UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 26 UGUSHYINGO 2025
Mbifurije kugubwa neza mu mutima wanjye muziranenge mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasanzwe, kuko mbahaye gutetera ku birenge byanjye kugira ngo mutoneshwe kandi mukomeze mugaragarizwe imbaraga zikomeye, kuko nkomeje kunga ubumwe namwe ; bana banjye kandi Ntore z’Imana, murakunzwe kandi mushyigikiwe n’Ijuru mu buryo bw’agatangaza, kuko namwe mwaryemereye kandi mugaharanira kuba heza mwateguriwe n’Ijuru, nimukomeze mwishyire mwizane kandi mwakire ibyiza mwateganyirijwe kuri uyu munsi, mu buryo bwo kubazamura mu ntera ndetse no kurushaho kubegereza DATA; ndi umubyeyi wagendanye namwe kandi wakoranye namwe ibikorwa by’ubutwari, mu buryo bwuzuye bwo kwitangira imbaga itabarika y’abari ku Isi ; mwese buri umwe umwe mbasendereje imbaraga zanjye kandi mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi, kuko umusaruro uri kugenda wigaragaza w’ibikorwa mwakoze ; ntimwaruhiye ubusa kandi ntimwavunikiye ubusa kuko mwamenye icy’ingenzi, icyo cy’ingenzi rero kikaba gikomeje kubigaragariza mu buryo budasubirwaho.
Ngaho rero nimukomeze mukataze kandi mukomeze mutere intambwe, Ijuru ryose rirabashyigikiye kandi ryunze ubumwe namwe, nanjye ndahari nk’umwamikazi mu buryo bwo kubahundagazaho ibyiza mwateguriwe kuri uyu munsi, kuko mwagenewe kado nziza kandi kado y’agaciro gakomeye ; mufate neza rero icyo mwagenewe kandi mwahawe kuri uyu munsi, mugisigasire kandi mugicungire umutekano, isengesho ryanyu ryakiriwe n’Ijuru ryose mu buryo bwuzuye, kuko mushyigikiwe n’abamalayika ndetse n’abatagatifu, nanjye nabaye bugufi buri wese mu buryo bwo kumutera imbaraga, mu kumukomeza ndetse no kumucungira umutekano ; nagendanye na buri wese mu bikorwa bye by’umunsi mu buryo buhoraho, kuko nayoboye intambwe zanyu kugira ngo mbarinde kunanirwa kandi mbarinde gutsitara ; erega mbabera maso muri byose nkamenya igikwiriye kandi nkamenya n’icyo mwifuza, igihe nk’iki rero nkaba nkomeje kubaha ibyiza by’Ijuru kugira ngo mukomeze mubyinyagamburiremo.
Nimwakire Umwuka Muziranenge wa DATA kugira ngo ukomeze kubinjiza mu kibatsi gitagatifu kibasukura amanywa na nijoro, kuko twagisendereje Isi yose kugira ngo buri wese acanirwe urwo rumuri ; muri ku gicaniro rero cy’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose we wabahaye kandi akabahaza ibyiza bye, akabakomereshe imbaraga ze kugira ngo iteka ryose munezezwe no kwibanira na we ; nimwakire rero umugabane mwagenewe kandi mwateguriwe na DATA, bityo Kristu Nyagasani akomeze akurizwe mu mitima yanyu ; nimumwemerere mukore ugushaka kwe amanywa na nijoro, bityo icyo abifuzaho mugikore mubigiriye Izina rye rutagatifu ; nanjye iteka ryose mbashoboza byose kandi nkabageza ku butungane, ngaho nimukomere kandi mwishyire mwizane, bityo icyiza cy’Ijuru gikomeze giture muri mwe kuko mwahawe kumenyeshwa amabanga y’Ijuru ryose ; muhagarariye benshi hirya no hino mu Isi mu buryo bwuzuye kuko mukomeje kubera maso abandi, kandi izamu ryanyu mukaba mukomeje kuricunga mu buryo bwuzuye, mu buryo bwo gucunga umutekano ; nanjye rero mbakomeje mu buryo bw’agatangaza kuko nkomeje kubabera intwari ku rugamba, kandi nkaba nkomeje kubabera umuyobozi wa byose mu buryo bwo kubatoza ikiri icyiza.
Ndi inyenyeri ibayobora mu bikomeye ndetse no mu byoroheje, kugira ngo mutagwa isari kandi mudacika intege mu rugendo, mbereka inzira mbere y’igihe kugira ngo ahari udusindu mpasize, ndetse imvura y’amahindu nkayibarinda kugira ngo amasuri atabatwara ; iki ni igihe rero kidasanzwe cyo kuba maso mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho, kugira ngo iteka ryose mumenye kandi mumenyeshwe ibyiza mwagenewe kandi mwateguriwe ; nanjye rero ndi iruhande rwanyu mu buryo buhoraho, kugira ngo mumurikirwe n’Ijambo rya DATA amanywa na nijoro ; erega ubwi mwashyizwe ku gasongero ni igihe cyo kubera amaso abandi, kugira ngo mubacungire umutekano kandi murinde izamu ryanyu ndetse n’iry’abandi barangaye, dore benshi bararangara umwanzi akabaca mu myanya y’intoki, ugasanga kenshi na kenshi ibyo bifuzaga kandi ibyo bashakaga ntibabigezeho kubera ko bahaye urwaho umwanzi, ni igihe rero cyo gufunga imyenge yose bana banjye, kugira ngo iteka ryose icyo musabwe mugikorere igihe, kandi mumenye ko isengesho ryanyu ari umubavu mwiza uhumurira DATA mu buryo buhoraho kandi mu buryo budasubirwaho.
Nimukomeze mwishyire mwizane kandi mukomeze mutumbagire kuko urumuri rw’Imana rwabarasiyeho, bityo ububasha bw’Imana bukabakomeza kandi bukabaherekeza muri byose ; nimwakire rero imbaraga zibakomeza kandi zibaha kwakira urumuri ubuziraherezo, kugira ngo iteka ryose munezerwe kandi mwishimire ko Uhoraho Imana yabahaye byose ; nimwambare imbaraga kandi mukenyere mukomeze, bityo iteka ryose ibyiza by’Ijuru bikomeze byigaragarize muri mwe, nanjye ndahari ndaganje mu buryo bw’agatangaza kuko mbakomereje intambwe mu buryo bwuzuye, kugira ngo urumuri rw’Imana rukomeze rubamurikire kandi rubarasirizeho ; ndaganje rero kuko nabahaye kandi nkabasendereza imbaraga zihoraho kandi zifatika, mu ntego imwe rero twateguye kandi twateganyije, akaba ari intego yo kubahaza ibyiza bidasanzwe kugira ngo umunsi umwe muzishime kandi munezerwe mugeze aho mwateguriwe kandi mwateganyirijwe ; erega muri iyi Si akenshi na kenshi muhura na byinshi bibananiza kandi bibagora, ariko kandi n’ubwo koko ibyo byose bigenda bibasatira, muzi neza ko uwo mukorera ari Uhoraho kandi azabahemba akabitura ineza ; iyo neza rero izabagirira akamaro kandi izabaha ibyishimo birambye, kuko icyo mukora ari icyiza kandi mwizigamira aheza aho imungu itagera ; nimukomeze rero mukataze kandi mukomeze mube iruhande rwa DATA, amanywa na nijoro munezerwe kandi mwishime kuko mwamenye icy’ingenzi.
Mbifurije umunsi mwiza, mbifurije kwakira ibyiza by’Ijuru, kubikomereramo ndetse no kumenya umusaruro wa buri kimwe cyose, kugira ngo iteka ryose mwizihire uwabatoye kandi uwabatoranyije ; mbifurije umunsi mwiza, ndabakunda, mbasendereje umugisha wanjye wa kibyeyi ubaherekeza kandi ubageza ku butungane, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ; amahoro bana banjye, turi kumwe kandi ndabayoboye ndabarinze, nishimanye namwe kuri uyu munsi mu bwitange bwa buri wese ndetse no mu mbaraga buri wese yakoresheje, kuko nje kumwongerera kandi nkaba nje kumugabira ibyiza by’Ijuru.
AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE, NDABAKOMEJE MURI BYOSE KANDI MBASENDEREJE IMBARAGA ZANJYE KUGIRA NGO MUTURE MURI JYE NO MURI DATA IBIHE BYOSE, AMAHORO AMAHORO !
