UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 06 GICURASI 2024

Ndabasanganiye bana banjye, mbasenderejemo urukundo rwanjye, bana banjye nimugire amahoro, nimukomere, nimugire kugubwa neza turi kumwe, ndababumbatiye mu biganza byanjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, nshaka kubarwanira ishyaka kandi ndashaka kubatsindira, ndashaka kubambutsa kandi ndashaka kubatazanurira amayira, ndashaka kubakingira kandi ndashaka kugendana namwe, bana banjye nimugire amahoro, bana banjye nimugire kugubwa neza, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubakomeza iteka kandi nkababumbatira mu rukundo rwanjye rukomeye.

Mbakomejemo ubutwari kandi mbambitse imbaraga zikomeye, nimukomeze mwubake kuri Nyagasani Yezu Kristu kandi urukundo rwanjye muri mwe nimurwumve kandi murwumve koko murwumvirize, mwumve ko ari ivomo ryiza mugomba kuvoma, urukundo rwanjye muri mwe rube ineza ya buri munsi mubona mbagirira kandi nkomeza kubagirira uko bwije n’uko bukeye; ndabasanganiye bana banjye kandi naje mbagendereye muri uyu munsi mwiza kugira ngo mbahe kugubwa neza muri Yezu Kristu, mu rukundo rwe rukomeye, abakomereje kandi abakomerezamo umunsi ku wundi.

Nkomeza kubana namwe, nkomeza kubakomeza no kubashyigikira, erega bana banjye mbabereye maso, erega bana banjye mbabereye ku rugamba, erega bana banjye nimukomere, erega bana banjye nimugubwe neza, ntacyo muzaba ntacyo muzabura turi kumwe mbabereye maso mbabereye ku rugamba, mbatsindira ikibi kandi nkahiga ibishaka kubahiga, nkomeza kubarwanira ishyaka iteka kugira ngo mutambukane umutsindo; n’ubwo Sekibi atabifuriza icyiza ariko njyewe nkomeza kubareberera kandi nkabamenyera byose, nkabamenyesha byose mu rukundo rwanjye rukomeye, nkakomeza kubakomeza no kububaka, kubashyigikirira hamwe mu rukundo rwanjye.

Naje mbasanga kugira ngo mbagabire ibyiza by’agatangaza, naje mbasanga kugira ngo mbakomeze mu rukundo rwa DATA, umunsi ku wundi nkomeze kubikomereza kandi nkomeze kubishyigikirira, mbahaye umugisha, mbahaye gukomera, mbahaye kugubwa neza, nimube maso, nimube intwari, nimukomere, nimushyigikirane, nimukomeze urugendo turi kumwe, mbabereye maso kandi iteka mbahora mbabereye ku rugamba.

Nimuze tugende ndashaka kubambutsa, ndashaka kubabera inkingi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, kandi ndashaka kubagaragarizamo imirimo yacu ikomeye, kugira ngo mube icyitegererezo cy’abandi, abashaka guhindukira kandi abashaka guhindukirira Imana Umuremyi wa byose, abashaka gukataza bakatariza icyiza babarebereho kandi babigireho byinshi; mugomba kugendera muri twe kandi mugomba kugendana natwe, kuko iteka tubakomeza kandi tukabashyigikira, tubabumbatiriye hamwe mu rukundo rwacu rukomeye kandi ibikorwa byacu tubikomeje muri mwe, kuko tububaka ubutaretsa kandi tukabubakisha imbaraga zacu zidahangarwa z’indashyikirwa kugira ngo mwe gushyikirwa, mwe kuvogerwa kandi mwe guhangarwa.

Nimubeho mu rukundo rwanjye, nimugwirizwe umugisha, nimwakire ibyiza by’agatangaza, nimwakire kubona kandi mwakire kureba koko iby’ingenzi, ikiboneye, igitunganye, muharanire igihesha DATA Uhoraho Imana ikuzo n’icyubahiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe mu kubakomeza no kubashyigikira bana banjye, twana twanjye, nimugubwe neza, erega mwahawe byose mu rukari rw’Uhoraho Imana, ni iki cyababuza guteta, ni iki cyababuza kwishima, ko DATA yabatazanuriye amayira kandi akaba yarabasizirije imbuga, iyo mbuga mukaba mugomba kuyitaramiraho mukishima mukanogerwa kandi mukanezerwa umunsi ku wundi? Ese ni igiki cyababuza kunezerwa, ni igiki cyababuza gutarama, ni igiki cyababuza gutamba, ko DATA Uhoraho Imana abaha ibyishimo muri byose tukagendana namwe? Yaba mu byo mubona ko bikomeye turabakomeza kandi buri kimwe cyose mukagicamo gitwari mwishimye, kuko abagendana n’Ijuru kandi abagendana natwe iteka tubakuraho umunya uwo ari wo wose kandi tukabakuraho kwijima mu maso, tukabasiga ubwiza busesuye kandi bushamaje, bityo abababonye bakamenya ubatuyemo uwo ari we, uwabaremye kandi uwabahanze akabahangira umugambi mwiza n’umugabane mwiza, mu byiza by’agatangaza mudahwema kwakira kandi mudahwema gushyikirizwa umunsi ku wundi, byanze bikunze rero nta gikorwa cyacu kigomba guhagarara, icyo tugomba kubagirira turakibagirira, icyo tugomba kubakorera turakibakorera, kuko ububasha bwacu ni imbaraga zidakumirwa kandi zitaburizwamo.

Nkomeje kubakomeza nkomeje, kubashyigikirira mu rukundo rwanjye, nimubeho bana banjye, nimubeho biremwa bya DATA, turi kumwe iteka n’ibihe byose, mbabereye ku rugamba ngira nti “Nimugubwe neza, nimukomere mukatarize icyiza, iteka n’iteka mbabereye Umubyeyi kandi nzakomeza kubabera igihozo n’ikiramiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimwakire byose mu rukundo rw’Imana kandi mwakire guhemburwa n’Ijambo ry’Uhoraho Imana ryabavuzweho kandi ribabwira umunsi ku wundi mukabwirwa byose kandi mugasobanukirwa na buri kimwe cyose; mbihereye umugisha kandi ndabikomereje, mbibumbatiriye mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi rukomeye, kugira ngo nkomeze z’ibirenge byanyu; nimugire kuramba kandi mugire kubaho ibihe byose, kuko mbifurije ihirwe kandi mbifurije ineza y’agatangaza, kugira ngo namwe mu gukomeza kuzirikana urukundo rw’Imana mu bwitange bukomeye bwo kwitangira abandi, mubikore mutiganda kandi mubikore umunsi ku wundi muzi ko mwizigamira ibyiza by’agatangaza mu Ijuru ku Mana, ntabwo muruhira ubusa kuko mwihunikira ubukungu bwanyu ahatagaragara, ahatabonwa na bose kandi ahatamenywa na bose, Uhoraho Imana niwe ubabikira ibyanyu kandi niwe ubahunikira ubukungu bwanyu.

NIMUKOMEZE RERO MUBUHUNIKIRWE KANDI MUKOMEZE MUBUGENDANE, MUKOMEZE MUBUBEMO ITEKA N’IBIHE BYOSE TURI KUMWE, NAJE KUBAKOMEZA NO KUBASHYIGIKIRIRA MU RUKUNDO RWANJYE RUKOMEYE, NARAMBUYE IGISHURA CYANJYE NGO MBAKOMEZE, NARAMBUYE IGISHURA CYANJYE NGO MBASHYIGIKIRE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO; NIMUKOMERE BANA BANJYE, NIMUBE INTWARI KU RUGAMBA MUKATAZE TUGENDE, AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, DUKOMEZANYIJE URUGENDO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *