inyuma; nimukomeze rero kugira intumbero nziza mu nzira igana Imana nanjye nkomeje kubayobora kandi nkomeje kubarangaza imbere, kuko mbafatiye iry’iburyo bana banjye kandi nkaba mbaragiye mu rwuri rutoshye rwa DATA kandi Jambo umwana wanjye akaba akomeje kubabera Umushumba Mwiza muri byose; arabashyigikiye rero kandi abafashe ikiganza, iteka ryose ahora abacyamuza inshyimbo ye ntagatifu, kugira ngo koko arusheho kubakumakumira mu gikumba cya DATA, abarinda kandi arushaho kubarengera ibyonnyi n’ibyononnyi, cyane cyane ibirura byaza bishaka kubasahura ibyiza by’agatangaza dukomeje kubagenera, Jambo umwana wanjye akaba akomeje kubikumira kandi akaba akomeje kubibarinda ibihe ndetse n’imburabihe; nanjye rero ndahari bana banjye ntimugahungabane kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibihe, kuko ibihe bibi bihita kandi bishira bwangu, bityo Ineza y’Imana akaba ari yo ikomeza kugaragarizwa mu ruhande rwanyu kandi akaba ari yo ikomeza kugaragarizwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Ni byinshi rero umwanzi abashandikira uko bwije n’uko bukeye, ni byinshi ategatega mu mayira yanyu ariko kandi ndahari nk’umuteguzi, ndahari nk’umurengezi w’ubuzima bwanyu, ndahari nk’ubabereye inkingi ibakingira ibihe byose; nimwumve rero ko turi kumwe kandi mwumve iruhuko mu mitima yanyu, mwumve ko ndi Umubyeyi ubashyigikiye muri byose kandi mwumveko ndi Umubyeyi ubabereye ku rugamba, bityo intsinzi yanjye izahora itsinda iy’umwanzi kuko ijambo narihawe na DATA muri mwe kugira ngo mbayobore kandi mbabera Umubyeyi w’ibihe byose; mbumbatiye buri wese mu biganza byanjye kandi mbumbatiye Isi ndetse n’abayituye mu biganza byanjye, kuko mwese nabaraze na DATA, kandi nkabaragwa munsi y’umusaraba w’umwana wanjye; ni yo mpamvu rero nta Kiremwa na kimwe nirengagiza ahubwo nkumakumira hamwe kandi nkababumbatira hamwe mu gishura cyanjye, kugira ngo nkomeze kubahaza urukundo rwanjye kandi nkomeze kubahaza imbaraga z’ububasha bwanjye, bityo buri wese aho ava akagera akomeze kwiyumvamo ububasha nyabubasha bumufasha gutsinda kandi bumufasha kurwana urugamba.
Namwe rero nimukomeze kuba abarwanyi nyakuri kandi mukomeze kuba intwari ku rugamba, kuko nanjye ndi rwagati yanyu nk’intwari kandi nkaba uwatsinze Shitani nkayimena umutwe rero namwe nimuharanire umutsindo iteka mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi muharanire iteka guhashya ndetse no gutsinda ibikorwa by’umwanzi bibi byose aho biva bikagera, kuko ndi mu ruhande rwanyu rero nta kimwe kigomba kubagamburuza kandi nta na kimwe kigomba kubavutsa umugambi wa DATA muri mwe, ahubwo nimukomere kandi murusheho gukataza mu rugendo rwanyu kandi ku rugamba rwanyu, ndahari kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubabumbira hamwe mu rukundo rwanjye; nimwakire rero imbaraga zanjye kandi nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi kuri uyu munsi ubashyigikira kandi ubakomeza muri byose, kuko mbakomeje bana banjye kandi nkaba naje kubashyigikira mu buryo butangaje, kandi mu buryo budasanzwe kuri uyu munsi, nimwakire imbaraga zanjye rero kandi nimwakire urukundo rwanjye kugira ngo rubashyigikire ibihe byose; nimugire umunsi mwiza ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ndabakunda bana banjye mbafatiye iry’iburyo muri byose nimukomeze umurava wo gukora icyiza, kandi mukomeze umurego mu nzira igana Imana, murashyigikiwe kandi murakunzwe, kuko Ijuru ryose ryaje kwibanira namwe kandi tukaba twaraje gutaramana namwe, cyane cyane mu kugendana namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, YEZU KRISTU NAKOMEZE KWIGARAGARIZA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI, KANDI NAKOMEZE KUBA IRUHANDE RWA BURI WESE AMUSHISHIKAZA KANDI AMUKOMEZAMO MURI BYOSE; NAKOMEZE RERO KUBABA BUGUFI MURI BYOSE, NANJYE NDAHARI KUGIRA NGO NKOMEZE KUBARINDA KANDI NKOMEZE KUBARENGERA, NDI KUMWE NAMWE MU BIKORWA BIDASANZWE KURI UYU MUNSI, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IMITSINDO, AMAHORO AMAHORO.