UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 19 KANAMA 2024
Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA kandi bana banjye nshyigikiye, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe mu rugamba rwanyu, bityo rero nkaba mbarangaje imbere iteka ryose turi kumwe mu bubasha bwanjye budatsindwa kandi turi kumwe mu bubasha bwanjye butavogerwa, kuko nkomeje kuvogagira ibikorwa by’umwanzi muri mwe kandi nkaba nkomeje kubicyaha kandi nkomeje kubihirika burundu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; nifatikanyije namwe rero bana banjye kandi Biremwa by’Uhoraho Imana, nimukomeze gutsinda kuko mbahaye gutsinda kandi mukomeze kuganza hirya no hino ku Isi mu bikorwa bigiye bitandukanye nkomeje gukorana namwe uko bwije n’uko bukeye; erega nkomeje kwigaragariza muri mwe kandi nkomeje kwigaragariza rwagati yanyu, kuko mbana namwe ibihe byose kandi nkagendana namwe mu mirimo ikomeye kandi nkabana namwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, bityo rero intambwe yanyu nkaba nyishyigikiye kandi ibikorwa byanyu bya buri munsi nkaba mbikomeje kandi nkaba mbibakomejemo mu buryo budasanzwe.
Nimukomeze rero kujya mbere kuko mbahaye kunezererwa mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi nkaba mbahaye imbaraga ndetse n’ububasha, kugira ngo bukomeze kubafasha gushobozwa byose kandi bukomeze kubafasha kumenya byose nta kibagamburuje mu mugambi wa DATA; ndi kumwe namwe rero muri byose kandi mbambitse imbaraga zanjye aho muri hose, nimwakire ububasha bwanjye kandi nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kubavugurura, zikomeze kububaka bundi bushya kandi zikomeze kubatsindira umwanzi ndetse n’imitego ye yose; nanjye rero turi kumwe muri byose kandi ndabashyigikiye mbafashe ikiganza muri byose, kuko mbayoboye mu rugendo rwanyu kandi nkaba mbayoboye mu bikorwa byanyu bya buri munsi; erega turi kumwe kandi turataramanye mu mirimo idasanzwe kandi mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi twaje gukorana namwe kandi kuri uyu munsi twaje kurwanana namwe urugamba mu buryo budasubirwaho kandi tukaba twaje gutsinda ndetse no gutsiratsiza ibikorwa bibi bya Nyakibi aho biva bikagera; nimukomeze rero kujya mbere mu rukundo rwacu rukomeye kandi nimukomeze kujya mbere mu bikorwa byanjye n’ibya DATA, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubashyigikira mu bikorwa by’Uhoraho Imana.
Mfunguye byinshi byiza kuri uyu munsi udasanzwe kandi mfunguye imigisha itagabanyije mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kandi nimukomeze kwagukira ibikorwa by’Uhoraho Imana, kuko hari byinshi cyane nkomeje kubuganiriza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimurangwe no kwitamba kandi nimurangwe no kwitanga aho muri hose, bityo ibikorwa byacu mukomeze kubigira ibyanyu igihe cyose, nanjye ishyaka n’umwete byanyu bya buri munsi ndabibona kandi ndabizirikana, ni yo mpamvu nanjye ntazabatererana mu mage ndetse no mu bigeragezo byanyu, ahubwo nzahorana namwe kandi nzagendana mu mutsindo ukomeye wanjye n’uwa DATA, kugira ngo nkomeze kubatsindira ibibatsinda kandi nkomeze kubajujubiriza ibibajujubya aho biva bikagera; ngaho rero nimukomere kandi mukomere mu rugendo kuko turi kumwe, bityo nkaba nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga zanjye kugira ngo iteka ryose zihore zigaragariza muri mwe kandi zihore zibashyigikira kandi zihore zibakomeza kuko nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikira mu rukundo rwanjye n’urwa DATA.
Imirimo yanjye kandi imirimo yacu nk’ab’Ijuru nikomeze kubakomeza kandi nikomeze kubatagatifuza, kuko hari byinshi nkomeje gutagatifuriza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi hakaba hari benshi nkomeje gutagatifuriza mu bikorwa byanyu bya buri munsi; erega hari byinshi dukomeje kubyarizamo inyungu ndetse n’umusaruro, mu gukomeza gushyigikira benshi mu Isi kandi mu gukomeza kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi hakoreshejwe isengesho ryanyu rititsa kandi ritaretsa, bityo tugahora turishyigikirishije benshi kandi tugahora turikomeresheje benshi kugira ngo koko bakomere kandi bakomeze kugendera mu rukundo rwacu ubudategwa kandi ubudasubira inyuma; dukomeje rero kubana namwe muri byose kandi dukomeje kubashyigikira mu mbaraga zitavogerwa kandi mu mbaraga zidatsindwa, namwe rero nimuhore mutsinda kandi nimuhorane umutsindo mu biganza aho muri hose, kugira ngo mwirukane umwanzi kandi mumutsinde n’imitego ye yose, natwe dukomeje gutsindira muri mwe kandi dukomeje kuganza, kuko ibikorwa byacu biri muri mwe kandi imirimo yacu itangaje ikaba ikomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana Biremwa by’Uhoraho Imana, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire urumuri rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rubamurikira ibihe ndetse n’ibihe kandi ruhore rubamurikira ubuziraherezo mu minsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi; turi kumwe rero nanjye kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubakomeza mu bikorwa bidasanzwe kandi mu mirimo idasanzwe yanjye na DATA; nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabazirikana kandi mbahaye umutsindo wanjye iteka kugira ngo uhore wigaragariza muri mwe, kandi uhore uhindura byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko nabahaye gutsinda kandi nkaba narabahaye guhirwa muri byose; nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda kandi ndabazirikana.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, UMUNSI WO GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE; AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.