UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 23 GASHYANTARE 2024
Ndambuye ibiganza byanjye kugira ngo mbasenderezemo umugisha wanjye kandi mbasenderezeho ibyishimo kuri buri wese kuko nje gusabana namwe kandi nkaba nje kugendana namwe bana banjye kuko iteka ryose mbahora hafi kandi ngahora mbasenderejemo urukundo, nimukomeze kwakira urukundo n’urugwiro, mukomeze gusabana iteka mushyikirizwa ibyiza by’agatangaza by’Ijuru mutegurirwa kandi mugenerwa umunsi ku wundi ; nkomeje kubashyigikira mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubiyegereza kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubayobora mu rukundo rwanjye, mbazamure ejuru mu ntera mbasenderezamo ibyishimo kandi mbakomeza iteka mu rukundo rwanjye kuko naje kubarinda gutsikira no gutsitara kugira ngo nkomeze intambwe zanyu kandi nkomeze mbashyigikire, mbarengere, mbafate ukuboko, mbafashe muri byinshi kandi nkomeze kubatazanurira amayira kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbasenderezemo ibyishimo n’urukundo rwanjye rwa kibyeyi ; mpora iteka ryose mbahoza ku mutima wanjye bana banjye nkabakomeza iteka kandi nkabashyigikira mu rukundo rwanjye, nimukomeze kwakira buri kimwe cyose kandi mukomeze guhora iteka mutazanurirwa amayira, mutera intambwe mujya mbere, nifatikanyije namwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, sinzigera mbasiga kandi sinzigera mbijishura kuko nabakomeje iteka mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, urukundo ruhanitse kandi ruhambaye rutagabanyije, urukundo rwanjye rwose nararubaye bana banjye kandi nabahaye kubaho mu rukundo rwanjye, nabahaye kuganza iteka mu rukundo rwa Jambo no mu bubasha bwa Jambo, kugira ngo muhore iteka mukomereye mu rukundo rw’Imana, mukatariza icyiza.
Bana banjye iki ni igihe cyo kugira ngo buri wese akomezanye nanjye urugendo, iki ni igihe cyo kugira ngo buri wese akindikize intwaro ze bityo dukomeze kwifatikanya mu bikorwa bitandukanye tugomba kugeza ku Isi yose kandi mu mugisha tugomba gusendereza Isi kugira ngo inzitane z’umwanzi iteka zizitira benshi turusheho kugenda tuziziturura kandi turusheho kugenda dutazanura amayira benshi kandi bose ; ndabakomeje rero bana banjye, mbahaye imbaraga, ubutwari n’ububasha bibafasha guhora iteka ryose muganza kandi mujya mbere mu rukundo no mu kwemera kugira ngo murusheho gusakazwaho ibyiza by’agatangaza ; mbahaye kubaho mu mahoro y’Imana kandi mbahaye guhorana ishyaka n’umwete kugira ngo muhore iteka ryose mwambariye gutsinda ndetse no kunesha kandi mukomeze muhihibikanire ikiri icyiza mutahiriza umugozi umwe kandi muharanira ikibahesha ikuzo imbere y’amaso ya DATA kandi igituma mubengerana imbere y’amaso ya DATA, bana banjye, ikibi n’icyiza murakizi, nimwirinde rero ikibi bityo icyiza mucyizirikeho kandi mugikore ubutaretsa, ubutitsa, bityo mukomeze kujya mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi bitandukanye nshaka kubagaragariza kandi nshaka kubasenderezamo mu buryo bw’agatangaza budasubirwaho.
Uyu munsi rero ni umunsi ukomeye ndakomeza kwifatikanyaho namwe mu bikorwa by’uyu munsi kuko ndakomeza kubasakazamo urumuri n’ububasha bwa DATA kandi nkaba nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo dusendereze benshi mo urumuri rw’Imana kandi dukomeze kwifatikanya mu kuvugurura ibitavuguruye, mu gushyira ku murongo ibitari ku murongo kandi mu kugenza neza ibitagenda neza umunsi ku wundi, kuko iteka ryose nururukira kubana namwe nkabakomeza kandi nkabashyigikira ; nimukomeze kwakira imbaraga za Roho Mutagatifu muri mwebwe kugira ngo abahwiturire mu gukora icyiza umunsi ku wundi kandi umwanya ku wundi kugira ngo murusheho kuba mu rukundo rw’Imana kandi murusheho gusenderezwa ibyiza by’agatangaza bityo mukatarize icyiza turi kumwe mbafashe ikiganza kandi mbafashe ukuboko muri uru rugendo, ntabwo muri mwenyine kuko muri kumwe n’intumwa z’Ijuru kandi muri kumwe n’intore z’Ijuru, nanjye nk’umubyeyi wanyu nkaba nkomeje kuza kubafasha muri byinshi kandi nkaba mbafatiye runini muri uru rugendo ; mbakomeza iteka kuko muri abana banjye ngomba gukomeza umunsi ku wundi kandi nkifatikanya namwe mu gukomeza kumfasha kurohora benshi kandi mu gukomeza kuzamura ibiremwa byinshi bituye Isi kugira ngo tubashyire benshi mu rumuri rw’Imana.
Bana banjye nimukomeze kuba iteka ryose abahuza b’umutima wanjye kandi mukomeze kuba iteka intore z’Ijuru kandi mukomeze kurangazwa imbere n’Ijuru ryose mwakira buri kimwe cyose mbahaza kandi mbasendereza umunsi ku wundi, mutsinde umwanzi kandi mutsinde icyago, mutsinde Sekibi, mbahaye ubutwari n’ubwo bubasha bwo kugira ngo mubashe kandi mushobore, mushobozwe ibihe byose ; naje kubateza intambwe kandi naje kubatazanurira amayira kugira ngo mutambukane ishema n’isheja, nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi nshaka gukomeza kugaragariza Isi ndetse n’abayituye, naje kubasenderezamo urumuri n’urukundo rw’Imana, naje kubahaza muri byinshi no muri byose, naje kubagabira amahoro n’umugisha bikomoka ku Mana nzima, kuri DATA Umugenga wa byose, wabatoye kandi wabahangiye uyu mugambi, nanjye rero bana banjye naje kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza kuko nkomezanyije namwe urugendo, kugira ngo nkomeze mbashyire ejuru mu rukundo rw’Imana, mbabashishe kandi mbashoboze ; nzakomezanya namwe urugendo iteka kandi nzabururukirizamo ububasha n’ibikorwa bya DATA byigaragarize muri mwebwe, ikuzo rya DATA riberangeranire muri mwebwe, ibikorwa by’Uhoraho byumvikanire muri mwebwe kandi bigaragarire muri mwebwe mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza muri uru rukari, Uhoraho Imana yabashyize muri ibi bikari kugira ngo muhore iteka mwakira buri kimwe cyose kandi mumenyeshwa buri kimwe cyose, muba abanyamabanga b’iby’Ijuru kandi mumenyeshwa ubwiru bwose, ntacyo twabahishe nta n’icyo tuzabahisha nta n’icyo twabakinze kuko tubereka byose kandi tukabamenyesha buri kimwe cyose ; nkabatsindira, nkabarwanaho kandi nkabarwanirira, nkifatikanya namwe umunsi ku wundi, nkabarwanira ishyaka urugamba rwa buri munsi, nkababera ku rugamba kandi nkababera ku izamu kugira ngo mbatsindire kandi mbabashishe mbashoboze umunsi ku wundi ; ndi ubateza intambwe kandi ndi ubatera ingabo mu bitugu uko bwije n’uko bukeye, nkabasenderezamo urumuri n’urukundo rw’Imana, nkaba nshaka rero gukomezanya namwe urugendo kugira ngo mbageze ku cyiza Uhoraho Imana abifuzaho kandi ashaka kubagezaho mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza.
Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, mbafatiye iry’iburyo bana banjye, ndabateruye kandi ndabahetse, ndabambitse kandi ndabasukuye, bana banjye, ndabakarabije kandi ndabasize, nimwambare kandi mubengerane, muberwe kuko Ijuru ari ryo ryabambitse, nimube neza kuko Ijuru ryabahaye kuba neza, mube amahoro kuko Ijuru ari ryo ribahaye kubaho amahoro, nimwakire umugisha kuko ari Ijuru riwubahaye bana banjye, muwusenderezwe kandi muwugendane igihe cyose ubaherekeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu, ntimugatsikire kandi ntimugatsitare, nimukatarize icyiza kandi intambwe zanyu zikomeze kujya inzira mukomeze kuzihata inzira, bityo igihe cyose mukomeze kuba intwari ku rugamba mutagamburura kandi mudasubizwa inyuma n’ibibonetse ibyo ari byo byose.
Ndabakomeje rero kandi mbifurije kugubwa neza, ibihe byiza bana banjye, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbafasha muri byinshi kandi mbafatiye runini, nimukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza mbakomezamo kandi mbashyigikiriramo kuko iteka ryose nifatikanya namwe, nkabakomeza kandi nkabashyigikira, nkabateza intambwe kandi nkabatera ingabo mu bitugu kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe mu kurohora benshi, mu gukomeza kuzahura Kiremwa Muntu uri mu Isi kuko abana banjye bose nshaka kubatabara no kubarengera, kuko urukundo rwa kibyeyi runsaba iteka ryose kwakira bose mu biganza byanjye, kurohora bose kandi gutazanurira amayira buri wese, nta n’umwe nshaka guciraho umurongo kandi nta n’umwe nshaka gusiga inyuma y’umurongo ; ndashaka gukomeza kwakira bose, kurengera bose, gushyira benshi mu buvunyi bw’Uhoraho kandi gukomeza kurengera benshi mbashyira mu butabazi bw’Imana iriho kandi yahozeho izanahoraho igihe cyose.
Nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko nkomeje kubafata ikiganza kandi nkaba nkomeje kugendana namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro n’umugisha kandi mbahaze ibyiza by’agatangaza ; mbahaye rero gukomera no kugubwa neza turi kumwe muri uru rugendo, ntabwo muri mwenyine ahubwo nifatikanyije namwe bana banjye, ibihe byose mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbageze ku cyiza mbifuzaho kandi mbifuriza ibihe byose ; nimukomeze kwakira kandi mukomeze kubuganizwamo rero ibyo byiza by’agatangaza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kandi nzakomeza mbashyigikire mbakomeze mu buryo bw’agatangaza kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbageze ku cyiza nashatse kubagezaho kandi mu cyiza nashatse kubasendereza ku buntu kandi nashatse kubagezaho mu buryo bw’agatangaza ; nimukomere bana banjye kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko mbafatiye runini kandi nkaba mbashashe ikiganza kandi nkaba nkomezanyije namwe mu bikorwa byinshi bikomeye nshaka gukomeza gusakaza mu Isi yose.
Nimugire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimwakire kuberwa kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo turi kumwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nzakomeza nifatikanye namwe, nzakomeza mbateze intambwe kandi nzakomeza mbatoze icyiza kugira ngo urumuri n’urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwebwe ibihe byose ; nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda bana banjye ; amahoro, amahoro, ibihe byiza kugubwa neza kuri buri wese, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje muri uru rugendo ntimuri mwenyine, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubarangaje imbere muri uru rugendo ; nimugubwe neza kandi mube amahoro turi kumwe, iteka ryose mbahora hafi kugira ngo mbashyire mu rumuri rwa DATA kandi mpore iteka mbatera ingabo mu bitugu kugira ngo muhore muri intwari ku rugamba, mushyigikiriwe mu rukundo rw’Imana kandi mutera intambwe mujya mbere, mudacogora, bityo ubuntu bwa DATA bukomeze kwigaragariza muri mwebwe, ndabakunda.
AMAHORO BANA BANJYE, NIMUGIRE IBIHE BYIZA, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, MBAHAYE AMAHORO N’UMUGISHA KANDI MBAHAYE KUBAHO MU RUKUNDO RW’IMANA ; AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBARANGAJE IMBERE MURI IKI GIKORWA, MURI URU RUGENDO MU BURYO BW’AGATANGAZA, AMAHORO !