UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 30 UGUSHYINGO 2025

Mbifurije amahoro yanjye kandi mbasesuyeho ububasha bwanjye kuko mbahurije hamwe mu rukundo ruhoraho rwa DATA kugira ngo mwunge ubumwe, mwizihirwe no kwakira ibyiza nabateguriye kuri uyu munsi, nimugubwe neza mu mutima wanjye utagira inenge kugira ngo muwicaremo kandi muwuvomemo bityo imbaraga zanjye ziture muri mwe zibakomeze kandi zibinjize mu rugendo rudasanzwe tugiye gutangirana mu buryo bukomeye bwo kuzirikana Kristu Nyagasani watsinze kugira ngo mumutegurire amayira kandi iteka ryose munezezwe n’uko umutima wanyu ukeye kandi ukengurukiye kumwakira.

Ndahari mu bubasha bwanjye nk’Umwamikazi kuko namwe mwahawe gusogongera ku byiza by’Ijuru kandi mugahabwa  byose mu buryo bwuzuye kugira ngo namwe muhaze abandi, mwahawe intwaro ku rugamba kugira ngo murwane ubutitsa murwanirira Ingoma y’Imana ; ngaho rero bana banjye nkunda kandi nshyigikiye mu rukundo rwanjye nizihirwa iyo turi kumwe, kandi iyo munkikije, mu buryo bunyuze kandi mu buryo bushimishije imitima yanyu inezerewe kandi iri mu cyo Uhoraho Imana yifuza binyura umutima kandi bikantera kuza mbasanga nkabahundagazaho umugisha wanjye ; mbongereye imbaraga mu rugendo kandi mbakomereje intambwe mu bwitange mukorana umurimo w’Uhoraho Imana ndetse no muri byinshi mwemera kunyuramo muharanira ko Ingoma y’Imana yamamazwa kandi yogezwa hose.

Mfashe buri wese ikiganza kugira ngo mukomeze kandi musigasire mu nzira buri wese arimo ari abari mu nzira izamuka ari no mu nzira itambika, ari abari mu bunyerezi, ngira nti : « Nimukomere kuko mutewe inkunga n’Ijuru ryose kandi mutewe ingabo mu bitugu mu buryo bufatika, imitima yanyu nikomeze yaguke kandi yishimire kubana nanjye ndetse no kugendana n’Ijuru ryose, by’umwihariko mu gihe mwinjiyemo cya Adventi buri wese akingure umutima we kugira ngo yakire Ijuru mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bwo gutazanurirwa amayira kugira ngo inzira zanyu muzisize kandi Uhoraho Imana abashe kwisanzurira muri mwe ; nimusabire bose mu buryo bufatika kandi mugarure abatannye mu murongo kuko isengesho ryanyu rifitiye akamaro benshi kandi rikagarura benshi mu buryo bw’ubwitange mubikorana cyane cyane iyo mwemereye Uhoraho Imana mugakora ugushaka kwe mukemera kubabara mugirira Ingoma y’Imana,  ubwitange bwanyu bufite akamaro kandi isengesho ryanyu rikazahura roho nyamwinshi.

Mwasabye musabira ubutitsa roho z’akazuyazi ndetse n’izitazi Imana, abasinziriye ndetse n’abari mu bitotsi by’umwanzi kugira ngo bakanguke, mubatakambira mubasabira impuhwe kugira ngo ububasha bwa Nyirigira bubururukireho kandi bubamanukireho mu buryo bwimbitse ; isengesho ryanyu rero ryarumvikanye kandi rigirira akamaro benshi, ubu rero ni igihe cy’itegeko rya DATA mu buryo bufatika, kuko ari igihe cyo gukura mu nzira abakijarajara ndetse n’abatazi ibyo bakora, ababwirwa ntibumve bakanangira umutima bakavunira ibiti mu matwi, ni igihe cyo kubagaragariza ko ububasha bw’Ijuru bwururutse, imbaraga za DATA zigaragaje, kandi buri wese akaba agomba kugendera ku itegeko ry’Ijuru mu buryo bufatika kandi bugaragara.

Murahirwa kuko mwabaye intumwa nziza mugatumwa mugatumikira igihe kandi mugahora mwizihiye Umuremyi wa byose, mukamenya aho mutsikira mukaganduka vuba na bwangu kandi iteka mwasitara mukamenya ugomba kubomora, nimukomeze rero mwagure imitima yanyu kandi mutege ibiganza, kuko ibyiza by’Ijuru bikomeje kubigaragariza kandi ububasha bwa DATA bukaba buje kubatabara mwebwe abarushye n’abaremerewe ndetse n’abibaza aho ibihe bigeze, nimuhumurizwe n’Ijambo ryanjye kuko ndi muri mwe ku buryo bwo kubarinda ndetse no kubashoboza ibidashoboka, kubongerera imbaraga cyane cyane kugira ngo mudacika intege kandi mudatezuka mu murimo wanyu ; icyo twifuza kandi icyo dushaka kuri buri wese ni uko bose bahurizwa hamwe mu rukundo rw’Imana bagasenyera umugozi umwe, kandi koko tukaba twarageze aheza mu buryo bwo kubazamura ndetse no kuberekeza aho twifuza kandi dushaka.

Tuzi neza ko kuba mu Isi bitaboroheye kandi binaniza abari mu rugendo ariko kandi uri kumwe n’Uhoraho Imana arakomera kuko amwiriringira kandi akamwizigira, kandi iteka ryose tukamenya aho mugiye gutsikira tukaza vuba na bwangu kugira ngo mutagwa mu rwobo ; duhora dusukura inzira zanyu kandi tugategura imitego umwanzi aba yabateze kugira ngo tubasimbutse kandi dutsinde umwanzi buheriheri, bityo aho muba mwihebye ndetse n’aho muba mubona mudashobora gutambuka tukahabatambutsa kuko mwiyeguriye Uhoraho Imana kandi akaba ari na we ubarwanirira umunsi ku munsi.

Ndabareberera kandi ijisho ryanjye rikabahoraho kugira ngo mbagenzereze neza kandi ndebe aho mutabasha kubona, iteka ryose menya ibigenda ndetse n’ibitagenda, ibibagora n’ibibananiza nkaza nkabafasha kugira ngo mbakomeze mu rugendo murimo, imirimo yanyu itaboroheye cyane cyane murwana n’Isi ndaza nkagendana namwe kugira ngo mbafashe kandi mbahumurize mbasigasire kandi mbaherekeze mu rugendo simpwema kubigaragariza mu bubasha bwanjye bumwe n’ubundi nkabagaragariza ikimenyetso gikomeye kuko ibyo murimo kandi ibyo  muri gukora muyobowe n’ububasha bwanjye kandi mukomejwe n’imbaraga zanjye, ndabarinze rero kuko mbabereye umubyeyi kandi mbabereye umuyobozi, umwigisha ndetse n’umutoza wa buri kimwe cyose, inyenyeri ibayoboye ku rugamba kandi nkaba nizihiwe no kubasanga kuri uyu munsi udasanzwe ; mbifurije rero ibihe byiza ndetse nkomeje kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye kugira ngo ububengerane bwanjye bubabengeraneho bityo mushishikarire gusenga kandi mushishikarire kumva ndetse no kumvira Ijuru ryabatoranyije mu mbaga itabarika y’abatuye Isi.

Mwahawe kumenya amabanga y’Ijuru musobanukirwa n’ibyo abandi batabashije gusobanukirwa, amatwi yanyu yumvishije ibyo abandi batumvishije kuko mwagiriwe icyizere, twabambitse ikirezi mu buryo bufatika kandi mu buryo bugaragara, icyo kirezi rero mwahawe nimukomeze mugisigasire mwirinde ko mwakiyambura, kuko icyo umwanzi aba yifuza ni ukubatsikiza kandi ni ukubatesha agaciro ariko igihe cyose duhora tubereka ko mukomeye mu bandi kandi muri abanyacyubahiro mu mbaga itabarika kuko n’ubwo Isi itabumva kandi itabakira mujye mushimira kuko Uhoraho Imana abazi kandi ari na we wanabahanze, akaba ari we wabahamagaye kandi akaba ari na we wabatumye ; erega nta mwana w’umuntu ushobora kubakomera amashyi, nta n’ushobora kubavugiriza impundu, kuko atari bo babatumye, uwabatumye rero azi ibikorwa byanyu kandi azi uburyo muvunika, azi n’icyo mumariye Isi yose ndetse n’icyo mudufasha mu buryo bw’Ijuru, ari nayo mpamvu buri wese tumukomeza kandi tukamurinda, tukamwima umwanzi kuko aba yasamye kugira ngo abamire bunguri ; nimwakire rero imbaraga zibereka aho ibikorwa by’Ijuru bigeze, kandi nimwakire imbaraga zibaherekeza kandi zibageza aheza.

Nimuhumurizwe n’ububasha butuye muri mwe kandi mwururukirijwemo, buri wese icyo yahawe agifate neza kandi agisigasire, ntimukemere ko icyo muhawe umwanzi akibambura, ahubwo mujye mugicungira umutekano kuko kibafitiye akamaro kandi kizabazahura mu minsi iri imbere ; erega abenshi bagiye kugwa mu kaga kandi bagiye kubona ibyo batari batari biteze, hari benshi biraye basuzugura Uhoraho Imana, bazamura intugu kandi Uhoraho Imana atazungurizwa ijosi ahubwo iteka ryose yishimira abamwubaha kandi abamwizera ; aje rero gucisha bugufi abikujije kandi aje kugaragaza ububasha bwe mu buryo bwimbitse kugira ngo arenganure abarengana kandi akomeze abari mu rugendo ; ndi muri mwe rero kugira ngo mbatoze iyo nzira nziza yo kumvira yo kubaha kandi yo kwakira ibyiza bya Nyagasani ; nimwakire rero umwambaro mutagatifu nabazaniye kuri uyu munsi, kugira ngo ubafashe kugendera mu kuri no mu butabera kandi ubafashe kwishimira Ijuru ryose ryabahaye ritiziganya ; nimwakire kado y’uyu munsi ibafasha kwinjira muri Adventi kugira ngo iteka ryose muhore mwisuzuma kandi muhore mukereye Nyagasani ; nimutegure amayira ya Nyagasani ari bugufi kandi ari imbere yanyu, ari mu mitima yanyu nimwagure imitima kugira ngo ature muri mwe iteka ryose, kandi mu mitima yanyu ahagire icumbi, nanjye ndi muri mwe kugira ngo mbafashe gutsinda kandi mbafashe kwakira ibyiza bya Nyagasani.

Murakunzwe bana banjye muraragiwe kandi muherekejwe n’ububasha bw’Ubutatu Butagatifu, niyo mpamvu mudahwema kugaragarizwa imirimo n’ibitangaza, ahagoramye tukahagorora, aho mugiye gutana tukabazana vuba na bwangu, namwe rero kuko mwarahiriye kumvira no kubaha, mugatega amatwi bityo icyo tubagejejehi mugaharanira gushyira mu ngiro ; mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubakomeze mu rugendo, bityo intambwe mutera muyiteze n’abandi kandi abagenda basubira inyuma mubazanishe isengesho kuko nta yindi ntwaro mwahawe ; mbahaye imbaraga kandi mbakomeje mu rukundo rwanjye, mbasendereje umugisha wanjye wa kibyeyi, ubumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, MBIFURIJE KWAMBARA IMBARAGA MURI NYAGASANI KANDI MBIFURIJE GUKOMEZA KUBA INTORE ZIZIHIYE UWAZITOYE ; AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *