UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 22 MUTARAMA 2025
Mbifurije umunsi muhire Ntore z’Imana bana nanjye, Nkoramutima z’Umusumbabyose, Ntumwa mwatumwe kandi mugaharanira iteka gutumikira uwabatumye mugahagarara ku gasongero k’Ibyiza by’Ijuru kugira ngo mumurikire Isi yose; nimugubwe neza kuri uyu munsi kandi mutekanire mu mutima wanjye utagira inenge, kuko nkomeje kubavomerera kandi mbahundagajeho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo mbarinde kandi mbarengere kandi mbafashe kurushaho gukataza mu nzira ibaganisha mu rukundo rw’Imana; muri iburyo n’ibumoso bw’Ijuru ryose kuko ribashyigikiye kandi ribabungabunze, aka kanya rero akaba ari akanya ko kwishimira rwose kuko mwabaye aho mwagombaga kuba muri kandi mukaba mwatabaye benshi hirya no hino, mu kubazana mu cyiza kandi mubakururira mu butungane, kugira ngo abakomeje gutana no gutandukira bazanwe n’urumuri rumurika umunsi ku munsi kuko isengesho ryanyu riba rifite byinshi rije gukora; erega tubahuriza hamwe kugira ngo twunge ubumwe kandi dufatikanye cyane cyane mu kurohora imbaga itabarika, dore ko benshi bari mu muvumba rwagati kandi bakomeje kurengerwa n’amazi, igihe rero muri gusenga mwihurije hamwe kandi muhuje umugambi muhuje injyana y’icyiza, muba mubarohora kandi mubatabara kuba muba mubongereye imbaraga zo kugira ngo bambuke.
Nimukomeze mukataze mutere intambwe mujya mbere mushyigikirwe n’urumuri rw’Uhoraho Imana, kuko rwabahaye kwishyira mukizana nyine mukamurikirwa mukamenya aho mujya kandi mukamenya n’aho muva, igihe cyose mukamenya icy’ingenzi, mukamenya ibyo mugomba kwigomwa ndetse n’ibyo mugomba kugeraho, kuko iteka mwamenye ikiri icy’ingenzi mukamenya gutoranya kandi mukamenya gutandukanya akaro n’akatsi; nimukomeze mutere intambwe mujya mbere mukomezanye hagati yanyu, mwunge ubumwe mu rukundo, mushyigikirane rwose, musigasirane muri byose, kugira ngo iteka n’iteka urukundo rw’Imana rukomeze rubareshye kandi ububasha bw’Ijuru bukomeze buburukireho; dore benshi hirya no hino bakomeje kujya habi kandi bakomeje kugana umwijima kuko ari wo ubaryoheye kandi ari wo bumva ubafitiye akamaro, kuko akenshi badashaka urumuri kuko urumuri akenshi rudatuma babasha gukora ibyo bifuza bo ubwabo, Muntu rero mu Isi akaba yifuza iteka kwigenga ndetse no gukora ibyo yishakiye, ari nayo mpamvu bamwe abayobotse Uhoraho Imana babahinda bakabahigika, bakabigizayo kuko akenshi baba babuze ubwisanzure bwo gukora ibyo bishakiye.
Mwebwe rero mwayobotse Uhoraho Imana kandi mukagana inzira y’ubutungane, nimukomeze mutunganire Uhoraho Imana ariko kandi mumenye neza ko inzira murimo ari inzira ikomeye kandi ari inzira ikakaye ari inzira igoranye, inzira icamo abahanga n’abanyabwenge ariko kandi abanyabwenge bakomora ubwo bwenge kuri Uhoraho Imana kuko atari ubwenge bw’Isi bubafasha gutsinda; mwamenye icy’ingenzi mushyigikira ibikorwa by’Ijuru mu buryo bwose mwunga ubumwe na we, mwihambura ku by’Isi mwirekurira mu biganza bye ari na yo mpamvu mukomeje gusigasirwa gucungirwa umutekano ndetse no kubambutsa tubageza aheza, kugira ngo tubakurire mu nzira udusindu ndetse n’imisozi isa nk’inungaraye imbere yanyu; nimuhumure turi kumwe namwe kuko iyo muri ku rugamba tubafasha gutsinda kandi tukabafasha kurutambukamo, tukabongerera imbaraga igihe cy’ingenzi tukabakomeza igihe mudandabiranye, tukabarinda mu bihe byose kugira ngo urumuri rw’Imana kandi ububasha bw’Imana bukomeze bwururukire mu buzima bwanyu.
Ndambuye ikiganza cyanjye mbahundagazaho umugisha wanjye kugira ngo mbakomeze kandi mbambutse inyanja, nimuhumure kandi mukomere ntimuhungabanywe na byinshi biza bibasatiriye kandi ntimugabanywe n’amagambo ya muntu kuko ari igihe cyo gucecekesha cyane cyane abanyakarimi karekare; mwebwe nimurangwe no gutuza gutekana mu mitima yanyu mwiringire Ijuru ryose kuko ari ryo ryabahamagaye kandi ari ryo ryabatoye, iteka mwumve Ijwi ry’Uhoraho Imana ribahamagara kandi Ijambo rya Jambo ribakomeze ribarinde ribarengere, mumenye ko urumuri rw’Imana iteka rutsinda kandi iteka rugahashya umwijima; namwe rero muyobowe na Kristu Nyagasani watsinze, we wemeye kwirekurira mu biganza by’abishi atari uko adafite imbaraga, ahubwo ibyo byose akabikora kugira ngo yubahirize Izina rya Se kandi agaragaze ikuzo rye mu bikorwa byimbitse.
Yemeye kwicisha bugufi yigira umuntu kandi koko ari Umwami w’Ibiremwa byose kandi yemera kwicisha bugufi mu buryo bukomeye kugira ngo Izina rye ryubahwe kandi ryubahirizwe na buri kimwe cyose; namwe rero nimumenye guca bugufi ibihe byose, mwirinde icyabatesha ukwemera, mwirinde ko mwasubira inyuma mu rugendo ahubwo igihe cyose mukataze mugana imbere, musigasirwe mu rugendo kandi murusheho koko gukomeza gukataza mugana imbere kuko Kristu Nyagasani yababereye urugero rwiza mu kwiyoroshya; yambaye umubiri Muntu kandi ari Imana, yicisha bugufi mu buryo bukomeye kugira ngo yisanishe na Muntu, nimumwubahire icyubahiro yagaragaje kandi mumwubahire ubwo bwicishe bugufi yagaragaje muri mwebwe, bityo igihe cyose musigasire ikiri icy’ingenzi kandi mubere ku rugamba abandi, iteka ryose musigasire icyo muhabwa kandi icyiza mwafashe ntimukakirekure; nimwakire rero igeno mwagenewe kuri uyu munsi kandi mwakire ibyiza bibafasha kurushaho gukataza mu nzira igana Imana, kugira ngo urukundo rw’Uhoraho Imana rukomeze rubirehereze kandi rukomeze ruture muri mwe; nimuhumure umutsindo uri rwagati muri mwebwe kandi mukomere kuko Ijuru riri bugufi yanyu, mukomezanye hagati yanyu musigasirane mu rukundo, mwunge ubumwe mu kwemera, bityo iteka n’iteka muhore musenyera umugozi umwe kuko ari igihe cyo kugira ngo ubumwe bwanyu bubabyarire umusaruro.
Mbifurije umunsi muhire kandi mbifurije gukomeza gukataza mu rukundo rw’Imana rwabuganijwe muri mwebwe, cyane cyane buri wese ngira nti “Niyakire imbaraga kandi yakire gukomera, yakire ishimwe kuko mutaruhiye ubusa kandi mutavunikiye ubusa, kuko ubwitange bwanyu bufite byinshi bwakoze mu Isi, kandi dufite byinshi twagaragaje mu Isi mu buryo bwo gutamurura kandi mu buryo bwo gushyira byose ku murongo”; erega kenshi na kenshi abana b’abantu bazi ubwenge ariko kandi ubwenge bwabo akaba ari ubwenge bukomoka ku mwanzi kuko butabageza ku cyiza, ariko mwebwe mwahisemo inzira nziza y’ubutungane kugira ngo mwakire ubwenge bukomotse mu Ijuru bubafasha kurushaho kwirundarunda, ndetse no kumva ko Uhoraho Imana ababereye byose; ntacyo rero mutazageraho mufashijwe n’Ijuru kandi nta ntambwe mutazatera mufashijwe n’Ijuru, kuko iteka tuyibateza kandi tukabaha kunga ubumwe natwe, ibihe byose rero nkababera inyenyeri, nkabayobora ku rugamba kuko iteka icyo twifuje turagikora kandi icyo dushatse tukakibagezaho kuko ikidakozwe ari uko igihe cyacyo kiba kitari cyagera; ntimugahungabanywe rero n’ibihita kandi ntimugahungabanywe n’ibitekerezo bya Muntu, kuko Uhoraho Imana yururutse ibitekerezo bya Muntu birasibangana kandi ibyifuzo bya Muntu bigakurwaho; mwebwe rero muyobowe n’Ijuru ryose kuko mukomejwe n’urukundo rwayo kandi iteka akabagaragariza impuhwe ze za kibyeyi, izo mpuhwe rero ni zo akomeje gusesekaza ku Isi yose kandi ni zo akomeje kugaragariza abamwemera ndetse n’abamukunda.
Nimukomeze muyoboke Uhoraho Imana kandi muyobore benshi mu rukundo rwe kuko ahora iteka afunguye umutima we muziranenge kugira ngo abasendereze kandi buri wese arusheho kwinyagamburira muri we; nimukomeze rero mwakire imbaraga zibakomeza zibarinda kandi zibarengera, igihe cyose mufatane urunana, mukomeze abari inyuma yanyu kugira ngo mubazahure kandi mubarohore mubatabara, kugira ngo buri wese abashe kubona umutsindo kandi buri wese agezwe aho tumwifuza, dore benshi bananirirwa mu nzira kandi abenshi bagasubira inyuma bari bageze ku muryango, ngaho nimukomeze mube icyambu kandi mukomeze mwambutse bose, mubambutse namwe mwiyambutsa, dore ko hariho benshi babereyeho kuba ibiraro by’abandi, ariko bo bakananirwa kwambuka; ngaho rero nimukomeze mumenye icy’ingenzi iteka ryose bana banjye, ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana, nunze ubumwe namwe mu buryo bukomeye kuko mbabereye umubyeyi ubarutira bose, nkamenya icyo mukeneye mbere y’uko mugisaba kandi nkakibaronsa igihe cyose, kuko mbahundagazaho urukundo rwanjye kandi nkabaha kwishima no gushimira Ijuru ryabatoye kandi ryabatoranyije mu mbaga itabarika.
Nimushimire Ijuru ryabahaye kunga ubumwe, rikabahuriza hamwe ku rugamba kugira ngo twifatikanye mu kurohora benshi dore ko Isi igeze aharenga, ikinyoma kikaba gikomeje guhabwa intebe, ariko kandi ni igihe cyo kugira ngo gisibanganywe burundu, kuko ukuri gutungutse kandi amahoro akaba aje gusesekara ku bayifuza no ku bayashaka; nimwakire rero umugisha wanjye wa kibyeyi kuri uyu munsi muhire ngira nti “Nimukomere kandi mukataze mwishimire ko mutaruhiye ubusa kandi mutavunikiye ubusa, kuko isambu yanyu ari isambu irumbuka kandi ihora iteka yera, ibyo yeze rero bikagirira akamaro benshi kandi bigafasha benshi, bikabaronsa mu buryo bukomeye cyane cyane ibyo baba bakeneye mu Isi”; erega abenshi barashonje bana banjye, benshi baratabaza batega ibiganza ariko bakabura ubaramira, iyo mwihurije hamwe rero murabaramira mukabahaza kuri roho ndetse no ku mubiri, kuko isengesho ryanyu ari ifunguro rifasha benshi kandi namwe rikabafasha; mbahundagajeho rero umugisha wanjye wa kibyeyi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo imbaraga z’Ubutatu Butagatifu zikomeze kunga ubumwe namwe, kuko koko mwatoranyijwe kandi mukaba muri kugenda muhabwa amapeti kuri buri wese kandi murushaho guhuguka mumenya icyerekezo mujyamo, kuko uko mwatangiye ari ko tugenda tuburiza intera kandi ari ko tugenda tubongerera intambwe mu buryo bukomeye kugira ngo murusheho gusobanukirwa n’ibikorwa by’Ijuru ryose.
Mbifurije umunsi muhire nimukomere ku rugamba kandi mukomeze mukataze, nanjye ndabashyigikiye kandi ndi kumwe namwe nimukomere kuko ibikorwa byacu birarimbanyije kandi umugambi wacu ni umwe kuko umutsindo wacu uri rwagati muri mwe kandi ari igihe cyo kugira ngo tubatsindire duhashye burundu ibikorwa byose by’umwanzi, ntimugakangaranywe rero n’iby’abana b’abantu kuko ububasha bwacu dufite uko tubutwara kandi dufite n’uko tububagezaho, iteka rero mu gutabara kwacu benshi ntibaba bazi aho tugomba gutabara duturutse, ari na yo mpamvu mugomba kwiringira Ijuru ryose ryabatoye kandi ryabahurije hamwe kuko ari ryo rikomeje kubarwanirira; ndabakunda kandi mbahaye imbaraga zo gukomera gukataza mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, iteka n’iteka mwumve ko mbabereye ku isonga kandi mbabereye byose mu buryo bukomeye kugira ngo mbafashe guhura n’Ijuru kandi mbasigasire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Amahoro amahoro, ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, nimukomere kuko nkomeje gutaramana namwe kugendana namwe ibihe byose, kuko nasezeranye ko ntazabasiga kandi ntazabasiga intage, nzakomeza kubarundarunda kandi nzakomeza kubashyira mu mugongo wanjye, ababizi ndetse n’abatabizi, kuko Isi yose nkomeje kuyigotesha ububasha bwanjye buhoraho kandi n’ububasha bwa DATA; nimukomeze mureshye benshi rero mubazana iruhande rwanjye kugira ngo mbambike imbaraga zo gukomera kandi mbambike umudabagiro wanjye kugira ngo buri wese ahazwe n’ijambo ryanjye kandi ahazwe n’ifunguro muha umunsi ku munsi; amahoro turi kumwe ndabakunda, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Umutsindo, amahoro amahoro Ntore za DATA, mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije amahoro y’Imana mu buryo bwose, kuko nkomeje kubahundagazaho ayo mahoro kugira ngo ature muri mwebwe.
AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA CYANE NTORE Z’IJURU KANDI NKOMEJE GUTARAMANA NAMWE MU BIHE BYOSE NDETSE NO MU MINSI YOSE Y’UBUZIMA BWANYU, AMAHORO AMAHORO.