UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 29 MUTARAMA 2025

Mbifurije amahoro y’Imana Ntore z’Imana bana banjye, mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye kuko mbashyigikirishije ububasha bwanjye buhoraho, nkaba ndambuye ikiganza cyanjye cy’ububasha kugira ngo nkibatwikirize bityo mbahundagazeho umugisha wanjye wa kibyeyi; nimukomere kandi mukomeze mukataze kuko ndi kumwe namwe, mu kubahuriza hamwe mu mutima wanjye utagira inenge, kugira ngo mbavomerere kandi mbambike imbaraga z’igisagirane, bityo mukataze mugana imbere kuko Uhoraho Imana ari iruhande rwanyu, kugira ngo mumusange kandi mumusanganiza ibyiza mwabuganijwemo; nimukomeze mutege amatwi kuko yifuza kugendana namwe intambwe ku ntambwe, kandi akaba yabasesekajeho imbaraga zibakomeza kugira ngo mwongererwe imbaraga zo gukomeza urugamba kandi mwongererwe urumuri kugira ngo mumurikire benshi, kuko mwahawe amatabaza kugira ngo igihe cyose muhore ku gicaniro, mwenyegeza kandi murushaho gucana umuriro w’Uhoraho kugira ngo ukwirakwire kandi uboneshereze bose.

Bana banjye mwarahamagawe muritaba kandi mushyirwa ku gasongero k’urugamba, kugira ngo igihe nk’iki ngiki umwanzi ari gukora hirya no hino kandi yabujije benshi amahoro, kugira ngo mwebwe mube muri aho mugomba kuba muri, mukora icyo mugomba gukora kandi murushaho gusenga, kugira ngo isengesho ryanyu rifashe benshi kandi rihindure benshi, mu kubabohora kandi mu kubaganisha mu kuri no mu butabera; ngaho rero nimukomeze mukataze, Uhoraho Imana ari kumwe namwe kandi Kristu Nyagasani akomeje kubambika imbaraga ze, kugira ngo urugendo yagenze kandi intambwe yateye ajya kubacungura namwe mukomeze muyitere mumukurikira, kandi murushaho kwihuza na we kuko ari igihe cyo kugira ngo mwumve kandi mwumvire ijwi rye ribahamagara umunsi ku munsi; yababereye urugero rwiza rwo gukunda, mu kwitangira benshi ababizi n’abatabizi, ariko kandi atabarana ingoga nta na kimwe kimwisobye, bityo rero namwe abamukurikiye kandi abamuyobotse, ni igihe cyo gukomeza cyane cyane icyo mwahawe kugira ngo mugisigasire kandi mugicungire umutekano.

Abana b’Isi bamenya kwizigamira kandi bakamenya ejo habo hazaza cyane cyane bicungira umutekano bihuza, namwe rero abana b’Ingoma nimurusheho kwihuriza ku cyiza, cyane cyane mwizigamire iby’ingenzi, cyane cyane mubika kandi muzigama ibizabafasha ejo hazaza igihe mutazaba mubasha kwinyagambura, muzabe mufite ibyo mwahunitse cyane cyane aho imungu itagera; nababereye byose mu buryo bukomeye kandi mbabera inyenyeri mu rugendo rwanyu iteka, mporana namwe kandi nkabahumuriza igihe cy’amage; ngaho rero nimukomeze mwumve ijwi ryanjye ribahamagara kandi mwihurize hamwe mu rukundo rwanjye ruhoraho, dore hirya no hino urusaku ni rwinshi, induru ni nyinshi, benshi bararira baraboroga kandi babuze ubahoza, ni igihe rero cyo kugira ngo mukataze mumenye aho muri, mumenye uwabahamagaye n’uwabatoye, kuko mufite ubari imbere kandi ubari inyuma iburyo n’ibumoso, ubacungiye umutekano kandi ubasigasira amanywa  na nijoro; erega bana banjye nimukomere ku rugamba kandi mukomeze mutwaze, oya ntimuhangayike kandi ntimukangaranywe n’ibitero by’umwanzi, kuko mpari kugira ngo mbabungabunge kandi mbacungire umutekano; nkomeje kubatwikiriza igishura cyanjye kugira ngo mbarinde kandi mbarinde ikibi, namwe rero nimukomeze mukataze murusheho kuzana benshi mubakurura mu gushaka k’Uhoraho, kuko abahagaze mu gushaka k’Uhoraho ntibahungabana, ntibagira ubwoba ntibakangarana, kuko bazi neza ko aho baba bahagaze baba bahayobowe n’Uhoraho Imana kandi aho baba berekeza baba bayobowe n’Ijambo rya Kristu Nyagasani.

Iteka rero tubayobora mu cyiza tukabacungira umutekano, erega n’iyo ibikomeye bije ndetse n’ibikakaye tumenya kubahungisha kuko twitambika mugatambuka; hari henshi twabanyujije hakomeye kandi hari aho umwanzi yashakaga kubagusha ariko turabagandura, tubabera maso tubakomeza ku murimo, iki gihe rero ni igihe cyo gukomera kuko hari henshi mwatambukijwe hari hakakaye kurusha aho muri, akaba rero ari igihe cyo kwihuriza hamwe ndetse no kurushaho gukomera mu kwemera, mu kwizera ndetse no mu rukundo; urukundo rw’Imana nirukomeze rubarinde kandi rukomeze rwungikanye mu buzima bwanyu no mu mitima yanyu, rukingure byinshi kandi rufungure byinshi by’umwanzi yafunze, kuko ari igihe cyo kwambara imbaraga mu buryo bwuzuye kandi akaba ari igihe cyo kwambara ububasha mu buryo budasanzwe kugira ngo murwane urugamba inkundura; erega amazi si ya yandi nimwoge magazi bana banjye, mukomeze mwihuze n’Ijuru ryose kuko abamakayika n’abatagatifu bururutse kugira ngo babafashe  gutsinda, kandi babafashe kurwana; erega babaye mu Isi mu buryo bukomeye bukakaye, bazi uburyo iremereye n’uburyo iteye, ni yo mpamvu badahwema kugendana namwe kandi badahwema gukorana namwe imirimo n’ibitangaza.

Iyo mubatabaje rero barabatabara nk’uko nanjye iyo mumpagaye nza mbasanga nk’umubyeyi ubakunda kandi nkabahaza ibyiza, nkabafasha ku rugamba, nkabatambutsa ahakomeye nkabahumuriza igihe Isi yabatereranye, ngaho rero nimukomeze mwakire Ijambo ryanjye ribareme kandi ribahumurize bityo ribereke icyerekezo mugomba kujyamo; nimumenye gukomera ku rugamba kandi nimumenye gusenga muhinduka kandi mumenye uwo muri kumwe ko ari Uhoraho Imana, iki gihe si igihe cyo kurerega kandi iki gihe si igihe cyo guhuzagurika, iki gihe ni igihe cyo gukomeza rwose icyiza mwahawe kugira ngo mwirinde kukinyanyagiza; erega ni igihe cyo guha agaciro Ijambo ryacu, kuko benshi tubaha ariko kandi bakubika ibiganza, ntibabashe kwakira bityo bagera mu kaga bakabura ubatabara kuko baba bihungije Ijambo ryanjye n’irya Jambo.

Mwebwe rero mwateguwe kandi mukazigamirwa ibyiza, mukumva ibyo abandi batumva, mugasobanukirwa n’ibyo abandi badasobanukirwa, nimusabire abari inyuma yanyu, mutakambire abatemera Imana, cyane cyane bihinda kandi bakumva ko ubwenge bwabo bubahagije, ubwenge bw’Isi ni igihe cyo kugira ngo buyoke kandi bushire kuko ababwishingikirijeho kandi ababuhagazeho, bakumva ko bagomba kugendera ku mategeko yabo cyangwa ku mabwiriza yabo batagendeye ku Ijambo ry’Uhoraho, igihe ngiki kirageze kugira ngo ibyo Muntu yiringiye bisenyurwe cyane cyane ibikomoka ku mwanzi; mwebwe rero abiringiye Uhoraho Imana nimukomeze mukataze n’aho mwabona ibitero bije bibasatiriye kandi mwabona urugamba rukaze cyane cyane rubugarije, mumenye ko Uhoraho Imana ari iburyo bwanyu kugira ngo abatabare, arambure ikiganza cye cy’ububasha abaramire kandi abahuze na we mu buryo bwimbitse kuko yiteguye kubaramira no kubacisha hirya no hino ariko kandi kugira ngo agaragaze ikuzo rye muri mwe.

Nimwakire rero urumuri kugira ngo mumurikire Isi yose kandi muhagarare ku gasongero kuko twaje kubambika amapeti, erega ni igihe cyo kugira ngo mube abasirikare rwose kandi abasirikare bazi urugamba, aho ruri n’aho ruherereye kugira ngo mumenye iteka ko mugomba guhora musharije imbunda zanyu; naje kubongerera imbaraga rero kugira ngo mutadagadwa kandi kugira ngo mutaruha mukananirwa, kugira ngo amasasu yanyu atabashirana, ari na yo mpamvu nje kubatera inkunga, kubatera ingabo mu bitugu ngira nti “Nimukomere kuko nje kubaramira kandi ndambuye ikiganza cyanjye kugira ngo nshyikire buri wese”.

Nimunyegereze abiyigijeyo kandi nimunyegereze abataye ukwemera, abari kugenda bacogora, abari kugenda bisigaza inyuma, kuko igihe gikaze nyamara benshi bakaba bari kugenda basubira inyuma kandi bari bageze ku marembo y’ingoro; ngaho rero nimutakambire abo bose batazi iyo ibihe byerekera, kenshi na kenshi bakibwira ko bari mu kuri nyamara umwanzi yararangije kubayobya, nimukomeze rero mutakambe musabire abo bose cyane cyane mubatakambire, kugira ngo babashe kwicengera basabe kandi barusheho kwikomanga ku mutima, kuko ari igihe cyo kugira ngo buri wese yimenye, kandi amenye aho agenza neza ndetse n’aho atagenza neza, aho atagenza neza ahakosore, bityo aho agenza neza ahakomeze kandi arusheho kongera.

Nimukomere rero ndi kumwe namwe, nimuhumurizwe ndabakomeje bana banjye, mbifurije umunsi muhire kandi mbifurije gukomeza kwishimana n’Ijuru ryose, kuko dutaramanye namwe kandi dukomezanyije namwe iki gikorwa kidasanzwe cyo kwihuriza hamwe kugira ngo mubere benshi ku rugamba kandi mubere benshi ku izamu, dore ko hariho benshi basinziriye kandi basinziriye mu kibi, akaba ari igihe cyo kugira ngo mubakanguze ububasha muhabwa na DATA, mu isengesho ryanyu rya buri munsi; erega ntimupfusha ubusa, kandi ntimuta igihe cyanyu kuko icyo mukora kibabyarira inyungu ku bwanyu kandi kikagirira akamaro n’imbaga itabarika, abo muzi ndetse n’abo mutazi, kuko hariho benshi hirya no hino babeshejweho n’amasengesho ya bamwe bitanga kandi bakitangira benshi; nimukomeze rero mukataze mu rukundo rw’Imana, mwishimire ko Uhoraho Imana abazi, kandi mwishimire ko amazina yanyu yanditse mu gitabo cy’ubugingo, nanjye mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi bana banjye, nimukomere kandi mwihurize hamwe, iteka n’iteka mushyigikirane mugire umugozi umwe, kugira ngo iteka muhore mugaragiwe n’abamalayika n’abatagatifu, kandi igihe tuje tubasanga dusange muri aho mugomba kuba muri, mwirinde kwitatanya kandi mwirinde ko umwanzi yabinjirira; erega n’ubwo muri hirya no hino ariko ubahuza ni umwe kuko ari Uhoraho Imana kandi icyo muhuriyeho ni kimwe ni Ijambo rya Kristu Nyagasani, iryo Jambo rero nirikomeze ribagire umwe, bityo iteka n’iteka mwihurize mu rukundo rwe, kuko afunguye Umutima we Mutagatifu, kugira ngo awubinjizemo bityo namwe muwinjizemo bose kuko mubereye benshi ku rugamba.

Mbifurije umunsi muhire bana banjye, ndabakunda kandi ndabakomeje, ndabahobereye mu rukundo rwanjye kuko mbasanganye ubwuzu kandi nkaba mbasanganije urugwiro rwanjye, kugira ngo ibyishimo amahoro n’umunezero bikomeze bisabe mu mitima yanyu; mbifurije umunsi mwiza kandi mbasesekajeho umugisha wanjye wa kibyeyi mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo urukundo rw’Ubutatu Butagatifu, rukomeze rubarinde kandi rubasabemo, bityo namwe murusheho kurusabagiza mu bandi.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA CYANE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO NTORE ZA DATA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *