UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 13 WERURWE 2025

Ndabakunda cyane kandi ndabazirikana bana banjye, kuri uyu munsi rero udasanzwe naje kwifatikanya namwe kandi naje kwizihizanya namwe ibikorwa by’urugamba mu buryo budasanzwe kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera; nambitse imbaraga rero kandi nasendereje urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kirusheho kwishima kandi kirusheho kunezerwa kuko naje kugaba byinshi byiza kuri uyu munsi kandi nkaba naje kugabira bose nta n’umwe nshubije inyuma; ngaho rero nimwakire kuko nateze ibiganza ngabira kandi ngabira bose cyane cyane abaza bangana kandi abafite umutima unshakashakana urukundo rukomeye kandi unshakana umutima wiyoroshya kandi uciye bugufi, uwo wese nkomeje kumwigaragariza kandi nkomeje kumwigaragarizamo mu buryo bukomeye kuko ibikorwa byanjye njye na DATA bidahwema kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuri uyu munsi rero w’agatangaza naje kugendana namwe bana banjye aho muva mukagera muri hirya no hino mwitabiriye ibikorwa byanjye n’ibya DATA, mu gutanga urukundo kandi mu kurusakaza amahoro ndetse n’umutekano mu batuye iyi Si, mwitabira isengesho kandi mwitabira ibikorwa byanjye n’ibya DATA aho biva bikagera, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira mu minsi mibi.

Nimugire amahoro rero kandi nimugire ibyishimo mu mitima yanyu, bisakare kandi bisenderere kuko naje kubibasendereza kandi nkaba naje kubibagabira mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo koko mutangaze kandi mukwirakwize icyo cyiza nabazaniye kuri uyu munsi; nambitse imbaraga buri wese kandi mpaye urukundo rwanjye buri wese kugira ngo rusakare kandi rusendere mu mitima yanyu iteka ryose, bityo amahoro yanjye n’aya DATA arusheho gutuzwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko igihe nk’iki ngiki nkomeje kubateguriramo integuro ikomeye kandi nkaba nkomeje kubateguriramo ibyiza by’agatangaza mu buryo budasanzwe, kugira ngo koko mube indabo mvomerera umunsi ku munsi kandi nuhira uko bwije n’uko bukeye, kuko iyo nje mbasanga mbagabira byinshi byiza kandi nkabagabira iby’agaciro gakomeye, cyane cyane bikaba ari ibibafasha kubakika kandi akaba ari ibibafasha gukomera mu rugendo rwanyu nta kibaca intege kandi nta kibasubije mu buryo bw’ukwemera; kuri uyu munsi rero nasannye kandi nubatse bundi bushya mu buryo bukomeye, kuko ibikorwa byanjye na DATA bidahwema kwigaragiza abemera ndetse n’abatemera; kuri uyu munsi udasanzwe rero twaje kuvugurura Isi ndetse n’abayituye kandi twaje gukora imirimo ndetse n’ibitangaza muri Mwene Muntu, kugira ngo koko Mwene Muntu wese aho ava akagera yiyumvemo iruhuko, ibyishimo, amahoro ndetse n’umutekano bidukomokaho.

Harahirwa rero ababaye maso kandi harahirwa abiteguye bose bakakira umukiro ndetse n’agakiza twazaniye Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo koko harusheho kuvugururwa byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kandi harusheho kuvugururwa imbaraga zikomeye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twaje gusiza kandi tukaba twaje guhirika udusozi ndetse n’utununga turi muri Mwene Muntu, cyane cyane utwo twose tumubuza kujya mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye, tukaba rero twaje gutazanurira amayira benshi kugira ngo bose abumva ijwi ryacu rubahamagara kandi ribakangurira kugarukira Imana babashe kwakira kandi babashe kumva neza icyo tubifuzaho; namwe rero mwatumenye nimukomeze kwagukira urukundo rwacu mwakira imbaraga zibafasha kandi mwakira ububasha bwacu bubavugurura mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, kugira ngo koko ibyo dukomeje gutanga muri mwe birusheho kubagirira umumaro kandi birusheho kugirira Isi yose umumaro; ni muri urwo rukundo rero nkomeje kubagaragariza iteka ryose kandi nkomeje kubagaragarizamo ibihe byose, kuko naje kwigaragariza bose nta n’umwe nsize inyuma, nk’uko umwana wanjye yaje kwitangira bose nta n’umwe asize inyua; nanjye rero naje kubana n’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kugira ngo nkomeze kugitoza urukundo kandi nkomeze kugitoza umurava ndetse n’ishyaka wo guhora kinyotewe no kwakira urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwacyo bwa buri munsi; mbahaye rero gutsinda bana banjye aho muri hirya no hino ku Isi, nimukomeze guhunga kandi nimukomeze kuganza ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera cyane cyane ikibatandukanya n’urukundo rw’Uhoraho Imana, kuko ibihe nk’ibi ngibi bidasanzwe naje gukomeza kubiyigishiriza kandi nkaba naraje gukomeza kubatoza igikwiriye kandi igitunganye, cyane cyane ikinyuze Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, kugira ngo koko cyubakwe kandi kirusheho kugira ireme mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi kirusheho kugira ireme n’agaciro mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; erega ndaganje ndi muri mwe mu kubatoza kandi mu kuberekera inzira ikwiriye kandi itunganye, kugira ngo murusheho kuyikatarizamo kandi murusheho kuyigenderamo nta nkomyi.

Mwebwe mwese mpamagara umunsi ku munsi kandi mwebwe mwese mpamagara umunota ku munota, muririnde kuninira ijwi ryanjye ribahamagarira umurimo wa DATA kandi ribakangurira gukora ibigendanye n’ugushaka kw’Imana, ahubwo iteka ryose nimuhore muri maso kandi muhore mwenyegeza icyo kibatsi cy’urukundo cyanjye gihora kigurumanira mu mitima yanyu; muririnde rero kumpunga nta mpamvu, kandi muririnde guhunga Jambo Umwana wanjye nta mpamvu, ahubwo nimurusheho kwagukira urukundo rwe bityo ruture muri mwe kandi mwemere rubigarurire muri byose, nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubana namwe, nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Urukundo ruhoraho, amahoro amahoro.

Nimugire umunsi mwiza rero ndabakunda cyane kandi mbambitse imbaraga zanjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi bana banjye, nubakomeze kandi nubashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nubambike imbaraga kandi nubavugururemo ububasha bukomeye bw’ibikorwa byanjye n’ibya DATA, kugira ngo koko birusheho kubaka amateka akomeye mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi birusheho kuvugurura Isi ndetse n’abayituye mu mibereho mishya y’abana b’Imana kuko dukomeje guhindura byose mu rukundo rwacu.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *