UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 17 UKWAKIRA 2024
Ndabaramukije bana banjye kandi mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasendereje urukundo rwanjye mu buryo butavogerwa, nimukomere turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe muri byose mbafashe ikiganza nk’umubyeyi watsinze kandi nk’intwari ibatsindira ibihe byose kuko nganje rwagati yanyu kandi nkaba nganje mu bikorwa by’Uhoraho Imana mu buryo budasanzwe.
Nifatikanyije namwe rero mu buryo bukomeye kandi nifatikanyije namwe mu buryo budasanzwe, cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kugendana namwe mu buryo bukomeye kandi nkaba naje kugendana namwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo turusheho guhindurana amateka ya Mwene Muntu kandi turusheho guhindurana amateka mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; erega nifatikanyije namwe kandi nkomeje kugendana namwe muri iyi njyana y’ibikorwa bikomeye bya DATA, kuko dukomeje guhindura byose mu rukundo rwacu kandi tukaba dukomeje guhindura bose mu mbaraga zacu zidatsindwa kandi mu bubasha bwacu butavogerwa, tukaba dukomeje gushyira byose ku murongo.
Ni yo mpamvu rero tutajya dustindwa na rimwe kuko iyo twaje gutabara nta kidukoma imbere, kandi umugambi wacu udatsindwa kandi utavogerwa akaba ari nta na kimwe gishobora kuwuvogera kandi akaba ari nta na kimwe gishobora kuwuhangara, ni yo mpamvu rero dukomeje guhangamura ibyigize ibihangange kandi ibyigize intakoreka byose, tukaba dukomeje kubicecekesha ububasha bwacu mu buryo bukomeye; dukomeje rero kuvuguruza imigambi ya Nyakibi kandi dukomeje kuvuya ndetse no kuvuyanga imbaraga z’umwanzi aho ziva zikagera, kuko turi mu bihe bidasanzwe kandi tukaba turi mu bikorwa bidasanzwe kuko Uhoraho Imana akomeje kugaragaza ububasha bwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kandi akaba akomeje kugaragaza urukundo rwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye.
Murashyigikiwe rero mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko tuza gutsinda kandi tukaza kuganza imbaraga z’umwanzi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, twifashishije isengesho ryanyu rya buri munsi mutura ubutitsa kandi mutura ubutaretsa, erega imitima yanyu yose ndayiruzi kandi ndayibona, abanzi ndetse n’abatanzi, abo bose ndabareba kandi nkabamenya, ari nako nkomeza kugenera buri wese ikimukwiriye kandi igitunganye gikomoka kuri Uhoraho Imana kugira ngo nkomeze gushyigikira roho ya buri wese kandi kugira ngo nkomeze gushyigikira intambwe ya buri wese, cyane cyane kuri abo bose bakataje mu rugendo rugana Imana, ariko kandi bagahura na byinshi mu mayira bibazitira kandi bibatega bityo bigatuma badakomeza umugambi bari bafite mu buzima bwabo; abo bose ndabareba kandi nkabitegereza cyane bityo nkaza kuronsa buri wese ingabire ndetse n’ingabirano, mbona akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi.
Namwe rero nkomeje kubasendereza imbaraga zanjye kugira ngo zibabature ku mwanda w’ikibi kandi zibabature mu bitotsi by’umwanzi bityo musenderezwe imbaraga n’ububasha bwanjye kandi musenderezwe ibyiza by’Uhoraho Imana kugira ngo bihore bitama muri mwe kandi bihore bitama mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo ababasanga kandi abababona bose mubabere icyigisho, kuko ari cyo cyanzanye mu guturana namwe kandi mu gukorana namwe byinshi kandi mu gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza kugira ngo duhindure isi kandi duhindurane byose nta na kimwe gisigaye inyuma; dukomeje rero kwifatikanya muri byose kandi dukomeje kwifatikanya mu bikorwa by’urugamba, kugira ngo koko dukomeze gutsinda hose kandi dukomeze gutsindira bose mu rukundo rwacu rukomeye.
Nkomeje rero kwifatikanya n’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, cyane cyane ku bari maso nkomeje gutsindira muri bo kandi nkomeje gutangaza kandi nkomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye muri bo kuko hari byinshi nkomeje gukorana nabo mu buryo butuje kandi mu buryo butunganye, bityo rero nkaba nkomeje gushyigikira benshi mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kandi nkaba nkomeje kubongerera imbaraga mu buzima bwabo bwa buri munsi zo gutsinda umwanzi; namwe rero ndabambitse bana banjye kandi nkomeje kubakindikiza intwaro z’urumuri aho ziva zikagera kugira ngo koko mubashe kujya ku rugamba, mutsinde kandi mutsiratsize ububasha bwa Nyakibi aho buva bukagera; turi kumwe rero kuko mutari mwenyine mu rugendo, kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubahunda kandi nkaba nkomeje kubahundagazaho umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomereze intambwe muri byose, kuko nganje ndi muri mwe kugira ngo mbabumbire hamwe kandi mbahurize hamwe mu rukundo rwanjye rukomeye kuko nsesekaje umugisha wanjye ku babi n’abeza bari hirya no hino, kandi nkaba nsendereje urukundo rwanjye buri wese uri ku Isi, kugira ngo yumve kandi yakire urukundo rwanjye mu buryo butangaje; ndabahobereye rero mwese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kandi mbambitse imbaraga zanjye mu buryo bukomeye, nimukomere mu rugendo turi kumwe kandi nimukomere mu bikorwa by’urugamba, ndabashyigikiye kandi ndabayoboye, nimukomeze kujya mbere mu kwemera ndetse no mu kwizera, turi kumwe kugira ngo nkomeze kubacungira umutekano kandi nkomeze kubarinda mu buryo bukomeye; ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye kandi mbambitse imbaraga z’ubudahangarwa bwanjye, kugira ngo zihore iteka zumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
AMAHORO, IBIHE BYIZA, MBAHAYE URUKUNDO RWANJYE KANDI MBAHAYE IMBARAGA ZANJYE, KUGIRA NGO ZIKOMEZE GUSESEKARA KANDI ZIKOMEZE GUSENDERA MU BUZIMA BWANYU IBIHE NDETSE N’IMBURABIHE; AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.