UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 05 NYAKANGA 2024
Mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye bana banjye nkunda, ndabahobeye mu byishimo byanjye bya kibyeyi kuko ndi Umubyeyi uje ubasanganiza urukundo n’urugwiro; nimwakire urukundo rwanjye kandi mwakire ibyishimo, kuko hari byinshi nabageneye kandi nabateguriye kuri uyu munsi, nimutege ibiganza mwakire inema n’ingabirano mbazaniye kuri uyu munsi, kuko mbazaniye inema n’ingabirano zibafasha kandi zibakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nimwakire intwaro z’urugamba mujye ku rugamba, kuko buri wese muhaye inkota mu kiganza kugira ngo mutsembe ibikorwa byose by’umwanzi; nimukandagire umwanzi mumushyire mu gisuzuguriro gikomeye, kuko atari igihe cyo kumurebera ni igihe cyo kumwereka ko nta jambo afite, nta bubasha afite, nta burenganzira abafiteho; nimwishime kandi munezerwe turi kumwe bana banjye, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje muri byose, nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe umunsi ku wundi; ngaho rero nimwishime munezerwe muryango muhire, muryango mutagatifu twihangiye mu rukundo nkomeje kubana namwe muri byose, kandi nkomeje kubashyigikira mu mbaraga zidasanzwe.
Ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, nje kubana namwe kandi nje kugendana namwe mu mutsindo udakuka w’umutima utagira inenge, kuko nabatsindiye mu buryo bukomeye kandi ngatsindira Isi yose, kuko abana bose ari abanjye nabahawe na Jambo ababi n’abeza, abamvumagiza, abanyitiranya bose ni abana banjye, kuko nta mwana n’umwe nirengagiza mwese mbakira uko muri, kandi mwese nkabakira mu rukundo rwanjye; ndi Umubyeyi rero ukomeje kubana namwe, mbatazanurira amayira kugira ngo mwakire ubuzima buzima, bityo mukataze muharanira ubutungane.
Bana banjye, mwebwe mwese murira kandi mubabaye mushavuye, oya ntimwicwe n’intimba n’agahinda, ndahari ngo mbahumurize, kuko ndi Umubyeyi-Gihozo nje kubahoza bana banjye; nimuhumure umwanzi yaratsinzwe, nta jambo abafiteho nta n’ububasha abafiteho, nimube ku rugamba turi kumwe, ndabarinze kandi sinzabasiga, sinzabatererana, sinzabasiga mu mayira turi kumwe, aho rukomeye ndetse n’aho rworoshye turi kumwe muri byose; nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, bityo ubakomeze kandi ubateze intambwe muri byose, murusheho guharanira ukuri kandi murusheho guharanira ubutungane mu mitima yanyu.
Mwene Muntu ukomeje kunangira umutima aragowe kuko ibihe bikomeye byamumanukiyeho, hari byinshi tuje kugaragaza mu Isi mu mbaraga zikomeye; bana banjye nimutege ibiganza mwakire ibyiza turi kumanurira mu Isi, kuko hari umugisha udasanzwe turi gusendereza abakomeje kandi abakomeye ku rugamba, kugira ngo ibihe bigiye kuza bitazahitana benshi, kuko bamwe barangaye kandi basinziriye, abandi bakaba bari kubyinagirira aho bari, ariko kandi ndakomanga mpamagara buri wese, ngo nimuze mwisange mu rugo ruhire, muryango muhire, muryango mushya twihangiye mu rukundo, nimuze bana banjye kuko mbahamagara mwese, nimwitabe karame oya ntimunangire imitima, namwe mwitabye karame kandi karame yanyu nihore iri karame, munyitabe kandi mwikirize intero mbabwira umunsi ku wundi, ntabwo mvuga ibigambo mvuga Ijambo kuko Ijambo ryose navuganye namwe nzarisohoza kandi nzarihagararaho; sinzabatenguhe kereka mwebwe nimuntenguha, kuko njyewe ndi kumwe namwe kandi urugamba ndi kururwana inkundura, kugira ngo ngaragarize Isi yose ko mutayobye amayira nk’uko benshi babitekereza; muyobotse ukuri kuko muyobotse Ijambo rya DATA, kandi mukaba muyobowe n’urukundo rw’Ijuru ryose; bana banjye nimube maso ibihe ntibisanzwe, cyane cyane ku bemera kuko bari kugeragezwa mu buryo bw’agatangaza ari umunzani buri wese agomba kunyuraho, ariko kandi abitwaye gitwari kandi abahagaze bemye ntacyo muzaba, nimuhumure ndabarinze kandi ndabashyigikiye.
Mbifurije ibihe byiza kuri mwese, nimukomere kandi mukataze, muharanire ubutungane kugira ngo mutunganire Imana; bana banjye nimuzirikane ko iyi Si itigeze inyakira, yarandwanyije bikomeye, barantoteza bikomeye ariko kandi kubera ugushaka kw’Imana, kubera urukundo narakataje mparanira kubahisha Imana mu buzima bwanjye bwa buri munsi; namwe nimunyige imvugo n’ingendo kandi mundebereho muri byose, kuko nyuma y’imibabaro hari ibyishimo, nyuma y’amarira hari uguhozwa, nyuma y’ibihe bikomeye hari ugutabarwa, nimuhumure muzigamiwe ibyiza, ibi byose bibabere amateka kandi bibabere ifumbire ifumbira roho zanyu mu kujya mbere mu rukundo rw’Imana, muhore murangamiye Imana kandi mwizeye Imana muri byose.
Mbifurije urugendo rwiza, ibihe byiza kuri mwese, nimukomere kandi mukataze bana banjye turi kumwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu mutsindo udakuka w’umutima utagira inenge, ngaragaza ibikorwa byanjye kuko imitsindo yose nayishyize mu biganza byanyu, kugira ngo namwe mutsindire benshi barangaye kandi basinziriye; turi kumwe rero ndabakikiye mwese mbonsa ibere rimwe, kuko buri wese mufitiye umwanya we kandi buri wese nkaba mufitiye igeno rye, nta wucuranwa n’undi nta n’ubyigana n’undi, buri wese arihagije ku bukungu DATA yamuhaye; ngaho rero nimukomere kandi mukataze turi kumwe, ndabahetse kandi ndabateruye bibondo byanjye, ndabo zanjye nuhira umunsi ku wundi, n’ubwo mburira benshi ariko hakumva bakeya, nimukomere mukataze bana banjye, Isi yose nzayibumbira hamwe mu rukundo rwanjye kandi abana bose bazishima mu rugo ruhire.
AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.