UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 30 MATA 2025

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, mbahaye umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo uhore uganza kandi uhore iteka wigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi watsinze, kugira ngo koko nkomeze gutsindira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubatsindira muri buri kimwe cyose kandi nkomeze kubageza koko ku mutsindo wanjye n’uwa DATA; nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa byo gutsinda ndetse no guhashya umwanzi twivuye inyuma; ngaho nimukomere kandi nimukataze mu rugendo turi kumwe, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza bityo rero nkaba nkomeje kubahaza ibyiza by’agatangaza binkomokaho kandi bikomoka muri DATA; ngaho rero nimubyakire kandi bikomeze kugirira roho zanyu umumaro, bikomeze kububakira amateka akomeye cyane cyane mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mbafunguriye byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi kandi nkaba mbafunguriyemo ingabire ndetse n’ingabirano z’amoko yose, kuko nzikomora muri DATA bityo nanjye uko bwije n’uko bukeye nkaza kuzibasesekazaho kandi nkaza kuzibasendereza kugira ngo zikomeze gufasha roho zanyu, kwitagatifuza kandi gutagatifuzwa koko n’ibikorwa bye bihire kandi bitagatifu akomeje gukorana namwe kandi akomeje gukorera muri mwe.

Erega turaganje turi muri mwe kuko koko abamalayika ndetse n’abatagatifu bahorana namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye kugira ngo koko barusheho kubageza ku mutsindo wanjye n’uwa DATA, nanjye rero nkaba ndi mu ruhande rwanyu kandi nkaba ndi iruhande rwa buri wese kugira ngo ndusheho kumusabanisha n’Ijuru ryose kandi ndusheho kumwuzuza ibyishimo bikomeye bikomoka muri DATA kandi ndusheho kubaha amahoro yanjye y’igisagirane; ngaho rero iteka ryose nahore agurumanira mu mitima yanyu, kandi nahore yigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo namwe iteka muhore muri abatera amahoro kandi muhore muyasangiza abatayagira cyane cyane abo bose bayabujijwe n’umwanzi kandi abo bose umwanzi aburabuza uko bwije n’uko bukeye, nimukomeze kubaba bugufi kandi mukomeze kubagaragariza urukundo mutitangira itama, kuko ndubaha kandi nkarubasesekazaho uko bwije n’uko bukeye.

Ngaho rero nimukomeze kuba ikiramiro muri benshi kandi nimukomeze kwitangira benshi, cyane cyane byose mubikorera mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko iki gihe koko ari igihe cyimbitse cyo kugaragaza buri wese uwo ari we kandi akagaragaza ikimutuyemo ndetse n’ikimurimo, kuko rero ni igihe cyo kuba maso kuri buri wese kandi ni igihe cyo gusenga nta buryarya, ni igihe cyo gusenga mutisengesheje kuko koko umwanzi akomeje gufata benshi runono kandi akaba akomeje kugenderera benshi mu buryo butandukanye, agambiriye gukoza isoni cyane cyane abamenye kandi abayobotse DATA, ariko kandi turahari ku rugamba rwa buri wese kandi turahari mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo dukomeze kurinda ndetse no kurengera abacu aho bava bakagera mu bikorwa bikomeye kandi bikomeje dukomeje gukorana nabo tukaba dukomeje kubashyigikira ndetse no kurushaho kubahagararaho turinda kandi ducungira umutekano buri kimwe cyose twateguriye muri Mwene Muntu; namwe rero umwanzi arabarwaye kandi arabarwanya, iteka ryose ahora ashakashaka icyatuma musubira inyuma mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, ariko kandi bana banjye nimuhumure kandi nimwakire guhumurizwa kandi nimwakire ihumure ryanjye, kuko naje kubarwanaho kandi nkaba naje kubarwanirira kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa byanjye na DATA, nkaba naje kubaha imbaraga zibafasha koko kumutsinda ndetse no kumwigaranzura cyane cyane kuri abo bose akomeje gushwaratura, nkagira nti “Nimuhumure kandi nimukomere, kuko nje mu butabazi bwanjye buhoraho kandi nkaba nje mu butabazi bwanjye butagatifu, kugira ngo koko ndusheho kurengera Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera”.

Nifatikanyije namwe muri byose kandi ndi kumwe namwe ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kugira ngo koko ndusheho kubatsindira kandi ndusheho kubagaragarizamo umutsindo wanjye n’uwa DATA, bityo mpigike kandi ndibate ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera, cyane cyane ibyashaka kubagiraho ububasha kandi ibyashaka kubagiraho ijambo byose nkaba nkomeje kubitsinda kandi nkaba nkomeje kubiribatisha ububasha bwanjye buhoraho; nimubeho mu rukundo rwanjye kandi mwumve ko mbashyigikiye turi kumwe muri byose, mwumve ko mbarinze kandi mwumve ko koko mutujwe mu muzabibu wanjye n’uwa DATA kandi murinzwe kandi mucungiwe umutekano, kuko Ijuru ryose muri kumwe kandi rikaba ryiteguye kubarwanirira igihe cyose kandi muri buri kimwe cyose; ngaho rero nimwakire amahoro yanjye y’igisagirane, abakomeze kandi abashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye turi kumwe mu mirimo idasanzwe kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo nkomeze kubatsindira kandi nkomeze kubarwanyiriza umwanzi nivuye inyuma.

Nimugire ibihe byiza turi kumwe turataramanye, nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi watsinze, bityo rero nkaba niteguye gutsindira muri mwe ibihe ndetse n’imburabihe; nimugire ibihe byiza bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, amahoro amahoro ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasanzwe kandi ndi kumwe namwe mu mirimo idasanzwe, cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje gukorana namwe urugendo kandi nkaba naje gukiza Isi ndetse n’abayituye mu buryo budasanzwe, kuko nururukanye imigisha ikomeye kandi nkaba nururukanye imbaraga zikomeye, kugira ngo nkomeze kurengera ubuzima bw’Ikiremwa Muntu bwose aho buva bukagera.

Amahoro amahoro bana banjye, kuba maso kandi gukomeza gucunga umutekano kuri buri wese kugira ngo koko umwanzi atabagwa gitumo; nimusenge kandi musenge mutishengesheje, musenge nta buryarya, nanjye ndahari ku rugamba rwanyu kandi ndahari ku burinzi bwa buri wese, kugira ngo koko nkomeze kubacungira umutekano kandi nkomeze kuba bugufi ya buri wese, muhaza imbaraga kandi muhaza urukundo rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rumusabanisha n’Ijuru ryose; amahoro amahoro turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye kandi mbahaye umugisha wanjye ubakomeza kandi ubashyigikira mu minsi mibi.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *