UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 03 GICURASI 2024

Ndabakomeje bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimugire amahoro muri Yezu Kristu, mwakire urukundo muri Yezu Kristu, ndabakunda ndabakomeje bana banjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko nkomeje kugendana namwe kandi nkaba nkomeje kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu; nkomeje kubitegereza kandi nkomeje kubitaho, kubatazanurira amayira kugira ngo mbabumbatirire hamwe mu rukundo rwanjye, erega bana banjye naje nje kubakomeza, kubabumbabumbira hamwe nk’intore mu rukundo rwa Yezu Kristu kugira ngo mbahaze kandi mbasendereze ibyiza by’agatangaza.

Nimukomere kandi mukomeze intego n’umurava w’icyiza turi kumwe mbabereye maso mbabereye ku rugamba, niteguye kubarwanira ishyaka kandi niteguye gukomeza kwifatikanya namwe kugira ngo mbatsindire mbarwanirire, mpashye umwanzi kandi muhashye burundu, mbabereye ku rugamba kandi mbabereye maso, iteka n’iteka nifatikanya namwe, mbafasha gutsinda ikibi n’umwanzi kandi nkafasha buri wese muri mwe gukomera no gukomeza umurava n’intego y’icyiza kugira ngo mbambutse inyanja, mbatsindire byinshi kandi mbahishurire byose, kuko Uhoraho Imana yabagwirije umugisha mu rukundo rwe rukomeye agaba hirya no hino mu Isi kandi mu rukundo rwe rukomeye asendereza Isi ndetse n’abayituye, bose bakagira ubugingo n’ubuzima muri we umunsi ku wundi.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye maso, mbururukirijemo urukundo rwanjye rukomeye, nimukomere mukomeze kugubwa neza mbabereye maso, niteguye kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, bana banjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye; naje kugendana namwe, naje gukorana namwe imirimo ikomeye, kugira ngo dukomeze tugaragaze urukundo rw’Uhoraho kandi umutsindo w’Uhoraho ukomeze kwigaragariza muri mwe, ntacyo dukora kidahwitse kuko buri kimwe cyose tugikora mu rukundo rwacu mu bubasha bwacu kandi buri kimwe cyose tugikora tuzi icyo turi gukora kuko tutibeshya kandi tutabeshywa, umunsi ku wundi tugaragaza urukundo n’impuhwe bya Yezu Kristu; mbikomereje iteka kandi mbabumbatiriye mu rukundo rwanjye, nimukomere mugwirizwe umugisha kandi mubeshweho n’urukundo rukomeye kandi mukomeze gutazanurirwa amayira, mwibereho mu gushaka kw’Imana umunsi ku wundi.

Erega bana banjye nta cyiza nko gukorera Uhoraho Imana kandi nta cyiza nko kugendana na we, nta cyiza nko kwigishwa n’Ijuru dore twarabahaye kandi twabahishuriye buri kimwe cyose,  kandi twabahaye byose nimwakire, nta cyiza rero nko kugendana n’Ijuru, nta cyiza nko kwambikwa no gusenderezwa ibyiza by’agatangaza by’Ijuru, umunsi ku wundi rero turabibagabira kandi tukabisesura kuri mwe, tukabibasesekazaho, umunsi ku wundi duharanira kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo urukundo rwacu n’imbaraga zacu zikomeze kwigaragariza muri mwe; nimwakire kubaho, mwakire gukomera no gukomeza urugendo turi kumwe, mbabereye maso, iteka n’iteka nkomeza kubafasha kurwanya ikibi ndetse n’umwanzi, nimukomeze murwane urugamba turi kumwe mbabereye maso, kandi niteguye gukoma umwanzi mu nkokora kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanire ishyaka mutahukane umutsindo; Sekibi ntabwo abishimira ariko muzatsinda kuko muriho mu mugambi w’Uhoraho Imana nanjye nkaba niteguye gukomeza kubarwanira ishyaka n’urugamba, kugira ngo mukomeze gutahukana umutsindo.

Erega bana banjye, ntacyo mubaye ntacyo muzabura, mfite byinshi byiza by’agatangaza byo kubaha byo kubagabira kugira ngo mwizihirwe muberwe kandi mwishimane nanjye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkomeza kubakomeza no kubashyigikira nkababera maso kandi nkababeshaho mu rukundo rwanjye rukomeye, ngaho nimwakire kubaho, ngaho nimwakire gukomeza, ngaho nimwakire kugubwa neza, kuko iteka ryose mbaha kugubwa neza mu rukari rw’Uhoraho Imana; bana banjye ndabasanga nkabasanganira nkabavugutira kandi bana banjye nkabaha buri kimwe cyose cyiza, bityo umunsi ku wundi nkabaha kunyunguta ku byiza by’agatangaza byo mu Ijuru, umunsi ku wundi ndabacundira bana banjye, nkabaha amata meza abatunga ababeshaho kugira ngo mukomeze gushisha mushishire muri Uhoraho kandi mwakire byose muri Uhoraho ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso nimwakire mukomere mukomeze umurego n’umurava mu cyiza kandi muharanire kwiyubakamo ubutwari n’ukwemera, nkomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, niteguye guhashya umwanzi kandi niteguye gukoma umwanzi mu nkokora, kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanire ishyaka mutahukane umutsindo; erega Sekibi n’ubwo abahiga kandi akabahiga hasi no hejuru, akaba adashaka yuko mugera ku cyiza kuruta, akaba adashaka ko mugera ku ihirwe ry’Ijuru.

Nimuhumure ab’Ijuru twaratsinze tuzabageza ku cyo twagambiriye kubagezaho, kuko duhora umunsi ku wundi turi kumwe kandi twifatikanyije namwe mu bikorwa, mu migirire yanyu ya buri munsi kugira ngo urukundo rwacu rurusheho kubasaba kandi rurusheho kubasendera; mbabereye maso kandi umunsi ku wundi ndabakomeza nkabashyigikira, kuko ndi umubyeyi ubafatiye runini kandi nkafasha Isi ndetse n’abayituye kurohoka kandi benshi nkabakura mu nyanja y’ikibi, kuko hari benshi bagenda bivuruguta uko bwije n’uko bukeye, bakaramirwa n’ubutabazi bwanjye bukomeye, muri iki gihe rero mu buryo bw’intangarugero narururutse nifatikanya namwe mu kubarohora mu gutabara Isi ndetse n’abayituye mu gusenderezamo benshi mu biremwa by’Imana urumuri rw’Uhoraho kugira ngo abagenda bahumywa n’umwijima wa Sekibi bakurizeho kumenya kandi bakurizeho kubona urumuri rw’Uhoraho.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso nimwakire gukomera mwakire kugubwa neza, musenderezwe imbaraga kandi mwakire ibyiza by’agatangaza mukomeze umurava kandi muhorane umwete n’ishyaka ku murimo turi kumwe nimugire amahoro kandi mugire ubutwari mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye nimukomeze umurava n’intego y’icyiza nanjye iteka mbafasha muri byinshi kandi ndi kumwe namwe mu kubafasha muri byose kugira ngo nkomeze nsendereze mu Isi urumuri kandi nkomeze ngabire bose urumuri kugira ngo abari mu mwijima bajye mu rumuri kandi abatana bagatandukira bahindukire, abagenda umunsi ku wundi biguru ntege mbongerere imbaraga mu kwihuta bityo abo umwanzi Sekibi agenda atuma badandabirana bakagenda bitega kandi bakagenda badashaka kugenda batazi n’iyo bari kujya bari kudandabirana nk’abasinzi mbahishurire byose kandi mbahugure mu bitekerezo, abahuzagurika bityo mbarinde guhuzagurika mbahuze kandi mbahurize mu byiza byacu by’agatangaza.

Muri ibyo bikorwa byose rero bana banjye nifatikanyijemo namwe, kuko turi kurwana urugamba inkundura kugira ngo dutahukane umutsindo, umunsi ku wundi dukomeza kugaragaza ububasha bwacu n’urukundo rwacu rukomeye, kuko ibikorwa byose dukomeje kubikomeza kandi imbaraga zacu tukaba dukomeje kuzisendereza mu Isi; ntiducogoye kandi ntiturambirwa, kandi dukomeje kugenda tugabira Isi ndetse n’abayituye urukundo, benshi bateze ibiganza bakakira umunsi ku wundi bakira ibyiza by’agatangaza bibahembura kandi bakakira urukundo muri Uhoraho, buri muntu wese rero mu Isi afite icyo yagenewe kandi buri wese afite icyo yateguriwe n’Uhoraho Imana, buri wese natege ibiganza yakire buri kimwe cyose tumugabira kandi tumugenera umunsi ku wundi, n’ubwo buri muntu wese adafite ibihwanye n’iby’undi ariko buri muntu wese afite icyo yagenewe kandi yateguriwe kuko buri wese tumwambika ikimukwiriye kandi buri wese tumuhereza ikimubereye; nimwakire rero bana banjye kuko Uhoraho Imana yarebye akabona bibakwiriye kandi bibabereye kubaho mu bikari bye umunsi ku wundi muhabwa ibyiza bye by’agatangaza, muhabwa ku igaburo ry’Ijuru, amanywa na nijoro ndabakomeje kandi ndabashyigikiye nimugire amahoro, mukomeze kugubwa neza mbabumbatiriye mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, mbaramburiyeho igishura cyanjye, mbururukirijemo umugisha wanjye ubakomeza kandi ubashyigikira, nimukomeze mube intwari ku rugamba kandi mube maso muhagarare kigabo, turi kumwe mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.

UMUNSI MWIZA IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, NDABAMURIKIYE MU NTAMBWE Z’IBIRENGE BYANYU NTIMUGAHUMAGURIKE KANDI NTIMUGATSIKIRE, NITEGUYE KUBAFASHA KURWANYA UMWANZI N’URUGAMBA AMANYWA NA NIJORO KUGIRA NGO MUTAHUKANE UMUTSINDO, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKAKOMEZA KWIFATIKANYA NAMWE MU BIKORWA BIKOMEYE, KANDI MU BIKORWA BYACU BIKOMEJE BYO KUGIRA NGO DUKOMEZE TWURURUKIRIZE MU ISI URUMURI RWACU RUKOMEYE, BITYO RUKOMEZE KWIGIZAYO KANDI RUKOMEZE GUHIGIKA UMWIJIMA W’UMWANZI BITYO URUMURI RWACU RUGANZE UMWIJIMA KANDI URUMURI RWACU RUKWIRE HOSE; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *