UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 29 NYAKANGA 2024

Nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi udasanzwe Ntore za DATA kandi Biremwa by’Uhoraho Imana, ndabaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mbifurije umunsi mwiza, ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, mbumbatiye rero buri wese mu rukundo rwanjye, nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, kandi nimwakire amahoro yanjye asendereye, nimwakire amahoro yanjye y’igisagirane, kugira ngo akomeze gusabagira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nanjye rero turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye mu bikorwa bidasanzwe, ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba naje gukorana namwe kuri uyu munsi udasanzwe, kuko nkomeje kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye rutavogerwa kugira ngo rukomeze kuvogagira ikibi muri Mwene Muntu; nkomeje rero kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi nkomeje kubasendereza imbaraga z’ububasha bwanjye kugira ngo zikomeze kubakomeza kandi zikomeze kubashyigikira muri uru rugendo, ngaho rero nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze gutsinda iz’umwanzi, kandi nimwakire ububasha bwanjye kugira ngo bukomeze kuvuguruza ubwa nyakibi.

Nanjye turi kumwe rero kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndi inyenyeri rero ibamurikira muri byose, ngaho rero nimukomere kandi mukomeze injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ari cyo mbatoza kandi akaba ari cyo ntoza abanjye aho bava bakagera; namwe rero nkomeje kubashishikariza guhinduka ndetse no guhindura uburyo muri byose, kuko nkomeje kugenda nigisha icyiza aho kiva kikagera kandi nkaba nkomeje kugenda ntanga urukundo rwanjye mu buryo budasanzwe mpindura benshi kandi mpindukiza benshi mu rumuri rwanjye rudatsindwa kandi mu rumuri rw’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera; mbambitse imbaraga rero kandi mbasendereje urukundo rwanjye bana banjye kandi nkoramutima za DATA mwese aho muva mukagera, nimwakire imigisha y’amoko yose ibahindura kandi ibafasha gukomeza gutunganira Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Erega nkomeje kubiyigishiriza icyiza kandi nkomeje kubatoza buri kimwe cyose kinyura Uhoraho Imana Umusumbabyose kugira ngo mukomeze kugikomeramo kandi mukomeze kugikatarizamo, ni yo mpamvu nkomeje kugendana namwe muri ubu buryo kandi ni yo mpamvu nkomeje gukorana namwe byinshi, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe naje kurwanana namwe urugamba kandi naje gukorana byinshi n’Ikiremwa Muntu, kuko hari imbaraga zidasanzwe dukomeje gusendereza benshi kandi hakaba hari urumuri rudasanzwe dukomeje gusendereza abatuye iyi Si mu gukomeza kubategura kandi mu gukomeza kubategura mu bikorwa bikomeye bya DATA; mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbahaye urukundo rwanjye, kugira ngo murusheho gushikama kandi murusheho kujya mbere mu rukundo rw’Uhoraho Imana kuko nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba kandi nkaba mbashyigikiye, nkaba mbafashe ikiganza muri byose, ntacyo muzaba turi kumwe kandi nta kizabakangaranya turi kumwe, kuko mbabereye inkingi ikomeye ibakingira kandi nkaba mbabereye byose mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomeze kunyiringira kandi mukomeze kunyizera, munyemerere mbabere umubyeyi namwe mumbere abana, ntacyo ntazabaha kandi ntacyo ntazabagezaho mu rukundo rwa DATA, kuko byose mbifite mu biganza kandi nkaba nkomeje gutanga kandi nkaba nkomeje kugabira ababizi ndetse n’abatabizi.

Nimwakire ingabirano zanjye kuri uyu munsi kandi nimwakire urukundo rwanjye rutajorwa kandi rutavogerwa, kuko nkomeje gusakaza amahoro y’igisagirane mu batuye iyi Si kandi nkaba nkomeje gusakaza amahoro yanjye y’igisagirane mu bakomeje kunsangana umutima utaryarya kandi mu bakomeje kunsangana umwete ndetse n’ubwira nkaba nkomeje kubigaragariza mu buryo budasanzwe; ngaho rero nimukomeze gufata intwaro zanyu kugira ngo mujye ku rugamba murwanye umwanzi kandi murwanye ikibi cyose kibatandukanye n’urukundo rwa DATA, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA; nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ububasha bwanjye, kugira ngo buhore bubagenga kandi buhore butegeka mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimugire ibihe byiza ndabakunda Ntore za DATA kandi bana banjye nshyigikiye.

AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *