UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 12 MUTARAMA 2025
Mbifurije kugubwa neza Ntore z’Imana bana b’Imana, Ntore za DATA dutaramanye kuri uyu munsi kandi twaje kwizihiza uyu munsi mu buryo bwo gutaramira Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, kuko yabakoranyirije hamwe kandi akaba yafunguye umutima we muziranenge kugira ngo abavomerere kandi abahaze ibyiza by’Ijuru, abasogongeze ku bukungu bwe kandi abahe ibyishimo bihoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimutekanire mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko mbafashe ikiganza mu buryo bwo kubahuriza hamwe mu mutima wanjye utagira inenge, kugira ngo mbahaze ibyiza by’Ijuru kandi mbereke inzira ibaganisha mu butungane, kugira ngo igihe cyose mutunganire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; araganje mu buzima bwanyu kuko yabahamagaye mu mazina yanyu mukitaba kandi mukaba iteka mutera pereza kugira ngo ibikorwa by’Ijuru kandi integuro y’Ijuru igende neza.
Muri ku murongo w’icyo Uhoraho Imana abifuzaho, nimukomeze mukataze mutere intambwe mujya mbere, muhore iteka muharanira kwakira umutsindo wa DATA kugira ngo muvugururwe mu mbaraga ze kandi iteka n’iteka muyoborwe n’ububasha bwa Roho Mutagatifu; Ikibatsi cya Roho Mutagatifu nigikomeze kigurumane mu mitima yanyu, bityo igihe cyose mushishikarire gusenga kandi igihe cyose muhore mufite inyota y’iby’Ijuru, Ijambo ry’Uhoraho Imana ntirikibagirane muri mwe kandi ntirigakame mu mitima yanyu, iteka mujye muzirikana icyo mubwiwe kandi icyo muhawe kugira ngo kibagirire akamaro kandi kibafashe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; murakunzwe bana b’Imana kuko mwemereye Uhoraho Imana kumuyoboka kandi mukemerera Uhoraho Imana kunyura aho abifuza, nimukomeze muhagarare ku mazamu yanyu, bityo murindire kuko ari bugufi yanyu mu buryo bwimbitse, kugira ngo abahaze ibyiza bye kandi abasogongeze ku byiza bye, kugira ngo igihe cyose muhore munezererewe muri we.
Murahirwa kuko mwasobanuriwe byinshi kandi murahirwa kuko mwagejejwe aheza hatunganye, murahirwa kuko mwahawe kandi mukaba mwarahishuriwe amabanga y’Ijuru yose, nta na kimwe mwimwe kandi nta na kimwe mwahishwe kuko mwafunguriwe byose kugira ngo mwishyire mwizane bityo mumenye aho muva kandi mumenye n’aho mwerekera; urukundo rw’Imana nirukomeze rubirehereze kandi ibyiza by’Ijuru nibikomeze bitahe kuri buri wese kuko twaje kuvugurura kandi tukaba twaje kubambika imbaraga kuri buri umwe umwe kugira ngo icyo akeneye kandi icyo abuze tukimuronse kuko dukungahaye kuri byose; twabateguriye kado nziza ibafasha guhura n’ububasha bw’Ijuru kandi ibafasha gukataza muri ubu butumwa mwahamagariwe kuri buri umwe umwe, kuko kuri buri wese afite icyo ashonje kandi afite icyo akennye ndetse n’icyo akeneye tukaba rero twaje kubakungahaza ndetse no kubahuriza hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana.
Nimwakire imbaraga kandi mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo muhugukirwe no gutega amatwi kandi murusheho gusobanukirwa n’icyo mubwirwa ndetse n’icyo mugezwaho kuko ari impamba ibafasha kandi akaba ari ibyiza bibagenewe cyane cyane mudashobora gukura ahandi; erega Ijambo ry’Uhoraho Imana ni Ijambo ribakomeza ribahumuriza kandi ribafasha kurushaho gusobanukirwa n’urukundo rwe, kuko yabakunze by’ihabu kandi akemera kubaha umwana we kugira ngo abereke urukundo abakunda kandi namwe muharanire gukunda nk’uko yabakunze; mwavuguruwemo imbaraga ntagatifu kandi muhabwa imbaraga zibafasha kurushaho gusobanukirwa n’urukundo Imana yabakunze, kugira ngo namwe mwirundure wese kandi muharanire ikiri icyiza, ngaho rero nimukomeze kandi mufate mwirinde kurekura icyo mwahawe ahubwo mushishikarire gusenga kandi mushishikarire guhagarara ku mazamu yanyu, dore buri wese ni igihe cyo kugira ngo arwane urugamba inkundura kandi buri wese ari mu kibuga ari gukina, ni igihe cyo kugira ngo mutahukane intsinzi kandi mutahukane ibitego kuko ari igihe cyo gutsinda umwanzi rwose; mugeze aheza hashimishije ariko kandi habasaba ingufu kuko habasaba kwitanga mu buryo bwose, kuko buri wese ari ku muryango w’ingoro, igisigaye akaba ari ukwinjira; muririnde rero ko umwanzi yabahuza, bityo akababuza kwinjira ahubwo buri wese akataze agana imbere kandi buri wese aharanire gufata neza icyo yahawe kandi icyo yagejejweho; ni igihe cyo gusigasira ibyiza mwahawe, kuko umwanzi ahora arekereje kugira ngo abibanyage; ngaha rero ndaje mu buryo bwimbitse, nk’umubyeyi ubakunda kandi nk’umubyeyi ubahamagara mu mazina yanyu, nk’umubyeyi ubitaho ibihe byose kandi nkabarera neza, nkamenya icyo mukeneye icya roho ndetse n’icy’umubiri nkabibaronsa.
Ndabakunda bana b’Imana kandi ndabakomeje kuko mbahuza na DATA, iteka nkamenya icyo mukeneye kandi nkamenya icyo DATA abifuzaho, nkaza nkakibabwira kugira ngo mudategwa kandi mutagwa mu mitego y’umwanzi; nimurusheho gutega amatwi rwose kandi murusheho no kuyategera abandi hirya no hino mu Isi, dore ko benshi barangaye abandi bakaba basinziriye mu bitotsi by’umwanzi, ntibashaka gukanguka kandi ntibashaka kuva mu kibi, ikibi cyarababase kandi ikibi gikomeje kubagira imbata, dore benshi ntibashaka kuva ku mwanda, bakomeje kuwusutamaho rwose ari nayo mpamvu ari igihe cyo kugira ngo musenge mushishikaye kuko ari cyo mwahamagariwe kandi mwatorewe, kugira ngo isengesho ryanyu rihagurutse benshi kandi rikure benshi ku mwanda kuko iteka n’iteka iyo mwihurije hamwe mu rukundo rw’Imana, mugakora icyo tubasaba kandi icyo tubifuzaho, isengesho ryanyu riba rifite ingufu, kuko mwabwiwe ko babiri cyangwa batatu iyo bihurije hamwe mu rukundo rw’Imana bambaza kandi batakamba, icyo basabye baragihabwa kuko baba bahuje imitima; mwebwe rero murenze babiri kandi murenze batatu, ari na yo mpamvu imbaraga zanyu zihuta kandi zikagera hirya no hino, mu buryo bwo guhindura Isi kandi mu buryo bwo kuyituza aheza; ngaho nimukomeze mutere intambwe kuko Uhoraho Imana mu kubatora ntabwo yigeze abibeshyaho kuri buri umwe umwe rero afite icyo yatorewe kandi uko mwahurijwe hamwe muri iyi ngoro buri wese afite icyo ahagarariye kurushaho kugira ngo buri wese ahagarare ku gasongero k’ibyiza; nimwakire urumuri rumurikira intambwe zanyu, kugira ngo igihe cyose muhore mumurika kandi igihe cyose muhore mucaniye abandi, cyane cyane abazimije amatara bahawe muri batisimu, mwebwe rero ubwo mwasigasiye urumuri mwahawe nimukomeze mwenyenyeze kandi mukomeze koko mugane aheza twifuza kuko igihe kigeze kugira ngo buri wese uko yagotse uko yarushye azamurwe kandi koko kwakira ibihembo bimufasha kurushaho kubana n’Ijuru ryose.
Mbifurije umunsi mwiza, nimwidagadurire imbere ya DATA kuko yabahaye gukinira ku mbuga ye, kandi akaba yafunguye umutima we kugira ngo buri wese ahazwe ibyiza yamuteguriye kandi ibyiza yamuzaniye, ngaho nimwakire murusheho gutega amatwi, mwumve kandi mwumvire ijwi rye ribareshya umunsi ku munsi, kugira ngo ibyiza bye bikomeze bitahe mu mitima yanyu, bityo igihe cyose muhazwe ibyishimo amahoro ndetse n’umunezero; ndabakunda mbahoza ku mutima, mbifurije umunsi muhire kandi mbifurije ibyiza by’Ijuru ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, turi kumwe muri byose bana b’Umusumbabyose, kandi turi kumwe kuri buri ntera kandi kuri buri ntambwe, kuko aho nifuza ko mugera mpabateza kandi nkabakomeza kugira ngo mutananirirwa mu nzira, iteka nkamenya intege nke zanyu, nkaza kubatera inkunga kandi nkaza kubatera ingabo mu bitugu, kugira ngo mbashishikaze kandi mbafashe guhura n’Ijuru ryose.
AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE, MBIFURIJE UMUNSI MUHIRE KANDI MBIFURIJE IBYISHIMO BIHORAHO KURI UYU MUNSI UDASANZWE KANDI KURI UYU MUNSI W’AGATANGAZA AHO IJURU RYOSE RYURURUTSE KANDI RYAJE KUBATARAMISHA KUGIRA NGO MUHORE ITEKA MWISHIMIYE MURI NYAGASANI YEZU; AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA KANDI MBAHOZA UMUTIMA ITEKA RYOSE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE.