UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 14 MUTARAMA 2026
Mbifurije umunsi mwiza, umunsi w’ibikorwa by’indashyikirwa, umunsi wo kurohora kandi umunsi wo gutabara, umunsi wo kwifatikanya namwe mu kugaragaza imbaraga zihariye za DATA ndetse no kururutsa ububasha bukomeye mu Kiremwa Muntu ; nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mbashyigikiye kandi nifatikanyije namwe mu buryo bwuzuye kugira ngo twuzuze kandi dutsindagire tugaragaze kandi dufungure byose mu buryo bwuzuye, kuko turi gukorana namwe ibikorwa by’indashyikirwa kandi tukaba turi kuzuza ububasha bukomeye mu Isi yose mu kuyibohora kandi no mu kuyikura ku ngoyi y’umwanzi mu buryo twifuza kandi icyo dushaka mu Isi ari uko Isi ibaho mu rukundo kandi ikabaho mu mahoro kandi ikabaho mu mudendezo urambye. Turi kurwana urugamba rwo kugira ngo Muntu mu Isi asobanukirwe n’icyo Ijuru rivuze mu buzima bwe ndetse n’icyo ububasha bw’Ubutatu Butagatifu buvuze mu Kiremwa Muntu ; erega benshi mu Isi bayigezemo bayihindura iyabo baba imbata z’Isi mu buryo bukomeye ntibamenya kwibohora n’umwanzi, umwanzi arabaribata abagira ibikoresho abakoza hirya no hino, abigaraguraho mu buryo bukomeye, arabisasira arabiyorosa bityo babura ubwinyagambura kandi babura amahitamo, bashingira hamwe atari uko aho bashingiye babona ari heza, ahubwo babura icyerekezo kandi babura uburyo binyugushura umwanzi kugira ngo bajye heza.
Isengesho ryanyu rero ni isengesho rikomeye kuko ari isengesho rigeza bose aheza, rigafasha n’abo ngabo bafashwe bugwate bakananirwa kwigobotora, rikabatera imbaraga zo kuva ku izima ry’ikibi, ndetse no kongera kwikomanga kugira ngo bamenye icyo bazaniwe mu Isi ; bana banjye rero nkunda nimukomeze intambwe kandi mukomeze urugendo kuko ndi kumwe namwe kandi mbakomeje mu bubasha bwuzuye bw’Ubutatu Butagatifu kugira ngo mube ikimenyetso cy’ububasha bukomeye kandi mube indorerwamo y’ibikorwa DATA yifuza mu Isi yose ; nimukomeze mwakire imbaraga zibaherekeza kandi zibakomeza mu buryo bwuzuye kuko muzi neza aho mugomba guhungira ndetse n’aho mugomba kwerekera igihe mugeze mu magorwa kandi igihe mugeze mu bibazo. Mwahawe inzira nyakuri kandi muhabwa icyerekezo mu buryo bwose, mufungurirwa Umutima Mutagatifu wa Kristu Nyagasani kugira ngo muwuhungiremo ; nanjye Umutima wanjye utagira inenge mpora nywukinguriye bose, ababi n’abeza kandi abanzi n’abatanzi, kugira ngo bahavome imbaraga zibinjiza mu gushaka kw’Imana.
Twifatikanya rero mu bikorwa bikomeye mwebwe abahora iteka ku gicaniro mwenyegeza, uyu munsi rero tukaba twakoze ibikorwa bikomeye, ibikorwa by’indashyikirwa mu Isi yose ; erega isengesho ryanyu ntirigira umupaka, rikwirakwira hirya no hino kandi rikarohora imbaga nyamwinshi, niyo mpamvu duhora iteka tubatumira kandi tukabatumizaho integuro idasanzwe mu buryo bwo kububakamo imbaraga zikomeye. Nimukomeze rero mwenyegeze kuko mufite icy’ingenzi mugomba kugeraho kandi mukaba mugifite no mu biganza byanyu kugira ngo mukigeze ku bandi, icyo mwahawe rero nimugisigasire kandi mukibyaze umusaruro. Ndi kumwe namwe muri byose mu mbaraga no mu bubasha buhanitse, kugira ngo urumuri rw’IMANA DATA rukomeze rubaherekeze kandi rubahe kuguma mu rukundo iteka ryose mu buryo butangaje ; nimuhorane amatara yaka kugira ngo muhore mucaniye abenshi bahora iteka mu mwijima batazi urumuri icyo ari cyo ndetse rwaza runabasanga bakaruhunga, abo ngabo nimubasabire kuko ari cyo mushinzwe, bityo iteka ryose muharanire icyiza cyabateguriwe kandi cyabahamagariwe.
Bana banjye nkunda, ndi rwagati muri mwe kugira ngo mbuzurize isezerano, nje mbasanga kugira ngo ibyishimo byanjye bibasabe ku mutima ; erega n’ubwo Isi iremereye n’abayirimo bakaba bakomeje ikibi, ntibimbuza kwishimana namwe cyane cyane iyo muri gukora icyo nifuza ndetse n’icyo DATA yifuza ; niyo mpamvu rero nza mu buryo bwuzuye kugira ngo mbakomereze intambwe kuko nzi neza uburyo murwana ndetse n’uburyo mutanga imbaraga zikomeye kugira ngo mugere aho tubifuza. Nimukomeze rero mugume mu mwanya wanyu mu buryo bwuzuye kandi mukomeze mukataze kuko Ijuru ryose ribaherekeje ; mbambitse imbaraga z’igisagirane kugira ngo urumuri rw’Imana rukomeze rubarasirizeho, nimwakire umugisha kandi mwakire imbaraga zibakomeza, kugira ngo icyo twifuza kandi icyo dushaka cyuzurizwe muri mwe ; Nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu watsinze kandi agatsindira bose, nimukomeze mumwizere kandi mumwemere kuko akomeje kubagaragariza urukundo rwe nyampuhwe, impuhwe ze nizikomeze zisesekare mu buzima bwanyu bityo urukundo rwe rubayobore kandi rubigishe ikiri icyiza ; nimukomeze munogere Umusumbabyose mu buryo bwuzuye kugira ngo imbaraga n’igitinyiro cye bikomeze bibubake kandi mukomeze mubigendereho. Nimwambare umwambaro mwambitswe na Kristu Nyagasani muri Batisimu mwahawe, bityo umutima wanyu uhore wera kandi uhore ukeye, kuko icyo nshaka kandi icyo nifuza ari uko munogera DATA kandi mugahora mwishimiye igeno mwagenewe kandi mwateguriwe.
Mbifurije rero gukomeza kwakira ibyiza bya Nyagasani kugira ngo urumuri rw’Imana rukomeze rubarasirizeho, nimuhorane amatara yaka kugira ngo mube mu gicaniro iteka ryose ; Ntore z’Imana nkunda kandi bana banjye nshyigikiye mpetse, mpora mbonsa kandi ibere ryanjye ndiha buri wese kugira ngo ashishire mu gituza cyanjye, mbitaho nk’uko umubyeyi yita ku mwana yonsa, ariko kandi njye nkarushaho kuko menya icyo mukeneye mbere y’uko mukinsaba, mbabereye byose kandi mbabereye ku izamu kugira ngo mbarwanirire kandi mbatsindire, nimunyemerere tugendane kandi dukorane imirimo n’ibitangaza. Nimwambare imbaraga kandi mukomeze mukomeze umurimo DATA yatangiye muri mwe, kugira ngo mukomeze mushyigikirwe kandi muherekezwe n’urwo Uhoraho Imana abashakamo bityo murugumemo iteka ryose. Yafunguye byose kugira ngo mwidagadure kandi mube mu gushaka kwe, nta na kimwe rero atazabagezaho kuko ari kubarwanirira kandi ibibagose, ibibarushya byose akaba abizi ; erega ni Rudasumbwa abashoboreye byose mu buryo bwuzuye, nta na kimwe cyabayeho kitanyuze mu biganza bye, ni nayo mpamvu rero nta na kimwe gishobora kubakanga cyangwa ngo kibakangaranye, kuko uwo mwakurikiye kandi uwo mwizeye ari Umwami-Rubasha nta na kimwe adakora mu bubasha bwe ; iyo akora ntagisha inama ntasaba karibu kuko yihagije mu bikorwa kandi bose ndetse na byose bikaba biri munsi y’ibirenge bye.
Ngaho rero nimukomeze mwakire zo mbaraga kugira ngo zibaherekeze kandi zibakomeze, urumuri rw’Imana rukomeze rubarasirizeho, ububasha bwa DATA bubakomeze kandi bubahumurize. Ndi Umubyeyi ubahetse iteka ryose, sinjya mbashyira hasi kuko nzi neza ko ikime cyabatondaho bityo kigatuma mutamera neza. Iteka rero menya icyo mukeneye kugira ngo nkibasabire DATA, kandi nanjye nkaba nkungahaye kuri byose mu buryo bwo kubatoza inzira y’ubutungane. Bana banjye, nta na hamwe munyura ntanyuze, kandi ntaho Kristu Nyagasani abanyuza atanyuze ; nimumurebereho murebe uburyo yasingiriye umusaraba w’ibyaha byanyu ; erega yawusingiranye urukundo rwinshi kuko yari afite igishyika cyo kubakiza ndetse no kubacungura. Nimukomeze rero mwakire izo mbaraga kandi mwakire urwo rumuri kugira ngo rubaherekeze, ububasha bw’Ubutatu Butagatifu bubagumemo kandi urukundo ruhore iteka rubahihibikanya bityo rubashoboze byose ndetse n’ibyo mwebwe ubwanyu mu mbaraga zanyu mwumva mutashobora.
Nimwumve ko rero mukomejwe n’imbaraga zuzuye z’Ubutatu Butagatifu kuko roho wa Nyagasani yabatwikirije ububasha bwe bityo akabashoboza byose kandi akabarwanirira ; abaha ijambo ryo kuvuga kuko atabahumekeyemo nta na kimwe cyashoboka, niyo mpamvu abahumuriza amanywa na nijoro kandi akaza mu mitima yanyu kugira ngo abamare ubwoba kandi abamare igishyika. Nanjye rero ndi kumwe namwe mu buryo bwuzuye kuko mbabereye Umubyeyi kandi iteka iyo muje munsanga ndabagana kandi nkabahereza ikiganza cyanjye kugira ngo mbazahure ; nimuzamuke mu buryo bwose kandi mukomeze urugendo, kuko umusozi muriho ari umusozi ubageza ku iherezo ry’icyiza ; erega nta cyiza kitarushya niyo mpamvu mugomba gukotana kugira ngo mugere ku mutsindo, erega nanjye narakotanye kandi koko mpagarara mu kuri kandi mpagarara mu kwizera kugira ngo icyo DATA anyifuzaho kigerweho ; namwe rero nimukomere kuko iyo nzira nkomeje kuyibakomerezamo, sinzatuma mutsindwa kandi sinzatuma muteshuka, nzababera maso ariko namwe ntimurangare mukomeze mube maso, icy’ingenzi icya ngombwa nzakibagezaho kandi nzabafasha gutsinda, nzabanyuza mu bakomeye mbereke ko ubahagarikiye abasumba ; ngaho rero nimwakire urumuri kugira ngo urwo rumuri rubakomeze kandi rubamurikire mu nzira igana Imana, nimwakire ububasha butegeka kugira ngo muhorane intsinzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
MBIFURIJE KUGUBWA NEZA KANDI MBIFURIJE AMATARA YAKA, KUGIRA NGO URWO RUMURI RUHORE ITEKA RUMURIKIYE INTAMBWE ZANYU, BITYO IBYISHIMO MUGABIRWA UMUNSI KU MUNSI BIBAKOMEZE KANDI BIBARANGE UBUZIRAHEREZO ; NIMWAKIRE UMUGISHA WANJYE MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, KUGIRA NGO UWO MUGISHA UBAKOMEZE KANDI UBARENGERE UBAGEZE AHEZA MWATEGURIWE NA RUREMA ; MBIFURIJE KUGUBWA NEZA BANA BANJYE NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA, UMUNSI MUHIRE, UMUNSI MUTAGATIFU, UMUNSI W’IGENO RIDASANZWE RY’IJURU MU KUYOBOKA UHORAHO ; AMAHORO TURI KUMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO !
