UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 17 WERURWE 2026

Amahoro y’Imana nabasesekareho bana b’Imana Ntore za DATA, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza mu bubasha bwanjye kuko mbabereye Umubyeyi kandi nkaba mbabereye ku isonga; bana banjye mwebwe mwese mwashyizwe ku izamu kugira ngo mucunge umutekano kandi mube abasirikare ku rugamba, barwanya umwanzi amanywa na nijoro kandi bakamutsimbura, bakamuvana ku ijambo kandi bakamubuza amahoro n’amahwemo, nimukomere kuko mbashyigikiye muri urwo rugendo kandi nkaba nkomeje kubongerera intwaro kugira ngo mukomeze murwane ubutitsa ; mushyigikiwe n’Ijuru ryose, imbaraga z’Ubutatu Butagatifu zunze ubumwe namwe, kuko ari zo zigaragaje mu buzima bwanyu kandi buri umwe umwe akaba nyine yarahamagawe n’izo mbaraga zikomoka mu bubasha bw’Ubutatu Butagatifu. Mwatungiwe urutoki mumenya aho mwerekera kandi mumenya n’icyo mugomba gukora, igihe nk’iki rero akaba ari igihe cyo gukomeza umurego w’urugamba murimo kuko rugeze ahashyushye, dore umwanzi ari kurwana mu buryo bwose, afite amayeri menshi ari kugenda akoresha mu bana b’Imana ; mwebwe rero mwahishuriwe byose kandi mukaba muzi uburyo mugomba kurwana ubutitsa ndetse n’intwaro zose mukaba muzikungahayeho, nimubere maso abo ngabo b’abanyantege nkeya, cyane cyane batabasha kurwana ngo bageze ku musozo, ugasanga abenshi bamwe bananiriwe mu nzira.

Nimukangure abasinziriye muhagurutse abicaye mubyutse abaryamye, kuko iki gihe ni igihe cyo gukora rwose, dore benshi hirya no hino bafashe akaruhuko, bumva ko bagomba kudamarara nyamara iki gihe ntabwo ari igihe cyo kudamararira mu kibi, ahubwo ni igihe cyo gukanguka buri wese akamenya uburyo agomba gucunga izamu rye ndetse n’uburyo agomba guhashya umwanzi burundu ; icyo umwanzi ashaka ni ukubakura ku izima ry’icyiza, ni ukubakura mu murimo mwahawe na DATA, niyo mpamvu iteka ryose mbabera maso kuko akenshi na kenshi ibibagora n’ibibarushya, akenshi hari ubwo bibabana byinshi mukumva mwarambika hasi, ariko burya aho munaniriwe niho tuza kubatabarira, kandi burya iyo uteye intambwe dutera 99 tuza tugusanganira, ikibabaza kandi igitera agahinda ni uko benshi bavuga ko bananiwe ariko kandi batanateye n’intambwe ngo barebe ko byanga, ugasanga umuntu agumye aho ari, abyiniye aho ari adashaka gutera intambwe cyangwa ngo agire icyo akora bityo twururuke tuze tumufashe. Ushatse arashobora kandi agashobozwa, kuko burya iyo ushyize umuhate mu cyo wifuza kandi mu cyo ushaka, Ijuru ryose riraza rikagutera inkunga.

Ngaho rero bana banjye nkunda, mwebwe muhora ku izamu ku gicaniro mwenyegeza mukigomwa byose, mukihara byose mukemera kurekura ibibashimisha, mukemera kubabarana n’abababaye mukamenya kwishimana n’abishimye, nimukomere kuko muhagarariye benshi, umusaruro w’ibyo mukora uri kugenda wigaragaza mu buzima bwanyu ; erega Isi iragoye n’abayirimo bararushye kandi barananiwe, niyo mpamvu mwebwe abamenye kandi mukamenya aho mugomba kwizigamira, nimukomeze mucungire umutekano abo bose barangaye, benshi akenshi na kenshi bigwizaho, ugasanga bari kwigwizaho imitungo igendanye n’imibiri yabo ariko aho kugira ngo bashakire roho, ugasanga ibyo ngibyo barabishyize inyuma ; mwebwe rero Ntore z’Imana dukunda, mwebwe mwemeye kwakira byose, ugushaka kw’Imana mukakugira intego mugahora iteka musenga nta buryarya, kandi mukihatira guhinduka no guhindukira, mwebwe muhora muteze amatwi Ijwi rya Nyagasani, mukantega amatwi umunsi ku munsi, Ijambo ryacu ntimuripfobye ahubwo mukaribyaza umusaruro, nimuhumure ndabahumurije nk’umubyeyi, nimukomere kuko ndabakomeje by’umwihariko kuri uyu munsi, nje kubambika imbaraga zibaherekeza mu buzima bwanyu, nje kubongerera imbaraga z’ukwemera, ukwizera n’urukundo, kugira ngo koko icyo mwemeye kandi icyo mwizeye cyuzurizwe muri mwe.

Nimwakire amaso mashya, mwakire amatwi yumva kandi murusheho no gusobanukirwa n’icyo tubifuzaho, dore kenshi benshi bavuga ko bumvishije ariko ugasanga bumviranye, abandi ugasanga bari kumva ibyo bashaka bigendanye n’amarangamutima yabo, bagafata Ijambo ryacu bakarigoreka, bagafata Ijambo rya Jambo bakarijyana aho bashaka, buri wese asigaye atwara Ijambo ry’Imana uko abyumva bitewe n’icyo ashaka ndetse n’icyo ashaka kugeraho, benshi aho kugira ngo batege amatwi Roho wa Nyagasani, usanga baramushyize ku ruhande Muntu akiyobora kandi akumva ko ari mu kuri ; nimusabire rero cyane cyane abashinzwe kuyobora abandi kugira ngo mubasabire kubayobora neza mu rukundo, mu mahoro ndetse no mu byishimo, kubayobora mu kuri no mu butabera, kuko benshi usanga abahagarariye abandi bari kugenda babayobya babashuka, benshi ugasanga bari gushaka indonke muri bagenzi babo nyamara iki ni igihe cyo kugira ngo buri wese amenye icyo yahawe agikoreshe neza, talenta mwahawe nimuzicuruze mu buryo bwuzuye kandi mumenye n’uwazibahaye mumushimire ; erega igihe kiraje kandi igihe mukirimo kugira ngo Uhoraho Imana aze kwishyuza buri wese, aje kubaza buri wese kugira ngo amugaragarize uburyo yacuruje, nimube abagaragu beza, ba bandi rwose bafite umumaro kandi bagakora neza bakorera Imana, nimwirinde ko mwaba abagaragu babi ba bandi bafata talenta bahawe bakazitabika cyangwa bakazikoresha uko batabwiwe bashaka indonke n’amaramuko. Igihe ni iki cyo kuryozwa, igihe ni iki cyo kwishyura, igihe ni iki kandi cyo guhemba, hagarara urebe koko niba koko uzahembwa cyangwa niba uzahanwa, ariko icyo twifuza kandi dushaka ni uko buri Kiremwa Muntu aho kiri hose hirya no hino ku Isi, ni uko buri wese yahembwa kandi koko akabasha kubona umugabane yaruhiye.

Niyo mpamvu rero mwebwe bana banjye twahurije hamwe mu rukundo rwacu, nkabafungurira Umutima wanjye utagira inenge nkawubicazamo, nimukomere mumenye ko umurimo wanyu ari umurimo udasanzwe kandi umurimo ubasaba ubwitange, ukwitanga kwanyu ndakubona, ukwigomwa kwanyu bikanezeza, ariko kandi nimushikame mukorere kandi mumenye uwo mwemeye n’uwo mwizeye, uwo mwakurikiye ni Umwami Nyabami, ni Umushumba utazimiza izo aragiye, ahora iteka azifuriza icyiza kandi akazishora ku mariba y’amazi afutse, namwe rero mwashyizwe mu rwuri mushyirwa kuri iyo soko idakama kugira ngo muvomererwe, bityo mu kuvomererwa namwe muvomerere abandi muhagararire benshi ; niyo mpamvu washyizwe ku gasongero, nimukomeze mutege ibiganza kuko nabazaniye byinshi kuri uyu munsi bibakomeza, nziko muri mu ntambara zikomeye nzi ko umwanzi abarwanya ubutitsa, ariko kandi muhumure ndahari nk’Umubyeyi kugira ngo mbarwanirire, nimuhumure Jambo-Rumuri arahari kugira ngo abamurikire, bityo umwijima w’icyaha ubahungeho mwakire urumuri mu buryo bwuzuye.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO, NIMWAMBARE IMBARAGA KANDI MBIFURIJE ISENGESHO RIHIRE, NIMUKOMERE KANDI MUSHYIGIKIRANE NUNZE UBUMWE NAMWE KANDI IJURU RYOSE RIRABASHYIGIKIYE, KUKO RIKOMEJE KUBAHUNDAGAZAHO UMUGISHA WARYO, NANJYE RERO NDI KUMWE NAMWE MU KUBAHUNDAGAZAHO UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU. MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, NIMUHUMURE NARATSINZE KANDI IJURU RYOSE RIZABATSINDIRA, ICYO UMWANZI ABIFUZAHO NTAZAKIBONA, KUKO NZAKOMEZA KUBAHISHA MU KWAHA KWANJYE. AMAHORO NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *