UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 27 GICURASI 2024

Ndabahobereye bana banjye, mbasenderejeho umugisha wanjye, mbaramburiyeho ibiganza byanjye kugira ngo mbahe umugisha, kuko mbakomejemo ukwemera n’ubutwari, mbashyigikiriye mu rukundo rw’Imana isumba byose, mbakomejemo ukwemera iteka, nimukomere bana banjye nimugubwe neza, ndi umubyeyi ubakunda kandi mbahora hafi, mporana namwe mu bikorwa mu rugendo rwanyu nifatikanya namwe kuko nkomeza kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo nkomeze mbahuze kandi nkomeze mbarundarundire mu rukundo rwanjye; nimukomeze kwakira umugisha kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza by’agatangaza nanjye turi kumwe, kugira ngo nkomeze mbakomeze, kugira ngo nkomeze mbashyigikire mbahereze buri kimwe cyose kandi mbagabire umugisha, kuko iteka n’iteka mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza no kubashyigikiramo ukwemera n’ubutwari, kugira ngo mbatsindire umubisha, kugira ngo nigizeyo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubahangara, icyashaka kubavogera icyo ari cyo cyose kugira ngo nkibatsindire.

Bana banjye nakunze kandi bana banjye nkunda cyane, nimuhorane umugisha w’Imana kandi muhorane urukundo n’urugwiro, muhore iteka ryose kandi ibihe byose musendereye ubuntu bw’Imana, mugwirizwe umugisha w’Imana nanjye turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko mbabereye maso kugira ngo nkomeze bana banjye mbakomeze kandi mbashyigikire; ndabahetse ku mugongo wanjye kandi mbateruye ku bibero byanjye, nk’uko umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabashyigikira, nkabarundarundira hamwe kandi bana banjye nkabakomezamo ubutwari ndetse n’ukwemera, kugira ngo mbubakemo imbaraga zikomeye uburyo mutadigadiga cyangwa ngo mujegajege kubera impamvu z’umubisha; mwaratowe kandi mwaratoranyijwe, Uwiteka Imana yabahaye umugisha kandi Uwiteka Imana yabahaye urukundo rwe, abasenderezamo ibyiza bye by’agatangaza bidakama kandi bidacogora; ibikorwa byacu turabikomeje muri mwe kandi dukomeje kubagirira neza, kuko intego yacu ari iyo kubagirira neza, urukundo rwacu muri mwe akaba ari indashyikirwa.

Twaje tubasanga mu kubakomezamo ukwemera n’ubutwari kandi twaje tubasanga tubasanganije urukundo, ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru atari iby’Isi, niyo mpamvu tubibasendereza umunsi ku wundi, hari benshi rero batamenya uko dukora, uko tugenda n’uko tugenza, umunsi ku wundi bakarangwa no kutwitiranya, ariko umunsi ku wundi ntibitubuza kandi ntiducogora gukora icyo tugomba gukora, kuko dukora icyo tugomba gukora umunsi ku wundi, ntabwo tugendera ku byiyumviro bya Mwene Muntu, ntitugendera ku bitekerezo bya Mwene Muntu kuko Mwene Muntu adufata ukundi kandi hari benshi batwitiranya; ndabakomeje rero bana banjye kugira ngo mukomeze kutumenya kandi mukomeze gusobanukirwa n’ibikorwa byacu mu buzima bwa Kiremwa Muntu ndetse no mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mukomeze kumenya ibikorwa byacu kandi mukomeze kumenya imikorere  yacu, ntiducogora kandi ntiturekeraho gukora, ibikorwa byacu dukomeza kubikomeza kandi urukundo rwacu rukaba ishingiro.

Nimukomeze mumenye kandi mukomeze mwizigamire icyiza, kuko kwizigamira icyiza ni iby’ingenzi, abamenya Uhoraho Imana barahiriwe kandi abamwubaha umunsi ku wundi baba barahiriwe, namwe rero nimuhirwe nimuberwe nimunogerwe kandi mukomeze kugendana natwe, kuko ibikorwa byacu tubikomeje muri mwe, mwebwe twasizirije amayira kugira ngo mutambuke kandi mutambukane ishema n’isheja muriho mu rukundo rw’Imana, igihe cyose rero ntitubasiga cyangwa ngo tubatenguhe kuko tudatererana abacu, dukomeza kurinda bose; naje mbasanga mu kubikomereza, naje mbasanga mu kubishyigikirira, nimukomeze kuzura urumuri kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana, nanjye nk’umubyeyi wanyu iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi, ndabagenderera kugira ngo mbakomezemo ubutwari ndetse n’ukwemera, nshyigikire ibikorwa byacu muri mwe.

Bana banjye nkingira umunsi ku wundi, bana banjye mbera igihozo n’ikiramiro amanywa na nijoro, nongeye kugira nti “Nimubeho mugwirizwe umugisha w’Imana kandi mwakire ibyiza by’urukundo rwacu rukomeye, mukomeze kumva yuko ndi umubyeyi-kiramiro, ndi umubyeyi-gihozo mbahora hafi, nkomeje kubakomeza no kubashyigikirira nk’abana banjye nihitiyemo, kugira ngo mbamenyeshe by’ukuri amakuru n’amatangazo y’iby’Ijuru byimazeyo; dore umwanzi Satani umunsi ku wundi ahora ahekenya amenyo kandi ahora akanuye amaso, kugira ngo arebe ko yababona urwaho akaba yabavutsa amahirwe n’ibyishimo muri Yezu Kristu, ariko ingabo z’Ijuru ntizicogora kubarwanaho no kubarwanirira, kuko muri abana b’Imana mwihitiwemo n’Ijuru kandi mwatoranyijwe n’Ijuru, Ijuru ryarabatoranyije ryabahisemo kuko mwashyizweho ikimenyetso gikomeye cyo kubaho mu rukundo rw’Imana kandi mukaba muri abana b’Imana”.

Ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye, nimukomeze mwakire urukundo rwacu kandi mwakire ibyiza byacu bikomeye, mukomeze kumurikirwa kandi mukomeze gutera intambwe mujya imbere, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo kubakomeza no kubashyigikira, kubabumbatirira hamwe nk’abana banjye, nkomezamo ukwemera n’ubutwari umunsi  ku wundi, kuko amanywa na n’ijoro ndushaho kugenderera Kiremwa Muntu, kugira ngo mbahuze kandi mbakomezemo ubutwari n’ukwemera.

Abemera Imana barahirwa kandi abubaha Ijambo ry’Imana barakomera, kuko umunsi ku wundi dukomeza abacu kandi ibikorwa byacu tukabikomeza mu bacu, ni yo mpamvu tudahwema cyangwa ngo ducogore cyangwa ngo dutererane abacu, ibikorwa byacu ni indashyikirwa kandi ubuntu bwacu ntibugereranywa, kuko dukomeza kubugaragariza Kiremwa Muntu kandi Mwene Muntu tugakomeza kumwereka ineza n’urukundo rwacu; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kuko mbabereye ku rugamba, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha ndabakunda, mbahaye umugisha bana banjye kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye, nje mbasanga muri aka kanya kugira ngo mbambike imbaraga mbasenderezemo ubutwari, bityo mukomezanye natwe urugendo kuko naje nje kubagoboka no kubagobotora kugira ngo mbahumurize kandi mbashyigikire.

Mbabumbatiriye mu biganza byanjye kandi mbarundarundiye mu gishura cyanjye nimugubwe neza, kandi bana banjye munezezwe n’igaburo mbategurira kuko igaburo mbategurira mba mbizi neza ku rirabatunga rikababeshaho nk’abana b’Imana, kugira ngo mukomeze guhabwa ingororano kandi mukomeze guhabwa urukundo rukomeye rutuma mwitangira abandi, rutuma muhorana umwete n’ishyaka ku murimo, urukundo rukomeye rwo gukomeza gusabira Isi ndetse n’abayituye, ibinanira benshi mu Isi nimubishobore kuko mubishobozwa n’Ijuru ribashoboza, ryabatoye kandi ryabatoranyije kuko mu kubatoranya ntabwo twabibeshyeho kuko buri muntu wese afite umugambi Imana yari imufiteho kuko dukomezanyije namwe urugendo.

MBIFURIJE RERO GUKOMEZA KUGUBWA NEZA, KUBAHO MU MAHORO NO MU RUKUNDO RW’IMANA, MBIFURIJE IGICAMUNSI CYIZA NIMUBEHO MUGIRE UMUGISHA N’UBUGINGO TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, MBAHORA HAFI CYANE NIMUKOMERE, MUHUMURE KANDI ITEKA N’ITEKA MWAKIRE IHUMURE RYANJYE NDABAKUNDA; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *