UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU 31 MUTARAMA 2023
Mbakomejemo urukundo rwanjye rwa kibyeyi bana banjye Ntore z’IMANA DATA, Umuremyi, Umugenga w’ibiboneka n’ibitaboneka, nimugubwe neza mu rukundo rw’uwabatoye kandi rw’uwabahamagaye, uwabasize amavuta kandi akabatoranya mu mbaga itabarika, nimumwemere kandi mumwizere mumwiringire kandi mumurangamire, kuko ineza ye ikomeje kwigaragariza bose, ibikorwa bye bikaba bikomeje gufungurirwa muri Muntu aho ava akagera. Bana banjye nimukataze kandi mukomeze urugendo Uhoraho Imana yabatangije kuko yabagiriye icyizere kandi namwe mukaba mwaramwemereye kuza, ingendo yanyu n’ibikorwa byanyu rero bikaba bikomeje kugirira akamaro abatuye Isi ; nimukomeze mwenyegeze kandi mube mu rumuri iteka ryose, kugira ngo itara mwacaniwe muri batisimu rikomeze rikongerezwe bose kuko mwagizwe abatwararumuri kugira ngo urumuri rwanyu rumurikire imbaga itabarika.
Nimwakire imbaraga nshya kandi mwakire umusabano mutagatifu, kuko mwahawe kumenya no kumenyeshwa ibikorwa by’Ijuru, bityo intego yanyu namwe akaba ari ukubumbatira ikuzo ry’Imana mu buzima bwanyu, gushyigikira ibikorwa by’Ijuru no guhora iteka mwisukura ; iki ni igihe cyo kugira ngo imitima yanyu ihore ikeye kandi ihore yiteguye, nk’uko umusirikare ahora yiteguye urugamba, ntagoheka ntasinzira ntahuga, ahubwo ahora ari maso kugira ngo hatagira na kimwe kimunyuraho cyangwa umwanzi akaba yamugwa gitumo ; mwahawe intwaro zose kandi izo ntwaro muzi uburyo zikoreshwa kandi koko muri kuzikoresha mu buryo bukwiriye kandi mu buryo bunoze. Ntimucike intege ahubwo mukomeze urugendo kuko mushyigikiwe n’Izina rya DATA, kandi Izina rya DATA akaba ari Izina ry’ububasha, Izina ry’ubushobozi rikangaranya amashitani, rikirukana ibicantege byose, rikabatera imbaraga kandi rikabatera ubwira igihe mukataje muri iyo nzira ; nanjye mbabereye umubyeyi mu buryo bwuzuye iteka ryose, iyo muntabaje ndaza kandi iyo mumpamagaye mbatega amatwi mu buryo bwuzuye, nimukomeze rero mwakire imbaraga nshya, urumuri rw’Imana rukomeze rubarasirizeho, ububasha bw’Ijuru bukomeze bubayobore kandi bubarengere.
Mbafatiye iry’iburyo kuko icyo nifuza kandi icyo nshaka ari ikibakomeza kandi ari ikibaha kubaho mu buryo bushya ndetse no mu rumuri rubakomeza mu nzira igana Imana, aka rero akaba ari akanya kadasanzwe ko gukomeza kumurikira intambwe zanyu ; nimwakire imbaraga nshya kuko ububasha bw’Ijuru bukomeje kwigaragariza muri mwe, ibikorwa bya DATA bikaba bikomeje gufungurirwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; mwarahiriwe kandi mwagizwe abagenerwamurage kuko uko mwitanga kandi mwitangira imbaga itabarika, muharanira ikiri icyiza kandi muharanira ko Isi igira amahoro, aho muri n’aho muganje mugahora iteka musabirana, iryo sengesho ni isengesho ryiza kandi ribafitiye akamaro, kandi rikagirira n’akamaro abandi bose. Nimukomeze rero mube mu mahoro iteka ryose, kugira ngo ayo mahoro abasabemo, abakomeze kandi abaherekeze mu buryo bwuzuye kandi mu buryo buhoraho ; mwahawe byose kandi mufungurirwa inzugi kugira ngo mwinjire mwisanzure, ngaho rero nimwisanzurire mu byumba bya DATA, kuko yabahaye kwidagadura kandi akabaha kumenya icyo yifuza ndetse n’icyo ashaka ; nimuharanire kubahiriza Izina rye ritagatifu, mukora ikiri icyiza kandi mukomeza gutega amatwi, kugira ngo iteka ryose icyo ashaka cyuzurizwe muri mwe. Bana banjye, ntimukigaye ubuke, kuko uko muri murahagije kandi muhagarariye amagana n’amagana, erega icyo dushaka ni ab’umutima usukuye kuko ntabwo dushaka ubwinshi bwa Muntu, ariko kandi budafite umumaro ; bake beza bafite umumaro nibo twifuza kandi koko nibo dushaka, ari nayo mpamvu iteka ryose duhora tubategura kandi tugahora tubateganyiriza ibyiza, kuko mwemeye kwigomwa kandi mukemera kwitanga ; ubwitange bwanyu rero nibubafashe kurushaho kumenya no gusobanukirwa ibikorwa by’Ijuru ndetse n’injyana y’Ijuru, bityo iteka ryose muhore muzi kandi musobanukiwe n’icyo urumuri rw’Imana rugomba kuzuza kandi rugomba gukora muri mwebwe.
Nimwizihirwe kandi muberwe no kwakira imbaraga nshya, kugira ngo igisobanuro cy’ububasha bw’Ijuru gikomeze kibigaragarize kandi gikomeze kibayobore ; muri kumwe rero n’ububasha bwa DATA mu buryo bwuzuye, kuko muherekejwe n’imbaraga z’Ubutatu Butagatifu, izo mbaraga rero zikaba zikomeje kubagaragariza ibyinshi bigomba kwigaragariza mu bikorwa byanyu bya buri munsi, imirimo yanyu myiza nikomeze igirire akamaro abatuye Isi, ivomerere bose kandi igeze benshi ku butungane ; nimuhorane Imana kandi mukomeze mwakire imbaraga nshya kuko ari igihe cyo kugira ngo musakazwemo imbaraga ntagatifu kandi zibatagatifuza ; mbafatiye iry’iburyo bana banjye kandi nzakomeza mbarwanirire kugeza ku mutsindo, kandi nzakomeza ngendane namwe sinzabahahana, nzabatega amatwi iminsi yose, namwe muharanire kuntega amatwi, kumva ndetse no kwiyumvisha icyo twifuza. Ubu turi mu musozo w’ibikorwa by’Ijuru mu buryo bwimbitse kandi turi kubaganisha aheza kugira ngo muruhurwe imitwaro ; erega Isi irananiwe kandi n’abayirimo bararushye, niyo mpamvu tugomba gutabara kandi tukaruhura abarushye n’abageze ahaga ; mwebwe rero abahawe kandi abatowe n’Uhoraho Imana, bagashyirirwaho ibikorwa bishya kandi bagashyirirwaho amateka yihariye, nimukomeze mwakire imbaraga zibatagatifuza kandi zibakomeza mu murimo wa DATA. Mwarahiriwe kuko Uhoraho Imana yabahaye umugisha kandi akabahaza ibyiza bye, akabafungurira igitabo kugira ngo ibikorwa bye byigaragarize muri mwe ; ese ni iki mwamushinja ko byose yabibahaye kandi akabibaha ku buntu ? Ntacyo yabahishe yabafunguriye umutima we muziranenge, kugira ngo namwe aho muri mube abatagatifujwe iteka ryose, muzi icyiza n’ikibi, niyo mpamvu iteka tubashinga ibikorwa byacu, kugira ngo koko twifatikanye namwe gusukura no kurohora abageze aharenga ; nimukomeze rero mwakire intera n’intambwe, cyane cyane ibakomeza kandi ibageza ku butungane, kugira ngo iteka ryose muhore mutunganiye Imana.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBIFURIJE GUKOMEZA URUGENDO UHORAHO IMANA YATANGIYE MURI MWE, KURI UYU MUNSI MUHIRE MUTAGATIFU, MUKOMEZE MWITAGATIFUZE KANDI MWISHIMIRE AHO MURI KWEREKERA, MWIRINDE KO MWAKWIDINDIZA MU RUGENDO, AHUBWO BURI WESE AKATAZE KANDI AGANE IMBERE ; AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABASESEKAREHO NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO BANA BANJYE, NDABAHETSE KANDI NDABATERUYE, AMAHORO AMAHORO, NIMUNEZERWE KANDI MWISHIME, AMAHORO AMAHORO !
