UBUTUMWA BWA BIIRA MARIYA, TARIKI YA 14 UGUSHYINGO 2024
Amahoro y’Imana nasendere kandi nasakare mu mitima yanyu bana banjye kandi Ntore za DATA dutaramanye, mbambitse urukundo rwanjye kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ubashyigikira kandi ubakomeza mu minsi mibi; turi kumwe rero mu bikorwa bidatsindwa kandi turi kumwe mu bikorwa bidatsimburwa kuko mpari nk’umurwanyi kugira ngo nkomeze kurwanirira roho zanyu kandi nkomeze kurwanirira ababizi ndetse n’abatabizi; nifatikanyije namwe kuri uyu munsi mu bikorwa by’urugamba, kandi turi kumwe mu buryo budacogora, nimukomere kuko mbakomeje kandi mukomeze umurava w’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe mu kubasesekazaho umugisha wanjye kandi mu kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bibashyigikira kandi bibakomeza buri munsi.
Twifatikanyije namwe muri byose kandi twifatikanyije namwe mu kubayobora kandi mu kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko nganje ndi rwagati yanyu nk’umubyeyi ubakunda kandi nk’umubyeyi ubafatiye iry’iburyo igihe cyose; nimuhumure rero kuko mpari kugira ngo mbashyigikire kandi nimuhumure kuko mpari kugira ngo mbahumurize mbambike imbaraga kandi mbasendereze urukundo rwanjye, bityo iteka ryose mu rugendo rwanyu muhore mushyigikiwe n’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, bityo rero imbaraga zanjye nizihore zigaragariza muri mwe kandi ububasha bwanjye budatsindwa kandi ububasha bwanjye butavogerwa buhore buganje muri mwe kuko naje kugendana namwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo turusheho kuganza ikibi muri Mwene Muntu kandi turusheho kwirukana ikibi cy’umwanzi mu mitima ya benshi; dukomeje rero kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi kandi dukomeje kuvugurura benshi mu rukundo rwacu rukomeye ari nako dukomeza kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi mu kubahindura bushya kandi mu kubahindukiza kugira ngo barusheho gukatariza ingoma yanjye n’iya DATA.
Ndi kumwe namwe rero nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga zanjye kugira ngo murusheho gutsinda kandi murusheho guhashya ibitero by’umwanzi aho biva bikagera; erega turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi mbafatiye iry’iburyo kandi mbafatiye runini kuko ndi kumwe namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubashyigikira mu mirimo yanyu ya buri munsi; mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbasendereje urukundo rwanjye, nimukomere bana banjye kandi Ntore za DATA dutaramanye, kuko ndambuye ikiganza cyanjye mpa umugisha buri wese ukomeje kunkomeraho kandi ukomeje gukomeza urugendo bityo rero abadandabirana kandi abakomeje gukururwa n’umwanzi mu buryo bukomeye, nimugaruke bwangu kandi muhindukirane ingonga kuko iki gihe atari igihe cyo kuzuyaza mu mayira ahubwo ari igihe cyo gukanguka kandi akaba ari igihe cyo kuba maso, akaba ari igihe cyo guhagarara neza ku rugamba kandi akaba ari igihe cyo gusezerera umwanzi ndetse n’imitego ye yose aho iva ikagera; nta na kimwe rero nifuza ko cyabagiraho ijambo kandi nta na kimwe nifuza ko cyabagiraho ububasha, kuko mbakomeje kandi nkaba nkomeje kubakomereza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA mbambika imbaraga zidatsindwa kandi zidatsimburwa, kugira ngo mubashe kujya rugamba kandi mubashe guhagarara gitwari muri byose.
Ngaho rero nimube intwari muri byose kandi mutwarane muri byose nanjye turi kumwe, kugira ngo nkomeze kubaha imbaraga kandi nkomeze kubaha ububasha kugira ngo bubashishe byose kandi bubafashe gutsinda byose, kuko nta na kimwe kigomba kubagiraho uburenganzira kandi nta na kimwe kigomba kubagiraho ijambo, njye na Jambo tutabyemeye, ni yo mpamvu rero dukomeje kubarinda kandi ni yo mpamvu dukomeje kubacungira umutekano ibihe ndetse n’ibihe, kugira ngo dukomeze kurinda roho zanyu ndetse n’imibiri; nimuhumure rero kuko mbahumurije kandi nkaba mbahaye kugubwa neza mu gituza cyanjye, turi kumwe rero nimukomere kandi muhumurizanye muri byose, ndahari ndaganje nk’umubyeyi watsinze kandi nkomeje gutsindira muri mwe ubuziraherezo; nifatikanyije namwe rero kandi ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomere bana banjye mbambitse imbaraga kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo butavogerwa kugira ngo rukomeze kubashyigikira kandi rukomeze kubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Nimugire ibihe byiza turi kumwe turataramanye, ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe muri byose, ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Imitsindo, nkomeje gutsindira rwagati yanyu kandi nkomeje kubagaragarizamo intsinzi yanjye njye na DATA, kuko tuganje muri mwe kandi tukaba dukomeje kugenda duhindura amateka y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, ari nako turushaho kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo rwacu mu batuye iyi Si, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kibashe kumva kandi kibashe kwakira urukundo rwacu mu buryo budasubirwaho; namwe rero ndabarinze kandi ndabakomeje bana banjye, nimukomere ku rugamba turi kumwe, oya ntimugacogore kandi ntimugasubire inyuma, kuko mbarangaje imbere muri byose bityo nkaba mpari nk’intwari yatsinze, kandi nkaba mpari nk’ubabereye ku rugamba muri byose kugira ngo nkomeze kubatsindira muri buri kimwe cyose; ndi kumwe namwe rero nimukomere kandi mukomeze urugendo rwanyu ubudategwa kandi ubudasubira inyuma, nanjye nkomeje kwifatikanya namwekandi nkomeje kugendanamwe, nimugire ibihe byiza bana banjye kandi Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije kugubwa nea kandi mbifurije gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese; nimwambare imbaraga kandi muhore iteka mukindikije urukundo, kuko ari rwo ruzabaha gutsinda kandi akaba ruzabaha gushobora byose, kuko uri kumwe na nanjye mu rukundo adatsindwa kandi atananirwa, namwe nkomeje kubifuriza gusenderezwa urukundo rwa DATA mu mitima yanyu kugira ngo ruhore rubashyigikiye kandi ruhore rubabashisha byose.
Nimugire ibihe byiza amahoro y’Imana naganze mu mitima yanyu, kandi ibikorwa bye birusheho kwigaragariza muri mwe ubuziraherezo; ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye nk’umubyeyi kandi umurinzi wanyu ibihe byose, mbashyize ku bibero byanjye bana banjye kandi ndabateruye mwese; oya, ntimukicwe n’umwuma kandi umwanzirize ntakabagirize kuko mpari mu kubatabara kandi nkaba mpari mu kubaha ihumure ryanjye, nimwakire rero impamba yanjye kuri uyu munsi nabazaniye kuri buri wese, nimutege ibiganza kandi m wirinde kubika ibiganza, kuko hari byinshi nsendereje mu mitima yanyu kandi hakaba hari byinshi nsendereje kuri buri wese muri mwe; nimwakire rero kandi mugubwe neza neza, turi kumwe mu kubasakazaho imigisha imigisha ikomeye y’ab’Ijuru kandi turi kumwe mu kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye kugira ngo bukomeze kubaka kandi bukomeze kuvugurura roho zanyu.
IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.