UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 10 UGUSHYINGO 2023
Mbasendereje umugisha wanjye bana banjye kugira ngo nkomeze mbakomeze kuko nabaramburiyeho igishura cyanjye, kugira ngo mbasesekazeho ibyiza mbagenera, kandi mbagabira umunsi ku wundi; nimwakire iruhuko mu mitima yanyu kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe mu bihe nk’ ibi ngibi kugira ngo nkomeze mbuzuze urumuri kandi mbacanire amatara yanyu igihe cyose muhore muyatsa kandi ahore yakirana imbere yanyu ubutazima kandi ubuhugana; niyo mpamvu rero nkomeje gufata ikiganza buri umwe umwe muri mwebwe, kugira ngo mukomeze kandi nkomeze ngendane namwe, mu gukomeza kubashyigikira kandi mu gukomeza kubateza intambwe, mu kubatera inkunga muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, kuko mbafatiye iry’ iburyo, nkaba ndi inyenyeri ibarangaje imbere kandi nkaba nkomeje kubakomeza no kubashyigikira iminsi yose kugira ngo ndusheho kubahugura no kubamenyesha ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru uko biri n’uko bikwiye kandi uko bwije n’ uko bucyeye.
Bana banjye nkunda nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza, mwakire gusenderezwaho umugisha kandi mwakire kugendera mu rumuri, mwakire gukomera kuko mbakomeje kandi nkaba nkomeje kubashyigikira iminsi yose; nimwakire rero kubaho kandi mwakire kuganza no gukomeza urugendo muri ibi bihe, kuko nifatikanije namwe, kugira ngo nkomeze mbahe ihumure ryuzuye kandi rikwiriye kuri mwebwe kandi kuri buri umwe umwe muri mwebwe kuko nkomeje gukatarisha buri wese kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubabumbatira mu biganza byanjye bana banjye.
Naje gutsemba umwanzi kandi naje gutsiratsiza Sekibi, naje kwimika ikiri icyiza kandi naje kwimika ubutungane mu Isi, nkaba naraje gukura mu nzira ubukozi bw’ ibibi bwose ariyo mpamvu mbwira Mwene Muntu guhinduka no guhindukirira kandi nkaba nzanira inkuru nziza Mwene Muntu aho ava akagera, kugira ngo mutangarize ukuri n’ urukundo byanjye, kugira ngo nkomeze nsendereze buri wese amahoro, ibyiza by’agatangaza ngabira buri muntu wese utuye Isi kandi mvuburira buri wese, bana banjye nkunda, mukomeze kuba intaganzwa kandi mukomeze kuba intwari mutware intwaro zanyu umunsi ku wundi, intwaro zanyu mwumve ko ari nta zindi ari isengesho, kuko ariryo mugomba iteka ryose guhora mukindikije, bityo mukarasa ubudahusha kandi mukarasa ubutananirwa kandi ubutarambika ngo murambirwe, bityo iteka ryose mugahora mwiziritse ku cy’ukuri kandi mugahora mwiziritse mu buhanga n’ ubumenyi bwo gukomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza by’Uhoraho tubagezaho umunsi ku wundi bana banjye.
Niyo mpamvu rero nkomeza kubahwiturira gukora ikiri icyiza, kandi nkabwira buri kiremwa cyose guhinduka no guhindukira, kugira ngo Mwene Muntu ahaguruke ku mwanda yicayeho bityo yihatire gukora ikiri icyiza kuko nza gusukura Mwene Muntu umunsi ku wundi, uwo nasukuye akihutira kujya kwivuruguta, ntarebe ineza namuzaniye kandi ntarebe ibikorwa by’urukundo namuzaniye kumukorera, ahubwo akihutira kujya kwivuruguta.
Nkomeza rero guhamagarira abo bose nambika bakiyambura, kandi abo bose nsukura bakajya kwiyanduza, abo bose nambika aho kugira ngo barebe ibyiza mba nabambitse bagashwanyura, kugira ngo buri wese yisubireho kandi yisuzume, abashe kwakira kandi abashe kuvugururwa byuzuye kandi bisesuye kuko nta kindi cyanzanye mu Isi ni ikiremwa muntu, kuko nagarutse kongera kwihuza na kiremwa muntu, gukomeza gucira Mwene Muntu amayira kugira ngo atambuke, gukura ikibi cyose mu nzira, kugira ngo ntasanure benshi amayira kandi nshyire benshi mu rumuri rw’ Imana isumba byose.
Bana banjye nkunda rero, kuko nabahamagaye mukitaba karame, nimukomeze munyemerere mbagenge kandi mbayobore mu minsi y’ ubuzima bwanyu bwose, kandi mu bikorwa byanyu nkomeze kwifatikanya namwe ubutaretsa kandi ubudahwema, kuko nkomeje kuza kubatazanurira amayira kandi nkaba nkomeje kwimika ikiri icyiza, gukura ikibi cyose mu nzira kugira ngo mbasabanishe n’ Ijuru ryose; nimwakire kubaho rero kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, kuko nkomeje kubabumbatira mu biganza banjye kandi nkaba nkomeje kubamenyesha ukuri kw’ibyiza by’ingoma y’Ijuru kugira ngo namwe muharanire amahoro yuzuye kandi asesuye, asendereye ubudahwema kandi ubutaretsa, imbaraga zibibafashamo nkaziboherereza umunsi ku wundi, kandi nkabambika ingabire n’ingabirano zibafasha kuba mu muhamagaro wanyu no mu murimo wanyu neza, nta nkomyi kandi nta gihunga; nimwakire kubaho rero kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye nkomeza amanywa n’ijoro kandi ngakomeza kubateza intambwe, ngakomeza kubikomereza iminsi yose kugira ngo mbamenyeshe ibyiza by’ingoma y’Ijuru kandi mbamenyeshe ibyiza by’ agatangaza mbategurira kandi mbagenera iminsi yose.
Nabatazanuriye amayira rero bana banjye nimutambuke kandi nabakinguriye nimwinjire kandi muze mwisanzure no mu mutima wanjye utagira inenge, bityo mubone ibyiza by’agatangaza bivamo kandi mbagabira, mbasendereza umunsi ku wundi, buri wese abone iruhuko kandi buri wese yiyumvemo ivomo, kuko ndi ivomo kandi nkaba ndi iruhuko kuri buri wese; niyo mpamvu, bana banjye, mbuzuza ibyiza by’ agatangaza uko bwije n’ uko bucyeye, kandi nkaza kubikomereza kandi nkabashyigikira kugira ngo mukomeze mukomezanye kandi mugire ubutwari mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nkomeza kubakomeza kandi nkakomeza kubashigikira kandi nkakomeza kubinjiza mu butungane uko bwije n’ uko bucyeye.
Nimwambarire ubutungane kandi mwambare urukundo iminsi yose, bityo mukomeze gutahiriza umugozi umwe, mukomeze kwirekura mu bwitange bwanyu kuko tububyaza umusaruro kandi mu guhuriza ku cyiza kwanyu bikabyara icyiza kandi bikabyara umusaruro kandi bikagirira Isi yose akamaro, nanjye rero mbahaye umugisha, mbambitse gukomera kandi mbahaye kugubwa neza, nimukomere kandi mushyigikirane iminsi yose, ntimukagwe kandi ntimugatsitare bana banjye, nimuhore muhagaze ku maguru yombi mutadandabirana kandi mudatitizwa n’umwanzi umubisha, ibikorwa bye bibisha ntibikabatere ubwoba, nimwumve ko dufite kubirinda no kubihigika, kugira ngo buri wese muri mwebwe tumukomeze tuzamugeze aho tumwifuza.
Mbahaye rero kutaganzwa rero kandi mbahaye kutagamburura, mbahaye umugisha wanjye muri iki gicamunsi bana banjye nkomeje kandi nkomeje guteza intambwe, nimuze dukomeze tujyane ku rugamba dukomeze turohore benshi kandi dukomeze tuzahure benshi kuko Mwene Muntu arushaho kugenda akikuririza kandi agakabiriza ubwenge bwe, bityo agahangara aho atakagombye guhangara, kandi agatera ibuye aho atakagombye kuritera, kandi agatera intambwe aho atakagombe kuyitera kandi agacengera ibidacengerwa kuko ntiducengerwa, ariho Mwene Muntu arindagirira kandi akaba ariho mwene muntu agenda ateshukira umunsi ku wundi; ntabwo tuvogerwa ab’Ijuru kandi ntabwo duhangarwa, ntabwo dukomwa mu nkokora kandi ntabwo tujya twurirwa, kuko ibishatse kutwurira byose turabihananura tukabicisha bugufi, kuko ibyikuririza byose bigashaka guhangara DATA Uhoraho Imana, DATA Uhoraho Imana iyo ahagurutse ku ntebe ye yo guca imanza, byose bicishwa bugufi, bityo hagakuzwa izina rye, kandi hakumvikana ububasha bwe bwose mu Isi yose.
Mbahaye amahoro rero kandi mbahaye umugisha, mbahaye gukomera no gukomeza urugendo, mbahaye gukomeza kwifatikanya nanjye ubutaretsa kandi ubudahugana, kugira ngo mukomeze mwambare imbaraga kandi mwambare ububasha ubutaretsa kandi ubudahugana; mbahaye rero umugisha wanjye, ubakomeze kandi ubashigikire iminsi yose, mukomeze gusabira abo bose bakomeje kunangira imitima yabo no kwihagararaho kandi tubazanira ikiri icyiza tukabereka uko bagomba kugenda n’uko bagomba kugenza, aho kugira ngo barebe icyiza tubereka ahubwo bakakibonamo ikibi kandi bakarangwa no kujora ibyacu, bana banjye nkunda rero kubabwira nti nimukomeze mube ku rugamba kandi mubere maso abo bose basinziriye kandi abo bose bateshuka uko bwije n’ uko bukeye, mubabere ku mazamu kandi mubasabire uko bwije n’uko bukeye kugira ngo babashe kugaruka mu murongo nyawo, kuko hari benshi bikura mu murongo bari bambaye ikirezi bakajya kwambara incabari kandi twari twarabasize bakajya kwivuruguta mu mukungugu; abo bose rero ni abo gusabirwa kandi aho bageze bageze aharenga, nimubasabire bana banjye, kuko nanjye muri iki gihe ndimo kubazahura kandi nkaba ndi kubatabara, kuko aho bageze Sekibi ari kubadadira kandi ari kubaboha, aho kugira ngo babashe kuvayo, ahubwo bagakomeza kumva y’uko kubohwa na Sekibi bibanogeye, kandi njye simbishaka bana banjye yuko abo bana banjye nabo bajya kuzikamira muri iyo nyenga y’ ikibi, ariyo mpamvu iteka ryose ndangwa no gusabira ikiremwa muntu kandi nkarangwa no gushaka kuzahura Mwene Muntu aho ava akagera; nimuze rero dukomeze kwifatikanya kuko nabagize abahuza b’umutima wanjye kandi nkabagira abahoza b’umutima wa Jambo kugira ngo iteka ryose mukomeze kudufasha gukiza Isi mu bwitange bwanyu kandi mu kwirekura kugira ngo ibikorwa byinshi bigende neza kandi ibikorwa byinshi bikoreke mu Isi, bityo ibitagenda neza tubigenze neza twifatikanyije namwe.
Mbahaye amahoro n’ umugisha bana banjye kandi mbambitse imbaraga zibafasha gukomera no gukomeza urugendo kandi gukomeza kwifatikanya nanjye muri byose, ntimugacike intege, kandi ntimukagwe, ntimukadandabirane, nimukomeze gushyigikirwa n’ urukundo rw’ Ijuru n’ ububasha bw’ Ijuru ndi kumwe nmwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye nimukomeze mube intwari ku rugamba, ntimugatsindwe, ahubwo iteka ryose muhore muhagaze ndi kumwe namwe.
Amahoro, Amahoro, ibihe byiza, kugubwa neza, igicamunsi cyiza kuri buri wese kuko mbashyigikiye nkaba nkomeje kubakomeza kandi nkaba narabangukiye kubaba hafi, kugira ngo mbashyigikire kandi mbahumurize byuzuye bana banjye.
AMAHORO, AMAHORO, IGICAMUNSI CYIZA IBIHE BYIZA KURI MWESE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBEREYE BURI WESE KU ISONGA, KANDI KU RUGAMBA RWANYU RWA BURI MUNSI NDI KUMWE NAMWE NTIMUKAGIRE UBWOBA NZABARWANIRIRA MUTSINDE, KANDI NZAKOMEZA KUBASHYIRA MU GISHURA CYANJYE, MBARINDE IMBEHO Y’ UBUHAKANYI KANDI MBARINDE KUVOGERWA N’UMWANZI KUKO MBASHYIZE MU BUDAHANGARWA BW’ IJURU. AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO!